Batisimu

IMIHANGO Y’ISAKRAMENTU RYA BATISIMU
1. IMIHANGO Y’ISAKRAMENTU RYA BATISIMU Y’ABANA BATO
A) BATISIMU Y’ABANA BATO
(reba Igitabo cy’Umukristu, pp.172-179).
Umuhango usanzwe wa Batisimu
Umusaserdoti aramutsa abateraniye aho, ababyeyi b’umubiri n’aba Batisimu ndetse n’inshuti zose zabaherekeje. Mu magambo make, Umusaserdoti abibutsa ibyishimo byo kubona umwana ho impano y’Imana. Imana ni yo soko y’ubuzima bwose.
Umusaserdoti abaza ababyeyi b’umwana ibi bibazo nabo bakamusubiza baranguruye ijwi. Iyo ari abana benshi, ababyeyi bashobora kubarizwa hamwe bose bagasubiriza rimwe.
V.: Mbese babyeyi, uyu mwana mwabyaye mwahisemo kumwita irihe zina?
R.: K. cyangwa N.
V.: K. cyangwa N. uyu, muramusabira iki mu Muryango w’Imana ar wo Kiliziya?
R.: Batisimu imuha kuvuka muri Kristu.
V.: Mwaje kubatirisha abana banyu: murabona umurimo mwiyemeje wo kubatoza ukwemera Kristu Kiliziya yamamaza, kugira ngo nibakurikiza amategeko y’Imana bizatume bayikunda kandi bakunde mugenzi wabo nk’uko Kristu yabitwigishije. Mbese muriyumvisha neza uwo murimo?
R.: Yee, turawiyumvisha.
V.: Namwe babyeyi ba Batisimu, murabona muzashobora gufasha ababyeyi b’aba bana kurangiza neza umurimo wo kubarera gikristu?
R.: Yee, turabona tuzawushobora.
Ubatiza aravuga ati:
Babyeyi, abana mwazanye kubatizwa, umuryango w’abakristu ubakiranye ibyishimo byinshi, none mu izina ry’uwo muryango ngiye kubakoreraho ikimenyetso cy’umusaraba; hanyuma namwe ubwanyu, ndetse n’ababyeyi ba Batisimu mubakorereho icyo kimenyetso cya Kristu Umukiza.
Iyo ari mu Misa cyangwa mu Muhimbazo w’Ijambo ry’Imana, abakristu bashishikarizwa kwiyambaza Abatagatifu bose.
Umusaserdoti: Bavandimwe, nimucyo duhaguruke twese twiyambaze abatagatifu baduhakirwa mu Ijuru.
• Ibisingizo by’Abatagatifu (Bigufi)
Nyagasani utubabarire,
Kristu utubabarire,
Nyagasani utubabarire,
Mariya Mutagatifu Mubyeyi w’Imana, Udusabire.
Yohani Batista Mutagatifu, Udusabire.
Yozefu Mutagatifu, Udusabire.
Petero na Pawulo Batagatifu, Mudusabire.
Abahowe Kristu b’i Buganda batagatifu, Mudusabire.
Bazina bacu batagatifu, Mudusabire.
Babyeyi, nshuti namwe bene wacu mwese, mwageze mu ijuru, Mudusabire.
Batagatifu namwe batagatifukazi b’Imana, Mudusabire.
• Isengesho ryo kubohora ku ngoyi ya Sekibi
Umusaserdoti: Mana ishobora byose igahoraho iteka, wohereje Umwana wawe mu bantu, kugira ngo atuvane ku bubasha bwa Sekibi kandi akure Muntu mu mwijima maze amwinjize mu bwami bw’agatangaza bw’Urumuri rwawe. Turakwinginga twiyoroheje kugira ngo aba bana numara kubakuraho ubwandu bw’icyaha cy’inkomoko, ubagire ingoro yawe ntagatifu kandi ubahe Roho Mutagatifu wawe abaturemo. Ku bwa Kristu, Umwami wacu.
Bose: Amen.• Isigwa ry’amavuta y’abigishwa
(Abahereza bazanira Umusaserdoti amavuta yanditseho inyuguti za O.C) Umusaserdoti: Ububasha bwa Kristu Umukiza bubakomeze; nibigaragazwe n’aya mavuta y’agakiza tubasigira muri Kristu Nyagasani.
• Guha amazi umugisha
(Umusaserdoti yegera iriba rya Batisimu akavuga iri sengesho):
Bavandimwe,
Dufatanye kwambaza Nyagasani Imana ishobora byose ngo asesekaze muri aba bana ubuzima bushya, ku bw’amazi na Roho Mutagatifu.
Bavandimwe, muzi uburyo Imana yashatse gukungahaza ubuzima bwayo mu bemera ibigirishije ikimenyetso cy’amazi. Nimucyo rero tuyerekezeho imitima yacu, maze dusengere hamwe, kugira ngo itagatifuze iri riba rya Batisimu, maze ibonereho gusendereza ubuzima bwayo muri aba bana yatoye.
Mana yacu, ku bubasha bwawe butagaragara, unonosore ibitangaza mu bimenyetso by’amasakramentu yawe; kuva mu ntangiriro wakoresheje amazi ku buryo bwinshi kugira ngo utegurire abantu kumva neza inema ya Batisimu.
Mana yacu, isi ikiremwa, ni Roho wawe warerembaga ku mazi, ugira ngo ayahe hakiri kare amiringiro y’imbaraga ntagatifu.
Mana yacu, igihe cy’isendera ry’umwuzure, werekanye uburyo bwo kuvuka bundi bushya kuko amazi yashushanyaga ubutsiratsizwe bw’icyaha, n’ukuvuka k’ubutungane.
Mana yacu, wowe wambukije abana ba Abrahamu inyanja y’umutuku, ugira ngo umuryango wawe urokoye mu bucakara, ushushanye imbaga y’ababatijwe.
Mana yacu, Umwana wawe ukunda, yabatirijwe na Yohani mu mazi ya Yorudani, acengerwa na Roho Mutagatifu, kandi igihe yari ku musaraba, urubavu rwe rwavuyemo amazi n’amaraso; amaze no kuzuka yabwiye Abigishwa be ati: “Nimugende, mwigishe amahanga yose, mubabatize mu izina rya Data na Mwana na Roho Mutagatifu” (Mt 28, 19).
None rero, Nyagasani, urebane ubugwaneza Kiliziya yawe, uyivuburemo isoko ya Batisimu. Aya mazi nahabwe ku bwa Roho Mutagatifu inema y’Umwana wawe w’Ikinege, kugira ngo umuntu waremwe mu ishusho yawe, Batisimu iyamwuhagize ubusembwa bwonona iyo shusho, avuke bundi bushya, ku bw’aya mazi no ku bwa Roho Mutagatifu.
(Umusaserdoti agakora mu mazi akoresheje ikiganza cy’iburyo, hanyuma agakomeza)
Mana yacu turakwinginze, ku bw’Umwana wawe, ububasha bwa Roho Mutagatifu nibumanukire kuri aya mazi, kugira ngo abantu bose bahambwe mu Iyobera ry’urupfu rwa Kristu ku bwa Batisimu, hamwe na We bazukire ubuzima bw’ukuri. Tubigusabye ku bwa Yezu Kristu Nyagasani.
Bose: Amen.
• Guhamya Ukwemera
(Iyo Batisimu yatangiwe mu Misa cg mu Muhimbazo w’Ijambo ry’Imana, Ubatiza asaba abakristu bose guhaguruka ngo na bo bahamye Ukwemera bafatanyije n’abaje kubatirisha).
Umusaserdoti: Babyeyi b’aba bana namwe babyeyi ba Batisimu, mu Isakramentu rya Batisimu aba bana mwazanye guhabwa ku bw’amazi na Roho Mutagatifu ubuzima bushya bukomoka ku rukundo rw’Imana.
Ni mwebwe rero mugomba kwihatira kubarera mu kwemera kugira ngo ubwo buzima bw’Imana butazononwa n’icyaha, ahubwo uko bakura bujye burushaho kwiyongera
Niba rero ubukristu mufite ari bwo bwatumye muzana abana banyu, niba kandi mwiyemeje n’umurimo wo kubarera gikristu, nimwiyibutse Batisimu mwebwe ubwanyu mwahawe musubira mu masezerano mwagiranye n’Imana ari yo: kwanga icyaha, gukurikira Yezu Kristu no kumwamamaza.
Nguko Ukwemera kwacu twese, nguko ukwemera kwa Kiliziya yose aba bana bagiye kubatirizwamo.
Kubera iyo impamvu rero:
(Hari abahitamo kubanza guhamya nyuma noneho bagakurikizaho kubaza ababyeyi niba banze ikibi.)
V.: Mwanze Shitani ?
R.: Turayanze.
V.: N’imihango yayo yose ?
R.: Turayanze.
V.: N’ibyo idushukisha byose ?
R.: Turabyanze.
V.: Muhakanye kuzakorera ku bana banyu imihango inyuranyije n’ubukristu; nko kuraguza, guterekera no kubandwa ?
R.: Turabihakanye.
Cyangwa:
V.: Kugira ngo mubeho mu Kwemera kw’abana b’Imana, mwanze icyaha ?
R.: Yee, turacyanze.
V.: Kugira ngo icyaha kitazabagiraho ububasha, mwanze ubushukanyi bwa Sekibi ?
R.: Turabwanze.
V.: Kugira ngo mukurikire Yezu Kristu, mwanze Shitani yo soko y’icyaha?
R.: Yee, turayanze.
• Kwamamaza Ukwemera
(Credo ababyeyi bayifatanya n’abakristu bose bari mu Misa cyangwa mu Muhimbazo w’Ijambo ry’Imana).
V.: Mwemera Imana Data Ushobora byose, Umuremyi w’ijuru n’isi?
R.: Turamwemera.
V.: Mwemera Yezu Kristu, Umwana We w’Ikinege, Nyagasani, wabyawe na Bikira Mariya, akababara agahambwa, akazuka mu bapfuye, none akaba yicaye iburyo bwa Se?
R.: Turamwemera.
V.: Mwemera Roho Mutagatifu, Kiliziya Gatolika, Urusange rw’Abatagatifu, Ikizwa ry’ibyaha, Izuka ry’abapfuye, n’Ubuzima buzahoraho?
R.: Turabyemera.
• Batisimu
V.: Murashaka ko K. cyangwa N. uyu abatizwa mu Kwemera kwa Kiliziya twese tumaze kwamamaza muri aka kanya ?
R.: Yee, turabishaka.
V.: N., Jyewe ndakubatiza ku izina ry’Imana Data + na Mwana, na Roho Mutagatifu.
• Amavuta matagatifu
(Abahereza ba Misa bazanira Umusaserdoti amavuta yanditseho inyuguti za S.C).
Umusaserdoti aravuga ati:
Imana ishobora byose, Se wa Nyagasani Yezu Krisu, yabakijije icyaha inabavukisha bundi bushya mu mazi na Roho Mutagatifu. Yo, ubwayo, ibasize Krisma ikiza, kugira ngo ubwo mumaze kwinjira mu muryango wayo, muzakomeze kuba, ubu no mu buzima bw’iteka, ingingo za Kristu, We Musaserdoti, Umuhanuzi n’Umwami.
Bose: Amen.
• Umwambaro wera
(Umusaserdoti bamuhereza igitambaro cy’umweru akagenda ashyira ku mutwe w’uwabatijwe. Ariko hari igihe, mu Maparuwasi amwe n’amwe, ababatirishije baba bizaniye ibitambaro by’umweru, bitewe n’umuco w’ahantu, akaba ari byo bakoresha.)
Umusaserdoti aravuga ati:
K. na N., mwagizwe ibiremwa bishya; mwambaye Kristu. Uyu mwambaro wera de, uramenyesha ubutorwe bwanyu. None rero muzafashwe n’inama n’ingero nziza muhawe n’ababyeyi, abavandimwe n’inshuti, maze muzawugerane mu buzima bw’iteka utanduye.
Bose: Amen.
• Itara ryaka
(Ababyeyi b’umubiri n’ababyeyi ba Batisimu bakira urumuri bahawe n’Umusaserdoti rukongejwe ku itara ryaka riteretse kuri Alitari. Mu gihe cyose rero ari abana babatijwe, ntibikwiye ko babafatisha za Buji mu ntoki; kuko urumuri ruragizwa ababyeyi.)
Umusaserdoti aravuga ati “Nimwakire Urumuri rwa Kristu”.
Agakomeza agira ati:
“Babyeyi b’aba bana, namwe babyeyi ba Batisimu, uru rumuri ni mwe ruragijwe; maze mukazarwitaho, kugira ngo abana banyu bamurikirwe na Kristu, bizatume bahora bagenza nk’abana b’urumuri. Bityo, bazakomere mu kwemera; Nyagasani naza, bazashobore kumusanganira mu bwami bwe, bishamane na We hamwe n’abatagatifu bose.”
(Hakurikiraho umwanya wo gusoza uwo muhango, nyuma Umusaserdoti agasaba ababyeyi gusubira mu myanya yabo bafite amatara yaka kandi baririmba).
Umusaserdoti akababwira ati:
“Bavandimwe, ku bwa Batisimu, aba bana bavutse mu buzima bushya maze bitwa abana b’Imana kandi koko ni bo.
Umunsi umwe, ku bw’Ugukomezwa, Roho Mutagatifu azabagira abakristu bahamye. Bazagira kandi uruhare ku meza y’Igitambo cya Nyagasani; ni ho bazaririmbira Imana hamwe n’ikoraniro ritagatifu, bayita: ‘Data uri mu ijuru’.”
None rero bavandimwe,
Mu kigwi cy’aba bana Batisismu yagize abana b’Imana, twebwe twese abo Data ushobora byose yihitiyemo, nimucyo tuvugire hamwe (turirimbire hamwe) isengesho Yezu yatwigishije.
Dawe uri mu ijuru….
• Umugisha
V.: Imana yo soko y’ubuzima n’urukundo, igenera abagore umutima wa kibyeyi bagirira abo bibarutse; nirebane impuhwe aba bakristukazi kugira ngo bayishimire ko yabahaye kubyara no guheka, bazanezezwe n’uko abana babo bakurana urukundo, ubwitonzi n’ubutungane.
R.: Amen.
V.: Imana ni yo Soko n’urugero rw’ububyeyi, niragirane urukundo ba se b’aba bana, maze imigenzereze yabo izafashe aba bana kugera ku bukristu bwuzuye.
R.: Amen.
V.: Imana ikunda abantu bose, nta we yibagirwa mu bari hano, mu bavandimwe no mu nshuti. Nibarengere muri byose, maze buri wese imusendereze amahoro.
R.: Amen.
V.: Ushobora byose nabahe umugisha: Imana + Data, na Mwana, na Roho Mutagatifu.
R.: Amen.
V.: Nimujyane amahoro ya Kristu.
R.: Dushimiye Imana.
B) BATISIMU Y’UMWANA URWAYE
(reba Rituel du Baptême des petits enfants, pp. 105-106)
. Bazana amazi abonetse yose. Iruhande rw’umwana urwaye hahagaze ababyeyi be, byashoboka n’umubyeyi wa Batisimu ndetse n’abaturanyi.
. Ugiye kubatiza asaba abari aho gufatanya na we bagasenga. Yabikora muri aya magambo:
Bavandimwe, nimucyo dusabire uyu mwana ugiye kubatizwa, dusabire kandi n’ababyeyi be b’umubiri ndetse n’umubyeyi wa Batisimu, dusabire n’ababatijwe bose.Tubizirikane twisunze Yezu Kristu Umwami wacu.
Agasoza avuga iri sengesho:
Nyagasani Mana yacu, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, Wowe ukunda ubuzima buguturukaho, ni Wowe mizero yacu n’imbaraga zacu; washatse ko ikiremwa cyose wahanze gihorana ubuzima; Urukundo rwawe ruha abantu kuvuka bundi mu bugingo bw’iteka babikesha ingabire ya Batisimu.Umva isengesho ryacu tugutuye dutakambira uyu mwana urwaye, ngo umurinde imbaraga za Sekibi maze umwinjize mu muryango wawe ari wo Kiliziya. Ubigirishije aya mazi hamwe n’imbaraga za Roho Mutagatifu, ha uyu mwana witwa K. cyangwa N. kuba umwana wawe wihitiyemo. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu.
Bose: Amen.
Hakurikiraho guhamya ukwemera. Umusaserdoti aravuga ati: Twiyibutse Batisimu twahawe twongera guhamya Ukwemera kwacu, ari na ko uyu mwana agiye kubatirizwamo.
Umusaserdoti akabaza ababyeyi ibi bibazo:
V.: Mwemera Imana Data ushoborabyose umuremyi w’ijuru n’isi?
R.: Turamwemera.
V.: Mwemera Yezu Kristu, Umwana we w’ikinege, Nyagasani, wabyawe na Bikira Mariya, akababara, agapfa, agahambwa, akazuka mu bapfuye none akaba yicaye iburyo bwa Se?
R.: Turamwemera.
V.: Mwemera na Roho Mutagatifu, Kiliziya gatolika ntagatifu n’urusange rw’abatagatifu, ikizwa ry’ibyaha, izuka ry’abapfuye n’ubuzima buzahoraho?
R.: Turabyemera.
Mu guhamya ukwemera, bashobora kuvuga gusa “Nemera Imana Data...”. Hanyuma Umusaserdoti akabatiza umwana avuga amagambo akoreshwa muri Batisimu:
N., Jye, ndakubatiza ku Izina ry’Imana Data, na Mwana, Na Roho Mutagatifu.
Bose: Amen.
Indi mihango ntabwo ikorwa. Gusa bishobotse umwana bamushyiraho umwambaro wera. Icyo gihe Umusaserdoti aravuga ati:
K. cyangwa N., wagizwe ikiremwa gishya; “wambaye Kristu”. Uyu mwambaro wera de, uramenyesha ubutorwe bwawe; kandi uzawugerane mu buzima bw’iteka utanduye.
Hanyuma bose bakavuga cyangwa bakaririmba isengesho rya “Dawe uri mu ijuru”.
Iyo nta musaserdoti uhari, umukristu wahawe amasakramentu ashobora kumubatiza; icyo gihe atera “Nemera Imana Data....” hanyuma akamusuka amazi ku gahanga avuga amagambo akoreshwa mu gihe cyo kubatiza. Igihe arembye ntabwo bahamya ukwemera.
Niba umwana arimo gusamba
Birahagije ko ubatiza aba ari kumwe n’abagabo babiri bashobora kubihamya cyangwa umwe, hanyuma agasuka amazi ku mutwe w’umurwayi avuga amagambo yabugenewe: Jye, ndakubatiza ku Izina ry’Imana Data, na Mwana, Na Roho Mutagatifu.
Indi mihango si ngombwa.
C) KWAKIRA MURI KILIZIYA UMWANA WABATIJWE ARWAYE
(reba Rituel du Baptême des petits enfants, pp. 107-112)
(Bikorwa iyo uwabatijwe arwaye yongeye kugira ubuzima bwiza)
Umusaserdoti yambara ikanzu n’indangabubasha cyangwa siripuli; ashobora kwambara shape. Ku ndangabubasha (na shape), ni uguhitamo ibara rigaragaza ibyishimo; ubusanzwe ni Umweru. Igihe ikoraniro riteye indirimbo yo gutangira, umusaserdoti asanganira ababyeyi b’uwo mwana ku muryango wa Kiliziya, abo babyeyi kandi bagomba kuba bafite uwo mwana hamwe n’umwambaro wera.
INTANGIRIRO
Umusaserdoti asuhuza abateraniye aho cyane cyane ababyeyi b’umubiri n’uwa Batisimu. Abibutsa mu magambo make akababaro bari batewe n’uko umwana yari arwaye kandi ameze nabi, nyuma ukuntu bifuje kumubatirisha muri ibyo bihe bibi yari arimo. Hamwe n’ababyeyi agashimira Imana yatumye umwana akira.
IKIGANIRO N’ABABYEYI B’UMWANA
Umusaserdoti akabaza ababyeyi b’umubiri muri aya magambo cyangwa andi asa na yo:
Uyu mwana mwahisemo kumwita irihe zina?
Ababyeyi: K. cyangwa N.
Umusaserdoti: K. cyangwa N. yarabatijwe. Kuva uyu munsi umuryango w’Imana urazirikana ko ku bwa Batisimu uyu mwana yakiriwe muri Kiliziya. Ubu ni mwebwe ababyeyi mugomba kwihatira kumurera mu kwemera, mumutoza gukurikiza amategeko y’Imana, agakunda Imana na mugenzi we nk’uko Kristu yabiduhayemo urugero. Ibyo murabizi ?
Ababyeyi: Yego (Turabizi).
Umusaserdoti akabaza umubyeyi wa Batisimu muri aya magambo cyangwa andi asa na yo:
Nawe mubyeyi wa Batisimu, ugomba kuzafasha ababyeyi b’umubiri ba K. cyangwa N. mu kurangiza inshingano zabo. Urabona uzabishobora?
Umubyeyi: Yego (ndabona nzabishobora).
IKIMENYETSO CY’UMUSARABA
Umusaserdoti: K. cyangwa N. hamwe n’ababyeyi bawe turashimira Imana kandi twishimiye kukwakira, ubwo uri muzima, wakiriwe muri Kiliziya; Yezu yagukikije ku bwa Batisimu, ubu nawe ubariwe mu ngingo z’umubiri We. None mu izina ry’uwo muryango, ngiye kugukoreraho ikimenyetso cy’umusaraba, ari cyo kimenyetso cya Kristu Umukiza. Hanyuma n’ababyeyi bawe ndetse n’umubyeyi wa Batisimu na bo bagukorereho icyo kimenyetso.
Umusaserdoti amukorera ikimenyetso cy’umusaraba ku gahanga atavuga, hanyuma agasaba n’ababyeyi b’umubiri ndetse n’uwa Batisimu kukimukoreraho.
Hakurikiraho guhimbaza Ijambo ry’Imana: Gusoma Ijambo ry’Imana, inyigisho, kuzirikana, Isengesho rusange no kwiyambaza abatagatifu. Icyo gice gisozwa n’isengesho, aho umusaserdoti avuga ati:
Nyagasani Mana yacu, soko y’ubuzima n’urukundo, Se wa Yezu Kristu,wowe wahaye ababyeyi bose umutima wa kibyeyi, ukababa hafi igihe abana barwaye n’igihe babatizwa ukigaragaza nk’Umukiza. Kiliziya yawe yasazwe n’ibyishimo. Turasabira umwana wawe K. cyangwa N. wamuvanye mu mwijima umwinjiza mu rumuri rw’isakramentu rya Batisimu, wamugize umwana wihitiyemo n’ingoro ya Roho Mutagatifu; murinde ibyago by’ubu buzima, mufashe guhora arangamiye ijuru ku bw’imbaraga za Kristu Umukiza. Ku baw Yezu Kristu Umwami wacu.
Bose: Amen.
UMUHANGO WO GUSIGWA AMAVUTA YA KRISMA
Umusaserdoti: Imana ishoborabyose, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu yagukijije icyaha inakuvukisha bundi bushya ku bw’amazi na Roho Mutagatifu. Yo, ubwayo, igusize Krisma ikiza, kugira ngo ubwo umaze kwinjira mu muryango wayo, uzakomeze kuba, ubu no mu buzima bw’iteka, ingingo za Kristu, We Musaserdoti, Umuhanuzi n’Umwami.
Bose: Amen.
Hanyuma Umusaserdoti akamusiga amavuta ya Krisma ku gahanga.
UMWAMBARO WERA
Umusaserdoti: K. cyangwa N. wagizwe ikiremwa gishya; wambaye Kristu. Uyu mwambaro wera de, uramenyesha ubutorwe bwawe . None rero uzafashwe n’inama n’ingero nziza uhawe n’ababyeyi, abavandimwe n’inshuti, maze uzawugerane mu buzima bw’iteka utanduye.
Bose: Amen.
ITARA RYAKA
Umusaserdoti ahereza urumuri ababyeyi b’umubiri n’umubyeyi wa Batisimu.
Umusaserdoti aravuga ati: “Nimwakire Urumuri rwa Kristu”.
Agakomeza agira ati: “Babyeyi b’aba bana, namwe babyeyi ba Batisimu, uru rumuri ni mwe ruragijwe, maze mukazarwitaho, kugira ngo abana banyu bamurikirwe na Kristu, bizatume bahora bagenza nk’abana b’urumuri. Bityo, bazakomere mu kwemera; Nyagasani naza, bazashobore kumusanganira mu bwami bwe, bishamane na We hamwe n’abatagatifu bose.”
Bose: Amen.
(Hakurikiraho umwanya wo gusoza uwo muhango, nyuma Umusaserdoti agasaba ababyeyi gusubira mu myanya yabo bafite amatara yaka kandi baririmba.)
Umusaserdoti akababwira ati:
“Bavandimwe, Ku bwa Batisimu, uyu mwana yavutse mu buzima bushya maze yitwa umwana w’Imana kandi koko ni we.
Umunsi umwe, ku bw’Ugukomezwa, Roho Mutagatifu azamugira umukristu uhamye. Azagira kandi uruhare ku meza y’Igitambo cya Nyagasani; ni ho azaririmbira Imana hamwe n’ikoraniro ritagatifu, ayita: ‘Data uri mu ijuru’.”
None rero bavandimwe,
Mu kigwi cy’uyu mwana Batisismu yagize umwana b’Imana, twebwe twese abo Data ushobora byose yihitiyemo, nimucyo tuvugire hamwe (turirimbire hamwe) isengesho Yezu yatwigishije:
Dawe uri mu ijuru…
UMUGISHA USOZA
Umusaserdoti abanza guha umugisha nyina w’umwana amuhagatiye, hanyuma na se ndetse n’ababaherekeje.
Umusaserdoti: Nyagasani ushoborabyose yahaye ibyishimo ababyeyi bamwemera abigirishije Umwana we wabyawe na Bikira Mariya. Yabahaye kwizera ko abana babo bazagira ubugingo bw’iteka, nahe Umugisha nyina w’umwana, uko yagize ibyishimo amubyaye n’igihe amubonye yakize; hamwe n’umwana we bazahore bashimira Imana ubudahwema. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu.
Bose: Amen.
Umusaserdoti: Nyagasani Imana ushoborabyose We utanga ubuzima ku isi no mu ijuru, nahe umugisha se w’uyu mwana. Haba mu magambo no mu bikorwa azahore afatanya n’umugore we gutoza umwana wabo ukwemera nyakuri. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu.
Bose: Amen.
Umusaserdoti: Nyagasani Imana ushobora byose, We waduhaye kuvuka bundi bushya ku bw’amazi na Roho Mutagatifu, nahe umugisha abateraniye hano bose; bahore bizihiwe no kubarirwa mu mryango we mutagatifu. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu.
Bose: Amen.
Umusaserdoti: Namwe abateraniye hano mwese; Ushobora byose nabahe umugisha Imana Data, na Mwana + na Roho Mutagatifu.
Bose: Amen.
Umusaserdoti: Nimujyane amahoro ya Kristu.
Bose: Dushimiye Imana.
2. IMIHANGO Y’ISAKRAMENTU RYA BATISIMU Y’ABAKUZE
A) BATISIMU Y’ABAKUZE
Abiteguye kubatizwa bigira imbere y’Alitari cyangwa imbere y’iriba rya Batisimu baherekejwe n’Ababyeyi ba Batisimu.Umuyobozi w’Imihango mitagatifu ya Batisimu akabwira abayoboke b’Imana bateraniye aho muri aya magambo:
Umusaserdoti: Bavandimwe nkunda, dusabe Imana ishobora byose, igirire impuhwe aba bagaragu bayo bifuza guhabwa Batisimu ntagatifu. Imana,Yo yabahamagaye kandi ikabageza kuri iki gihe nibahe urumuri n’imbaraga, kugira ngo bashobore guhitamo Kristu burundu kandi bamamaze Ukwemera kwa Kiliziya bataryarya, maze ibahe kuvugururwa na Roho Mutagatifu.
Abakristu bashishikarizwa kwiyambaza Abatagatifu bose.
Umusaserdoti: Bavandimwe, nimucyo duhaguruke twese twiyambaze abatagatifu baduhakirwa mu Ijuru.
(N.B: Hakoreshwa ibisingizo by’abatagatifu birebire)
IBISINGIZO BY’ABATAGATIFU
Muri ibyo bisingizo by’abatagatifu hashobora kwiyongeraho amazina ya bazina mutagatifu, umurinzi wa Kiliziya iyo mihango yabereyemo, cyangwa abagiye kubatizwa.
Nyagasani, Utubabarire. (2)
Kristu, Utubabarire. (2)
Nyagasani, Utubabarire. (2)
Mariya mutagatifu Mubyeyi w’Imana, Udusabire.
Mikayeli mutagatifu, Udusabire.
Bamalayika b’Imana batagatifu, Mudusabire.
Yohani Batista mutagatifu, Udusabire.
Yozefu mutagatifu, Udusabire.
Petero na Pawulo batagatifu, Mudusabire.
Andereya mutagatifu, Udusabire.
Yohani mutagatifu, Udusabire.
Mariya Madalena mutagatifu, Udusabire.
Sitefano mutagatifu, Udusabire.
Inyasi w’Antiyokiya mutagatifu, Udusabire.
Lawurenti mutagatifu, Udusabire.
Peripetuwa na Felisita batagatifu, Mudusabire.
Anyesi mutagatifu, Udusabire.
Gregori mutagatifu, Udusabire.
Agustini mutagatifu, Udusabire.
Atanazi mutagatifu, Udusabire.
Bazili mutagatifu, Udusabire.
Martini mutagatif, Udusabire.
Benedigito mutagatifu, Udusabire.
Fransisko na Dominiko batagatifu, Mudusabire.
Fransisko Saveri mutagatifu, Udusabire.
Yohani Mariya Viyani mutagatifu, Udusabire.
Gatarina w’i Siyena mutagatifu, Udusabire.
Tereza mutagatifu, Udusabire.
Karoli Lwanga na Bagenzi bawe mwahowe Imana, Mudusabire.
Namwe banyafrika bandi batagatifu, Mudusabire.
Namwe Bakurambere bacu mwashaje muri abayoboke b’Imana, Mudusabire.
Bazina bacu batagatifu, Mudusabire.
Mwese Batagatifu n’Abatagatifukazi b’Imana, Mudusabire.
Gira impuhwe, Nyagasani, Udukize.
Icyago cyose, Nyagasani, Kidukize.
Icyaha cyose, Nyagasani, Kidukize.
Urupfu rwa burundu, Nyagasani, Rudukize.
Girira ko wigize umuntu, Nyagasani, Udukize.
Girira ko wapfuye ukazuka, Nyagasani, Udukize.
Girira ko wadusakajemo Roho Mutagatifu, Nyagasani, Udukiz.
Twebwe abanyabyaha, Utwumve, Turagutakambira.
Kugira ngo aba Batowe ubuhagize inema ya Batisimu, Utwumve, Turagutakambira.
Yezu Mwana w’Imana Nzima, Utwumve, Turagutakambira.
Kristu Utwumve. (2)
Kristu Utwiteho. (2)
Nyuma y’Ibisingizo by’Abatagatifu, Umuyobozi w’Imihango mitagatifu ya Batisimu aha umugisha amazi ya Batisimu. (Reba Imihango ya Batisimu y’abana bato)
• Kwanga Shitani n’imihango yayo yose (Renonciation)
Umusaserdoti: Bavandimwe, mwiyemeje kubatizwa. Mbere y’uko muhabwa Batisimu, murasabwa gutandukana n’imigenzo mibi yose bityo mubashe guhamya Ukwemera mushize amanga.
Umuyobozi w’Imihango mitagatifu ya Batisimu akabaza Abatowe muri rusange mu magambo akurikira na bo bakamusubiza.
Umusaserdoti: None rero:
V.: Mwanze Shitani?
R.: Turayanze.
V.: N’imihango yayo yose ?
R.: Turayanze.
V.: N’ibyo idushukisha byose ?
R.: Turabyanze.
V.: Muhakanye kuzakora imihango inyuranyije n’ubukristu; nko kuraguza, guterekera no kubandwa?
R.: Turabihakanye.
• Gusiga amavuta y’Abigishwa O.C (Onction d’huile des catéchumènes)
Niba isigwa ry’Amavuta y’Abigishwa ritarabaye mbere, Umuyobozi w’imihango Mitagatifu ya Batisimu asiga amavuta y’Abigishwa ku gatuza k’Abatowe abanje kuvuga aya magambo:
Ububasha bwa Kristu Umukiza bubakomeze ; Nibigaragazwe n’aya mavuta y’agakiza tubasigira muri Kristu Nyagasani. Abatowe bagasubiza bati: Amen.
• Guhamya Ukwemera (Profession de Foi)
Umuyobozi w’imihango mitagatifu ya Batisimu abaza abatowe mu magambo akurikira nabo bagasubiza:
V.: Mwemera Imana Data wa twese Ushobora byose, Umuremyi w’ijuru n’isi?
R.: Turamwemera.
V.: Mwemera Yezu Kristu, Umwana we w’Ikinege, Nyagasani wabyawe na Bikira Mariya, akababara agahambwa, akazuka mu bapfuye, none akaba yicaye iburyo bwa Se ?
R.: Turamwemera.
V.: Mwemera Roho Mutagatifu ?
R.: Turamwemera.
V.: Mwemera Kiliziya Gatolika, Urusange rw’Abatagatifu, Ikizwa ry’Ibyaha, Izuka ry’abapfuye n’ubuzima buzahoraho iteka ?
R.: Turabyemera.
• Itangwa rya Batisimu (Rite du Baptême)
Umuyobozi w’imihango mitagatifu ya Batisimu asuka amazi yahawe umugisha ku gahanga k’ubatizwa inshuro eshatu mu izina ry’Ubutatu Butagatifu avuga aya magambo:
V.: Kanaka (Izina rya Batisimu), Jye ndakubatiza ku Izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu.
N.B: Ibyo bikorwa Umubyeyi wa Batisimu yashyize ikiganza cye cy’iburyo ku rutugu rw’iburyo rw’ubatizwa.
• Isigwa ry’amavuta Matagatifu: Chrisma S.C (Onction postbaptismale)
Umuyobozi w’imihango mitagatifu ya Batisimu avugira muri rusange ku bamaze kubatizwa aya magambo:
Imana ishobora byose, Se wa Nyagasani Yezu Kristu, yabakijije icyaha anabavukisha bundi bushya mu mazi no muri Roho Mutagatifu. Yo Ubwayo, ibasize Krisma ikiza, kugira ngo ubwo mwinjiye mu muryango wayo, muhore muri Ingingo za Kristu, We Musaserdoti, Umuhanuzi n’Umwami.
Abamaze kubatizwa bagasubiza bati: Amen.
• Kwambikwa umwambaro wera (Remise ou imposition du vêtement blanc)
Umuyobozi w’imihango mitagatifu ya Batisimu abwira abamaze kubatizwa muri aya magambo:
Mwagizwe Ibiremwa bishya, mwese mwambaye Kristu. Nimwakire rero umwambaro ubengerana, muzawugerane utanduye imbere y’Umucamanza, Umwami wacu Yezu Kristu, kugira ngo muzagire ubuzima bw’iteka.
Abamaze kubatizwa bagasubiza bati: Amen.
N.B: Ku ijambo «Nimwakire rero umwambaro ubengerana», ababyeyi ba Batisimu baramburira umwambaro wera ku bamaze kubatizwa.
• Guhabwa itara ryaka (Remise du cierge allumé)
Umuyobozi w’imihango mitagatifu ya Batisimu afata mu biganza bye Itara, iyo ari igihe cya Pasika afata itara rya Pasika; avuga aya magambo:
Babyeyi ba Batisimu, nimwegere, kugira ngo muhereze uru rumuri abamaze kuvuka ku bw’amazi na Roho Mutagatifu.
Ababyeyi ba Batisimu bamaze gukongeza Amatara yabo ku Itara, no kuyahereza abamaze kubatizwa, Umuyobozi w’imihango mitagatifu ya Batisimu avuga aya magambo:
Mwagizwe urumuri muri Kristu. Nimujye mugenza rero nk’abana b’Urumuri, kugira ngo mukomeze Ukwemera maze muzabone gusanganira Nyagasani hamwe n’Abatagatifu bose igihe azazira kubajyana mu Ngoro y’Ikuzo rye.
Abamaze kubatizwa bagasubiza bati: Amen.
Umusaserdoti: Bavandimwe, mwambaye Yezu Kristu. Muramubere ingingo nzima muri Kiliziya ye. Kuva ubu mugize uruhare ku meza matagatifu. Muzaharanire guhora musa n’uwo muhabwa.
Imihango mitagatifu ya Batisimu irangiye, Umuyobozi asaba ikoraniro kwishimira abamaze kubatizwa babaha amashyi n’impundu. Nyuma Igitambo cya Misa gikomeza uko bisanzwe habanje Amasengesho rusange (Ibisabisho bizamo no gusabira abamaze kubatizwa, Ababyeyi babo ba Batisimu, Abakateshisite,….)
• Amasomo Matagatifu ashobora gukoreshwa mu Ihimbazwa rya Batisimu:
Intg.15, 1-6,18a; Intg.17, 1-8; Intg.35, 1-4, 6-7a; Intg.30, 15-20; Yoz. 24, 1-2a, 15-17, 18b-25a; 2Bami.5, 9-15a; Iz.44,1-3; Yer.31, 31-34; Ezk.36,24-28; Intu.2, 14a.36-40a.41-42; Intu.8, 26-38; Rom.6, 3-11; 1Kor.12, 12-13; Gal. 3, 26-28; Ef. 1, 3-10, 13-14; Ef. 4, 1-6; Kol.3, 9b-17, Tito. 3, 4-7; Heb. 10, 22-25; 1Pet.2, 4-5.9-10; Mt 16, 24-27; Mt 28, 18-20; Mk 1, 9-11, Mk 10, 13-16; Mk 16, 15-16.19-20; Lk 24, 4455; Yh 3,1-6; Yh 3, 16-21; Yh 12, 44-50; Yh 15, 1-11, Yh 1, 29-34, Yh 1,1.5.9-14.16-18.
Indirimbo za Batisimu. (reba Igitabo cy’Umukristu, Indirimbo L, pp. 338-344)
Urugero: L 5:
Ndi umukristu, ndi uwa Yezu,
Uko nasezeranye mbatizwa,
None ndakomeza kumwemera.
1. Ndemera ko ndi umwana w’Imana,
Shitani narayanze rwose,
Mbaye kandi Umwana wa Mariya,
sinzasubira kuba uw'undi.
B) BATISIMU Y’UMUNTU MUKURU URWAYE
Umusaserdoti aganiriza umurwayi muri aya magambo cyangwa andi asa na yo:
Umusaserdoti: Nshuti nkunda, wasabye Batisimu kuko ushaka kugira ubuzima bw’iteka nk’uwiyeguriye Kristu. Ubwo buzima, ni ukumenya Imana Data n’uwo yohereje Yezu Kristu. Nk’uko ukwemera abayeguriye Kristu bose bamamaza. Ibyo se urabizi?
Ubatizwa: Yee, ibyo ndabizi.
Umusaserdoti: Iyo wemera Yezu Kristu, ugomba guhora ukurikiza amategeko ye, nk’uko abamwiyeguriye babigenza. Ibyo nabyo urabizi?
Ubatizwa: Yee, nabyo ndabizi.
Umusaserdoti: Noneho rero, urashaka kugenza nk’uwiyeguriye Yezu Kristu?
Ubatizwa: Ndabishaka.
Umusaserdoti: None se wiyemeje ko nukira uzashaka uburyo bwo kumenya Yezu Kristu kurushaho, ukajya kwiyandikisha mu bigishwa kandi ugashishikarira gukurikira inzego zose z’ubwigishwa; urabisezeranye?
Ubatizwa: Yee, Ndabisezeranye.
Umusaserdoti agirana ikiganiro n’umubyeyi wa Batisimu ndetse n’abantu bazahamya iby’iyo Batisimu. Abikora muri aya magambo cyangwa andi asa na yo:
Umusaserdoti: Wowe rero mubyeyi wa Batisimu, wumvise ibyo K. cyangwa N. amaze gusezerana; nawe se wiyemeje kuzamwibutsa no kuzamufasha kumenya neza ibya Yezu Kristu, agashishikarira inyigisho z’abigishwa maze ukazamutoza kuba umukritu mwiza.
Ibyo urabisezeranye?
Umubyeyi wa Batisimu: Yee, ndabisezeranye.
Umusaserdoti (abwira abaje guhagararira amasezerano ya Batisimu): Namwe muhagarariye aya masezerano, muri abahamya bayo?
Abahamya: Yee, turi abahamya bayo.
Akabwira umurwayi muri aya magambo:
Umusaserdoti: Ubu rero dukurikije ubutumwa twahawe na Yezu Kristu, ugiye kubatizwa kugira ngo ubone ubuzima bw’iteka.
Bishobotse yasoma isomo ryo mu mavanjili, hanyuma akanayisobanura.
Urugero: Jn 3, 1-6; Jn 6, 4446; Mt 22, 35-40; Mt 28, 18-20; Mc 1, 9-11.
ISENGESHO RYO GUSABIRA UMURWAYI
Umusaserdoti agasaba abari aho bose gufatanya bagasabira umurwayi:
Umusaserdoti: Bavandimwe, dushyire hamwe twese, twambaze Imana Nyir'impuhwe zahebuje, dusabire uyu murwayi wifuza kuvuka bundi bushya muri Batisimu, dusabire kandi umubyeyi we wa Batisimu, umuryango we wose ndetse n’inshuti ze.
Bose bagasubiza iyi nyikirizo:
Bose: Tubabarire Nyagasani.
Umusaserdoti cyangwa undi bafatanyije akavuga aya masengesho akurikira:
Umusaserdoti: Kugira ngo arusheho kwemera Yezu Kristu, Umwana wawe n’umukiza wacu.
Bose: Tubabarire Nyagasani.
Umusaserdoti: Kugira ngo wakire icyifuzo cye cyo gutunga ubuzima bw’iteka no kwinjira mu bwami bw’ijuru.
Bose: Tubabarire Nyagasani.
Umusaserdoti: Kugira ngo wuzuze icyizere cye cyo kukumenya, Wowe Mana Data, Umuremyi w’isi n’ijuru.
Bose: Tubabarire Nyagasani.
Umusaserdoti: Kugira ngo ku bwa Batisimu, umugirire imbabazi z’ibyaha bye, kandi umuhindure mushya.
Bose: Tubabarire Nyagasani.
Umusaserdoti: Kugira ngo umuhe umukiro Yezu Kristu yaronkeye mu ibabara n’izuka rye.
Bose: Tubabarire Nyagasani.
Umusaserdoti: Kugira ngo wowe Rukundo rwahebuje umuhe kuba mu bana wihitiyemo.
Bose: Tubabarire Nyagasani.
Umusaserdoti: Kugira ngo umukize indwara ye kandi abonereho uburyo bwo kurushaho kumenya no kwigana Yezu Kristu Umwana wawe.
Bose: Tubabarire Nyagasani.
Umusaserdoti: Kugira ngo twebwe abayoboke ba Yezu Kristu, ubwo Batisimu yatugize umubiri umwe, udukomereze mu kwemera kumwe n’urukundo rumwe iminsi yose.
Bose: Tubabarire Nyagasani.
Birashoboka ko hagira ibihinduka cyangwa bikongerwa muri aya masengesho. Hanyuma Umusaserdoti agasoza avuga iri sengesho:
Umusaserdoti: Nyagasani, akira isengesho ryacu, reba ukwemera n’icyifuzo by K. cyangwa N., umwana wawe ukunda. Wahisemo ko aya mazi atuma tuvuka mu buzima bw’iteka. Ku bw’ayo mazi nyine, muhe gusangira ububabare n’izuka bya Kristu wawe, kugira ngo akizwe ibyaha bye byose, agirwe umwana wihitiyemo, maze yinjizwe mu mbaga y’umuryango wawe wose.
(Turagusaba tukwinginga, umukize indwara ye kugira ngo abashe kugushimira muri Kiliziya yawe, yizirike nta buhemu ku mategeko ya Yezu Kristu, maze azabe umuyoboke we utunganye).
Ku bw’uwo nyine Yezu Kristu umwami wacu.
Bose: Amen.
KWANGA ICYAHA NO KWAMAMAZA UKWEMERA
Umusaserdoti asaba umurwayi kwanga ikibi iyo kiva kikagera, ndetse agahamya ko yemeye Imana mu Bapersona batatu.
Umusaserdoti: Wanze Shitani, n’imihango yayo yose, n’ikiganisha ku cyaha cyose?Ubatizwa: Ndabyanze.
Niba Umusaserdoti bimunogeye, yakoresha uburyo burambuye:
V.: Wanze Shitani?
R.: Ndayanze.
V.: N’imihango yayo yose ?
R.: Ndayanze.
V.: N’ibyo idushukisha byose ?
R.: Ndabyanze.
V.: Uhakanye kuzakora imihango inyuranyije n’ubukristu; nko kuraguza, guterekera no kubandwa?
R.: Ndabihakanye.
Guhamya ukwemera:
V.: Wemera Imana Data ushoborabyose, waremye ijuru n’isi?
R.: Ndamwemera.
V.: Wemera Yezu Kristu, Umwana w’Ikinege w’Imana, Umwami wacu wabyawe na Bikira Mariya, akababara agahambwa, akazuka mu bapfuye, none akaba yicaye iburyo bw’Imana Data?
R.: Ndamwemera.
V.: Wemera na Roho mutagatifu, Kiliziya gatolika, n’urusange rw’abatagatifu, ikizwa ry’ibyaha, izuka ry’abapfuye n’ubuzima buzahoraho iteka?
R.: Ndabyemera.
Umusaserdoti akabaza abishingizi muri aya magambo:
Umusaserdoti: Mwebwe, abishingizi, namwe mwese mubakikije, murahamya ko uyu K. cyangwa N. yahisemo Nyagasani Yezu Kristu ngo azabe ari we akorera?
Abari aho bose: Turabihamya.
Umusaserdoti: Bavandimwe, muzi ko mugomba kumufasha ngo abona Yezu Kristu kugira ngo amukurikire? Murabyiyemeje?
Bose: Yee, turabyiyemeje.
Umusaserdoti: Murashaka ko uyu K. cyangwa N. abatizwa.
Bose: Yee, turabishaka.
IMIHANGO YA BATISIMU
Umusaserdoti akavuga izina umurwayi yifuza kwitwa, hanyuma akamubatiza avuga:
Umusaserdoti: K. cyangwa N.; Jye ndakubatiza
Ku izina ry’Imana Data (akamusukaho amazi bwa mbere).
Na Mwana, (akamusukaho amazi bwa kabiri)
Na Roho Mutagatifu. (akamusukaho amazi bwa gatatu)
UMUHANGO W’AMAVUTA YA KRISMA
Niba uwabatije ari umudiyakoni, nyuma yo kumusukaho amazi ashobora gukurikizaho umuhango wo gusigwa amavuta ya Krisma, akavuga iri sengesho:
Imana ishobora byose, Se wa Nyagasani Yezu Kristu, yagukijije icyaha anakuvukisha bundi bushya mu mazi no muri Roho Mutagatifu. Yo Ubwayo, igusize Krisma ikiza, kugira ngo ubwo winjiye mu muryango wayo, uhore ubarirwa mu ngingo za Kristu, We Musaserdoti, Umuhanuzi n’Umwami.
Umaze kubatizwa: Amen.
Niba nta yandi masakramentu uwo murwayi ari buhabwe (Ugukomezwa cyangwa Ukaristiya), umusaserdoti aravuga:
Umusaserdoti: K. cyangwa N.; kuva ubu rero ubimenye: Imana Data wa twese yagukijije ibyaha byawe, inakuvukisha bundi bushya, none ubaye umwana wayo muri Yezu Kristu. Igihe nikigera, Imana nibishaka, uzahabwa Ugukomezwa kuzagusenderezamo byuzuye Roho Mutagatifu, maze ukegera Alitari y’Imana kugira ngo ugire uruhare ku meza y’Igitambo cye. Ubu ngubu rero, nk’uko umaze kuba umwana Imana yihitiyemo uyu munsi, urafatanya natwe tuvuge isengesho Nyagasani yatwigishije.
Umusaserdoti: Dawe uri mu ijuru......
Umusaserdoti agasoza amuha umugisha hamwe n’abateraniye aho bose.