Amasengesho ya yozefu

Amasengesho ya yozefu
This is the title of the web page

KWIYAMBAZA YOZEFU MUTAGATIFU

Yozefu Mutagatifu turakwisunga

Yozefu Mutagatifu turakwisunga mu makuba yacu; tumaze kwambaza umugore wawe mutagatifu ngo adutabare, nawe turakwizigiye uturengere. Ugirire Umubyeyi w’Imana, uwo murerwa utasamanywe icyaha, ugirire n’Umwana Yezu wakundaga kibyeyi; turagutakambira wite ku bo Yezu Kristu yaguze amaraso ye, mu bitubabaza uduhagarareho, ukomeze kutuvuna.
Murinzi udahwema wa Yezu na Mariya, jya urengera abayoboke Yezu Kristu yitoreye. Mubyeyi udukunda rwose, uturinde guhakana iby’Imana no gukora ingeso mbi. Murwanyi wacu udatsimburwa utugirire ibambe, ugoboke mu ijuru, utuvune mu ntambara turwana n’amashitani. Kiliziya y’Imana uyirengere mu makuba yose, maze utsinde abanzi bayihigira, uko kera warokoye Umwana Yezu bashaka kumwica.
Uwacu wese jya uhora umuhagazeho iteka nuko turebere ku byo wakoze, dufashwe nawe tubone gutungana no gupfa neza; maze tuzaze kunezerwa iteka mu ijuru. Amen.

Yozefu Mutagatifu, Murinzi n’Umubyeyi w’abihayimana

Yozefu Mutagatifu, Murinzi n’Umubyeyi w’abihayimana; washinzwe Yezu Kristu udafite inenge y’icyaha, na Mariya Umubikira uhebuza ababikira bose, ukabarinda udahinyuka.
Ubu ndagusabye nkomeje, ugirire Yezu na Mariya wahawe kumenya, undinde noye gucumura. Umubiri n’umutima wanjye bitungane, noye kurarikira ingeso mbi, maze mpore nyura Yezu na Mariya. Amen.

IBISINGIZO BYA YOZEFU MUTAGATIFU

Nyagasani, utubabarire.
Kristu utubabarire.
Nyagasani, utubabarire.
Kristu utwumve.
Kristu utwiteho.
Mariya Mutagatifu, udusabire
Yozefu Mutagatifu, udusabire
Mwana w’ikirangirire wa Dawudi, udusabire
Ngenzi muri ba Sogokuruza, udusabire
Mugabo w’Umubyeyi w’Imana, udusabaire
Murinzi utagira inenge wa Bikira Mariya, udusabire
Murezi w’Umwana w’Imana, udusabire
Wowe warengeraga Yezu ubudahwema, udusabire
Mutegeka mwiza wa Yezu na Mariya, udusabire
Yozefu utunganye rwose, udusabire
Yozefu utigeze urarikira ikizira, udusabire
Yozefu witonda rwose, udusabire
Yozefu udakangarana, udusabire
Yozefu wumvira rwose, udusabire
Yozefu utagira ubwo uhemuka, udusabire
Wowe werekana uburyo bwo kwiyumanganya, udusabire
Wowe mukene ku mutima, udusabire
Wowe abakozi bareberaho, udusabire
Wowe wizihiza imico y’abashakanye, udusabire
Murinzi w’ababikira, udusabire
Wowe urinda ababyeyi n’abana babo, udusabire
Wowe umara agahinda abababaye, udusabire
Wowe abarwayi bizera, udusabire
Wowe uhumuriza abenda gupfa, udusabire
Wowe ukangaranya amashitani, udusabire
Murinzi wa Kiliziya Ntagatifu, udusabire
Ntama w’Imana, ukiza ibyaha by’abantu, udukize Nyagasani.
Ntama w’Imana, ukiza ibyaha by’abantu, utwiteho Nyagasani.
Ntama w’Imana, ukiza ibyaha by’abantu, utubabarire.
V. Imana yamugize umutware w’urugo rutagatifu. R. N’umurinzi wa Yezu na Mariya.
Dusabe: Mana idahinyuka mu kwitegereza, watoye Yosefu Mutagatifu ho Umugabo wa Mariiya, Umubyeyi wahebuje; turagusaba ngo uyu dusingiriza kuba umurinzi wacu munsi, azatubere n’umuvugizi mu ijuru. Wowe ubaho ugategeka iteka mu ijuru. Amen.