Guha umugisha ibikoresho by'ubuyoboke

Guha umugisha ibikoresho by'ubuyoboke

UBURYO BWO GUHA UMUGISHA IBIMENYETSO BIFASHA ABANTU GUSENGA
(reba Book of blessings, pp.391-397)

Ubu buryo bukoreshwa mu guha umugisha imidari, imisaraba mito, amashusho cyangwa amafoto byagenewe gukoreshwa ahantu hose hatari mu Kiliziya cyangwa muri Shapeli; nk’amasakapulari, amashapule n’ibindi bifasha abantu gusenga.

INTANGIRIRO

Iyo ikoraniro rimaze guterana, umuyobozi w’umuhango aravuga ati:

Ku izina ry’Imana Data, na Mwana + na Roho Mutagatifu.

Bose bakora ikimenyetso cy’umusaraba hanyuma bagasubiza bati: : Amen.

Umuyobozi w’ umuhango aramutsa ikoraniro avuga aya magambo:

Inema, impuhwe n’amahoro bituruka ku Mana Data no kuri Mwana no kuri Roho Mutagatifu, bihorane namwe.

Bose: Urabihorane nawe.

Hanyuma, umuyobozi w’ umuhango agafata umwanya muto wo gusobanurira abakritu ibigiye gukorwa ndetse n’igisobanuro cy’uwo muhango. Yabikora muri aya magambo cyangwa andi asa na yo:

Ibimenyetso mwazanye ngo bihabwe umugisha biragaragaza ukwemera kwanyu mu buryo bunyuranye: bitweumvisha Urukundo ruhebuje Nyagasani adukunda cyangwa bikatwongerera ukwizera twifitemo guhamye mu kwisunga Bikira Mariya n’abatagatifu badutakambira.
Igihe rero dusaba ngo Nyagasani ahe umugisha ibi bimenyetso by’ubuyoboke ni ukugira ngo nitubyifashisha dusenga, ubuzima bwacu nk’abakristu bwere imbuto.

UMUHANGO W’IJAMBO RY’IMANA

2 Kor 3, 17b- 4, 2

[Mu by’ukuri Nyagasani ni We Roho], kandi aho Roho wa Nyagasani ari, ni ho haba ubwisanzure. Nuko rero twebwe twese, abo uruhanga rudapfukiranye, turashashagira ikuzo rya Nyagasani, bigatuma tugira imisusire ye, mu ikuzo rigenda ryisumbura, ku bwa Nyagasani, ari We Roho. Ku bw’impuhwe zayo, Imana yatweguriye uwo murimo, bigatuma tudacika intege. Niyo mpamvu twirinze amatwara afifitse kandi ateye isoni; twanga kuryaryana no guhindaguraIjambo ry’Imana, ahubwo tugatangaza ukuri kwaryo kugira ngo abantu bose batwizere imbere y’Imana.

Andi masomo yakwifashishwa: Rm 8, 26-31; 1Kor 13, 8-13; 15, 45-50; 2Kor 4, 1-7; Gal 1,1. 3-5. 2, 19b-20; Efez 3, 14-21; Kol 3, 14-17; Lk 11, 5-13; Lk 18, 1-8.

Hashobora kuririmbwa iyi nyikirizo ya Zaburi:

R/. Kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.

Zaburi 100

Nimusingize Uhoraho bantu b’isi yose,
Nimumugaragire mwishimye,
Nimumusanganize impundu z’ibyishimo! R/

Nimwemere ko Uhoraho ari we Mana,
Ni we waturemye, none turi abe,
Turi umuryango we n’ubushyo yiragiriye. R/

Nimutahe amarembo ye mumushimira,
Mwinjirane ibisingizo mu ngombe ze,
mumusingize, murate izina rye. R/

Kuko Uhoraho ari umugwaneza,
urukundo rwe ruhoraho iteka,
ubudahemuka bwe bugahoraho
uko ibihe bigenda bisimburana. R/

Cyangwa:

Zaburi 123, 1, 2, 3-4
R/. Nubuye amaso ari wowe ndangamiye

Zaburi 139: 1-2, 3-4, 5-6, 7-8, 9-10
R/. Woweho, Uhoraho umenya ibintu byose kare.

Zaburi 150, 1-2, 3-4, 5
R/. Nimusingirize Uhoraho ibigwi yagize.

Uwayoboye umuhango ashobora gutanga inyigisho ngufi asobanura amasomo matagatifu n’u muhango ugiye gukorwa.

AMASENGESHO RUSANGE

Uwayoboye umuhango aravuga ati:

Bavandimwe, nta buryarya, ahubwo twizeye imbaraga nyakuri, nimucyo twambaze izina rya Nyagasani, tuvuga tuti:

R/. Nyagasani, duhe ingabire yo kugusenga by’ukuri.
Cyangwa:
R/. Nyagasani, umva isengesho ryacu.

  1. Mana Nyir’impuhwe zitagereranywa, ni Wowe washatse kutumenyesha ibikorwa byawe by’indahangarwa, ibyo tubonesha amaso yacu nibidufashe kwibanira nawe mu mpuhwe zawe.
    Utwumve turabigusabye.
  2. Ni wowe washatse ko abakristu bagusenga muri roho no mu kuri ukuri, dufajijwe n’ibi bimenyetso ndetse n’ibikoresho bitagatifu, dufashe gukurikire inzira y’ubutungane n’ukwemera.
    Utwumve turabigusabye.
  3. Ubicishije ku Mwana wawe, wadusabye gusenga ubudahwema, turagusaba ngo isengesho ryacu ridufashe kubaho nk’abemera by’ukuri.
    Utwumve turabigusabye.
  4. Wagennye uburyo bunyuranye bwo kwitagatifuriza muri Kiliziya yawe kandi ngo tuharonkere ubutungane n’umukiro, turagusabye ngo ibyo turonka byose ku bw’umurimo mutagatifu wa Kiliziya, bidufashe kuyubaka no kuyiteza imbere.
    Utwumve turabigusabye.

Umuyobozi w’ umuhango akavuga ati:

Dusabe. (Agasenga bucece mbere yo kuvuga isengesho riherekejwe n’umugisha usoza)

ISENGESHO RY’UMUGISHA

Arambuye ibiganza, umuyobozi w’umuhango avuga isengesho ry’umugisha:

Uragasingizwa Nyagasani, Wowe ntangiriro n’isoko y’imigisha yose, kandi ukarebana urugwiro abayoboke bawe bakwiyambaza bose. Turagusabye, twiyoroheje ngo igihe aba bagaragu bawe bakoresha iki kimenyetso kigaragaza ukwemera kwabo n’ubuyoboke bwabo, bahore bihatira guhinduka uko Kristu Umwana wawe abyifuza, We ubaho agategeka iteka ryose.

Bose: Amen.

IMIHANGO YO GUSOZA

Umuyobozi w’ umuhango asoza avuga ati:

Nyagasani Imana, We wagaragaje ikuzo rye muri Yezu Kristu, nahindure imibereho yanyu kugira ngo muse n’Umwana We, maze muzashobore kuzagera mu ikuzo rye.
Bose: Amen.

Agaha umugisha abateraniye aho bose.

Namwe mwese abateraniye hano, Ushoborabyose nabahe umugisha, Imana Data, na Mwana, + na Roho Mutagatifu.
Bose: Amen.

Bagasoza n’indirimbo ijyanye n’umuhango umaze gukorwa.