Indamutso ya malayika

INDAMUTSO YA MALAYIKA
V. : Malayika yasohoje ubutumwa kuri Mariya
R. : Maze Mariya asamishwa na Roho Mutagatifu.
Ndakuramutsa Mariya…
V. : Dore ndi umuja wa Nyagasani.
R. : Ibyo uvuze bingirirweho.
Ndakuramutsa Mariya…
V. : Nuko Jambo yigira umuntu.
R. : Abana natwe.
Ndakuramutsa Mariya…
V. : Mubyeyi Mutagatifu w’Imana urajye udusabira.
R. : Tubone guhabwa ibyo Yezu Kristu yadusezeranyije
Dusabe:
Mana turagusaba, udufashishe ingabire zawe, kugira ngo ibyababaje Yezu Kristu n’Umusaraba we, bizaduhe kuzukana ikuzo nka we, twe ababwiwe na Malayika yuko Umwana wawe yigize umuntu. Ibyo burabigusaba ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amen.
Mwamikazi wo mu ijuru
V.: Mwamikazi wo mu ijuru wishime. Alleluya!
R.: Kuko uwo watorewe kubyara. Alleluya!
V.: Yazutse uko yari yarabivuze. Alleluya!
R.: Urajye udusabira ku Mana. Alleluya!
V.: Ishime unezerwe Bikira Mariya. Alleluya!
R.: Kuko Umwami Yezu yazutse koko. Alleluia!
Dusabe :
Mana washatse ko izuka ry’Umwana wawe n’Umwami wacu Yezu Kristu rishimisha abantu, turagusaba, ngo ugirire Umubyeyi we Bikira Mariya, maze uduhe kuzanezerwa iteka mu ijuru. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amen.