Gusenga Yezu mu Ukaristiya

Umuhango wo gushengerera Isakaramentu ry’Ukaristiya
Icyitonderwa: Hari uburyo bwinshi umuntu yakora igitaramo cy’Ukaristiya : ibyo biterwa n’abagikora, umwanya bafite cyangwa se umugambi bifuza kuzirikanaho. Hano turatanga gusa bumwe mu buryo bwinshi bushoboka, ushobora kongeraho cyangwa se ukaba wabikora ukundi.
Gushengerera Isakaramentu ry’Ukaristiya cyangwa se igitaramo cy’Ukaristiya ni iki?
Gushengerera Isakaramentu kuri ubu buryo ni isengesho ry’ikoraniro, rihujwe no kuramya Ukaristiya ntagatifu. Riyoborwa n’umusaseridoti. Yaba adahari, umukristu wabihawemo ubutumwa akariyobora.
- Igihe umuyobozi ashyira Isakaramentu ritagatifu kuri alitari, baririmba indirimbo z’Ukaristiya cyangwa se izihuje n’igihe cya Liturijiya. - Nyuma y’indirimbo bashobora guceceka gato.
Isengesho ryo koroshyaNyagasani Yezu Kristu, ubu nje imbere yawe ngo mpange amaso iri Sakaramentu wadusigiye. Muri iyi Ukaristiya ntagatifu wemeye guturana natwe ngo tujye tugusanga, tuguhabwe, tugusenge kandi tugushimire ineza yawe. Nyamara sinari mbikwiye iyo ntajya guhabwa ubwo burenganzira nawe. None rero Nyagasani, nshyize umutima wanjye mu biganza byawe, ngaho tabara imbaraga nke zanjye umpe kugusenga uko bikwiye, ngushimira ibyiza byose wangiriye kandi nitegure neza kwakira ingabire zawe wangeneye. Amen.
Igihe cy’Ijambo ry’Imana
- Isomo ry’Ivanjili cyangwa irindi somo rya Bibiliya.
- Nyuma y’isomo bashobora kuririmba indirimbo yo kuzirikana Ijambo ry’Imana.
- Inyigisho iringaniye.
- Guceceka akanya…
Nyagasani Yezu, waciye bugufi uza kubana na bene muntu, udusubiza ubucuti ku Mana twari twaricuje kubera ibyaha byacu, ibyo kandi ubikorana impuhwe n’urukundo rutangaje. Koko nta rukundo ruruta urw’utangira incuti ze ubugingo bwe. None rero ubwo nagize amahirwe yo kumenya urwo rukundo, nanjye mpa kugukunda n’umutima wanjye wose, ngukundishe abo dusangiye ukwemera ndetse bibe intandaro yo kugukundisha abakwirengagiza, cyangwa se abatarakumenya.
Muri iri Sakaramentu ry’agatangaza washatse kuguma hafi yacu, no kugumisha muri twe ingabire y’urupfu n’izuka byawe dukesha agakiza. Na byo ni impamvu ikomeye yo kugukunda no kugusanga kenshi muri iri Sakaramentu, ngo twibuke ineza n’ubuntu byawe. Nyagasani Yezu, ndagukunda rwose; urandinde icyantandukanya nawe cyose. Amen.
Dawe, Mana y’ijuru n’isi, ndagushimira kuko waduhaye umwana wawe Yezu Kristu, akatwigisha gukora icyo ushaka no kugukunda uko bikwiye. Nyagasani Yezu Kristu, uzuza mu mitima yacu amatwara y’ubutumwa bwa Data wadusohoreje.
Dore ubu ndi imbere y’Isakaramentu ryawe ritagatifu, ari ryo wavugiyeho ubwawe uti “Iki ni umubiri wanjye, mwakire murye… Iki ni amaraso yanjye, mwakire munywe…” Ubwo buntu bwawe Nyagasani, buneza umutima wanjye nkabaho muri ubu bugingo nzi ko mbeshejweho nawe, ntegereje ubundi bugingo bushya nanone nkesha iyi ngabire yawe. Ubwo se nakwitura iki Nyagasani? Nta cyo ndabona atari ugusingiza izina ryawe. Akira umutima wanjye, umubiri wanjye n’ugushaka kwanjye, mbese ibiri ibyanjye byose ndabigutuye; ahasigaye nitungirwe nawe. Amen.
- Imiryango y’Agisiyo Gatolika, abagize amakoraniro y’Ivugururwa muri Roho Mutagatifu, Abihayimana… bashobora kuvuga isengesho ry’umwihariko.
Amasengesho yo gusaba
- Gusabira Papa n’Umwepiskopi wacu.
- Gusabira abategetsi.
- Gusabira abo dushaka by’umwihariko muri iki gihe.
- Gusabira ikoraniro ryacu.
Nyagasani Yezu Kristu, kuba ndi imbere y’iri Sakaramentu ryawe ritagatifu, biranyibutsa ingabire y’urukundo wagize ishingiro ry’ingoma y’Imana mu bantu, ugira uti “Nimukundane nk’uko nanjye nabakunze.” None ndagusaba ngo Kiliziya yawe itunzwe n’iyi Ukaristiya ntagatifu, uyihe kuba ikimenyetso nyacyo cy’urukundo muri iyi si icumba inabi. Ababatijwe mu izina ryawe kandi batunzwe n’iyi Ukaristiya ntagatifu, bahe kudatambamira urukundo rwawe mu bantu. Imibereho yacu n’imyifatire yacu imbere y’abandi bibe intangarugero y’urukundo rwawe, twizihiza igihe cyose dutura igitambo cy’Ukaristiya ntagatifu. Papa wacu N… n’Umwepiskopi wacu N… barinde bagire ubutwari n’umurava mu mirimo ya gitumwa wabashinze, abapadiri n’abandi biyeguriye Imana babere iyi si yacu umusemburo w’urukundo rwawe, abakristu bose n’abandi bagushakana umutima utaryarya bisesureho uburanga bwawe, maze iyi si yacu irusheho kuba nziza. Nanjye umugaragu wawe unyuzwe no kuba ndi imbere yawe, undinde ubutati n’umutima w’ikinyoma; maze twese tubone gushishikarira ihirwe ry’ijuru wadusezeranyije. Amen.
Benedigisiyo
a) Nitwunamire Isakaramentu ritagatifu1. Nitwunamire Isakaramentu ritagatifu.
Isezerano rya kera ryacaga amarenga nirikurwe n’irishya.
Ukwemera kujye kuturangiriza ibinanirwa n’ubujiji bwacu.
2. Data na Mwana nibasingizwe,
nibashimwe, nibogezwe hose, nibatinywe bayobokwe.
N’ubakomokaho nasingizwe na We nk’abo bombi.
Amen.
- Bose : Ufite uburyohe bwose.
Dusabe :
Nyagasani Yezu Kristu,
Wowe wadusigiye urwibutso rw’ububabare bwawe mu Isakaramentu ry’agatangaza, turakwinginze: uduhe kubaha amayobera matagatifu y’umubiri n’amaraso byawe, bitumen twiyumvamo ubudahwema imbuto dukesha ubucunguzi bwawe.
Wowe ubana n’Imana Data, mugategekana mu bumwe bwa Roho Mutagatifu, uko ibihe bihora bisimburana iteka. Amen.
c) Ibisingizo by’Ukaristiya
- Nihasingizwe Imana,
- Nihasingizwe izina ryayo ritagatifu.
- Nihasingizwe Yezu Kristu, Imana rwose n’umuntu rwose.
- Nihasingizwe izina rya Yezu.
- Nihasingizwe umutima we mutagatifu.
- Nihasingizwe amaraso ye matagatifu rwose.
- Nihasingizwe Yezu Kristu mu Isakaramentu ritagatifu ry’Ukaristiya.
- Nihasingizwe Roho Mutagatifu, Umuhoza.
- Nihasingizwe Umubyeyi w’icyubahiro w’Imana Bikira Mariya Mutagatifu.
- Nihasingizwe ubutasamanywe icyaha bwe butagatifu.
- Nihasingizwe ijyanwa ryo mu ijuru ryamwimakaje.
- Nihasingizwe izina rya Mariya, Umubikira n’Umubyeyi.
- Nihasingizwe Yozefu Mutagatifu, umugabo we udahinyuka.
- Nihasingizwe Imana mu Bamalayika no mu Batagatifu bayo.
Amasengesho y’Ukaristiya bavuga mu bihe byose
Aya masengesho bayavuga bari imbere y’Ukaristiya cyangwa se igihe cyo gushengerera. Ntabwo ari ayo kuvuga mu Misa nk’uko byagendaga mbere cyangwa nyuma yo guhazwa. Kuko ubu hari andi yahateganyirijwe.
Yezu ugira ubupfura n’imico myizaYezu ugira ubupfura n’imico myiza, dore mpfukamye imbere yawe, ndagusaba nkomeje cyane. Mpera umutima kukwemera no kukwizera no kugukunda rwose; umpe no kuzirana n’ibyaha nakugiriye no gukomeza inama yo kutazabisubira. Iyo ntekereje ibikomere byawe uko ari bitanu, bintera agahinda nkumva ngukunze cyane, nkibuka n’ibyo wavuzweho na Dawudi umuhanuzi, ati “Barebye ibiganza n’ibirenge byanjye baratobora, amagufa yanjye yose barabara.”
Roho ya Yezu untunganye
Roho wa Yezu untunganye, Mubiri wa Yezu unyirokorere. Maraso ya Yezu unsabemo. Mazi yavuye mu rubavu rwa Yezu, unyuhagire ibyaha. Bubabare bwa Yezu unkomeze. Yezu Nyir’ibambe, unyiteho umpishe mu bikomere byawe. Ntuzareke ntandukana nawe. Urandinde umwanzi gica. Umunsi napfuye uzampamagare. Untegeke kuza iwawe, ngusingize iteka hamwe n’Abatagatifu bawe. Amen.
Isengesho ryo kwemera Yezu uri mu Ukaristiya
Nyagasani Yezu Kristu, ndemera ko uri mu Isakaramentu ry’Ukaristiya rwose. Ndemera ko igihe cyose mpawe Ukaristiya, mba mpawe umubiri wawe n’amaraso yawe. Mpa kugukunda no kujya nguhabwa uko bikwiye; maze untunge muri ubu buzima, uzansohoze no mu bugingo bw’iteka wageneye abahawe Ukaristiya ntagatifu. Amen.
Isengesho ryo kwizera Yezu uri mu Ukaristiya
Nyagasani Yezu Kristu, niringiye ibyo watubwiye igihe uduhaye Ukaristiya Ntagatifu. Nizeye ko nintungwa n’umubiri wawe n’amaraso yawe, uzansohoza mu bugingo bw’iteka. Amen.
Isengesho ryo gukunda Yezu uri mu Ukaristiya
Isengesho ryo koroshya
Nyagasani Yezu Kristu, utuza kandi woroshya; jyewe ndi umunyabyaha sinari nkwiriye guhangara ubutungane bwawe. Gusa nzi ko nta munyabyaha wirengagiza aje agutakambira; ndakwinginga ngo untunganye umutima wanjye mae mboneze ugushaka kwawe ubudatezuka. Amen.
Isengesho ryo kwifuza
Nyagasani Yezu Mukiza wanjye, uri Imana yanjye, ukanogera umutima wanjye. Ngwino iwanjye twibanire. Amen.
Isengesho ryo kuramya
Ndakuramya Yezi uri m’Ukaristiya, nzi ko ari wowe wankijije. Nubwo ndi umunyabyaha ndagusenga mbikuye ku mutima, ngushimira ineza wangiriye. Ufashe imbaraga nke zanjye, maze agakiza kawe kankure mu bwangizi bwanjye, bityo ndusheho gushira ubute nkuramye ubutitsa. Amen.
Isengesho ryo gushima
Yezu ukunda abawe, ubugiranabi nta we twabuhwanyaga, ariko wankirishije ingabire zawe; wemeye kuntungisha umubiri wawe n’amaraso yawe. Nanjye nzagushimira igihe cyose iyo neza wangiriye. Amen.
Isengesho ryo kwiha Yezu
Nyagasani Yezu Kristu, Mana yanjye, warankijije nyamara nta cyo ngira cyo kukwitura, ariko uko ndi kose ndakwihaye. Akira umutima wanjye n’ubuzima bwanjye, hamwe n’ibyo ndibutekereze n’ibyo ndibukore, ndetse n’ibiri bumbabaze byose ndabigutuye. Wemeye kunyiha, nanjye ndakwihaye rwose. Amen.
Isengesho ryo gusaba
Nyagasani Yezu uri m’Ukaristiya, umenye ntihazagire ikintandukanya nawe. Ndi umunyantege nke, undagire, undinde kukugomera. Kiliziya yawe uyiragire, abakuyobotse ubakomeze, abagutaye bakugarukire, abatakuzi ubahe kukumenya; maze twese dushyire hamwe tugusingize muri iki gihe, tubone kuzaza iwawe mu ijuru. Amen.
Isengesho rya papa Piyo wa X
Yezu mwiza, wazanywe munsi no guhesha abantu bose ingabire zawe. Iminsi yose uhora hafi yacu mu Isakaramentu ry’Ukaristiya, ugira ngo abaguhabwa ubakomereze ingabire zawe, nuko imitima yabo ibone ikiyitunga n’ikiyikiza.
Mutima wa Yezu udukunda rwose, turakwambaza tworoheje, ohereza Roho wawe atwumvishe neza Ukaristiya. Abatuteshejwe n’ibyaha bicuze bakugarukire, ubakomorere ingabire icyaha cyari cyarabatesheje; maze ababeshejweho n’ingabire zawe bajye bakunda kuguhabwa m’Ukaristiya iminsi yose nibabishobora, Ukaristiya ibarinde ibyaha. Bongerere ingabire bakore ibihuje n’ugushaka kwawe, maze bazagere iwawe mu ijuru. Amen.
Isengesho ryo kwifuza kubana na Yezu muzima mu Isakaramentu ry'Ukarisitiya ntabashije kumuhabwa
Yezu Mukiza wanjye, nemera ko uri rwose mu Isakaramentu Ritagatifu ry'Ukarisitiya, uri Imana yanjye, ukanogera umutima wanjye, nubwo ntabashije kuguhabwa ngwino iwanjye twibanire. Amen.