Amasengesho cumi n'atanu

Amasengesho 15 Nyagasani yahishuriye Mutagatifu BRIJITA muri Kiliziya Paul i Roma
AMABWIRIZA YA PAPA PIYO IX
Aya masengesho yavanywe mu gitabo cyandikiwe i TULUZE (Toulouse) mu mwaka wa 1740. Yatangajwe na Padri PARVILLES wo mu muryango COMPAGNIE DE JESUS, umwogezabutumwa wari waroherejwe na Papa ku butaka butagatifu i Yeruzalemu afite icyemezo, uburenganzira n'amabwiriza yo kuyakwirakwiza.
Papa Piyo IX yamaze kumenyesha ayo masengesho, ayemeza ku wa 3 Gicurasi 1862, asanze ari amanyakuri kandi yagirira akamaro kenshi roho z'abantu. Ifoto yo ku gifuniko ni iy'umusaraba w'i LIMPIAS wabajwe n'umunyabugeni w'umusipanyoro utazwi. Uri mu Kiliziya ya Mt Petero i LIMPIAS, ukaba uhabwa icyubahiro cy'umwihariko kuva mu mwaka wa 1755. Isi yose yatangiye kuwubaha mu 1919, ubwo ibihumbi n'ibihumbi by'abantu bari bakoze yo urugendo rutagatifu bawubonaga incuro zitandukanye, ubumbura amaso ukongera ukayabumba, ubundi ukerekeza amaso hejuru cg mu byerekezo byose by'isi, ari ko babona amaraso asohoka mu bikomere byo ku mutwe byatewe n'ikamba ry'amahwa riremereye, akamanuka mu maso akuzura umubiri wose.
AMASEZERANO YA NYAGASANI YEZU.
Nk'uko Mutagatifu BRIJITA yari amaze igihe kirekire cyane yifuza kumenya incuro Nyagasani Yezu yakubiswe mu gihe cy'ibabara rye, umunsi umwe yaramubonekeye aramubwira ati "Nakubiswe incuro 5480. Niba ushaka uburyo bwihariye bwo kuzubaha, ujye uvuga Dawe uri mu ijuru 15 na Ndakuramutsa Mariya 15 hamwe n'amasengesho akurikira (arayamwigisha) mu gihe cy'umwaka wose. Numara umwaka uzaba wubashye buri gikomere nagize." Nyuma yongeraho ko umuntu wese uzavuga aya masengesho umwaka wose :
- π Azakura muri Purigatori Roho 15 zo mu bamukomokaho cyangwa akomokaho.
- π Abantu 15 b'intungane mu bamukomokaho cyangwa akomokaho bazakomezwa mu butungane no mu buziranenge.
- π N'abanyabyaha 15 mu bamukomokaho cyangwa akomokaho bicuze.
- π Uzavuga aya masengesho azashyikira urwego rwa mbere bw'ubutunganiramana, kandi iminsi 15 mbere y'ugupfa kwe nzamuha umubiri wanjye uhebuje ngo umukize inzara y'iteka, nzamuha amaraso yanjye ho ikinyobwa kugira ngo atazagira inyota idashira, kandi iminsi 15 mbere yo gupfa kwe azagira ukwicuza gukomeye yumve ububi bw'ibyaha bye abimenye byose uko byakabaye.
- π Nzashyira imbere ye ikimenyetso cy'umusaraba wanjye watsinze kugira ngo umutabare kandi umurinde imitego y'ababisha be.
- π Mbere y'urupfu rwe, nzazana n'umubyeyi wanjye nkunda byahebuje nakirane roho ye ubwuzu bwinshi nyijyane mu byishimo by'iteka kandi ninyihageza nyihe umwihariko wo kunywa ku isoko y'ubumana bwanjye; ibyo sinzabikorera abatazaba baravuze aya masengesho.
- π Uzavuga aya masengesho yizera adashidikanya azashyirwa mu rugaga rw'abamalayika, kandi uzigisha undi aya masengesho ibyishimo bye n'ingororano ze ntibizashira ahubwo bizaguma uko byakabaye kandi bizahoraho igihe cyose.
- π Aho avugirwa n'aho azavugirwa Nyagasani azaba ahari n'ingabire ze zose.
AMASENGESHO
1. Dawe uri mu ijuru..... Ndakuramutsa Mariya.
Yezu Kristu, Bugwaneza buhoraho ku bagukunda, Byishimo bitambutse icyitwa ibyishimo cyose n'igishobora kwifuzwa cyose, Mizero n'Umukiro w'abanyabyaha, wowe wahamije ko nta cyagushimisha kuruta gutura mu Bantu, kugeza ubwo ufashe kamere muntu ibihe bimaze kuzuzwa, ubitewe n'urukundo ubakunda, ibuka imibabaro wagize kuva ugisamwa ariko cyane cyane igihe cy'ibabara ryawe ritagatifu nk'uko Imana yari yarabigennye kandi yarabigambiriye kava iteka ryose.
Ibuka Nyagasani ko mu isangira rya nyuma n'Intumwa, umaze kuboza ibirenge wabahaye umubiri wawe mutagatifu n'amaraso yawe y'agaciro gahebuje, unabahishurira ibabara ryawe ryari ryegereje, ari na ko ubahoza mu bugwaneza bwinshi.
Ibuka agahinda n'ishavu wagize mu mutima wawe kugeza ubwo uvuga uti "UMUTIMA WANJYE USHAVUYE BYO GUPFA."
Ibuka Nyagasani, ubwoba, gukuka umutima n'ububabare byashenguye umubiri wawe mbere y'uko ubabarizwa ku musaraba, igihe umaze gusenga gatatu, ari na ko ubira ibyuya by'amaraso, ukagambanirwa na Yuda intumwa yawe wari waritoreye, ugafatwa n'abantu bo mu muryango wawe wari waritoraniyirije ukawukuza, ugashinjwa n'abanyabinyoma, ugacirwa urubanza rw'akarengane mu gihe cy'ubusore bwawe kandi mu minsi y'ibirori bya Pasika.
Ibuka ko bakwambuye imyambaro yawe bakakwambika iy'urukozasoni, uruhanga n' amaso yawe bakabipfukisha igitambaro, ugakubitwa, ugatamirizwa amahwa, ugafatishwa urubingo mu kiganza cyawe, ukazirikwa ku nkingi maze ugahazwa inkoni, agashinyaguro n'ibitutsi.
Uzagirire imvune n'umubabaro wagize mbere y'ububabare bwo ku musaraba, maze ninjya gupfa uzampe ukwicuza gushyitse, ukwirega nyako, gutanga icyiru gikwiye, n'imbabazi z'ibyaha byanjye byose. Amen.
2. Dawe uri mu ijuru... Ndakuramutsa Mariya.
Yezu Bwigenge nyakuri bw'abamalayika, Paradizo y'umunezero, ibuka ukuntu washenguwe n'agahinda, igihe abanzi bawe bagukikije n'uburakari nk'ubw'intare, bagutuka ibitutsi bitabarika, bakuvundereza amacandwe, bagukubita, bashwanyaguza umubiri wawe, bakakugirira n'ubundi bugome burenze urugero, bakakubuza uburyo uko bishakiye kose.
Kubera ubwo bubabare n'ibyo bitutsi, ndakwinginze Mukiza wanjye ngo undokore abanzi banjye bose, ababoneka n'abataboneka, maze unkinge mu kwaha kwawe uzangeze mu butungane no ku mukiro w' iteka. Amen.
3. Dawe uri mu ijuru... Ndakuramutsa Mariya
Yezu Muremyi w'ijuru n'isi, wowe utagira na kimwe cyashobora kugukanga no kukuziga, wowe ubumbatiye byose mu bubasha bwawe, ibuka ububabare bukabije wagize igihe abasilikare babambaga ibiganza n' ibirenge byawe bitagatifu ku musaraba, babipfumaguza imigera yapyinagaye, babuze inabi yahwana n'ububisha bari bagufitiye, bakagura ibisebe bwawe bongera ububabare ku bundi, hanyuma bakagarika umubiri wawe ku musaraba, babigiranye ubunyamaswa burenze urugero, bakurura impande zose kugeza ubwo ingingo zawe zose zirekana. Ndakwinginze
girira ubwo bubabare butagatifu kandi bwuje urukundo bwo ku musaraba umpe kukugirira igitinyiro n'urukundo. Amen.
4. Dawe uri mu ijuru... Ndakuramutsa Mariya
Yezu Mugenga waturutse mu ijuru, wowe wamanitswe ku musaraba ugira ngo ukirishe ibikomere byacu ibyawe, ibuka ibikomere byose byasabitse ingingo zose z'umubiri wawe, ntihagire na rumwe ruguma mu mwanya warwo, ku buryo nta bubabare bw'ako kageni bwigeze kubaho kuva mu bworo bw'ikirenge kugeza ku mutwe. Nta mwanya w'umubiri wawe n'umwe utarababaye, nyamara wirengagije ubwo bubabare bwose ntiwahwema kwambaza So wo mu ijuru usabira abanzi bawe uvuga uti "DAWE UBABABARIRE KUKO BATAZI ICYO BAKORA."
Girira izo mpuhwe nyinshi kandi wibuke ubwo bubabare maze umpe kugira ukwicuza gushyitse no kubabarirwa ibyaha byanjye mbikesheje kwibuka ibabara ryawe rikabije. Amen
5. Dawe uri mu ijuru.. Ndakuramutsa Mariya...
Yezu Ndorerwamo y'ububengerane bw'iteka, ibuka agahinda wagize ubwo wareberaga mu rumuri bw'ubumana bwawe, ukabona iherezo ry'abagombaga gukizwa n'ibyo ububabare bwawe bwo ku musaraba bwabaronkeye, ariko kandi ukabona imbaga nini y'abagomba gucibwa bazira ibyaha byabo, nuko ugaterwa agahinda gakomeye n'abo banyabyago b'abanyabyaha bahabye kandi bahabye.
Nisunze iyo nyanja y'impuhwe z'imbabazi, ariko cyane cyane nisunze ubugwaneza wagaragarije igisambo cyicujije ukibwira uti "UYU MUNSI TURABA TURI KUMWE MURI PARADIZO. " Ngusaba Yezu Mwiza, ngo ninjya gupfa uzangirire impuhwe. Amen.
6. Dawe uri mu ijuru... Ndakuramutsa Mariya...
Yezu, Mwami ukwiye gukundwa no kwifuzwa, ibuka ububabare wagize igihe wari ubambye kandi werekejwe ku musaraba wambitswe ubusa ak'impabe, abavandimwe n'incuti bamaze kuguhungaho, uretse umubyeyi wawe ukunda cyane wakugumye hafi mu budahemuka uri mu isamba ari kumwe na Yohani Mutagatifu, nuko umwe ukamuragiza undi uvuga uti "MUGORE DORE UMWANA WAWE", ukabwira na Yohani uti "MWANA DORE NYOKO."
Ndakwinginze Mukiza wanjye girira inkota y'ububabare yahinguranyije umutima mutagatifu w'umubyeyi wawe, uzangirire ibambe, kubera agahinda n'imidurumbanyo byanjye ari iby'umubiri cyangwa ibya roho, kandi untabare mu bigeragezo byanjye byose cyane cyane igihe nzaba ngiye gupfa. Amen.
7. Dawe uri mu ijuru... Ndakuramutsa Mariya...
Yezu Soko idakama y'impuhwe wowe Muvu w'urukundo rurenze urugero, wavugiye ku musaraba uti "MFITE INYOTA." Nyamara uvuga inyota yo gukiza inyoko muntu.
Ndakwinginze, Mukiza wanjye, ukuze mu mutima wanjye icyifuzo cyo guharanira ubutungane mu bikorwa byanjye byose kandi uzimye burundu muri jye irari ry'umubiri n'inyota y' iby'isi. Amen.
8. Dawe uri mu ijuru... Ndakuramutsa Mariya...
Yezu wowe Buryohere bw'imitima, wowe Tuze rya Roho, girira ubusharire bwa divayi y'indurwe wanywereye ku musaraba, kubera urukundo udukunda umpe imbaraga zo kujya mpabwa uko bikwiye umubiri wawe n'amaraso yawe y'agaciro gahebuje, mu buzima bwanjye no mu gihe nzapfira, maze bimbere umuti n'igihozo bya Roho yanjye. Amen.
9. Dawe uri mu ijuru... Ndakuramutsa Mariya...
Yezu Mugenzo mwiza wa cyami, Byishimo bya Roho, ibuka ububabare wagize igihe wari warengewe n'inyanja y'ishavu, urupfu rwawe rwegereje, wibasiwe n'abantu bagutukaga kandi bagushinyagurira, maze mu ijwi riranguruye ukabwira So ko yagutereranye ugira uti "MANA YANJYE, MANA YANJYE, ICYATUMWE UNTERERANA NI IKI?"
Ndakwinginze, Mukiza wanjye, girira iryo shavu wagize woye kuzantererana mu bwoba n'ububabare byo mu gihe cy'urupfu rwanjye. Amen.
10. Dawe uri mu ijuru...Ndakuramutsa Mariya.....
Yezu wowe uba muri byose, Intangiriro n'Iherezo, Ubugingo n'Ubwiza, ibuka ko kugira ngo dukire wemeye kwinjira mu nyanja y'ububabare ari twe ugirira kuva mu bworo bw'ikirenge kugeza ku mutwe, girira ubunini bw'ibikomere byawe maze unyigishe gukurikiza amategeko mbitewe n'urukundo nyakuri. Koko rero ku bagukunda inzira y'amategeko yawe iragutse kandi iragendeka. Amen.
11. Dawe uri mu ijuru....Ndakuramutsa Mariya... Yezu
Nyanja ngari y'impuhwe, ndakwinginze girira ibikomere byawe byaguhinguranije kugera no ku musokoro w'amagufa yawe maze unyigize kure y'icyaha, njye munyabyago wasagutswe n'ibicumuro, umpishe uburakari bw'uruhanga rwawe mu bikomere byawe kugeza ko uburakari n'umugayo umfitiye bishira. Amen.
12. Dawe uri mu ijuru....Ndakuramutsa Mariya...
Nyagasani Yezu Ndorerwamo y'ukuri, Kimenyetso cy'ubumwe, Njishi y'urukundo, ibuka ibikomere bitabarika byakwijwe umubiri wawe kuva ku birenge kugeza ku mutwe, umubiri wabaye ubushangi kandi watukujwe n'inshunzi z'amaraso yawe akwiye icyubahiro.
Mbega ububabare butagira urugero kandi bwabereyeho isi yose bwasabitse umubiri wawe w'isugi kubera urukundo udufitiye!
Yezu utuza rwose, icyo washoboraga kudukorera utakoze ni ikihe? Ndakwinginze, Mukiza wanjye, ushyirishe amaraso yawe mu mutima wanjye ikimenyetso kidasibangana cy'ibikomere byawe byose, kugira ngo njye nibuka ubudahuga imibabaro yawe n'urukundo rwawe.
Urwibutso ruhoraho rw'ibabara ryawe niruvugurure muri roho yanjye imbuto yeze ku bubabare bwawe kandi buri munsi njye ndushaho kugukunda mu mutima wanjye kugeza ubwo nzakugeraho, wowe bukungahazwe bw'ibyiza n'ibyishimo by'amoko yose, ngusaba kuzampoza wowe Yezu Mwiza mu buzima buhoraho. Amen.
13. Dawe uri mu ijuru....Ndakuramutsa Mariya...
Yezu, Ntare yo mu muryango wa Yuda, Mwami udapfa ntuganzwe, ibuka ububabare wagize igihe imbaraga zawe zose, iz'umutima n'iz'umubiri, zari zigushizemo rwose ukubika umutwe ugira uti "BIRUJUJWE."
Ndakwinginze, Nyagasani Yezu, kubera iryo shavu n'ako gahinda, uzangirire impuhwe ku isaha ya nyuma y'ubuzima bwanjye, igihe roho yanjye izaba yagirijwe n'umutima wanjye uturagurwa. Amen.
14. Dawe uri mu ijuru... Ndakuramutsa Mariya...
Yezu Mwana w'ikinege wa Data, Bubengerane n'ishusho ya kamere ye, ibuka ukuntu wiragije So mu bwiyoroshye ugira uti "DAWE NSHYIZE ROHO YANJYE MU BIGANZA BYAWE." Nuko ukamwegurira n'umubiri wawe watanyaguritse hamwe n'inyanja y'impuhwe zawe wavuburiye kutwigurana maze ugaca!
Kubera urwo rupfu rwawe ruhebuje, ndakwinginga ,Mwami w'intungane zose, nkomeza kandi untabare mbashe kunanira shitani, gutsinda umubiri no kwemera kuvushwa amaraso kugira ngo nimara gupfa ku by'isi, nzabeho muri wowe gusa.
Ndakwinginze, igihe nzapfira uzakire Roho y'umugenzi n'umusuhuke izaba igarutse iwawe. Amen.
15. Dawe uri mu ijuru... Ndakuramutsa Mariya...
Yezu, wowe Muzabibu w'ukuri kandi urumbuka, ibuka amaraso menshi wamennye utitangira mu mubiri wawe mutagatifu, agaseseka boshye umutobe w'umuzabibu mu rwengero, mu rubavu rwawe rwapfumujwe icumu n'umusirikari watanze amaraso n'amazi byasohokagamo kugeza ubwo nta gitonyanga na kimwe gisigaye.
Uko wacyererejwe ku musaraba umubiri wawe w'itoto urarabirana boshye umuba w'indabo zarabye, ubuzima bugushiramo, imisokoro y'amagufa yawe irumirana.
Kubera ubwo bubabare bukabije n'iseswa ry'amaraso yawe y'agaciro gahebuje, ndakwinginze Yezu ugwa neza, uzakire Roho yanjye igihe nzaba ndi mu isamba negereje urupfu. Amen.
UMWANZURO
Yezu ugwa neza, vusha umutima wanjye kugira ngo amarira yanjye yo kwihana, y'ububabare n'ay'urukundo, ambere icyo kurya ijoro n'amanywa, maze nguhindukirire wese kandi umutima wanjye ube iteka ingoro yawe, imyifatire yanjye ikunogere. Iherezo ry'ubuzima bwanjye rizaguheshe ikuzo, maze nzaronke ijuru aho nzabana n'abatagatifu bawe tukuramye iteka ryose. Amen.
KUVUGA AYA MASENGESHO
IKIBAZO: Aya masengesho agomba kuvugwa iminsi yose nta gusiba na rimwe?
IGISUBIZO: Umuntu agomba gukora uko ashoboye kose kugira ngo atayasiba, ariko niba hari uyasibye kubera impamvu ikomeye ntatakaza ibyo Nyagasani yageneye abazayavuga apfa kuyavuga incuro 365 mu mwaka.
Ni ngombwa kuyavugana urukundo n'icyubahiro kandi wicengezamo amagambo uvuga.
Dawe uri mu ijuru ndwi
Umukiza Yezu yahishuriye Mutagatifu Brijita iri sezerano: " Mumenye ko nzaha abazavuga buri munsi mu gihe cy'imyaka cumi n'ibiri Dawe uri mu ijuru ndwi na Ndakuramutsa Mariya, babigiriye kubaha amaraso yanjye y'agaciro gahebuje, izi nema eshanu:
1. Ntibazajya muri purugatori.
2. Nzababara mu mubare w'Abahowe Imana, nk'aho babaye baramennye amaraso yabo kubera ukwemera.
3. Nzarinda ubwandu bw'icyaha abantu batatu bo mu muryango wabo bazaba bihitiyemo.
4. Abantu bo mu muryango wabo, kugera ku gisekuru cya kane, bazarindwa umuriro w'iteka.
5. Bazaburirwa uruptfu rwabo ukwezi mbere y'uko ruba. Nibapfa mbere y'icyo gihe cy'imyaka cumi n'ibiri, nzabagirira nk'aho bari kuba barabyujuje.Β»
Umuntu ashobora guhuza ku buryo bworoshye iri sengesho n'iryo kubaha no kwiyegurira ibikomere bitagatifu by'Umwami wacu Yezu, kuko ibyo bikomere ari byo byavubutsemo amaraso ye y'agaciro gakomeye. Umukiza yabwiye Mama Mariya Marita Chambon kujya akora uwo mwitozo, kandi amusezeranya ibintu bikomeye. Ibyiza ni ukongera kuri izo Dawe uri mu ijuru ndwi amasengesho akurikira:
Isengesho
Yezu, ubu ngiye kuvuga Dawe uri mu ijuru incuro ndwi, niyibutsa rukundo iryo sengesho ryubahishije umutima wawe kandi rikawunogera. Ryakire mu Mutima-Mana wawe rigisohoka mu kanwa kanjye. Rikosore, uritunganye rwose kugira ngo riheshe Ubutatu butagatifu icyubahiro n'ibyishimo byinshi nk'ibyo wagaragaje ukiri hano ku isi. Uku gutakambira ubumuntu bwawe niguheshe ikuzo ibikomere byawe bitagatifu n'amaraso yawe y'agaciro gahebuje yabivubutsemo.
1. Ukugenywa
Dawe uri mu ijuru, Ndakuramutsa Mariya
Dawe uhoraho, nisunze ibiganza bizira inenge bya Mariya n'umutima wuje ubumana wa Yezu, ngutuye ibikomere bye bya mbere, ububabare bwe bwa mbere, n'amaraso ye yasheshwe bwa mbere kugira ngo ahongerere ibicumuro bya muntu, iby'urubyiruko n'ibyanjye bwite, kandi ngira ngo nange ibyaha bya mbere bikomeye, cyane cyane ibyakozwe n'abo dufitanye isano.
2. Ibyuya by'amaraso
Dawe uri mu ijuru, Ndakuramutsa Mariya
Dawe uhoraho, nisunze ibiganza bizira inenge bya Mariya n'umutma wuje ubumana wa Yeziu, ngutuye ububabare bukaze bw'umutima wa Yezu igihe yari ari mu murima w'imizeti, ngutuye na buri gitonyanga cy'ibyuya bye by'amaraso, ngira ngo mpongerere ibyaha byose by'umutima, ibyanjye bwite, ngira ngo nihane bene ibyo byaha kandi nikuzemo urukundo rw'Imana n'urwa mugenzi wanjye.
3. Ikubitwa
Dawe uri mu ijuru, Ndakuramutsa Mariya
Dawe uhoraho, nisunze ibiganza bizira inenge bya Mariya n'Umutima wuje ubumana wa Yezu, ngutuye ibikomere bitabarika, ububabare bukaze n'amaraso y'agaciro gahebuje ya Yezu ighe cy'ikubitwa rye; mbituriye ibyaha byose by'umubiri, ibyaniye bwite, mbigiriye kwihana bene ibyo byaha no gukomezwa mu butarangwaho icyaha, cyane cyane ku bo dufitanye isano.
4. Ikamba ry'amahwa
Dawe uri mu ijuru, Ndakuramutsa Mariya Dawe uhoraho iteka ryose, nisunze ibiganza bizira inenge bya Mariya n'Umutma wuje ubumana wa Yezu, ngutuye ibikomere, ububabare n'amaraso y'agaciro gahebuje yo mu Mutima mutagatifu wa Yezu igihe yatamirizwaga ikamba ry'amahwa, ngira ngo mpongerere ibyaha byose bya roho bya muntu, ibyanjve bwite, kugira ngo bene ibyo ibyaha byihanwe kandi ingoma ya Kristu ikwire ku isi.
5. Guheka umusaraba
Dawe uri mu ijuru, Ndakuramutsa Mariya Dawe uhoraho, nisunze ibiganza bizira inenge bya Mariya n'Umutima wuje ubumana wa Yezu, ngutuye ububabare Yezu yagize mu nzira ajya i Kalvariyo, cyane cyane igikomere cye gitagatifu cyo ku rutugu, amaraso ye y'agaciro gahebuje, ngira ngo noroshye uburemere bw'umusaraba, ukwijujuta kwanjye ku mabwiriza matagatfΕ«, ibyaha byose byakozwe, kugira ngo ibyo byaha byihanwe no ku kugira ngo Umusaraba Mutagatifii ukundwe by'ukuri.
6. Ibambwa rya Yezu
Dawe uri mu ijuru, Ndakuramutsa Mariya Dawe uhoraho, nisunze ibiganza bizira inenge bya Mariya n'Umutina wuje ubumana wa Yezu, ngutuye Umwana wawe, wabambwe akererezwa ku musaraba, ibikomere bye byo mu biganza no ku birenge n'inshunzi eshatu z'amaraso ye y'agaciro gahebuje yamenwe kubera twe, ubumanjirwe bwe burenze urugero, ukumvira kwe guhebuje, ibyashenguye umubiri we n'umutima we byose, urupfu rwe ruhebuje n'igitambo cye kidasesa amaraso gihora giturwa muri Misa ntagatifu ku isi yose, ngira ngo mpongerere ibyaha byo kwica amasezerano n'ibyo kubahuka ibintu bitagatifu byashyizweho nawe, ngira ngo ntange icyiru cy'ibyaha byanjye bwite n'iby'isi yose, ngo nsabire abarway n'zbenda gupfa, ngo turonke abasesardoti batagatifu n'abandi bitangira ubutumwa, nsabira ibyifuzo bya Nyir'ubutungane Papa ngo bisohozwe, ubukristu bwongere bushinge imizi, abantu bongererwe imbaraga n'ubutwari mu kwemera. Nsabiye n'igihugu cyacu, n'imiryango yo ku isi ngo yunge ubumwe muri Kristu no muri Kiliziya ye, nsabiye kandi n'ibihugu byose birimo abakristu bakiri mbarwa (abatatanye).
7. Igikomere cyo mu rubavu
Dawe uri mu ijuru, Ndakuramutsa Mariya Dawe uhoraho, emera wakire Amazi n' Amaraso byavubutse mu gikomere cyo ku mutima wuje ubumana wa Yezu tugutuyeho ituro ry'agaciro gahebuje, dusabira Kiliziya ntagatifu n'ibabarirwa ry'ibyaha by'abantu. Maraso ya Kristu yavubutse mu Mutima we Mutagatifiu, nyuhagira unkureho ibyaha byose nari nkwiye kuryozwa. Mazi yo mu rubavu rwa Kristu, nyuhagira unkureho ibicumuro byaniye bya mbere kandi unkize, ukize kandi na roho ziri mu bubabare bwa purgarori. Amen.