Impuhwe z'imana

KWIRAGIZA IMPUHWE Z'IMANA
UBURYO BWO KUVUGA ISHAPULE Y’IMPUHWEIyi shapule ivugwa hakoreshejwe ishapule isanzwe.
Mu gutangira:Dawe uri mu ijuru , izina ryawe ryubahwe, ingoma yawe yogere hose, icyo ushaka gikorwe munsi nk’uko gikorwa mu juru, ifunguro ridutungsa uriduhe none, utubabarire ibicumuro byacu nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho ntudutererane mu bitwoshya ahubwo udukize icyago.Amina
Ndakuramutsa Mariya , wuzuye inema uhorana n’Imana, wahebuje abagore bose umugisha, na Yezu Umwana wabyaye arasingizwa. Mariya Mutagatifu Umubyeyi w’Imana, urajye udusabira twebwe abanyabyaha kuri ubu n’igihe tuzapfira. Amina
Nemera Imana Data , Ushobora byose waremye ijuru n’isi. Nemera n’Umwana we w’ikinege Yezu Kristu Umwami wacu, wasamwe ku bwa Roho Mutagatifu akabyarwa na B.M, akababara ku ngoma ya Ponsiyo Pilato,akabambwa k’umusaraba agapfa agahambwa akamanukira mu irimbi,ku munsi wa gatatu akazuka, akajya mu ijuru akaba yicaye iburyo bw’Imana Data ushobora byose, Niho azava aje gucira Imanza abazima n’abapfuye. Nemera Roho Mutagatifu na Kiiliziya gatolika ntagatifu n’urusange rw’abatagatifu, n’uko abanyabyaha babikizwa, n’uko abantu bazazuka bakazabaho iteka. Amina
Ku masaro aranga amibukiro (x1): Dawe Mana ihoraho, ngutuye umubiri n’amaraso, Roho n’ubumana by’umwana wawe Yezu Kristu, ngira ngo mpongerere ibyaha byacu n’iby’isi yose.
Ku masaro aranga za ‘Ndakuramutsa Mariya (x10): Ku bw’ububabare bwe bukabije, tugirire impuhwe kandi uzigirire n’isi yose.
Mu gusoza (x3): Mana Nyir’ubutagatifu, Mana y’imbaraga, Mana ihoraho, tugirire impuhwe.
Yezu wacu...
IBISINGIZO BY'IMPUHWE Z'IMANA
Mpuhwe z'Imana, wowe yobera rijimije ry'ubutatu butagatifu / TurakwiringiyeMpuhwe z'Imana, wowe ugaragaza ububasha bwayo buhanitse / Turakwiringiye
Mpuhwe z'Imana, wowe waremye Roho zo mu ijuru / Turakwiringiye.
Mpuhwe z'Imana, wowe utuvana mu busa ukadushyira mu buzima /Turakwiringiye
Mpuhwe z'Imana, wowe ugenzura isi n'ikirere / Turakwiringiye
Mpuhwe z'Imana, wowe uduha ubuzima bw'iteka / Turakwiringiye.
Mpuhwe z'Imana, wowe uturinda ibihano twari dukwiriye / Turakwiringiye.
Mpuhwe z'Imana, wowe udukura mumakuba duterwa n'icyaha / Turakwiringiye.
Mpuhwe z'Imana, wowe wasakaye ku isi muri Jambo wigize umuntu / Turakwiringiye.
Mpuhwe z'Imana, wowe wagaragajwe by'umwihariko n'ibikomere bya Kristu / Turakwiringiye.
Mpuhwe z'Imana, wowe uva mu mutima Mutagatifu wa Kristu / Turakwiringiye.
Mpuhwe z'Imana, wowe waduhaye Bikira Mariya Mutagatifu ngo atubere Umubyeyi w'impuhwe zawe / Turakwiringiye.
Mpuhwe z'Imana, wowe ugaragarira muri kiliziya y'isi yose / Turakwiringiye.
Mpuhwe z'Imana, wowe uboneka mu masakaramentu matagatifu / Turakwiringiye.
Mpuhwe z'Imana, wowe usotse kandi usendereye mu isakaramentu rya batisimu n'iry'imbabazi / Turakwiringiye.
Mpuhwe z'Imana, wowe utagira urugero mu isakaramentu ry'ubusaseridoti n'iry'ukaristiya / Turakwiringiye.
Mpuhwe z'Imana, wowe uduhamagarira ukwemera gutagatifu / Turakwiringiye
Mpuhwe z'Imana, wowe utuma intungane zitagatifuza / Turakwiringiye.
Mpuhwe z'Imana, wowe utagatifuza imitima yuje umurava / Turakwiringiye
Mpuhwez'Imana, wowe mizero y'abarwayi n'imbabare / Turakwiringiye
Mpuhwe z'Imana, wowe muhoza w'imitima ifite intimba / Turakwiringiye
Mpuhwe z'Imana, wowe mizero y'abihebye / Turakwiringiye
Mpuhwe z'Imana, wowe uduhora iruhande / Turakwiringiye
Mpuhwe z'Imana, wowe utumenyesha ingabire zawe / Turakwiringiye
Mpuhwe z'Imana, wowe mahoro y'abasamba / Turakwiringiye
Mpuhwe z'Imana, wowe uturinda umuriro w'iteka / Turakwiringiye
Mpuhwe z'Imana, wowe worohereza roho zo muri purugatori / Turakwiringiye
Mpuhwe z'Imana, wowe bwiza buhimbaza abatagatifu bose / Turakwiringiye
Mpuhwe z'Imana, wowe banga ridahezwa ry'ukwemera / Turakwiringiye
Mpuhwe z'Imana, wowe soko idakama y'ibitangaza / Turakwiringiye
V / Imana ni inyampuhwe, kandi ni nyiri ibambe, itinda kurakara, kandi ikagira urugwiro (Z.144, 8),
R / Niyo mpamvu nzaririmba impuhwe za Nyagasani , ubuziraherezo. Amina.
Dusabe:
Nyagasani Mana, wowe ugira impuhwe zihebuje, ukagira n'imbabazi zidashira, turebane ubwuzu, maze utwongerere mo ibikorwa by'impuhwe zawe, turinde kwiheba, kabone niyo twaba mu magorwa akabije, ahubwo duharanire ugushaka kwawe gutagatifu, ko Rukundo n'Impuhwe, tubigiranye ukwizera kudahwema kwiyongera.
Tubigusabye ku bwa Nyagasani Yezu Kristu, Umwami w'impuhwe, we ufatanya nawe na Roho Mutagatifu, kutugaragariza Impuhwe iteka ryose. Amina.
Maraso n'amazi byavubutse mu mutima wa Yezu wo soko y'Impuhwe atugirira / Turabiringiye
KWIRAGIZA IMPUHWE Z' IMANA
Nisunze impuhwe zawe, Mana igira ubuntu, Wowe Mwiza wenyine rukumbi, (Mt 19,17). N'ubwo ndi umunyabyago, kandi nkagira n'amakosa menshi, nizeye Impuhwe zawe, kuko uri "Umubyeyi w'Impuhwe zose, kandi ukaba Imana itanga ihumure ryuzuye" (2Kor 1,3 ). Haba mu Ijuru ndetse no munsi, ntawigeze yumva ko hari roho yiringira Impuhwe zawe waba waratereranye.
Mana Nyir'Imbabazi, ni Wowe wenyine ushobora kunkiza; ntuzigere unsubiza inyuma, igihe cyose nzaba niyeguriye Umutima wawe ugira Impuhwe, kuko nta n'umwe wigeze usubiza inyuma, n'iyo yaba ari umunyabyaha ukabije .
Mukiza mwiza, wowe wasezeranye ko isi n'ijuru byarimbuka, aho kugira ngo roho yiringira Impuhwe zawe izibure, kora ku buryo roho yose ikwiyegereje ihabwa imbabazi, ihumure n' izindi nema z'urufaya . Amen.
Nyagasani Yezu Kristu, ikinshimisha no ukubona ukunzwe, icyubahiro n'ikuzo by'izina ryawe bigakwira hose, ariko cyane cyane ikuzo ry'Impuhwe zawe. Nyagasani Yezu Kristu, nzasingiza ubudatuza ubuntu n'Impuhwe byawe kugeza igihe nzapfira. Buri gitonyanga cy'amaraso yanjye n'umutima wanjye wose birasingiza Impuhwe zawe. Njyewe wese, ndifuza kuba indirimbo igusingiza iteka. N'igihe kandi nzaba ngiye gupfa, ugutera k'umutima wanjye kwa nyuma kuzabe indirimbo y'urukundo isingiza Impuhwe zawe zitabarika. Amina.
Isengesho ryo gusabira roho twaragijweNyagasani Yezu, nta kindi nifuza kitari uguharanira icyubahiro n'ikuzo by'Izina ryawe ritagatifu, ibyo nkabikora mu isengesho, mu murimo no mu kukurwanirira intambara kugeza ubwo uzambwira uti "Warangije ubutumwa." Mukiza w'Impuhwe, nzakora uko nshoboye kugira ngo mfashe roho zose wandagije, nakoresheje isengesho, kandi nituraho igitambo kugira ngo uzisenderezeho ingabire. Nyagasani Yezu, wowe nshutu nyanshuti ya roho zose, ndagukuza kubera icyizere wangiriye ukandagiza izo roho ngo nziteho.
Mbega ukuntu iyo minsi yo gukira n'iy'imibereho ya buri munsi izambera myiza! Koko rero, buri kanya nakira ingabire nshya kandi ngashobora gukorera icyiza abantu bose bafite umutima utaryarya. Nyagasani Yezu mwiza, ukore ku buryo hatazimira n'umwe mu bo wanshinze (Yh 17,12). Amen.
Isengesho rya roho iri mu bwigungeNyagasani Yezu, wowe nshuti nyanshuti y'umutima wanjye, ni wowe wenyine buhungiro n'uburuhukiro bwanjye. Ni wowe Mukiza wanjye mu ngorane z'ubuzima bwanjye, n'ituze ryanjye mu midugararo y'isi; umbera amahoro mu bishuko, ihumure mu gihe nihebye n'umutsindo mu ntambara ndwanira Ubwami bwawe bwo muri roho (Yh 16,35). Uro rumuri rumurikira mu buzima, izuba rinsusurutsa rikamara ubunebwe, ni wowe Nyagasani. Ni wenyine ushobora kumva roho, n'ubwo bwose ihora yinumiye, yababara ntitake. Kuko uri Umukiza n'Umushumba mwiza, umenya intege nke zacu n'ibyaha byacu, ku buryo utubabarira ubudatuza ukatwitaho, ukanadutera inkunga ngo turusheho kugukunda iminsi yose. Amen.
Isengesho ryo kwegurira isi Impuhwe z'Imana
Mana Mubyeyi w'Impuhwe, wowe waduhishuriye urukundo rwawe mu mwana wawe Yezu Kristu, kandi ukarudusakazamo muri Roho Mutagatifu Umuhoza, uyu munsi tukuragije imibereho y' iyi si n'iya buri muntu wese. Itegereze ibicumuro byacu, maze utwongerere imbaraga, utsinde icyitwa ikibi cyose. Ha abatuye isi bose kumenya impuhwe zawe, kugira ngo muri wowe Mana imwe mu Batatu, babone iteka isoko y'ukwizera. Dawe Uhoraho, girira ububabare bukabije bw'Umwana wawe n'izuka rye, utugirire impuhwe kandi uzigirire n'isi yose. Amen