Guha umugisha abakora ingendo ntagatifu

Guha umugisha abakora ingendo ntagatifu

UBURYO BWO GUHA UMUGISHA ABAGIYE MU RUGENDO NYOBOKAMANA

1. Intangiriro

Iyo abiyemeje gukorera hamwe urugendo nyobokamana bamaze kugera ahantu bumvikanyeho (kuri Paruwasi nyirizina cyangwa se kuri Santarali runaka), umuririmbyi atera Zaburi ya 122 (121) cyangwa se indi ndirimbo bihwanye.

Nuko umuyobozi w’imihango yamara gukora ikimenyetso cy’umusaraba, akaramutsa ikoraniro agira ati:

Inema n’amahoro bituruka ku Mana, Yo mizero yacu n’agakiza kacu, nibihorane namwe.
Ikoraniro: Urabihorane nawe.

Umuyobozi w’imihango asobanura mu magambo make ibigiye gukorwa. Yabivuga muri aya magambo cyangwa mu yandi asa n’ayo:

Bavandimwe, ubu dutangiye urugendo nyobokamana twerekeza iKibeho. Mbere na mbere nitwishimire ukuntu twarwiteguye, kandi dushimire Imana yabidufashijemo. I Kibeho aho tugiye ni mu Murwa wa Bikira Mariya Nyina wa Jambo uhora ugendererwa n’imbaga itabarika y’abantu bashakashaka Imana, bagamije gusaba ingabire ikomeye yo kwivugurura mu bukristu bwabo. Abagiye gusengera i Kibeho, bifuza kandi n’ingabire y’ubutwari yabafasha kurangwa n’ibikorwa by’urukundo n’amahoro aho bari hose. Ubwo rero twiyemeje gukora uru rugendo nyobokamana twerekeza i Kibeho, dore icyo dukwiye gushyira abavandimwe bacu batuye muri uwo Murwa kimwe n’abatuye mu nkengero zawo: tubashyiriye urugero rwiza rw’ukwemera dufite, ukwizera n’urukundo rwa kivandimwe tugomba kugaragariza abo tuhahurira bose, baba abo muri Diyosezi yacu, mu gihungu cyacu, ndetse n’abaturutse mu bindi bihungu.

Nyuma y’iryo jambo ry’integuza, baririmba indirimbo z’ibyishimo zisingiza Kristu wamamaje Inkuru nziza mu bantu, agapfira ku musaraba kugira ngo abumbire hamwe abana b’Imana bari baratatanye, akazukira kudukiza kandi akatwoherereza Roho Mutagatifu.
Bashobora no gutera indirimbo za Bikira Mariya.

Ijambo ry’Imana

Iyo izo ndirimbo zirangiye, bose baricara, bagatega amatwi Ijambo ry’Imana. Hateganywa isomo rimwe, rikurikirwa n’indirimbo yo kuzirikana, hakaba n’inyigisho ngufi igamije gukomeza ukwemera kw’abagiye gukora urugendo nyobokamana no kubasobanurira icyo urwo rugendo rugamije. Iryo somo rirobanurwa muri aya akurikira: 2Kor 5, 6b-10; Iz 2, 2-5; Lk 2, 41-49; Lk 24, 13-35; He 10, 19-25; 1Pet 2,4-12.

Amasengesho y’ibisabisho

Mbere y’isengesho ryo guha umugisha abagiye gukora urugendo nyobokamana, bavuga amasengesho y’ibisabisho (cyangwa bakayaririmba). Bashobora guhitamo amasengesho akurikira, cyangwa hakavugwa ayandi ahuje n’ingingo-remezo y’uwo munsi .

Umuyobozi: Bavandimwe, Imana yacu ni Yo ntangiriro y’uru rugendo nyobokamana dutangiye, ikaba n’iherezo ryarwo. Nimucyo rero tuyitakambire tuyizeye, tugira tuti:

Inyikirizo: Nyagasani utwumve, akira amasengesho yacu.

  1. Nyagasani, wowe wagendanye n’umuryango wawe Israheli mu butayu, tubere umurinzi kandi udufashe muri byose muri uru rugendo rutagatifu tugiyemo.
    Utwumve Nyagasani.
  2. Wowe watwoherereje umwana wawe w’ikinege ngo atubere urumuri, duhe kumwumvira kuko ari We nzira ituyobora kuri Wowe.
    Utwumve Nyagasani.
  3. Wowe ubeshejeho Kiliziya yawe iri mu rugendo hano ku isi, yoherereze Roho wawe abe ari We uyiyobora.
    Utwumve Nyagasani.
  4. Wowe wagize Umubyeyi Bikira Mariya urugero rw’abayoboke ba Kristu, twigishe kumwigana, turusheho gutera intambwe tugana mu buzima bushya.
    Utwumve Nyagasani.
  5. Wowe uduhamagarira kugendera mu butabera no mu butungane, murikira intambwe zacu mu rugendo rugana mu ijuru.
    Utwumve Nyagasani.

Iyo barangije urwunge rw’amasengesho y’ibisabisho, basenga akanya gato bucece, noneho bakavugira hamwe isengesho rya “Dawe uri mu Ijuru”.
Iryo sengesho barisoza bavuga amagambo y’icyuzuzo: “Kuko ubwami n’ububasha n’ikuzo ari ibyawe, Nyagasani, iteka ryose”.

Isengesho ritanga umugisha

Umuyobozi w’imihango arambura amaboko, maze akavuga (cyangwa akaririmba) isengesho rikuru ryo guha umugisha abagiye gukora urugendo nyobokamana:

Mana ishobora byose ugahoraho iteka, Wowe udahwema kugaragariza impuhwe abagukunda, ugira ngo abagushakashaka bose bajye bakubona: Rebana ubugwaneza aba bayoboke bawe bagiye gukora urugendo bajya gusengera i Kibeho, uyobore intambwe zabo, urwo rugendo bagiyemo rubabere ruhire, barusheho kukurangamira bakora ugushaka kwawe. Babere amahumbezi bahungiramo izuba ry’amanywa y’ihangu, ubabere urumuri rubamurikira mu mwijima w’ijoro. Ubarandate mu gihe cyose cy’umunaniro, maze babifashijwe nawe, uru rugendo batangiye barusohoze amahoro. Ku bwa Yezu Kristu, Umwami wacu.
Bose: Amen.

Batera indirimbo ya Bikira Mariya.
Yarangira, bagatanga amabwiriza akenewe mu rugendo.

5. Umwanzuro

Uyoboye imihango aramburira amaboko ku bari aho bose, akabasengera bwa nyuma avuga ati: Nyagasani natuyobore mu nzira nziza, maze atugeze ku mukiro atugenera.
Bose: Amen.
Uyoboye: Nyagasani nakomeze atube hafi kandi tugendane nawe ubudahwema.
Bose: Amen.
Uyoboye: Nadutere imbaraga, adufashe kurangiza neza uru rugendo nyobokamana dutangiye tumurikiwe n’ukwemera kwacu.
Bose: Amen.

Iyo uyoboye imihango ari umusaserdoti, asoza iryo sengesho atanga umugisha ati:

Ushobora byose nabahe umugisha, Imana Data, na Mwana +, na Roho Mutagatifu.
Bose: Amen.

Batera indirimbo ngufi, yarangira bagashyira nzira bagana Ingoro ya Bikira Mariya. Bagenda bavuga Ishapule n’andi masengesho anyuranwamo n’indirimbo, byose bigakorwa mu matsinda mu buryo bwateguwe. Bagenda bahagarara ahantu hamwe na hamwe mu nzira bumvikanyeho, bakazirikana amabango magufi y’Ijambo ry’Imana cyangwa ay’ikindi gitabo. Iyo abakora urugendo nyobokamana bagenda mu modoka, si ngombwa kugenda bahagarara.

UBURYO BWO GUHA UMUGISHA ABAVUYE MU RUGENDO NYOBOKAMANA

Uyu muhango ushobora guhita ukorwa bagiye guhaguruka ahakorewe urugendo nyobokamana, cyangwa se bageze aho bahagurukiye batangira urwo rugendo.

1. Intangiriro

Abashoje urugendo nyobokamana, iyo bamaze kugera ahantu bumvikanyeho, mu gihe gikwiye batera indirimbo y’intangiriro cyane cyane ifitanye isano n’ahantu bavuye gusengera, bayirangiza, uyobora imihango, nyuma y’ikimenyetso cy’umusaraba, akaramutsa ikoraniro muri aya magambo cyangwa mu yandi asa nayo:

Imana Umubyeyi wacu nibasenderezemo amahoro n’ibyishimo muri Roho Mutagatifu, kandi Nyagasani Yezu ahorane namwe iteka.
Ikoraniro riti: Nawe kandi muhorane.

Umuyobozi w’imihango ategurira abarangije urugendo nyobokamana kwakira umugisha.

Yabikora avuga aya magambo cyangwa ayandi asa na yo:

Bavandimwe, nta gushidikanya, Nyagasani yaduhaye imigisha myinshi n’ingabire twifuzaga kubona muri uru rugendo nyobokamana dushoje. Imana ubwayo niyo yatwiyoboreye, itugeza i Kibeho, maze idushishikariza kwivugurura. Ingoro ya Bikira Mariya twasuye ifite n’ikindi gisobanuro: ni inzu y’Imana itubatswe n’amaboko ya muntu, ni ingoro y’Umubiri wa Kristu tubereye amabuye mazima y’indobanure, We akayibera ibuye ry’insanganyarukuta riyishyigikiye ubuziraherezo. Mu gihe rero twiteguye gusubira mu ngo zacu no ku mirenge dutuyemo, dukwiye rwose kwiyumvisha ubutumwa dukuye mu Ngoro ya Bikira Mariya w’i Kibeho: duhamagariwe kuba bwa bwoko bwatoranyijwe, imbaga y’abaherezagitambo ba cyami, ihanga ritagatifu, umuryango Imana yironkeye; kugira ngo twamamaze aho tugiye hose ibigwi bw’uwaduhamagaye, akatuvana mu mwijima, akatwinjiza mu rumuri rwe rw’agatangaza (1 Pet 2, 4-9).

Ijambo ry’Imana

Iyo bamaze kumva iryo jambo ry’ubutumwa bahawe, bose baricara, bagatega amatwi Ijambo ry’Imana. Hateganywa isomo rimwe, rikurikirwa n’indirimbo yo kuzirikana, hakaba n’inyigisho. Iryo somo rirobanurwa muri aya akurikira: 1 Matek 29, 9-18; Lk 24, 28-35; Yh 5,1-15; Yh 9,1-38; Intu 8, 26-35; Heb 13, 12-21.

Amasengesho y’ibishabisho

Mbere y’isengesho ryo guha umugisha abashoje urugendo nyobokamana, bavuga amasengesho y’ibisabisho (cyangwa bakayaririmba). Bashobora guhitamo amasengesho akurikira, cyangwa hakavugwa ayandi ahuje n’ingingo-remezo y’uwo munsi.

Umuyobozi: Bavandimwe, Imana umugenga w’ijuru n’isi, yashatse kwegera abantu igihe yemeye kwigira umuntu muri Yezu Kristu, umwana wayo. Nimucyo rero tuyitakambire tuyizeye, tugira tuti:

Inyikirizo: Nyagasani, ha umugisha abayoboke bawe, kandi amahoro yawe abaturemo.

  1. Wowe waherekeje umuryango wawe igihe wawuvanaga mu bucakara bwa Misiri uwuganisha mu gihugu cy’isezerano, herekeza aba bayoboke bawe mu rugendo rugana umukiro.
  2. Wowe washatse ko Kiliziya ntagatifu iba Ingoro yawe muri iyi si, igarurire amahanga yose y’isi akuyoboke.
  3. Wowe utumenyesha ko tukiri mu rugendo hano ku isi, twigishe kugendera mu kwemera tugana mu Murwa uhoraho wadusezeranyije.
  4. Wowe utugaragariza k’uburyo bwinshi ko uri kumwe natwe muri ubu buzima, duhe kumenya ko Umwana wawe Yezu Kristu dufatanya urugendo, akatubera umutumirwa mu imanyura ry’umugati.

Iyo barangije urwunge rw’amasengesho y’ibisabisho, basenga akanya gato bucece, noneho bakavugira hamwe isengesho rya “Dawe uri mu Ijuru”.
Iryo sengesho barisoza bavuga amagambo y’icyuzuzo: “Kuko ubwami n’ububasha n’ikuzo ari ibyawe, Nyagasani, iteka ryose”.

Isengesho ritanga umugisha

Umuyobozi w’imihango arambura amaboko, maze akavuga ( cyangwa akaririmba isengesho rikuru ryo guha umugisha abashoje urugendo nyobokamana:

Urasingizwa Mana y’ijuru n’isi, Se w’ Umwami wacu Yezu Kristu, kuko muri buri hanga wahitoreye imbaga y’abayoboke. Warengeye aba bavandimwe mu rugendo nyobokamana bashoje, ukomeza kubaba hafi, ubongerera ukwemera kugira ngo bagukomereho kandi barusheho kugukorera. Basakazeho umugisha wawe, kugira ngo basubire iwabo banezerewe, abo bahura bose babaratire ibigwi byawe, kandi bakomeze kukubera abahamya mu bikorwa byabo byose. Ku bwa Yezu Kristu, Umwami wacu.
Bose barikiriza ngo:
Amen.

Nyuma y’iryo sengesho, batera indirimbo zo gushimira.

Umwanzuro

Uyoboye imihango arambura amaboko ku bari aho bose, akabasengera bwa nyuma ku buryo bukurikira:

Nyagasani Imana y’ijuru n’isi yababaye hafi, abafasha muri byose muri uru rugendo mushoje, nakomeze abaragirishe ubuvunyi bwe mu ngo zanyu.
Bose:Amen.

Uyoboye: We washatse guhuriza muri Yezu Kristu abana be bari baratatanye, nabahe guhorana umutima umwe n’amatwara amwe, mubikesha urugendo nyobokamana muvuyemo.
Bose: Amen.

Uyoboye: Ku neza ye yabashyizemo umugambi wo gukora uru rugendo, nasendereze imigisha yose mu mitima yanyu yivuguruye.
Bose: Amen.

Iyo uyoboye imihango ari umusaserdoti, asoza iryo sengesho atanga umugisha ati:

Ushoborabyose nabahe umugisha, Imana Data, na Mwana +, na Roho Mutagatifu.
Bose: Amen.

Umuhango wo guha umugisha abavuye mu rugendo nyobokamana usozwa n’indirimbo ikwiye.