Igitambo cya Misa

Igitambo cya Misa
This is the title of the web page

UBURYO RUSANGE BWO GUTURA IGITAMBO CY’UKARISTIYA

MISA

Ijambo ry'ibanze

Misa niyo twita Ukaristiya. Ni isengesho ry’ingenzi ryo gushimira Imana idukunda, yatwoherereje Umwana wayo Yezu kugira ngo adukize ibyaha. Amategeko y’Imana atubwira gusenga Imana, aya Kiliziya akatubwira ko uburyo bwiza bwo kuyisenga, ari ugutura igitambo cy’Ukaristiya.

Mu misa twumva ijambo ry’Imana, Yezu akomeza kwitura Se, natwe tukitura hamwe na We, n’ibyacu byose, kandi tugasangira umubiri n’amaraso bye igihe cyo guhazwa. Ni isengesho ry’ingenzi kuko abakristu hamwe na Yezu uhagararirwa n’umusaseridoti basenga Imana Data bashimira kandi bayisingiza ku buryo bwuzuye

IMIHANGO Y'INTANGIRIRO

V.: Ku izina ry’Imana + Data, na Mwana na Roho Mutagatifu.
R.: Amen.

Indamutso

Uburyo bwa mbere

V.: Inema y’Umwami wacu Yezu Kristu, n’urukundo rw’Imana Data, n’ubusabane kuri Roho Mutagatifu, bihorane namwe.
R.: Urabihorane nawe.

Uburyo bwa kabiri

V.: Nyagasani Yezu nabane namwe.
R.: Nawe kandi muhorane.

Uburyo bwa gatatu

V.: Nimugire inema n’amahoro bituruka ku Mana Data, no kuri Yezu Kristu Umwami wacu.
R.: Nihasingizwe Imana, Se wa Yezu Kristu Umwami wacu..

Kwicuza ibyaha

Uburyo bwa mbere

V.: Bavandimwe, nimucyo twange ibyaha byacu, kugira ngo dushobore kumva Ijambo ry’Imana no gutura igitambo cy’Ukaristiya dufite umutima usukuye.

(Bakisuzuma bucece akanya gato).

R.: Nemereye imbere y’Imana ishobora byose n’imbere yanyu bavandimwe, ko nacumuye rwose mu byo natekereje, mu byo navuze, mu byo nakoze no mu byo nirengagije gutunganya. Koko naracumuye rwose.

(bikomanga rimwe ku gituza).

Ni cyo gituma ninginga Mariya Mutagatifu Umubikira iteka, n’Abamalayika bose, n’Abatagatifu bose, namwe bavandimwe, ngo munsabire kuri Nyagasani Imana yacu.

V.: Imana ishobora byose nitubabarire, idukize ibyaha byacu, maze izatugeze mu bugingo bw’iteka.
R.: Amen.

Uburyo bwa kabiri

V.: Bavandimwe, nimucyo twange ibyaha byacu, kugira ngo dushobore kumva ijambo ry’Imana no gutura igitambo cy’Ukaristiya, dufite umutima usukuye.

(Bakisuzuma bucece akanya gato).

V.: Nyagasani utugirire imbabazi,
R.: Kuko twagucumuyeho.
V.: Nyagasani twereke impuhwe zawe.
R.: Maze udukize.
V.: Imana ishobora byose nitubabarire, idukize ibyaha byacu, maze izatugeze mu bugingo bw’iteka.
R.: Amen

Uburyo bwa gatatu

V.: Bavandimwe nimucyo twange ibyaha byacu, kugira ngo dushobore kumva ijambo ry’Imana no gutura igitambo cy’Ukaristiya, dufite umutima usukuye.

(Bakisuzuma bucece akanya gato)

V.: Nyagasani Yezu, Wowe watumwe gukiza abafite umutima wicuza, Nyagasani, tubabarire.
R.: Nyagasani, tubabarire.
V.: Kristu, Wowe wazanywe no guhabura abanyabyaha, Kristu, tubabarire.
R.: Kristu, tubabarire.
V.: Nyagasani Yezu, Wowe wicaye iburyo bw’Imana Data ngo udutakambire, Nyagasani, tubabarire.
R.: Nyagasani, tubabarire.
V.: Imana ishobora byose nitubabarire, idukize ibyaha byacu, maze izatugeze mu bugingo bw’iteka.
R.: Amen.

Uburyo bwa kane

GUHA AMAZI UMUGISHA NO KUYATERA

Umuhango wo guha umugisha amazi no kuyatera ushobora gukorwa mu misa zose z’ibyumweru, ndetse no mu misa zo ku wa gatandatu nimugoroba zisimbura iz’icyumweru.

Iyo umusaseridoti amaze kuramutsa abakristu, ahagarara imbere y’icyicaro cye areba ikoraniro. Ubwo imbere ye haba hateretse amazi agomba guhabwa umugisha. Nuko umusaseridoti agasaba abakristu kwitegura gusenga; yabibabwira muri aya magambo cyangwa andi asa na yo, ati:

“Bavandimwe nkunda cyane,
dutakambire Nyagasani Imana yacu twiyoroheje
ngo ahe umugisha aya mazi bagiye kudutera
atwibutsa batisimu twahawe.
Kandi ubwe nadufashe, dukomeze kuba indahemuka
kuri Roho Mutagatifu twahawe.”

Baceceka akanya gato, hanyuma umusaseridoti agakomeza abumbye ibiganza, avuga ati:

“Mana ishobora byose ugahoraho iteka,
washatse gutunganya imitima y’abantu
no kubaha ingabire y’ubugingo bw’iteka
ubigirishije amazi atunga ubuzima bwabo kandi akabasukura; turakwinginze:
uhe umugisha aya mazi twifuza ko adutera imbaraga
kuri uyu munsi wakweguriwe, Nyagasani.
Kandi ku bw’ayo mazi nyine
usibure muri twe iriba ry’ingabire zawe,
uturinde ibyago byose by’umutima n’iby’umubiri;
maze dushobore kukwegera dufite umutima usukuye,
twakire neze umukiro uduha.
Ku bwa Kristu Umwami wacu.”
R.: Amen.

Cyangwa mu gihe cya Pasika

“Nyagasani Mana ishobora byose,
gira impuhwe wumve amasengesho y’umuryango wawe,
maze ubwo twibuka ko waturemye ku buryo butangaje,
wajya kuducungura ugahebuza,
gira ubuntu uhe aya mazi umugisha +
Koko rero, wayaremeye guha isi uburumbuke
no guha imibiri yacu ubuyanja n’ubusukurwe.
Ayo mazi kandi wayagize igikoresho cy’impuhwe zawe,
uyarokoresha umuryango wawe uwuvana mu bucakara,
uyawumarisha inyota mu butayu.
Ayo mazi kandi
ni yo abahanuzi batanzeho ikimenyetso
cy’Isezerano rishya washakaga kugirana n’abantu.
Ubw’imperuka uyakoresha uvugurura kamere yacu y’inyacyaha, mu mazi ya batisimu
Kristu yatagatifurije muri Yorudani.
None rero aya mazi natwibutse batisimu twahawe
kandi nawe uduhe gusangira ibyishimo
n’abavandimwe bacu babatijwe kuri Pasika.
Kubwa Yezu Kristu Umwami wacu”.

R.: Amen.

Nuko umusaseridoti agafata icyuhagiro akitera amazi, agatera n’abahereza; hanyuma agatera ikoraniro; byashoboka akabikora atambagira Kiliziya yose.

Hagati aho batera indirimbo.

Iyo umusaseridoti agarutse mu cyicaro cye, indirimbo irangiye, ahagarara areba abakristu kandi abumbye ibiganza, akavuga ati:

“Imana ishobora byose nidukize ibyaha byacu,
maze kubera iki gitambo cy’Ukaristiya itugire intungane,
twebwe tugiye gusangirira ku meza ye.
Ku bwa Kristu Umwami wacu.”

R.: Amen.

Nyagasani utubabarire (2)
Kristu utubabarire (2)
Nyagasani utubabarire (2)

Hanyuma ku munsi ubigenewe baririmba cyangwa bakavuga igisingizo :

Imana nisingizwe mu ijuru.

V.: Imana nisingizwe mu ijuru.

R.: No munsi abantu ikunda, bahorane amahoro.
Turakurata, turagushima, turagusenga, turagusingiza.
Turagushimira ikuzo ryawe ryinshi,
Nyagasani Mana, Mwami w’ijuru, Mana Data ushobora byose.
Nawe Nyagasani, Mwana w’ikinege, Yezu Kristu,
Nyagasani Mana, Ntama w’Imana, Mwana w’Imana Data.
Wowe ukiza ibyaha by’abantu, tubabarire;
Wowe ukiza ibyaha by’abantu, akira amasengesho yacu.
Wowe wicaye iburyo bw’Imana Data, tubabarire.
Kuko ari Wowe gusa utunganye, ni Wowe Mwami wenyine,
Ni Wowe wenyine usumba byose, Yezu Kristu,
hamwe na Roho Mutagatifu: nuko hasingizwe Imana Data.
Amen.

V.: DUSABE… (Isengesho)
R.: Amen.

IMIHANGO YO GUHIMBAZA IJAMBO RY’IMANA (Amasomo)

Iyo isengesho rirangiye, abakristu bitegura kumva Ijambo ry’Imana.

Kubera ko abenshi bafite Bibiliya, bashobora gusangamo amasomo ya buri munsi na buri cyumweru, bakaza mu Misa bayateguye. (Reba muri Bibiliya Ntagatifu ku mpapuro 2193-2216).

Buri mukristu rero yitegure kwakirana icyubahiro Ijambo ry’Imana, arizirikane, aryicengezemo kugira ngo rimubere ifunguro rye rya buri munsi.

Uburyo bwo guhimbaza Ijambo ry’Imana

Umusomyi ajya ahitaruye, agasoma Ijambo ry’Imana aranguruye ijwi kandi ku buryo bwumvikana, yarangiza, akavuga ati:

V.: Iryo ni Ijambo ry’Imana.

Bose bagasubiza bati:

R.: Dushimiye Imana.

Nyuma y’isomo rya mbere baririmba Zaburi, nyuma y’isomo rya kabiri (ku Cyumweru no ku minsi mikuru ya Kiliziya) baririmba «Alleluya» (kereka mu gisibo).

Mbere yo gusoma Ivanjili:

V.: Nyagasani Yezu nabane namwe.
R.: Nawe kandi muhorane.
V.: Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na K…
R.: Habwa ikuzo, Nyagasani.

(Ivanjili)

Nyuma y’Ivanjili

V.: Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
R.: Uragasingizwa Kristu.

(Umusaseridoti ashobora gutanga inyigisho)

Kwamamaza ukwemera

V.: Nemera Imana imwe.

R.: Data ushobora byose, waremye ijuru n’isi,
Ibiboneka n’ibitaboneka.
Nemera na Nyagasani Umwe, Yezu Kristu,
Umwana w’ikinege w’Imana.
Mbere ya byose Imana Data yari isanzwe imubyaye;
Ni Imana ikomoka ku Mana;
Ni Urumuri rukomoka ku rumuri ;
Ni Imana nyakuri ikomoka ku Mana nyakuri.
Yarabyawe ntiyaremwe, asangiye kamere na Se ;
ni We byose bikesha kubaho,
icyatumye amanuka mu ijuru, ni twebwe abantu, no kugira ngo dukire.

(Ku magambo akurikira, bose barunama, kugeza aho bavuga ngo “nuko aba umuntu”).

Yasamwe ku bwa Roho Mutagatifu,
Abyarwa na Bikira Mariya, nuko aba umuntu.
Yabambwe ku musaraba ari twe agirira:
Ku ngoma ya Ponsiyo Pilato
Ni ho yababaye, arapfa, maze arahambwa;
Nuko ku munsi wa gatatu arazuka
Nk’uko byari byaranditswe,
Maze azamuka ajya mu ijuru, yicara iburyo bw’Imana Data.
Kandi azagarukana ikuzo gucira urubanza abazima n’abapfuye:
Ingoma ye izahoraho iteka.
Nemera na Roho Mutagatifu, Nyagasani utanga ubugingo,
Uturuka ku Mana Data na Mwana.
Arasengwa, agasingizwa hamwe n’Imana Data na Mwana:
Ni We wabwirije abahanuzi ibyo bavuze.
Nemera na Kiliziya imwe, ntagatifu, gatolika, kandi ishingiye ku Ntumwa.
Ndahamya ko Batisimu ari imwe ikiza abantu ibyaha.
Kandi ntegereje izuka ry’abapfuye,
N’ubugingo bwo mu gihe kizaza. Amen.

IMIHANGO Y’IGITAMBO CY’UKARISTIYA

Umuhango wo gutegura amaturo

V.: Uragasingizwa Nyagasani, Mana y’ijuru n’isi,
kuko watugiriye ubuntu ukaduha uyu mugati:
tuwugutuye ukomoka ku mbuto yeze mu butaka
no ku murimo w’amaboko y’abantu,
ukaba ugiye kuduhindurirwamo umugati utanga ubugingo.

R.: Imana nisingizwe iteka.

V.: Uragasingizwa Nyagasani, Mana y’ijuru n’isi,
kuko watugiriye ubuntu ukaduha iyi divayi:
tuyigutuye ikomoka ku muzabibu
no ku murimo w’amaboko y’abantu,
ikaba igiye kuduhindurirwamo ikinyobwa gitanga ubugingo.

R.: Imana nisingizwe iteka.

V.: Bavandimwe, nimusabe kugira ngo igitambo cyanjye ari na cyo cyanyu, kinyure Imana Data ushobora byose.

R.: Nyagasani niyakire igitambo umuhereje
ngo giheshe izina rye ibisingizo n’ikuzo
kandi natwe ngo kitugirire akamaro,
kikagirire na Kiliziya ye yose ntagatifu.

AMASENGESHO MAKURU Y’UKARISTIYA

Isengesho Rikuru ry'Ukaristiya I
(Ari ryo ryitwa Canon Romanus)

Umusaserdoti arambura amaboko, akavuga ati

None rero, Dawe Nyir'impuhwe zahebuje,
turagutakambira tugusaba
ku bwa Yezu Kristu Umwana wawe n'Umwami wacu,

akabumba ibiganza avuga ati

ngo wakire aya maturo y' isugi,

akagirira ikimenyetso cy'umusaraba ku mugati no ku nkongoro

maze uyahe umugisha +.

Agakomeza arambuye amaboko, ati

Tuyaguturiye mbere na mbere
Kiliziya yawe ntagatifu, gatolika,
tugusaba ngo uyisakazemo amahoro, uyiragire,
uyibumbire mu bumwe, kandi uyigenge aho iri hose;
tuyagutuye twifatanije n'umugaragu wawe Papa wacu N.
n'Umwepiskopi wacu N. (Aha bashobora kuvuga n'abepiskopi bandi bamufasha)
n'abagaragu bawe bose b'indahinyuka,
n'abandi bose bashinzwe ukwemera gatolika
gukomoka ku Ntumwa.

Gusabira abazima;

Nyagasani, wibuke abayoboke bawe N. na N. dusabira

Akabumba ibiganza, akamara akanya asabira abo yifuza gusabira, hanyuma agakomeza arambuye amaboko, ati

Wibuke n'abateraniye hano bose,
usanzwe uzi ukwemera kwabo n'ubuyoboke bwabo.
Tubaturiye iki gitambo kigusingiza,
kandi na bo ubwabo barakigutuye bisabira,
basabira n'ababo bose ngo ubahe ugucungurwa,
umukiro n'ugutunganirwa bizeye
ni Wowe bayobotse, Mana ihoraho,
Mana y'ukuri, Mana nyir'ubugingo.

Kwifatanya n'Abatagatifu:

Twibumbiye hamwe twibuka kandi twubaha
mbere na mbere umuhire Mariya ubengerana ikuzo,
Umubikira iteka,
Nyina w'Imana Yezu Kristu Umwami wacu,[•]

AMABANGO Y'UMWIHARIKO

Ku Cyumweru:

Twibumbiye hamwe twifatanyije na Kiliziya yose,
kuri uyu munsi w'intangiriro y'icyumweru,
kugira ngo duhimbaze wa Munsi muhire
Yezu Kristu yazutseho, akava mu bapfuye.
Turibuka kandi twubaha mbere na mbere
Umuhire Mariya ubengerana ikuzo,
Umubikira iteka, Nyina w'Imana Yezu Kristu Umwami wacu... [•]

Kuri Noheli no ku minsi munani ikurikiraho:

Twibumbiye hamwe twifatanyije na Kiliziya yose,
kugira ngo duhimbaze (iri Joro rihire) uyu Munsi muhire
isi yose yaronseho Umukiza,
imubyariwe n'Umuhire Mariya
ataretse kugumana ikuzo ry'ubusugi.
Turibuka kandi twubaha mbere na mbere
Umuhire Mariya ubengerana ikuzo, Umubikira iteka,
Nyina w'Imana Yezu Kristu Umwami wacu... [•]

Ku Munsi w'Ukwigaragaza kwa Nyagasani:

Twibumbiye hamwe twifatanyije na Kiliziya yose,
kugira ngo duhimbaze uyu Munsi muhire,
ari na wo Umwana wawe w'ikinege uhoraho iteka
kandi usangiye ikuzo na We ubuziraherezo
yigaragajeho afite by'ukuri umubiri nk'uwacu.
Turibuka kandi twubaha mbere na mbere Umuhire Mariya ubengerana ikuzo, Umubikira iteka, Nyina w'Imana Yezu Kristu Umwami wacu... [•]

Ku wa Kane mutagatifu nimugoroba:

Twibumbiye hamwe twifatanyije na Kiliziya yose, kugira ngo duhimbaze uyu Munsi muhire, ari na wo Yezu Kristu Umwami wacu yatanzweho ngo adupfire.
Turibuka kandi twubaha mbere na mbere
Umuhire Mariya ubengerana ikuzo, Umubikira iteka,
Nyina w'Imana Yezu Kristu Umwami wacu... [•]

Mu Gitaramo cya Pasika no mu minsi munani ikurikiraho:

Twibumbiye hamwe twifatanyije na Kiliziya yose, kugira ngo duhimbaze (iri Joro rihire) uyu Munsi muhire ari na wo Yezu Kristu Umwami wacu yazutseho, akava mu bapfuye.
Turibuka kandi twubaha mbere na mbere Umuhire Mariya ubengerana ikuzo, Umubikira iteka, Nyina w'Imana Yezu Kristu Umwami wacu... [•]

Ku Munsi mukuru w'Asensiyo

Twibumbiye hamwe twifatanyije na Kiliziya yose, kugira ngo duhimbaze uyu Munsi muhire, ari na wo Umwana wawe w'ikinege, Umwami wacu Yezu Kristu, yazamutseho ajya mu ijuru, maze kamere yacu n'intege nke zayo yemeye kugira iye akayinjiza mu ikuzo iburyo bwawe.
Turibuka kandi twubaha mbere na mbere Umuhire Mariya ubengerana ikuzo, Umubikira iteka, Nyina w'Imana Yezu Kristu Umwami wacu... [•]

Ku Munsi mukuru wa Pentekosti:

Twibumbiye hamwe twifatanyije na Kiliziya yose, kugira ngo duhimbaze uyu Munsi muhire wa Pentekosti, ari na wo Roho Mutagatifu yabonekeyeho Intumwa mu ndimi z'umuriro.
Turibuka kandi twubaha mbere na mbere Umuhire Mariya ubengerana ikuzo, Umubikira iteka, Nyina w'Imana Yezu Kristu Umwami wacu... [•]

Yezu aturwa Imana mu Ngoro ntagatifu (2 Gashyantare):

Twibumbiye hamwe twifatanyije na Kiliziya yose, kugira ngo duhimbaze Umunsi Bikira Mariya yakweguriyeho mu Ngoro ntagatifu Uwo yari yabyaye, Yezu Kristu Umwana wawe w'ikinege n'Umwami wacu.
Turibuka kandi twubaha mbere na mbere Umuhire Mariya ubengerana ikuzo, Umubikira iteka, Nyina w'Imana Yezu Kristu Umwami wacu…[•]

Bikira Mariya amenyeshwa ko azabyara Umukiza (25 Werurwe):

Twibumbiye hamwe twifatanyije na Kiliziya yose, kugira ngo duhimbaze uyu Munsi Bikira Mariya yasamiyeho inda y'Umwana wawe w'ikinege uhoraho iteka, ku bubasha bwa Roho Mutagatifu.
Turibuka kandi twubaha mbere na mbere Umuhire Mariya ubengerana ikuzo, Umubikira iteka, Nyina w'Imana Yezu Kristu Umwami wacu... [•]

Ku munsi w'Ivuka rya Yohani Batista (24 Kamena):

Twibumbiye hamwe twifatanyije na Kiliziya yose, kugira ngo duhimbaze Umunsi w'Ivuka rya Yohani Batista wateguriye inzira Umukiza w'abantu Yezu Kristu.
Turibuka kandi twubaha mbere na mbere Umuhire Mariya ubengerana ikuzo, Umubikira iteka, Nyina w'Imana Yezu Kristu Umwami wacu... [•]

Bikira Mariya ajyanwa mu ijuru (15 Kanama):

Twibumbiye hamwe twifatanyije na Kiliziya yose,
Kugira ngo duhimbaze uyu Munsi muhire
Bikira Mariya yajyanyweho mu ijuru.
Turibuka kandi twubaha mbere na mbere
Umuhire Mariya ubengerana ikuzo, Umubikira iteka,
Nyina w'mana Yezu Kristu Umwami wacu... [•]

Ku munsi w'ivuka rya Bikira Mariya (8 Nzeri):

Twibumbiye hamwe twifatanyije na Kiliziya yose,
kugira ngo duhimbaze Umunsi w'ivuka rya Bikira Mariya,
witoreye kuva kera na kare
ngo azabe Nyina w'Umukiza w'abantu.
Turibuka kandi twubaha mbere na mbere
Umuhire Mariya ubengerana ikuzo, Umubikira iteka,
Nyina w'Imana Yezu Kristu Umwami wacu... [•]

Ku munsi mukuru w'Abatagatifu bose (1 Ugushyingo):

Twibumbiye hamwe twifatanyije na Kiliziya yose,
kugira ngo duhimbaze uyu Munsi muhire
wahariwe kubaha Abatagatifu bose.
Mu mibereho yabo hano mu nsi,
bihatiye gukurikiza Yezu Kristu;
maze aho bapfiriye abagororera ikamba ry'ikuzo.
Turibuka kandi twubaha mbere na mbere
Umuhire Mariya ubengerana ikuzo, Umubikira iteka, Nyina w'Imana Yezu Kristu Umwami wacu…[•]

Bikira Mariya utasamanywe icyaha (8 Ukuboza):

Twibumbiye hamwe twifatanyije na Kiliziya yose,
kugira ngo duhimbaze uyu Munsi muhire
Bikira Mariya yasamweho nta cyaha cy'inkomoko,
kuko wari waramwitoreye kuva kera na kare
ngo azabe Nyina w'Umukiza w'abantu.
Turibuka kandi twubaha mbere na mbere
Umuhire Mariya ubengerana ikuzo, Umubikira iteka,
Nyina w'mana Yezu Kristu Umwami wacu... [•]

Ku munsi ngarukamwaka kiliziya yeguriweho Imana:

Twibumbiye hamwe twifatanyije na Kiliziya yose,
kugira ngo dunimbaze uyu Munsi ngarukamwaka
kiliziya ya.. yakweguriweho,
maze ubwawe ukayitagatifuza, ukayigira ingoro uganjemo.
Turibuka kandi twubaha mbere na mbere
Umuhire Mariya ubengerana ikuzo, Umubikira iteka,
Nyina w'Imana Yezu Kristu Umwami wacu…[•]

[•] Twibuke kandi na Yozefu mutagatifu
umugabo w'uwo mubikira,
n'Intumwa zawe ntagatifu n'abawe bagupfiriye:
Petero na Pawulo, Andereya
(Yakobo, Yohani, Tomasi, Yakobo,
Filipo, Bartolomayo, Matayo, Simoni na Tadeyo, Lini,
Kleti, Klementi, Sigisti, Korneli, Sipriyani, Lawurenti,
Krizogoni, Yohani na Pawulo, Kosima na Damiyani)
n'abandi Batagatifu bawe bose.
Girira amasengesho yabo n'ibyiza bakoze,
maze ujye uhora udutabara kandi uturengera muri byose.
(Ku bwa Kristu Umwami wacu. Amen.)

Umusaserdoti agakomeza arambuye amaboko, ati

Iri turo tuguhereje rero, Nyagasani,
twebwe abagaragu bawe hamwe n'umuryango wawe wose,
turagusaba ngo uryakirane ubwuzu;
maze ibihe turimo ubisakazemo amahoro yawe,
uturinde umuvumo w'iteka,
kandi wemere ko tubarirwa mu rugaga rw'intore zawe

akabumba ibiganza

(Ku bwa Kristu Umwami wacu, Amen.)

Ku wa Kane mutagatifu nimugoroba:

Iri turo tuguhereje rero, Nyagasani,
twebwe abagaragu bawe hamwe n'umuryango wawe wose,
kuri uyu munsi muhire,
ari na wo Umwami wacu Yezu Kristu yarazeho Abigishwa be
kujya bahimbaza iyobera ry'Umubiri we n'Amaraso ye,
turagusaba ngo uryakirane ubwuzu;
maze ibihe turimo ubisakazemo amahoro yawe,
uturinde umuvumo w'iteka,
kandi wemere ko tubarirwa mu rugaga rw'intore zawe.
(Ku bwa Kristu Umwami wacu. Amen.)

Mu Gitaramo cya Pasika no mu minsi munani ikurikiraho:

Iri turo tuguhereje rero, Nyagasani,
twebwe abagaragu bawe hamwe n'Umuryango wawe wose,
turagusaba ngo uryakirane ubwuzu;
turiguturiye cyane cyane abo wahaye kuvuka bundi bushya
mu mazi ya Batisimu no muri Roho Mutagatifu,
maze ukabakiza ibyaha byabo byose.
Turakwinginze: ibihe turimo ubisakazemo amahoro yawe,
uturinde umuvumo w'iteka,
kandi wemere ko tubarirwa mu rugaga rw'intore zawe.
(Ku bwa Kristu Umwami wacu. Amen.) [•]

Ku munsi batanzeho Isakramentu iryo ari ryo ryose:

(Reba ibyateganyijwe mu Misa zikorerwamo imihango mitagatifu).

Umusaserdoti abumba ibiganza, hanyuma akabiramburira ku maturo, avuga ati

[•] Turagusabye, Mana y'ishema;
iri turo ryarobanuwe mu yandi yose, urihe umugisha,
uryakire, urishime, uritagatifuze, rikunogere,
maze rihinduke ritubere Umubiri n'Amaraso
by'Umwana wawe ukunda cyane, Yezu Kristu Umwami wacu,

akabumba ibiganza.

Muri aya mabango akurikira, amagambo yavuzwe na Nyagasani, umusaserdoti ayavuga yitonze kandi ku buryo bwumvikana neza, bukwiranye na yo.

Araye ari budupfire,

umusaserdoti aterura hostiya, akayishyira ejuru bukeya, agakomeza avuga ati

yafashe umugati mu biganza bye bitagatifu,

akareba hejuru

yubura amaso areba hejuru akurangamiye,
Wowe Imana Se ushobora byose,
agushimira awuvugiraho amagambo y'umugisha,
arawumanyura,
nuko awuhereza Abigishwa be, avuga ati

akunama bukeya

Nimwakire, maze muryeho mwese: iki ngiki koko ni Umubiri wanjye
ugiye kubatangirwa

Umusaserdoti akereka ikoraniro ryose hostiya ntagatifu; yarangiza akayisubiza ku gasahani; maze akaramya atera ivi.

Hanyuma agakomeza avuga ati

Nk'uko yari amaze kubigenza,

Umusaserdoti aterura gato inkongoro, agakomeza avuga ati

barangije kurya, iyi nkongoro itagereranywa ayifata mu biganza bye bitagatifu,
nanone agushimira ayivugiraho amagambo y'umugisha,
nuko ayihereza Abigishwa be, avuga ati

Akunama bukeya

Nimwakire, maze munyweho mwese:
iyi ngiyi koko ni inkongoro y'Amaraso yanjye
y'Isezerano rishya kandi rizahoraho iteka,
agiye kumenerwa mwebwe n'abandi bose
kugira ngo mugirirwe imbabazi z'ibyaha.
Ibi mujye mubikora, bibe urwibutso rwanjye.

Umusaserdoti akereka ikoraniro ryose inkongoro; yarangiza akayitereka ku nsasirwagitambo, maze akaramya atera ivi.

Hanyuma agakomeza avuga ati

Iri ni iyobera rikomeye ry'ukwemera :

Ikoraniro rigasubiza riranguruye ijwi riti

1. Turamamaza urupfu rwawe, Nyagasani, tugahamya n'izuka ryawe, kugezaigihe uzaza mu ikuzo.

Cyangwa

2. Igihe cyose turya uyu mugati
kandi tukanywa kuri iyi nkongoro,
tuba twamamaza urupfu rwawe, Nyagasani,
kugeza igihe uzaza mu ikuzo.

Cyangwa

3. Yezu Mukiza w'isi, dukize,
Wowe waducunguje umusaraba wawe n'izuka ryawe.

Hanyuma umusaserdoti akarambura amaboko, agakomeza avuga ati

None rero, Nyagasani,
twebwe abagaragu bawe hamwe n'imbaga yawe ntagatifu
turibuka ibabara rihire ry'Umwana wawe
Yezu Kristu Umwami wacu,
hamwe n'izuka rye ava mu bapfuye
n'izamuka rye atahanye ikuzo mu juru;
kandi, Mana y'ishema, tubigize tugutura iki Gitambo
kivuye mu byiza waduhaye: igitambo cy'isugi,
igitambo gitagatifu, igitambo kitagira inenge,
umugati mutagatifu utanga ubugingo buhoraho,
n'inkongoro y'umukiro w'iteka,

Byerekezeho uruhanga rwawe,
ubirebane impuhwe n'ubwuzu:
nuko ubyakire nk'uko wemeye kwakira
amaturo y'umugaragu wawe Abeli intungane,
n'igitambo cy'umukurambere wacu Abrahamu,
n'icyo watuwe n'umusaserdoti wawe mukuru Melikisedeki:
igitambo gitagatifu, ituro ritagira inenge.

Akunama, nuko agakomeza abumbye ibiganza, ati

Turagusaba tukwinginga, Mana ishobora byose,
wemere ko iki gitambo kigezwa n'umumalayika wawe mutagatifu
kuri Altari yawe yo mu ijuru,
imbere y'uruhanga rwawe, Mana y'ishema;
kugira ngo twese abasangiye altari iyi ngiyi,
niduhabwa Umubiri n'amaraso bitagatifu by' Umwana wawe

hanyuma akunamuka agakora ikimenyetso cy'umusaraba ageze kuri aya magambo:

bize kudusenderezamo ingabire n'imigisha y'ijuru,

akabumba ibiganza

(Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amen.)

Kwibuka abapfuye.

Umusaserdoti avuga arambuye amaboko, ati Wibuke kandi, Nyagasani, abayoboke bawe N. na N.
badutanze kukwitaba barangwa n'ikimenyetso cy'ukwemera,
bakaba baruhukiye mu mahoro.

Abumba ibiganza, akibuka abapfuye yifuza gusabira; hanyuma agakomeza arambuye amaboko, ati

Abo ngabo, Nyagasani,
hamwe n'abandi bose baruhukiye muri Kristu,
turakwinginze ngo ugire impuhwe, maze ubashyire ahantu
h'uburuhukiro, urumuri n'amahoro,

akabumba ibiganza
(Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amen.)

Akikomanga ku gituza avuga ati

Natwe kandi abayoboke bawe b'abanyabyaha

agakomeza arambuye amaboko, ati

bizeye impuhwe zawe zahebuje,
uraduhe kuzabana n'Intumwa zawe ntagatifu,
n'abawe bagupfiriye: Yohani, Sitefano, Matiyasi,
Barnaba (Inyasi, Alegisanderi, Marselini, Petero,
Felisita, Perpetuwa, Agata, Lusiya, Anyesi,
Sesiliya, Anastaziya), n'abandi Batagatifu bawe bose.
Turakwinginze: uzadushyire hamwe na bo,
utitaye ku gaciro k'ibyo twakoze,
ahubwo ukurikije impuhwe usanzwe utugrira,

akabumba ibiganza avuga ati

ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu,

Agakomeza agira ati

ari na We nyine uremesha iteka ibi byiza byose, Nyagasani,
ukabitagatifuza, ukabibeshaho, ukabiha umugisha,
maze ukabitugabira.

Umusaserdoti agafata agasahani kariho hostiya, agaterura n'inkongoro, akabishyira ejuru, avuga (cyangwa aririmba) ati

Dawe, Mana ishobora byose,
icyubahiro cyose n'ikuzo ryose,
ubishyikirizwa na Kristu,
ukabihabwa hamwe na We,
ukabiherwa muri We,
mu bumwe bwa Roho Mutagatifu,
uko ibihe bihora bisimburana iteka.

Ikoraniro rigasubiza riranguruye ijwi riti

Amen.


Isengesho rikuru ry’Ukaristiya II

V.: Nyagasani Yezu nabane namwe
R.: Nawe kandi muhorane.
V.: Imitima yanyu nihugukire iby’ijuru.
R.: Tuyerekeje kuri Nyagasani.
V.: Dushimire Nyagasani Imana yacu.
R.: Birakwiye kandi biratunganye.

V.: Ni koko birakwiye kandi biratunganye,
ni ngombwa kandi birimo agakiza
ko tugushimira iteka n’ahantu hose,
Dawe Nyir’ubutagatifu,
ku bwa Yezu Kristu Umwana wawe ukunda cyane,
Jambo wawe waremesheje ibintu byose;

Ni We watwoherereje ngo atubere Umukiza n’Umucunguzi,
yigira umuntu ku bwa Roho Mutagatifu, abyarwa na Bikira Mariya.
Kugira ngo rero arangize ugushaka kwawe binonosoye,
kandi akuronkere Umuryango w’intungane,
yemeye kurambura amaboko ku musaraba mu Ibabara rye,
ngo atsinde urupfu kandi atangarizeko izuka.

Ni cyo gitumye twifatanya n’Abamalayika n’Abatagatifu bose,
ngo twamamarize icyarimwe ikuzo ryawe, tuvuga tuti:

* Nyir’ubutagatifu , Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu,
ni Nyagasani Imana Umutegetsi w’ingabo.
Ijuru n’isi byuzuye ikuzo ryawe.
Nahabwe impundu mu ijuru. Hasingizwe uje mu izina rya Nyagasani.
Nahabwe impundu mu ijuru.

Koko uri Nyir’ubutagatifu, Nyagasani, ukaba n’isoko y’ubutungane bwose.
None rero, Mubyeyi wacu, turagusaba ngo…

Usakaze Roho wawe kuri aya mature, maze uyatagatifuze,
kugira ngo ahinduke, atubere Umubiri + n’Amaraso bya Yezu Kristu Umwami wacu.

Igihe yari agiye kugabizwa ububabare n’urupfu ku bushake bwe,
yafashe umugati, arashimira, arawumanyura,
nuko awuhereza abigiswa be, avuga ati:

“NIMWAKIRE, MAZE MURYEHO MWESE:
IKI NGIKI KOKO NI UMUBIRI WANJYE UGIYE KUBATANGIRWA.”

Nk’uko yari amaze kubigenza, barangije kurya,
afata inkongoro, nanone arashimira,
nuko ayihereza abigishwa be, avuga ati:

“NIMWAKIRE MAZE MUNYWEHO MWESE:
IYI NGIYI KOKO NI INKONGORO Y’AMARASO YANJYE
Y’ISEZERANO RISHYA KANDI RIZAHORAHO ITEKA,
AGIYE KUMENERWA MWEBWE N’ABANDI BOSE
KUGIRA NGO MUGIRIRWE IMBABAZI Z’IBYAHA.
IBI MUJYE MUBIKORA, BIBE URWIBUTSO RWANJYE.”

Iri ni iyobera rikomeye ry’ukwemera.

Turamamaza urupfu rwawe, Nyagasani,
tugahamya n’izuka ryawe,
kugeza igihe uzaza mu ikuzo.

Cyangwa:

Igihe cyose turya uyu mugati,
kandi tukanywa kuri iyi nkongoro,
tuba twamamaza urupfu rwawe Nyagasani,
kugeza igihe uzaza mu ikuzo.

Cyangwa

Mucunguzi wacu singizwa

Ibiremwa byose nibirate izina ryawe Nyagasani
Urupfu rwawe turarwamamaza
Izuka ryawe turarihamya
Ngwino Nyagasani Yezu.

None rero Nyagasani,
mu gihe twibuka urupfu n’izuka by’Umwana wawe,
tugutuye uyu mugati utanga ubugingo hamwe n’iyi nkongoro y’umukiro,
tugushimira ko watumye tuberwa no kugushengerera,
tukaguhereza aya mature.
Kandi turakwinginga twiyoroheje
ngo twebwe abasangira Umubiri n’Amaraso bya Kristu,
Roho Mutagatifu aduhuze, twunge ubumwe.

Nyagasani, wibuke Kiliziya yawe yogeye ku isi hose,
maze uyihe guhora ijya mbere mu rukundo,
hamwe na Papa wacu N…,
n’Umwepiskopi wacu N… n’abatorewe umurimo w’alitari bose.

Wibuke kandi n’abavandimwe bacu bapfuye bafite ubwizere bwo kuzazuka,
hamwe n’abandi bose bapfuye usanzwe ufitiye impuhwe;
maze ubakire mu rumuri ruguturukaho.

Turakwinginze ngo natwe twese utugirire impuhwe,
maze tuzashobore kugira umwanya mu bugingo bw’iteka
hamwe na Bikira Mariya, Umubyeyi muhire w’Imana,
n’Intumwa zawe ntagatifu, n’abandi Batagatifu bose
bakunyuze uko ibihe byagiye bisimburana;
nuko hamwe na bo tuzagusingize tukurata,
ku bwa Yezu Kristu Umwana wawe.

Dawe, Mana ishobora byose,
icyubahiro cyose n’ikuzo ryose,
ubishyikirizwa na Kristu,
ukabihabwa hamwe na We,
ukabiherwa muri We,
mu bumwe bwa Roho Mutagatifu,
uko ibihe bihora bisimburana iteka.

Amen.


Isengesho rikuru ry’Ukaristiya III

Koko uri Nyir’ubutagatifu, Nyagasani,
kandi ikiremwa cyose wahanze kigusingiriza ukuri,
kuko ubeshaho byose, ukabitagatifuza,
ku bwa Yezu Kristu, Umwana wawe n’Umwami wacu,
no ku bubasha bwa Roho Mutagatifu;
kandi ntuhweme kwikoranyiriza umuryango
kugira ngo ujye ugutura igitambo kitagira inenge,
guhera mu burasirazuba kugera mu burengero bwaryo.

None rero, Nyagasani Mana ishobora byose,
tukwinginze twiyoroheje:

aya maturo twazanye ngo akwegurirwe,
ugire ubwuzu uyatagatifurishe Roho wawe,
kugira ngo ahinduke Umubiri + n’Amaraso
by’Umwana wawe n’Umwami wacu Yezu Kristu,
ari na We wadutegetse kujya dukora iyi mihango mitagatifu.

Ubwe nyine muri rya joro yatanzwemo
yafashe umugati,
agushimira awuvugiraho amagambo y’umugisha,
arawumanyura,
nuko awuhereza abigishwa be, avuga ati:

“NIMWAKIRE, MAZE MURYEHO MWESE:
IKI NGIKI KOKO NI UMUBIRI WANJYE UGIYE KUBATANGIRWA.”

Nk’uko yari amaze kubigenza,
barangije kurya afata inkongoro,
agushimira ayivugiraho amagambo y’umugisha,
nuko ayihereza abigishwa be, avuga ati :

“NIMWAKIRE MAZE MUNYWEHO MWESE:
IYI NGIYI KOKO NI INKONGORO Y’AMARASO YANJYE
Y’ISEZERANO RISHYA KANDI RIZAHORAHO ITEKA,
AGIYE KUMENERWA MWEBWE N’ABANDI BOSE
KUGIRA NGO MUGIRIRWE IMBABAZI Z’IBYAHA.
IBI MUJYE MUBIKORA, BIBE URWIBUTSO RWANJYE.”

Iri ni iyobera rikomeye ry’ukwemera.

Turamamaza urupfu rwawe, Nyagasani,
tugahamya n’izuka ryawe,
kugeza igihe uzaza mu ikuzo.

Cyangwa

Igihe cyose turya uyu mugati,
kandi tukanywa kuri iyi nkongoro,
tuba twamamaza urupfu rwawe Nyagasani,
kugeza igihe uzaza mu ikuzo.

Cyangwa

* Mucunguzi wacu singizwa

Ibiremwa byose nibirate izina ryawe Nyagasani
Urupfu rwawe turarwamamaza
Izuka ryawe turarihamya
Ngwino Nyagasani Yezu.

None rero Nyagasani, mu gihe twibuka
ibabara dukesha agakiza ry’uwo Mwana wawe
n’izuka rye ry’agatangaza
n’izamuka rye mu ijuru,
mu gihe kandi tugitegereje ko aza yuje ikuzo,
tugushimiye tugutura iki gitambo kizima kandi gitagatifu.

Turakwinginze, uhugukire ituro rya Kiliziya yawe,
maze uriboneremo cya gitambo
washatse ko giturirwa kukunezereza;
nuko niduhemburwa n’Umubiri n’Amaraso by’Umwana wawe,
bikadusenderezamo Roho we Mutagatifu,
uduhe kuba umubiri umwe n’umutima umwe muri Kristu.

Ubwe naduhinduremo ituro rikunogera iteka,
maze tuzashobore guhabwa umurage hamwe n’intore zawe:
mbere na mbere hamwe na Bikira Mariya
Umubyeyi muhire w’Imana,
n'Intumwa zawe ntagatifu,
n’Abagupfiriye wagororeye ikuzo,
(na mutagatifu N. uw’uwo munsi, cg. Bazina)
tugahora twizigiye gufashwa na bo.

Turakwinginze, Nyagasani,
iki gitambo twaturiye kukwitwaraho,
nikironkere isi yose amahoro n’umukiro.
Kiliziya yawe ikiri mu rugendo hano ku isi,
ugire ibambe uyikomeze mu kwemera no mu rukundo,
hamwe n’umugaragu wawe Papa wacu N…
n’Umwepiskopi wacu N…
n’urugaga rwose rw’abepiskopi,
n’abatorewe umurimo w’alitari bose,
n’imbaga y’abo wigaruriye bose.

Gira impuhwe wumve amasengesho y’uyu muryango washatse ko ugushengerera.
Kandi, Dawe Nyir’ibambe, abana bawe bose batatanye,
ugire imbabazi ubahurize mu bumwe.

Abavandimwe bacu bapfuye,
kimwe n’abandi bose bavuye muri ubu bugingo bakunyuze,
ugire impuhwe ubakire mu ngoma yawe, aho twizeye kuzatura,
tugasenderezwa ikuzo ryawe hamwe na bo iteka ryose,
ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu,
ari na We nyine isi ikesha ibyiza byose uhora uyigabira.

Dawe, Mana ishobora byose,
icyubahiro cyose n’ikuzo ryose,
ubishyikirizwa na Kristu,
ukabihabwa hamwe na We,
ukabiherwa muri We,
mu bumwe bwa Roho Mutagatifu,
uko ibihe bihora bisimburana iteka.

Amen.


IMIHANGO YEREKEYE ISANGIRA

Nk’uko twabibwirijwe n’Umukiza, akanabidutegeka,
kandi ubwe akabitwigisha, dutinyutse kuvuga tuti:

Dawe uri mu ijuru,
Izina ryawe ryubahwe,
ingoma yawe yogere hose,
icyo ushaka gikorwe munsi nk’uko gikorwa mu ijuru.
Ifunguro ridutunga uriduhe none,
utubabarire ibicumuro byacu,
nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho.
Ntudutererane mu bitwoshya,
ahubwo udukize icyago.

V.: Nyagasani, turakwinginze, udukize ibyago byose,
ibihe turimo ubisakazemo amahoro
impuhwe zawe ziturengere,
zidukize icyaha, ziturinde n’amakuba yose,
mu gihe tugitegereje ya mizero mahire
n’ukuza k’Umukiza wacu Yezu Kristu.

R.: Kuko ubwami n’ububasha n’ikuzo,
ari ibyawe, Nyagasani, iteka ryose.

V.: Nyagasani Yezu Kristu, Wowe wabwiye intumwa zawe,
uti « Mbasigiye amahoro, mbahaye amahoro yanjye »,
ntiwite ku byaha byacu,
ahubwo wite ku kwemera kwa Kiliziya yawe;
maze ku bushake bwawe uyihe amahoro
kandi uyibumbire mu bumwe.
Wowe ubaho ugategeka iteka ryose.

R.: Amen.

V.: Nimugire iteka amahoro ya Nyagasani.
R.: Urayahorane nawe.

V.: Nimwifurizanye amahoro.

Ntama w’Imana

R.: Ntama w’Imana, Wowe ukiza ibyaha by’abantu:
Tugirire imbabazi.
Ntama w’Imana, Wowe ukiza ibyaha by’abantu:
Tugirire imbabazi.
Ntama w’Imana, Wowe ukiza ibyaha by’abantu:
Duhe amahoro.

Kwerekana Hostiya ntagatifu

V.: Hahirwa abatumiwe ku meza ya Nyagasani.
Dore Ntama w’Imana, dore ukiza ibyaha by’abantu.

R.: Nyagasani, sinkwiriye ko wakwinjira mu mutima wanjye,
ariko uvuge ijambo rimwe gusa, mbone gukira.

Guhaza

V.: Umubiri wa Kristu.
R.: Amen.

IMIHANGO ISOZA

V.: Nyagasani Yezu nabane namwe.
R.: Nawe kandi muhorane.
V.: Ushoborabyose nabahe umugisha,
Imana Data, na Mwana, + na Roho Mutagatifu.
R.: Amen.
V.: Nimujyane amahoro ya Kristu.
R.: Dushimiye Imana.