GUSHYINGURA GIKRISTU

IMIHANGO YO GUSHYINGURA GIKRISTU
Ijambo ry’ibanze
Uyu muhango wo guherekeza umukristu witabye Imana, wemewe n’Inama nkuru ya Liturjiya kugira ngo utagatifuze ihambwa ry’abakristu mu miryango-remezo. Abakateshisiti, abayobozi bo mu Miryango-Remezo cyangwa se undi mukristu ubihugukiwemo ni we uyobora ibice byose by’uyu muhango. Kiliziya itari kure uyu muhango wabera mu Kiliziya ukayoborwa n’umusaserdoti.
Dore uko uwo muhango ukorwa:
UBURYO BWA MBERE: UMUHANGO WO GUSHYINGURA GIKRISTU HARI MISA1. MU RUGO RW’UWITABYE IMANA
Umusaseridoti ayobora umuhango ukorerwa mu rugo rw’uwitabye Imana yambaye ikanzu n’indangabubasha.
Hakorwa ibi ngibi:
• Gusohora umurambo hanze cyangwa ahandi hagari
• Ikimenyetso cy’umusaraba.
• Gusuhuza abakristu no kuvuga mu magambo make ikibahurije aho.
• Isomo rigufi (Rom. 14, 7-9):
“Koko rero nta n’umwe ubereyeho we ubwe, kandi nta n’umwe upfira we ubwe. Niba turiho, tubereyeho Nyagasani; niba kandi dupfuye, dupfira Nyagasani. Twabaho, twapfa, turi aba Nyagasani. Koko rero ni cyo cyatumye Kristu apfa akazuka, kwari ukugira ngo abe ari we ugenga abapfuye n’abazima.”
Cyangwa (Yh 17, 24-26):
“Dawe ndashaka ko aho ndi, abo wampaye na bo tuhabana, kugirango babone ikuzo ryanjye wampaye, kuko wankunze isi itararemwa. Dawe w’intungane, isi ntiyakumenye, ariko jye narakumenye, n’aba kandi bamenye ko ari wowe wantumye. Nabamenyesheje izina ryawe kandi nzakomeza kuribamenyesha, kugira ngo urukundo wankunze rubabemo, nanjye kandi mbabemo.”
• Hagakuriraho inyigisho ngufi.
• Isengesho
Dusabe: Akira Nyagasani umwana wawe K… cyangwa N… washatse ko akwitaba ukamukura muri iyi si umujyana iwawe. Mubohore ingoyi y’icyaha, umuhe ihirwe ridashira; maze urumuri rw’iteka rumumurikire. Mu gihe cyo kuzuka azabone umwanya mu ikuzo ry’abatoni n’abatagatifu. Ku bwa Yezu Kristu, umwami wacu.
Bose: Amen.
• Gutera amazi y’umugisha
• Umutambagiro (Umusaseridoti asaba abakristu guherekeza umurambo mu Kiliziya basenga kandi bitonze).
2. MU KILIZIYA
Hakorwa ibi:
• Gushyira umurambo ahateganyijwe imbere ya Alitari,
• Amasengesho akoreshwa ari mu gitabo cya Misa kuva ku rupapuro rwa 1091 kugera ku rupapuro rwa 1134: gutoranya ajyanye n’umuhango ukorwa.
• Indirimbo y’intangiriro (Bashobora no gutera iyi nteruro:
Requiem in aeternam dona eis Domine: et lux perpetua luceat eis).
• Nyuma y’ikimenyetso cy’umusaraba n’indamutso, umusaseridoti avuga aya magambo:
Umuvandimwe wacu… yatuvuyemo. Twari tumuzi neza kandi twamukundaga. Uyu munsi twaje kumuha icyubahiro kimusezeraho. Twaje kumusabira kugirango Nyagasani amubabarire ibicumuro yaba yaragize, kandi amuhe ingororano y’ubuzima buhoraho. Koko, ku mukristu, urupfu ntiruba rutsembye byose. Rumwinjiza iwabo mu ijuru, nicyo gituma agahinda ko kuba twabuze uwo twakundaga kadakwiye guhanagura ibyishimo tugomba gusanga mu gitekerezo cy’uko inshuti yacu igiye guhabwa ingororano y’ibyiza yakoze kuri iyi si.
Nuko rero, ntitukarire nk’abadafite amizero, kuko umunsi umwe, twizeye kuzongera kumubonera iruhande rw’Imana. Birakwiye kwishimana n’abanezerewe. Ni nayo mpamvu tudakwiye gutangazwa n’uko mu misa baririmba Alleluia ya Pasika. Iryo jambo “Pasika” rivuga “guhita” cyangwa se “kwambuka”. Turifuza ko iyi nshuti yacu yambutse ububabare bwo kuri iyi si, yakwinjira mu munezero izahorana iteka.
• Igihe cy’inyigisho, umusaseridoti ntavuga gusa ibigwi by’uwapfuye. Yibanda cyane ku ngingo-nshingiro z’ukwemera kw’abakristu gatolika; izuka ry’abapfuye, ubuzima bushya uwapfuye ahabwa ‘Imana, inshingano umukristu afite zo kwitegura gupfa neza ngo abashe kwinjira mu ijuru.
2.1. Amasengesho rusange
Umusaseridoti atangiza aya magambo:
Bavandimwe, nimucyo dusabane ukwizera Imana Data ushobora byose, wazuye mu bapfuye Umwana we w’ikinege Yezu Kristu, kugirango akize abazima n’abapfuye.
Cyangwa:
Bavandimwe, twinginge Nyagasani, kugirango K… wapfuye, ubwo yari yarakiriye muri Batisimu imbuto y’ubugingo bw’iteka, amuhe kubana iteka n’abatagatifu.
Cyangwa:
Bavandimwe, twinginge Nyagasani, kugira ngo ubwo K… yatunzwe n’umubiri wa Kristu, ari wo mugati utanga ubugingo, azazuke ku munsi w’imperuka.
Iyo amasengesho yateganijwe arangiye, Umusaseridoti asoza muri aya magambo:
Nyagasani Yezu turakwinginze, amasengesho y’abagutakambira, nagirire akamaro abayoboke bawe bapfuye, maze ubakize ibyaha byose, kandi ubashyire mubo wacunguye. Wowe ubaho ugategeka iteka ryose. Amen.
Iyo Misa yo gusabira uwapfuye ihita ikurikirwa n’umuhango wo kumushyingura, hakorwa ibiri mu gice gikurikira (ntibishobora gukorwa umurambo udahari).
2.2. Gusezera bwa nyuma ku wapfuye
Nyuma y’isengesho ry’umwanzuro, umusaseridoti ava kuri Alitari aherekejwe n’abahereza batwaye: amazi y’umugisha, icyotezo n’ububani. Yegera imbere y’ikiriba, akavuga aya magambo:
Twingingane ukwemera Imana yacu, kuko ibyaremwe byose ariyo bibereyeho. Tugiye guhamba umubiri wagenewe gupfa w’umuvandimwe wacu.
Dusabe Imana izamuzure afite imbaraga, imushyire mu mubare w’abatowe. Izamugirire impuhwe igihe cy’urubanza, kugirango namara gukira urupfu, akire n’umwenda we wose, maze azasenderezwe ibyishimo bidashira.
Isengesho: Dawe Nyir’ubutagatifu, turagushimira kubera abari hano n’abapfuye, kuko washatse ko uyu nyakwigendera, aba ari we watumye dukoranira hano uyu munsi.
Turibuka ko umwana wawe Yezu Kristu, mu rupfu rwe rwo ku musaraba, yababaye cyane, kandi ko kubera ubuzima bwe burusha urupfu imbaraga, yemeza ko tuzabaho. Nicyo gituma, hamwe n’abatubanjirije, bakaba bafite ubuzima muri wowe, hamwe n’urugaga rw’abatagatifu bose, tugusaba duhuje ubuvandimwe, tuvuga tuti: Dawe uri mu ijuru…
Mbere yo gutera amazi y’umugisha no kwosa ikiriba, havugwa aya masengesho:
Isengesho: Twizera kandi twemera ko twese tuzazuka. Ni muri uku kwemera ngiye guha uyu murambo umugisha, ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen.
Isengesho: Icyubahiro duhaye K… umuvandimwe wacu, nikigaragazwe n’ubu bubani butewe umubiri we, maze amasengesho tuvuga tumusabira, nayo yakirwe n’Imana.
Mu gihe batera amazi y’umugisha banosa ikiriba, baririmba “ In Paradisum”.
In Paradisum deducant te Angeli,
In tuo adventu suscipiant te artyres,
Et perducant in civitatem sanctam Jerusalem.
Chorus Angelorum te suscipiat,
Et cum Lazaro quondam pauper,
Aeternam habeas requiem.
Cyangwa mu Kinyarwanda:
«Abamalayika bakujyane mu ijuru,
nugerayo abahowe Imana bakwakire,
bakugeze mu murwa mutagatifu wa Yeruzalemu.
Urugaga rw’Abamalayika nirukwakire,
maze ubone ihirwe ridashira
hamwe na Lazaro wahoze ari umukene. »
Iyo birangiye baterura ikiriba kugirango hakorwe umutambagiro ugana ku irimbi. Bakagenda baririmba banavuga n’amasangesho.
3. MU IRIMBI
Iyo bageze mu irimbi, umusaseridoti avuga iri sengesho:
Nyagasani Yezu Kristu, igihe umaze gatatu mu mva, watagatifuje imva z’abakwemera; ni nayo mpamvu imva y’umuntu ihora itwibutsa ko tuzazuka. Girira ubuntu bwawe, uhe umuyoboke wawe kuruhukana amahoro, uhe n’umugisha iyi mva igiye kubika umubiri we, kugera igihe uzamuzurira mu rumuri rw’iteka, wowe uzaduha kuzuka no kubaho iteka ryose.
Bose: Amen.
Nyuma agatera amazi y’umugisha imva irangaye, akanayosa n’icyotezo.
Mbere yo gushyira ikiriba mu mva, bavuga amasengesho rusange. Atangizwa n’aya magambo:
Bavandimwe, Yezu yaravuze ati “Ni Jye Zuka n’Ubugingo, unyemera naho yaba yarapfuye, azabaho. Byongeye umuntu wese uriho kandi unyemera, ntateze gupfa.” Nimucyo rero turagize Imana uyu muvandimwe wacu watuvuyemo:
Utera: Nyagasani waririye ku mva ya Lazaro, duhanagure amarira turabigusabye.
Bose: Twumve Nyagasani.
Utera: Wowe wasubije abapfuye ubuzima, duhere umuvandimwe (umwana) ubugingo bw’iteka, turabigusabye.
Bose: Twumve Nyagasani.
Utera: Wuhagije umuvandimwe wacu amazi ya Batisimu umugiriraho ikimenyetso ubigirishije amavuta ya Batisimu. Mwakire mu bana bawe, turabigusabye.
Bose: Twumve Nyagasani.
(Iyo ari akana gato kapfuye, igitero gikurikira ntibakivuga):
Utera: Uyu muvandimwe wacu wamutungishije umubiri wawe n’amaraso yawe. Mwakire mu mukiro w’Ingoro yawe, turabigusabye.
Bose: Twumve Nyagasani.
Utera: Natwe abababajwe n’uyu muvandimwe (mwana) wacu, dukomereze mu kwemera no mu kwizera ubugingo bw’iteka, turabigusabye.
Bose: Twumve Nyagasani.
" Dusabe: Nyagasani Mana yacu, girira impuhwe umugaragu (umuja) wawe. Ugirire ko yahoze yifuza kukubera umuyoboke udahemuka, maze ureke kumuhanira ibicumuro bye. Ukwemera kwe kwamuhuje n’umuryango w’abemera, ubuntu bwawe nibumuhuze n’inteko z’abamalayika n’abatagatifu bose. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu.
Bose: Amen.
Hakurikiraho:
• Ijambo ry’uhagarariye umuryango w’uwitabye Imana
• Gushyira ikiriba mu mva
• Umusaseridoti atera amazi y’umugisha ikiriba kiri mu mva, hanyuma hagakurikiraho bamwe mu bo mu muryango w’uwitabye Imana bateguwe.
Iyo birangiye, umusaseridoti avuga aya magambo: Kuko Imana ishobora byose yashatse kwihamagarira umuvandimwe wacu, tugiye kubika umubiri we mu gitaka kugirango usubire aho waturutse; kandi kubera ko Kristu ari uwa mbere mu bapfuye akaba ari na we uzaha umubiri wacu gusa n’uwe wazutse, muze dutakambire umuvandimwe wacu kuri Nyagasani, kugirango azamuzure ku munsi w’imperuka, amushyire mu batagatifu mu bwami bwe:
Umusaserdoti: Nyagasani muhe ihirwe ridashira
Cyangwa: Nyagasani, muhe iruhuko ridashira.
Abakristu: Maze urumuri rw’iteka rumumurikire, aruhukire mu mahoro.
Cyangwa: Maze umwiyereke iteka, aruhukire mu mahoro.
Icyitonderwa: Ni ukubivuga inshuro eshatu (3).
Umusaseridoti ashyira igitaka mu mva bwa mbere, agakurikirwa n’abandi bake, abazanye indabyo zo kunagamo bagakurikiraho, nyuma hakaba gutwikira imva. (Abakristu baba basenga banaririmba).
Umusozo
Iyo barangije gutwikira imva, bashyiraho umusaraba n’indabo. Umusaseridoti agasoza avuga ati:
Amasengesho ye natugirire akamaro imbere y’Imana, kandi ayacu ajye amufasha igihe tugitegereje izuka rizaduhuriza twese mu mahoro.
Dawe uri mu ijuru…
Ndakuramutsa Mariya…
Hubahwe Imana Data…
Bikira Mariya Nyirimpuhwe …
Umuseseridoti asezerera imbaga ayiha umugisha.
UBURYO BWA KABIRI: UMUHAMGO WO GUSHYINGURA GIKRISTU NTA MISAUyu muhango ugamije gutagatifuza ihambwa ry’abakristu mu miryango-remezo. Abakateshisti, Abayobozi b’imiryango-remezo cyangwa se undi mukristu ubihugukiwemo niwe uyobora ibice byose by’uyu muhango. Iyo umusaseridoti ashoboye kuboneka, niwe uyobora uyu muhango.
Dore ibikorwa umuntu amaze gupfa:
Iyo umuntu amaze guca, bajya mubyo gutegura guhamba: kubaha umurambo, gutunganya inzu, gushaka isanduku. Bagomba kubaha umurambo no kuwurambika neza, kuko ugenewe kuzazuka. Babumba amaso n’umunwa by’uwapfuye, hanyuma bakamushyira ishapule mu ntoki bavuga bati: “Tukuragije Umubyeyi Bikira Mariya, nugera mu ijuru uzatwibuke.”
1. MBERE YO GUSHYIRA UMURAMBO AHAGARAGARA
Iyo igihe cyo gushyingura kigeze, mbere yo gushyira umurambo ahagaragara, uyobora umuhango atangiza amasengesho akora ikimenyetso cy’umusaraba, nuko akavuga aya magambo:
“Bavandimwe, twifatanye n’ab’ijuru maze dutakambire Imana, dusabira umuvandimwe wacu tugiye gushyingura”.
Nyuma y’ayo magambo, batera indirimbo igaragaza kwizera cyangwa se kwiringira Imana.
Urugero ni Zaburi 130 (129) 1-7:
Uhoraho ndagutakambira ngeze kure,
Uhoraho, umva ijwi ryanjye.
Utege amatwi ijwi ry’amaganya yanjye! Uhoraho, uramutse witaye ku byaha byacu,
Nyagasani ni nde warokoka?
Ariko usanganywe imbabazi,
Kugira ngo baguhoranire icyubahiro.
Nizeye Uhoraho n’umutima wanjye wose,
Nizeye ijambo rye.
Umutima wanjye urarikiye Uhoraho
Kurusha uko umuraririzi ategereza umuseke,
Rwose kurusha uko umuraririzi ategereza umuseke.
Israheli niyizere Uhoraho, kuko ahorana imbabazi,
Akagira Ubuntu butagira urugero.
Ni We uzakiza Israheli ibicumuro byayo byose.
Hakurikiraho gutera aya masengesho:
Dawe uri mu ijuru…
Ndakuramutsa Mariya…
Hubahwe Imana Data…
Utera: Nyagasani muhe ihirwe ridashira.
Bose: Maze urumuri rw’iteka rumumurikire, aruhukire mu mahoro.
Nyuma y’ayo masengesho, haza gutera umurambo amazi y’umugisha, gusezera ku witabye Imana, gufunga isanduku no gushyira ikiriba ahagaragara. Biherekezwa n’indirimbo cyangwa se isengesho.
2. IYO UMURAMBO UGEZE AHAGARAGARA
Iyo ikiriba kigeze ahagaragara, uyobora imihango akora ikimenyetso cy’umusaraba, nuko akavuga iri jambo ry’ibanze:
Umuvandimwe wacu K… cyangwa N… yatuvuyemo. Twari tumuzi neza kandi twamukundaga. Uyu munsi twaje kumuha icyubahiro kimusezeraho. Twaje kumusabira kugirango Nyagasani amubabarire ibicumuro yaba yaragize, kandi amuhe ingororano y’ubuzima buhoraho. Koko, ku mukristu, urupfu ntiruba rutsembye byose. Rumwinjiza iwabo mu ijuru, nicyo gituma agahinda ko kuba twabuze uwo twakundaga kadakwiye guhanagura ibyishimo tugomba gusanga mu gitekerezo cy’uko inshuti yacu igiye guhabwa ingororano y’ibyiza yakoze kuri iyi si.
Nuko rero, ntitukarire nk’abadafite amizero, kuko umunsi umwe, twizeye kuzongera kumubonera iruhande rw’Imana. Birakwiye kwishimana n’abanezerewe. Ni nayo mpamvu tudakwiye gutangazwa n’uko mu misa baririmba Alleluia ya Pasika. Iryo jambo “Pasika” rivuga “guhita” cyangwa se “kwambuka”. Turifuza ko iyi nshuti yacu yambutse ububabare bwo kuri iyi si, yakwinjira mu munezero izahorana iteka.
Umwanya ukurikiyeho, uharirwa kumva ijambo ry’Imana; ryatoranywa muri aya ngaya:
Isomo rya mbere:
Yobu 19, 1.23-27a: Kwemera izuka
Hab 3,1-6.9: Ikuzo ry’intungane
Hab 4,7-15: Imibereho mu butungane iduha kwiringira
Iz 25, 6a. 7-9: Imana, umutsinzi w’urupfu.
Intg 3,17-26: Ubuntu Imana igirira abizera agakiza
Dan 12, 1b-3: Umuseke ukereye izuka
2 Mak 12,43-46: Isengesho risabira abapfuye
Dan 12, 1b-3Umuseke ubereye izuka
Intu 10, 34-43: Yezu, umucamanza w’abazima n’abapfuye
Hish 14,13: Hahirwa abapfa bari muri Nyagasani
Hish: 20,11-21: Isi nshya
Hish 21, 1-5a.6b-7: nta rupfu rukiriho.
Isomo rya kabiri:
Rom 5, 6b-11: Ubutagatifuzwe mu rupfu rwa Kristu
Rom 5, 17-21: Icyaha n’imbabazi
Rom 6, 3-9: Ubuzima bushya
Rom 8, 14-23: Amizero y’izuka
Rom 8, 31b-35,37-39: kwifatanya na Kristu
Rom 14,7-9.10b-12: Kuba uwa Kristu
1Kor 15, 19-24a.25-28: Ubuzima muri Kristu
1Kor 15,51-54.57: Gutsinda urupfu
2Kor 4,14-5,1: Ibihita n’ibigumaho
2 Kor 5, 1-6,10: Iwacu ni mu ijuru
Iyo nta somo rindi ryatoranyijwe, bashobora kwifashisha amwe muri aya ngaya:
Isomo rya mbere (2 Mak 12, 43-46):
“Yuda amaze gukoranya amaturo y’abantu be, yohereza i Yeruzalemu amadarakima ibihumbi bibiri, agirango bature igitambo cy’impongano y’ibyaha. Icyo gikorwa cyiza kandi cya gipfura yaragitunganyije, abitewe n’uko yazirikanaga izuka! Koko rero, iyo ataba yizeye ko abaguye ku rugamba bagombaga kuzuka, gusabira abapfuye ntacyo byajyaga kuba bimaze, ndetse byari n’ubucucu. Ibiramambu, ntiyashidikanyaga ko hari ingororano itagira uko isa, igenewe abapfiriye mu busabaniramana, akikomezamo icyo gitekerezo kiboneye kandi gitagatifu. Nicyo cyatumye ategeka ko batura icyo gitambo cyo gusabira abapfuye, kugira ngo bavanwe ku ngoyi y’ibyaha byabo.”
Cyangwa (Iz 25, 7-9):
Uhoraho azatanyagurira kuri uyu musozi,
Umwenda wari ubambitse hejuru y’imiryago yose,
N’igishura cyari cyoroshe amahanga yose.
Azatsemba burundu icyitwa urupfu,
Uhoraho Imana, ahanagure amarira ku maso yose,
Avaneho ikimwaro cy’umuryango we, mu gihugu cyose.
Ibyo ni Uhoraho ubwe ubivuze.
Uwo munsi bazavuga bati « Uhoraho niwe Mana yacu.
Twaramwiringiye aratubohora,
Amizero yacu ari muri Uhoraho.
Nitwishime, tunezerwe, kuko aducungura.”
Isomo rya kabiri (Rom 8, 31b-35.37-39):
Bavandimwe, niba Imana turi kumwe, ni nde waduhangara? Ni iki cyadutandukanya n’urukundo rwa Kristu? Ibyago se, agahinda se, ibitotezo se, inzara se, ubukene se, imitego se, cyangwa inkota ? Nyamara muri ibyo byose tugatsinda kakahava, tubikesha uwadukunze. Koko rero simbishidikanya: ari urupfu, ari ubugingo, ari abamalayika, ari ibinyabubasha, ari iby’ubu, ari ibizaza, ari ibinyamaboko, ari iby’ejuru, ari iby’ikuzimu, ari n’ikindi kiremwa cyose, nta na kimwe kizashobora kudutandukanya n’urukundo Imana idukunda muri Kristu Yezu Umwami wacu.
Cyangwa (Hish 21, 1-4):
Hanyuma mbona ijuru rishya, n’isi nshya; koko rero ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byazimye, n’inyanja itakiriho. Nuko mbona Umurwa mutagatifu, Yeruzalemu nshya, yururukaga iva mu ijuru ku Mana, yabukereye nk’umugeni witeguye gusanganira umugabo we. Hanyuma numva ijwi riranguruye riturutse mu ntebe y’ubwami, rivuga riti: «Dore Ingoro y’Imana mu bantu ! Izabana na bo. Bazaba abantu bayo, Imana nayo ibane na bo: izahanagure icyitwa amarira cyose ku maso yabo, n’urupfu rwoye kuzongera kubaho ukundi. Icyunamo, amaganya n’imibabaro, nabyo ntibizongera kubaho ukundi, kuko ibyakera byose birangiye.»
Ivanjili (Mt 10, 28-31):
Yezu abwira abigishwa be ati: “Ntimugatinye abica umubiri, ariko badashobora kwica ubugingo; ahubwo mutinye Ushobora kuroha ubuzima n’umubiri icya rimwe mu nyenga y’umuriro. Mbese ibishwi bibiri ntibigura igiceri? Nyamara nta kigwa hasi muri byo, So atabishaka ! Naho mwe, imisatsi yo ku mutwe wanyu yose irabaze! Ntimugatinye rero: mwebwe murushije agaciro ibishwi byinshi.”
Cyangwa (Yh 6, 37-40):
Uwo Data ampa wese angeraho, kandi uza ansanga sinzamujugunya hanze. Namanutse mu ijuru ntazanywe no gukora ibyo nshaka, ahubwo nje gukora ibyo uwantumye ashaka. Icyo uwantumye ashaka, ni ukutagira n’umwe nzimiza mu bo yampaye, ahubwo nkazamuzura ku munsi w’imperuka. Icyo Data ashaka, ni uko ubona Mwana wese akamwemera, yagira ubugingo bw’iteka, maze nkazamuzura ku munsi w’imperuka.
Inyigisho
Amasangesho rusange
Utera: Nyagasani waririye ku mva ya Lazaro, duhanagure amarira turabigusabye.
Bose: Twumve Nyagasani.
Utera: Wowe wasubije abapfuye ubuzima, duhere umuvandimwe (umubyeyi, umwana) ubugingo bw’iteka, turabigusabye.
Bose: Twumve Nyagasani.
Utera: Wowe waseranije ijuru igisambo cyagusabye imbabazi ku musaraba, tugereze umuvandimwe (umubyeyi, umwana) wacu mu ijuru turabigusabye.
Bose: Twumve Nyagasani.
Utera: Wuhagije umuvandimwe (umubyeyi, umwana) wacu amazi ya Batisimu umugiriraho ikimenyetso ubigirishije amavuta ya Batisimu. Mwakire mu bana bawe, turabigusabye.
Bose: Twumve Nyagasani.
(Iyo uwapfuye Atari yarahawe isakramentu ry’Ukaristiya, igitero gikurikira ntibakivuga)
Utera: Uyu muvandimwe (umubyeyi, umwana) wacu wamutungishije umubiri wawe n’amaraso yawe. Mwakire mu mukiro w’Ingoro yawe turabigusabye.
Bose: Twumve Nyagasani
Utera: Natwe abababajwe n’uyu muvandimwe (umubyeyi, umwana) wacu, dukomereze mu kwemera no mu kwizera ubugingo bw’iteka, turabigusabye.
Bose: Twumve Nyagasani.
Utera: Dawe uri mu ijuru…
Mu gihe bavuga cyangwa baririmba «Dawe uri mu ijuru», Uyobora umuhango atera ikiriba amazi y’umugisha, agakurikizaho iri sangesho:
Nyagasani Mana yacu, girira impuhwe umugaragu (umuja) wawe. Ugirire ko yahoze yifuza kukubera umuyoboke udahemuka, maze ureke kumuhanira ibicumuro bye. Ukwemera kwe kwamuhuje n’umuryango w’abemera, ubuntu bwawe nibumuhuze n’inteko z’abamalayika n’abatagatifu bose. Ku bwa Yezu Kristtu Umwami wacu.
Bose: Amen.
Iyo uwapfuye yari umwana, bavuga iri sengesho:
Nyagasani Mana yacu, uyu mwana watuvuyemo yari umuyoboke wawe, ku bwa Batisimu yahawe. Nk’uko wakiriye abana b’i Betelehemu bagupfiriye batakuzi; akira uyu mwana umushyire mu nteko y’abamalayika n’abatagatifu. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu.
Bose: Amen
Nyuma y’iryo sengesho, uyobora umuhango aravuga ati:
Bavandimwe, tugiye guhamba umubiri wagenewe gupfa w’umuvandimwe wacu. Dusabe Imana izamuzure afite imbaraga, imushyire mu mubare w’abatowe. Izamugirire impuhwe igihe cy’urubanza, kugirango namara gukira urupfu, akire n’umwenda we wose, maze azasenderezwe ibyishimo bidashira.
Iyo ari umwana, uyobora umuhango aravuga ati:
“Bavandimwe, twerekeze imitima yacu kuri Nyagasani. Dusabire ababyeyi b’uyu mwana ngo bagire ukwihangana, kandi dufatanye nabo kuragiza Nyagasani uwo bakunda. Uyu mwana Batisimu yamukijije icyaha cya mbere, imugira umwana w’Imana ku bwa Kristu wapfuye akazuka. None rero, ubwo nta mwenda w’icyaha abarwaho, Nyagasani namwakire mu ihirwe ry’ijuru, uko yakiriye abana b’i Betelehemu bishwe kubera Kristu. Nuko igihe cy’izuka ry’abapfuye azaherekeze Kristu yishimye, ak’abana ba Israheli bakiraga Nyagasani yinjira muri Yeruzalemu. Nyagasani namwakire mu mahoro, maze urumuri rw’iteka rumumurikire”. Amen.
Uyobora umuhango akomeza gusenga agira ati:
Nyagasani tugusabye kwakira umugaragu (umwana) wawe K... Atabarutse kuri iyi si, muhe kubana nawe; kandi rero kubera intege nke z’abantu yaba yaragucumuyeho; umugirire imbabazi wowe Nyir’ibambe. Ku bwa Kristu Umwami wacu. Amen.
Hanyuma agatera iyi ndirimbo:
«Abamalayika bakujyane mu ijuru,
nugerayo abahowe Imana bakwakire,
bakugeze mu murwa mutagatifu wa Yeruzalemu.
Urugaga rw’Abamalayika nirukwakire,
maze ubone ihirwe ridashira
hamwe na Lazaro wahoze ari umukene.
Cyangwa mu Kilatini:
In Paradisum deducant te Angeli,
In tuo adventu suscipiant te artyres,
Et perducant in civitatem sanctam Jerusalem.
Chorus Angelorum te suscipiat,
Et cum Lazaro quondam pauper,
Aeternam habeas requiem.
Hakurikiraho gutambagira batwaye ikiriba, bagana ku mva, barangajwe imbere n’utwaye umusaraba. Baba baririmba cyangwa bavuga amasangesho.
3. IBIKORERWA KU MVA
Iyo bageze mu irimbi, umusaseridoti avuga iri sengesho:
Nyagasani Yezu Kristu, igihe umaze gatatu mu mva, watagatifuje imva z’abakwemera; ni na yo mpamvu imva y’umuntu ihora itwibutsa ko tuzazuka. Girira ubuntu bwawe, uhe umuyoboke wawe kuruhukana amahoro, uhe n’umugisha iyi mva igiye kubika umubiri we, kugera igihe uzamuzurira mu rumuri rw’iteka, wowe uzaduha kuzuka no kubaho iteka ryose.
Bose: Amen.
Hanyuma agatera amazi y’umugisha imva irangaye. Bashyira ikiriba uko bisanzwe. Uyobora umuhango agakomeza gusenga agira ati:
Kuko Imana ishobora byose yashatse kwihamagarira umuvandimwe wacu, tugiye kubika umubiri we mu gitaka kugirango usubire aho waturutse; kandi kubera ko Kristu ari uwa mbere mu bapfuye akaba ari na we uzaha umubiri wacu gusa n’uwe wazutse, muze dutakambire umuvandimwe wacu kuri Nyagasani, kugirango azamuzure ku munsi w’imperuka, amushyire mu batagatifu mu bwami bwe.
Agasoza avuga ati: Nyagasani, muhe ihirwe ridashira.
Cyangwa:
Nyagasani, muhe iruhuko ridashira
Bose: Maze urumuri rw’iteka rumumurikire, aruhukire mu mahoro. Amen
Cyangwa:
Maze umwiyereke iteka, aruhukire mu mahoro.
Icyitonderwa: Ni ukubivuga inshuro eshatu (3).
Hanyuma uyobora umuhango agatera amazi y’umugisha ikiriba kimaze kugera mu mva; akurikirwa n’abandi bafatanyije kuyobora imihango, kimwe n’abafitanye isano n’uwapfuye. Iyo barangije, batwikira imva, nuko umusaraba ugashingwa ku mutwe wayo. Uyobora imihango agatera isengesho ryo gusoza:
Dawe uri mu ijuru…
Ndakuramutsa Mariya…
Hubahwe Imana Data…
Bikira Mariya Nyirimpuhwe.
Nyuma y’ayo masengesho, bakora ikimenyetso cy’umusaraba, bagatera indirimbo isoza, bagataha.
AMASENGESHO AVUGIRWA KU MVA Y'UWO BAJE GUSABIRAKu munsi ngarukamwaka umuntu yapfiriyeho, ku munsi wo gukura ikiriyo cyangwa se ku kindi gihe cyumvikanyweho, haba ubwo abe bahurira aho yahambwe, bakamusabira. Gahunda yakurikizwa muri bene iryo sengesho ni iyi ngiyi:
- Ikimenyetso cy'umusaraba.
- Ijambo ry'ibanze risobanura impamvu ihuje abari aho.
- Indirimbo iberanye n'icyo gikorwa.
- Ijambo ry'Imana (Reba ku rupapuro rwa …)
- Indirimbo ishimangira igitekerezo-remezo kiri muri iryo Jambo ry'Imana.
- Isengesho ryo gusabira abitabye Imana:
Yezu ugwa neza, girira ibyuya by'amaraso watutubikanye i Getsemani, maze ubabarire abacu bapfuye.
Yezu ugwa neza, girira ko wababaye bagukubita, maze ubabarire abacu bapfuye.
Yezu ugwa neza, girira ko wababaye bagutamiriza ikizingo cy'amahwa, maze ubabarire abacu bapfuye.
Yezu ugwa neza, girira ko wababaye uhetse umusaraba ujya ku musozi wa Kaluvariyo, maze ubabarire abacu bapfuye.
Yezu ugwa neza, girira ko wababaye bakubamba ku musaraba, maze ubabarire abacu bapfuye.
Yezu ugwa neza, girira inyota n'ububabare byakurembeje ku musaraba, maze ubabarire abacu bapfuye.
Yezu ugwa neza, girira ko wababaye upfira ku musaraba, maze ubabarire abacu bapfuye.
- Indirimbo
- Ndakuramutsa Mariya icumi
- Indirimbo yo kwiragiza Bikira Mariya
- Umugisha (Iyo hari Umusaserdoti) cyangwa ikimenyetso cy'umusaraba (iyo ari umukristu usanzwe).
Mu gihe cy’Ijambo ry’Imana, bashobora kwifashisha rimwe muri aya masomo (abereyeho kuba yasimburana) akurikira:
- IYO ATARI MU GHIE CYA PASIKA
Isomo ryo mu gitabo cya Yobu (19,1.23-27)
Yobu araterura maze aravuga ati “Icyampa ngo amagambo yanjye azandikwe, bayashyire ku rubaho rw'umuringa, bakoreshe ikaramu y’icyuma, maze bayasharage ku rutare ubutazasibangana. Jyewe nzi ko umuvugizi wanjye ariho, amaherezo azatunguka ku isi, aze andengere; namara kunkangura, azampagarika iruhande rwe, maze mbonere Imana mu mubiri wanjye. Koko ni jyewe ubwanjye wuzayirebera, nzayibonesha amaso yanjye bwite, atari ay'undi; ngiyo inyota inyuzuye umutima.”
Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma (8,31b-35. 37-39)
Niba Imana turi kumwe, ni nde waduhangara? Yo itimanye ndetse n’Umwana wayo, ahubwo ikamudutangira twese, yabura ite kandi kutugabira byose kumwe na We? Ni nde wagira icyo ashinja intore z’Imana? Ko Imana iziha kuba intungane. Ni nde uzazicira urubanza? Ko Kristu Yezu yapfuye, ndetse ko yazuise, We uri iburyo bw'Imana, akaba anadutakambira. Ni iki cyadutandukanya n’urukundo rwa Kristu ? Ibyago se, agahinda se, ibitotezo se, inzara se, ubukene se, imitego se, cyangwa inkota ? Nyamara muri ibyo byose tugatsinda kakahava, tubikesha uwadukunze. Koko rero simbishidikanya: ari urupfu, ari ubugingo, ari abamalayika, ari ibinyabubasha, ari iby’ubu, ari ibizaza, ari ibinyamaboko, ari iby’ejuru, ari iby’ikuzimu, ari n’ikindi kiremwa cyose, nta na kimwe kizashobora kudutandukanya n’urukundo Imana idukunda muri Kristu Yezu Umwami wacu.
Ivanjili:
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Matayo (25,31-40)
Igihe Umwana w'umuntu azaza mu ikuzo rye, ashagawe n'abamarayika bose, ubwo azicara ku ntebe ye y'ikuzo. Ibihugu byose bizakoranyirizwa imbere ye, maze atandukanye abantu nk'uko Umushumba asobanura intama n'ihene. Azashyira intama iburyo bwe, n'ihene ibumoso. Nuko rero Umwami azabwira abari iburyo bwe ati «Nimuze, abahawe umugisha na Data, muhabwe Ingoma mwateguriwe kuva isi ikiremwa; kuko nashonje mukamfungurira; nagize inyota mumpa icyo kunywa; nari umugenzi murancumbikira; nari nambaye ubusa muranyambika; nari ndwaye muransura; nari imbohe muza kundeba». Nuko intungane zizamusubiza ziti : «Nyagasani, twakubonye ryari ushonje, maze turagufungurira; ufite inyota tuguha icyo kunywa; uri umugenzi turagucumbikira; wambaye ubusa maze turakwambika; urwaye cyangwa se uri imbohe tuza kukureba?» Nako Umwami azabasubize, ati «Ndababwira ukuri: ibyo mwagiriye umwe muri abo bavandimwe banjye baciye bugufi, ni jye mwabaga mubigirira.»
- MU GIHE CYA PASIKA
Isomo ryo mu gitabo cy'Ibyahishuriwe Yohani Intumwa (21,1-5a. 6b-7)
Hanyuma mbona ijuru rishya, n'isi nshya; koko rero ijuru rya wbere n'isi ya mbere byari byazimiye, n'inyanja itakiriho. Nuko mbona umurwa mutagatifu, Yeruzalemu nshya, yururukaga iva mu ijuru ku Mana, yabukereye nk'umugeni witeguye gusanganira umugabo we. Hanyuma numva ijwi riranguruye riturutse mu ntebe y'ubwami, rivuga riti «Dore ingoro y 'Imana mu bantu! Izabana nabo. Bazaba abantu bayo, Imana na Yo ibane na bo: izahanagure icyitwa amarira cyose ku maso yabo, n'urupfu rwoje kuzongera kubaho ukundi. Icyunamo, amaganya n'imibabaro, na byo ntibizongera kubaho ukundi, kuko ibya kera byose birangiye.» Nuko uwicaye ku ntebe y'ubwami aravuga ati «Dore ibintu byose mbigize bishya. Ni jyewe Alufa na Omega, intangiriro n'iherezo. Ufite inyota wese, nzamuha ku buntu kunywa ku isoko y'amazi y'ubugingo. Uzatsinda azatunga ibingibi ho umurage, kandi nzamubera Imana, na we ambere umwana».
Isomo ryo mu ibaruwa ya kabiri Mutagatifu Pawulo intumwa yandikiye Timote (2,8-13)
Ujye wibuka Yezu Kristu wazutse mu bapfuye, kandi uvuka mu bwoko bwa Dawudi, nk'uko Inkuru nziza namamaza ibihamya. Ni na yo mporwa, ngatotezwa, nkabohwa, boshye umugome. Nyamara ariko Ijambo ry'Imana ntiribohwa! Ni cyo gituma nihanganira byose mbigirira abo Imana yatoye, kugira ngo na bo babone umukiro uba muri Kristu Yezu, babone n'ikuzo rizahoraho iteka. Dore ijambo rikwiye kwizerwa: «Nidupfana na We tuzabaho hamwe na We; nituba intwari hamwe na We, tuzima Ingoma hamwe na We; nitumwihakana, na We azatwihakana. Nituramuka tubaye abahemu, We azaguma kuba indahemuka, kuko adashobora kwivuguruza. »
Ivanjili:
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Yohani (Yh 6, 53-54.57)
Yezu arababwira ati «Ndababwira ukuri koko: nimutarya umubiri w'Umwana w'umuntu, ntimunywe n'amaraso ye, ntimuzagira ubugingo muri mwe. Naho urya umubiri wanjye, akanywa n'amaraso yanjye, agira ubugingo bw'iteka, kandi nzamuzura ku munsi w'imperuka. Mbese nk'uko Data wantumye ariho, nanjye nkabaho ku bwa Data, bityo undya, na we azabaho ku bwanjye.»