Imigisha y'ibindi bikoresho

Imigisha y'ibindi bikoresho

IMIGISHA Y’IBINDI BIKORESHO

UMUGISHA W’IMODOKA

Mana ishobora byose, Muremyi w’ijuru n’isi, mu buhanga bwawe wahaye muntu gukora ibintu bikomeye kandi byiza. Turasabira abantu bose bazagendera muri iyi modoka: bazagire amahoro mu rugendo rwabo, barangwe n’ubwitonzi buzira guhungabanya umutekano wa bagenzi babo; nuko mu gihe bagiye ku kazi kabo, cyangwa batembera, bazashimishwe no kubona Nyagasani Yezu mu bo bahura na bo.

Iyi modoka ihabwe umugisha, ku Izina ry’Imana + Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen.


UMUGISHA WA MOTO

Mana ishobora byose, Muremyi w’ijuru n’isi, mu buhanga bwawe wahaye muntu gukora ibintu bikomeye kandi byiza. Turasabira abantu bose bazagendera kuri iyi moto: bazagire amahoro mu rugendo rwabo, barangwe n’ubwitonzi buzira guhungabanya umutekano wa bagenzi babo; nuko mu gihe bagiye ku kazi kabo, cyangwa batembera, bazashimishwe no kubona Nyagasani Yezu mu bo bahura na bo.

Iyi moto ihabwe umugisha, ku Izina ry’Imana + Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen.


UMUGISHA W’UBWATO

Nyagasai Mana yacu, wowe uyoborana ubuhanga Kiliziya yawe mu muhengeri w’iyi si, turakwinginze: abazinjira muri ubu bwato bose, uzabahe ituze n’amahoro mu rugendo rwabo, ubabere umuyobozi mu mazi bazogoga, ubahe kwitegereza no kunezezwa n’ibyo waremye, maze umunsi umwe bazagire ibyishimo byo kuzambukira mu bugingo bw’iteka.

Ubu bwato buhabwe umugisha, ku Izina ry’Imana + Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen.


UMUGISHA UHABWA TELEFONI CYANGWA MUDASOBWA

Turagusingiza twiyoroheje, Nyagasani, Mana Ishobora byose, Wowe umurikira abantu kandi ukabahamagarira guhishura amabanga y’ibyo waremye. Ibyo byose ubikora ugira ngom bagufashe guteza imbere isi waremye ntuyinogereze, ugahanga muntu ngo akomeze uwo murimo.
Rebana impuhwe uyu mwana wawe uzakoresha iyi telefoni/mudasobwa: azatangaze ukuri, abibe urukundo mu bantu, arengere ubutabera, asakaze hose no muri bose ibyishimo n’amahoro twazaniwe na Yezu Kristu. Umwana wawe.

Iyi telefoni/mudasobwa ihabwe umugisha, ku Izina ry’Imana + Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen.


UMUGISHA W’IBIKORESHO BY’ISHURI

Nyagasani Mana yacu, Wowe ugaba ingabire y’ubumenyi, iy’ubwenge n’iy’ubuhanga, turakwinginze: ba hafi y’abana bawe bifuza kumenya kurushaho amategeko washyize mu byo waremye, kugira ngo ubwo bumenyi bwabo bubafashe gukomeza umurimo wawe, Wowe waremye iyi si ntuyinogereze, ahubwo ukarema muntu ngo akomeze uwo murimo. Urabahe kumenya ko ubari iruhande, maze uko bagenda bunguka ubumenyi, abe ari na ko bagenda bakura mu rukundo bagufitiye, n’urwo bafitiye bagenzi babo.

Ibi bikoresho by’ishuri nibihabwe umugisha, ku Izina ry’Imana + Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen.