Amasengesho ya roho mutagatifu

AMASENGESHO YEREKEYE ROHO MUTAGATIFU
Uburyo bwo gusenga cyane cyane mu makoraniro y’ivugurura muri Roho MutagatifuIntangiriro
- Abakristu basengera hamwe bayoborwa na Roho Mutagatifu, bakarangwa no kumworohera ngo abayobore. Ni ngombwa rero kwerekana ibice by’ingenzi bigize iri sengesho.
- Kugira ngo utangire gusenga, ugomba kwerekeza umutima n’ubwenge ku Mana. Ukareka ubwiza bwayo, ukemera ko Yezu ari hagati yanyu; noneho ugatangira ugashimira, ugakuza kandi ugasingiza Imana.
Igice cya mbere
- Gushimira, gukuza no gusingiza Yezu uri hagati y’abasenga (Lk 18, 19). Usenga arareka akayoborwa na Roho w’Imana; ni yo mpamvu abavandimwe bamutega amatwi, kuko isengesho rye ari irya bose.
Ni byiza guhuza amasengesho n’indirimbo, kubyina no gukoma amashyi, ku buryo bifasha ikoraniro gusenga.
Igice cya kabiri
- Gusaba Roho Mutagatifu. Aha ni ukwitonda, kuko Roho Mutagatifu adakorera mu rusaku; kudasukiranya amagambo. Mu by’ukuri Roho Mutagatifu tuba twatangiranye : tuzi ko nta wuvuga ngo “Yezu ni Nyagasani” atabihawe na Roho Mutagatifu. Muri uyu mwanya dusaba ko adutegura ngo twakire Ijambo ry’Imana.
Igice cya gatatu
- Ijambo ry’Imana. Kuritega amatwi, ukazirikana witonze. Ni igihe gikomeye cyo gufungura Ijambo ry’Imana. Ryifitemo ububasha bwo kuduhindura bashya niba turyakiriye neza ; tugomba kuriha umwanya uhagije.
Babanza kwitegura kuryakira ; basaba Roho Mutagatifu ngo abamurikire, abategure imitima.
Umwe akarisoma, abandi bitonze bateze amatwi.
Bagaceceka akanya, bazirikana ibyo bumvise.
Hanyuma umwe umwe, akagenda asubiza mu ngingo buri wese avuga ijambo ryamunyuze.
Bakomeza gusenga, bahereye ku Ijambo bumvise.
Bikaza kugeza aho indirimbo zigenda zisimburana no kuramya, gushimira n’ibindi…
Gutanga ubuhamya, burimo ingingo zifasha abandi gusenga.
Igice cya kane
- Gusabira abandi no kwambaza Bikira Mariya.
Kwibuka abandi : ni igihe cyo gutekereza ibihe turimo n’abo tubana, cyane cyane abakeneye amasengesho y’abavandimwe.
- Bikira Mariya twamuhaweho Umubyeyi, igihe yari iruhande rw’umusaraba wa Yezu; tumusabe kenshi adusohoreze amasengesho n’ibyifuzo.
Umwanzuro
Isengesho ry’ikoraniro risozwa na “Dawe uri mu ijuru”; bakayivuga bahagaze, bitonze, ndetse wenda bafatanye mu biganza, bibuka ko ari isengesho Yezu Kristu ubwe yatwiyigishirije.
Umugereka
Iyo abantu bateraniye hamwe basenga bakoresheje ubu buryo, ni ngombwa kwibuka ko umwe mu bavandimwe ufashe ijambo asenga, aba avuga mu mwanya wa buri wese. Si byiza ko igihe umwe asenga, undi yaba ahugiye mu gushaka icyo aza kuvuga mugenzi we arangije. Ni Roho Mutagatifu usengesha ikoraniro, birakwiye kumutega amatwi, kuko kumva icyo akubwiye bigufasha kumubwira icyo akweretse.
Ngwino Roho Mutagatifu
Usanganye imitima y’abakwemera bagukunde,
wohereze Roho wawe, byose bibe bishya n’isi izabone guhinduka.
Dusabe : Mana wamenyesheje abakwemera Roho Mutagatifu,
turagusaba kubwirizwa na We; gukunda ibitunganye; no kunogerwa nawe iteka, ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amen.
Roho Mutagatifu, turagusaba ngo wuse ikivi Yezu Kristu yateruye mu buzima bwacu, maze uduhe imbaraga n'umuhate dukeneye mu isengesho risabira isi n'abayituye ; bangukiriza buri wese ihirwe ryo kuryoherwa n'ubuzima butuje mu bucece bw'umutima we maze utubere imbarutso mu iyogezabutumwa twiyemeje, twifuza kuzageza Inkuru Nziza ku bantu bose mu bihugu by'isi, abagenerwamurage bacungujwe Amaraso ya Kristu bose.
Cubya ibyiyumviro by'ubwenge bwacu, ukuze muri twe ukwicisha bugufi gutagatifuza, igitinyiro cya Nyagasani n'umurava mu kwitanga.
Ntihakagire imirunga iduheza mu by'isi ikatubuza kubahiriza uko bikwiye umuhamagaro wacu ; mu bugwari bwacu, ntihakagire inyungu zitubuza gutunganya ibyo Ubutabera busaba, ntihakagire imibare ipfobya ubuhangange bw'ubugwaneza ngo ibureshyeshye n'ubusabusa bw'ubwikunde tugira.
Muri twe byose birabe ibihanitse : gushakashaka no kwubahiriza Ukuri, ibakwe mu kwitanga kugeza ku musaraba no ku rupfu ; igisumbye ibindi, byose bihure n'isengesho rya nyuma Mwana yasenze abwira Se wo mu Ijuru, bihure kandi n'isenderezwa ry'ingabire Data na Mwana bagenera Kiliziya n'imiryango iyishamikiyeho, bagenera buri roho mu moko yose y'abantu, bazikunyujijeho Wowe Roho y'Urukundo.
Amina. Alléluia.
Ngwino Roho Mutagatifu
Ngwino udutoze umuco wo mu ijuru
Ngwino Mubyeyi w’abakene
Ngwino Soko y’ibyiza
Ngwino Rumuri rw’imitima
Uri umuhoza usumba byose
Mbera Umushyitsi muhire
Uhumurize umutima wanjye.
Ni wowe guruhukiro bw’abarushye
Ni wowe umara inyota abayifite
Ni wowe uhoza abarira
Ni wowe uhabura abahabye
Ni wowe Rumuri ruhire
Rwuzuze mu mitima y’abakwemera.
Nta cyo twashobora udahari
Nta n’icyiza twagira
Sukura ibyanduye
Sukira ibyumiranye
Omora ibyakomeretse
Oroshya imitima ikomeye
Susurutsa imitima ikonje
Garura imitima y’abahabye.
Abawe bakwemera, bakwizera
Bahe ingabire zawe uko ari indwi
Ubahe n’igihembo cy’ibyiza bakoze
Ubabere iherezo mu buhire bwawe
Uzabahe n’ibyishimo bidashira. Amen.
IBISINGIZO BYA ROHO MUTAGATIFU
Nyagasani, utubabarire.
Kristu, utubabarire.
Nyagasani, utubabarire.
Kristu, utwumve.
Kristu, utwiteho.
Roho Mutagatifu, ukomoka kuri Data no kuri Mwana, utubabarire.
Roho wa Nyagasani, wowe mbere y’iremwa ry’isi warerembaga ku mazi kugira ngo uyahe imbaraga ntagatifu, utubabarire.
Roho utuzamo, ukatwigisha byose, utubabarire.
Roho wahishuriye abantu b’Imana ibyo bagomba kuvuga, utubabarire.
Roho uhamya ibyerekeye Yezu Kristu, utubabarire.
Roho w’ukuri utwigisha ibintu byose, utubabarire.
Roho watwikiriye Bikira Mariya, akabyara ataretse kuba isugi, utubabarire.
Roho wa Nyagasani wuzuye isi yose, utubabarire.
Roho w’Imana uba muri twe, utubabarire.
Roho w’ubuhanga n’uw’ubwenge, utubabarire.
Roho w’ubujyanama n’uw’ubutwari, utubabarire.
Roho w’ubumenyi n’uw’ubusabane ku Mana, utubabarire.
Roho w’igitinyiro cya Nyagasani, utubabarire.
Roho w’ingabire zose n’uw’imbabazi, utubabarire.
Roho w’imbaraga n’uw’urukundo, utubabarire.
Roho w’ubushyira mu gaciro, utubabarire.
Roho w’ukwemera, w’ukwizera, w’urukundo n’uw’amahoro, utubabarire.
Roho w’ubwicishe bugufi n’uw’ubumanzi, utubabarire.
Roho w’ubwiza n’uw’ubwiyoroshye, utubabarire.
Roho ucengera mu mabanga y’Imana, utubabarire.
Roho udusabira mu mivumero irenze imivugire, utubabarire.
Roho wamanukiye kuri Yezu mu ishusho ry’inuma, utubabarire.
Roho uduha kuvuka bundi bushya, utubabarire.
Roho wuzuza urukundo mu mitima yacu, utubabarire.
Roho uduha kuba abana b’Imana yihitiyemo, utubabarire.
Roho wamanukiye ku bigishwa mu ishusho ry’indimi z’umuriro, utubabarire.
Roho wasendereye imitima y’intumwa, utubabarire.
Roho utanga ingabire zawe, uha buri muntu uko wishakiye, utubabarire.
Gira impuhwe, utwumve utubabarire.
Jya uturwanaho uturengere, utwumve utubabarire.
Icyitwa ikibi cyose, Nyagasani ukidukize.
Icyitwa icyaha cyose, Nyagasani ukidukize.
Ibishuko n’imitego ya Shitani, Nyagasani ubidukize.
Ukwigerezaho n’ukwiheba, Nyagasani ubidukize.
Guhakana ukuri tuzi neza, Nyagasani ubidukize.
Uguhariranya n’ukuticuza, Nyagasani ubidukize.
Ubwandu bwose bw’umubiri n’ubw’umutima, Nyagasani ubudukize.
Irari ry’ubukozi bw’ibibi, Nyagasani uridukize.
Umutima mubi wose, Nyagasani uwudukize.
Girira ko ukomoka ku Mana Data no kuri Mwana, Nyagasani udukize.
Girira ko Yezu Kristu yasamwe ku bubasha bwawe, Nyagasani udukize.
Girira ko wamanukiye ku Ntumwa, Nyagasani udukize.
Ku munsi w’urubanza, Nyagasani udukize.
Kugira ngo tubeshweho nawe, kandi duhore dukurikiza amabwiriza yawe, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo duhore twibuka ko turi ingoro yawe, twirinde kuyitera ubusembwa, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo mu kubeshwaho nawe, twirinde gukora ibyifuzo by’umubiri, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo twirinde kugushavuza, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo twihatire kwikomezamo ubumwe bwawe mu busobekerane bw’amahoro, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo twirinde kwemera roho mbi iyo ari yo yose, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo dushobore gushishoza niba roho zikomoka ku Mana, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo utwuzuzemo ukuri kw’ibitunganye, utwumve turagutakambira.
Ntama w’Imana, ukiza abantu ibyaha, udukize Nyagasani.
Ntama w’Imana, ukiza abantu ibyaha, utwiteho Nyagasani.
Ntama w’Imana, ukiza abantu ibyaha, utubabarire.
V.: Nyagasani, ohereza Roho wawe.
R.: Aze guhinzura isi ibe nshya.
Nyagasani turakwinginze, gira impuhwe udusenderezemo Roho Mutagatifu wawe, kugira ngo twese tugendere mu bumwe bw’ukwemera, maze ububasha bw’urukundo rwe budutere imbaraga, twihatire gushyigikira ikigero cy’ubuhame bwa Kristu; We mubana mugategekana mu bumwe bwa Roho Mutagatifu, mukaba Imana iteka ryose. Amen.
Cyangwa:
Nyagasani turakwinginze, Umuhoza ugukomokaho natumurikire maze atwinjize mu kuri kose, nk’uko Mwana yabidusezeranyije; We mubana mugategekana mu bumwe bwa Roho Mutagatifu, muri Imana imwe iteka ryose. Amen.