Uburyo bwa mbere

Uburyo bwa mbere

AMASENGESHO YA MUGITONDO: UBURYO BWA MERE

Ikimenyetso cy’umusaraba

Ku izina ry’Imana Data + na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen

Isengesho ryo kubyuka

Ma nguhaye umutima wanjye noye kugucumuraho uyu munsi, ariko nawe wirirwe unyiragiriye. Nyagasani, ingabire ziri mu masengesho ngiye kuvuga uyu munsi, n’izindi ziri mu byo nza gukora, si izo nzi, si n’izo ntazi, ungirire ubuntu nzibone zose. Amen.

Mana yanjye ndemera ko uri hano undeba

Mana yanjye ndemera ko uri hano undeba, ndagusenga ngukunze rwose. Ndagushimira yuko wandemye, ukancunguza Umwana wawe ukunda ukangira umukristu. Ndagushimira ineza uhora ungirira n’uko wandinze muri iri joro. Nyagasani, nguyu umutima wanjye n’umubiri wanjye, ndakwihaye rwose. Ibyo ndibutekereze, ndibuvuge, ndibukore, n’ibiri bumbabaze none, ndabiguhaye byose, mbisangishe ibyababaje Yezu Kristu Umwami wacu, kugira ngo nkubahe nange ibyaha. Sinshaka kugucumuraho uyu munsi, ariko nagira ubuntu bwawe. Amen.

Isengesho ryo kwicuza ibyaha

Nyagasani, ibyaha nakugiriye byose ndabyanze, kuko binteranya nawe, bikadutandukanya ari Wowe untunga ukandengera iteka, kandi ndabyangira yuko ari byo bicishije Yezu Kristu, Umwana wawe ukunda. Dawe ubinkize sinshaka kubisubira, ndashaka kuba uwawe. Amen.

Dawe uri mu ijuru

Dawe uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe, ingoma yawe yogere hose. Icyo ushaka gikorwe munsi nk’uko gikorwa mu ijuru. Ifunguro ridutunga uriduhe none; utubabarire ibicumuro byacu, nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho; ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize icyago. Amen.

Ndakuramutsa Mariya

Ndakuramutsa Mariya, wuje inema uhorana n’Imana. Wahebuje abagore bose umugisha na Yezu umwana wabyaye arasingizwa. Mariya Mutagatifu Mubyeyi w’Imana, urajye udusabira twe abanyabyaha kuri ubu n’igihe tuzapfira. Amen.

Nemera Imana Data

Nemera Imana Data, Ushobora byose waremye ijuru n’isi. Nemera n’Umwana we w’ikinege, Yezu Kristu Umwami wacu, wasamwe ku bwa Roho Mutagatifu akabyarwa na Bikira Mariya, akababara ku ngoma ya Ponsiyo Pilato, akabambwa ku musaraba agapfa, agahambwa, akamanuka ajya ikuzimu. Umunsi wa gatatu akazuka, akajya mu ijuru akaba yicaye iburyo bw’Imana Data ishobora byose, ni ho azava aje gucira urubanza abazima n’abapfuye. Nemera Roho Mutagatifu, na Kiliziya Gatolika Ntagatifu, n’ubumwe bw’abatagatifujwe, n’uko abanyabyaha babikizwa, n’uko abantu bazazuka bakabaho iteka. Amen.

Isengesho ryo kwemera

Mana yanjye, nemera ibyo Kiliziya Gatolika yemera kandi yigisha, kuko yabibwiwe nawe utabasha kuyoba no kutuyobya. Amen.

Isengesho ryo kwizera

Mana yanjye, nizeye yuko uzagirira Yezu Kristu ukampa ingabire zawe munsi, maze ninita ku mategeko yawe ukazambeshaho iteka mu ijuru, kuko wabidusezeranyije kandi ukaba utica isezerano. Amen.

Isengesho ryo gukunda

Mana yanjye, ndagukunda rwose kuko nta we muhwanyije ubwiza, uhebuza byose gukundwa, kandi nkunda abandi uko nikunda ngiriye wowe. Amen.

Malayika nahawe n’Imana

Malayika nahawe n’Imana ngo undinde, ujye unyumvisha iby’Imana, ungire inama, undengere, untegeke. Amen.

Bazina Mutagatifu

Bazina Mutagatifu, umpakirwe ku Mana, unsabire ndeke kuyicumuraho. Amen.

Indamutso ya Malayika
V.: Malayika yasohoje ubutumwa kuri Mariya.
R.: Maze Mariya asamishwa na Roho Mutagatifu.
Ndakuramutsa Mariya…
V.: Dore ndi umuja wa Nyagasani.
R. : Ibyo uvuze bingirirweho.
Ndakuramutsa Mariya…
V. : Nuko Jambo yigira umuntu.
R. : Abana natwe.
Ndakuramutsa Mariya…
V. : Mubyeyi Mutagatifu w’Imana urajye udusabira.
R. : Tubone guhabwa ibyo Yezu Kristu yadusezeranyije

Dusabe :
Mana turagusaba, udufashishe ingabire zawe, kugira ngo ibyababaje Yezu Kristu n’Umusaraba we, bizaduhe kuzukana ikuzo nka we, twe ababwiwe na Malayika yuko Umwana wawe yigize umuntu. Ibyo burabigusaba ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amen.

Igihe cya Pasika bavuga :
Mwamikazi wo mu ijuru
V. : Mwamikazi wo mu ijuru wishime. Alleluya.
R.: Kuko uwo watorewe kubyara. Alleluya.
V.: Yazutse uko yari yarabivuze. Alleluya.
R.: Urajye udusabira ku Mana. Alleluya.
V.: Ishime unezerwe Bikira Mariya. Alleluya.
R.: Kuko Umwami Yezu yazutse koko. Alleluia.

Dusabe :
Mana washatse ko izuka ry’Umwana wawe n’Umwami wacu Yezu Kristu rishimisha abantu, turagusaba, ngo ugirire Umubyeyi we Bikira Mariya, maze uduhe kuzanezerwa iteka mu ijuru. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amen.

Bikira Mariya Nyir’impuhwe

Bikira Mariya Nyir’impuhwe, wibuke ko ntawigeze kumva ko wasubije inyuma uwaguhungiyeho, agutakambira ngo umurengere, umusabire, ni cyo gituma nkwizera. Ndakugana nkuganyira ngo umpagarareho kuko ndi umunyabyaha. Mubyeyi w’Umukiza, ntiwirengagize ibyo nkubwira, ubyumve ubyiteho. Amen.

Bikira Mariya utasamanywe icyaha

Bikira Mariya utasamanywe icyaha, urajye udusabira twe abaguhungiraho.

Isengesho ryo gutura umunsi

Mutima wa Yezu Mutagatifu rwose, nisunze umutima wa Bikira Mariya utagira inenge, nkagutura amasengesho yanjye n’ibyo ndibukore, n’ibiri bumbabaze muri uyu munsi byose, ngira ngo ntange icyiru cy’ibyaha byacu, no kugira ngo nifatanye nawe, mu mpamvu zituma witangira ubudatuza kuri alitari. Cyane cyane mbiguturiye gusaba icyo Papa yifuza muri uku kwezi.

Cyangwa :
Nyagasani Mana ishobora byose

Nyagasani Mana ishobora byose, duhe ko ibitekerezo byacu, n’amasengesho yacu, n’imirimo yacu yose binoza ugushaka kwawe. Tugutuye imibereho yacu y’uyu munsi, kugira ngo twifatanye na Kiliziya yawe yose, twifatanye kandi n’igitambo gitagatifu uhora uturira isi yose. Amen.