Indi Migisha (Iri mu Gitabo cy'Umukristu)

Indi Migisha (Iri mu Gitabo cy'Umukristu)

GUTANGA IMIGISHA

Ijambo ry'ibanze

Ni akamenyero keza ko kuronka no gutanga imigisha. Abantu dukeneye ibimenyetso bigaragara bituganisha ku buntu, ku mpuhwe n'imbabazi by'Imana. Imigisha ishushanya ubuntu Imana itugirira mu byo iduha byose, ndetse kenshi ku buryo bidutungura.

Umugisha rero uba ufite inkomoko ku Mana. Uwutanga aba igikoresho cy'Imana, maze agahuriza hamwe imbaga y'abemera, bakizera bakunda Imana ibaha imigisha muri byinshi.

1° UMUGISHA W'AMAZI

a) Ku izina ry'Imana + Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen.

b) Umusaserdoti avuga atya: Imana Umubyeyi wacu, watuvukishije muri Yezu Kristu ku bw'amazi no muri Roho Mutagatifu, nahorane namwe.
Bose: Nawe kandi muhorane.

Umuyobozi asobanura mu magambo make ibyo bagiye gukora, agira ati: "Kristu ni we mazi y'ubuzima. . . Amazi atwibutsa Batisimu twahawe. . .

c) Gusoma Ijambo ry'Imana:

"Ku munsi usoza iminsi mikuru, ari na wo uyirusha ibirori, Yezu arahagarara, arangurura ijwi ati: 'Ufite inyota nansange anywe. Unyemera, nk'uko byanditswe, imigezi y'amazi atanga ubugingo azamuvubukamo'. Ibyo yabivuze abyerekeje kuri Roho uzahabwa abamwemera. Kugeza icyo gihe Roho yari ataratangwa, kuko Yezu yari atarahabwa ikuzo rye." (Yh 7, 37-39).

Ushatse wasoma: Iz 55, 1-11; 1 Yh 5, 1-6; Hish 7, 13-17.

Guceceka akanya gato.

d) Isengesho:

Nyagasani, Dawe Nyir'ubutagatifu, watwoherereje Umwana wawe Yezu Kristu, maze aduha ingabire yo kuvuka bundi bushya ku bw'amazi no muri Roho Mutagatifu. Rebana impuhwe abagusaba, uhe aya mazi umugisha n'abazayaterwa bose, kugira ngo bivugurure ku mubiri, no ku mutima, maze bagukorere batunganye. Ku bwa Yezu Kristu, Umwami wacu. Amen.


2° UMUGISHA W'ABASHAKANYE

Bawutanga igihe bibuka ugushyingirwa kwabo, cyangwa se igihe basuwe n'umusaserdoti.

a) Ku izina ry'Imana + Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen.

b) Umusaserdoti: Twiringiye Izina rya Nyagasani.
Bose: Waremye ijuru n'isi.

(Ijambo ry'umuyobozi).

c) Gusoma Ijambo ry'Imana:

"Nimugume mu rukundo rwanjye. Nimwubaha amategeko yanjye muzaguma mu rukundo rwanjye, nk'uko nanjye nubaha amategeko ya Data maze nkaguma mu rukundo rwe. Ibyo mbibabwiye ngira ngo ibyishimo byanjye bibabemo, kandi ngo ibyishimo byanyu bisendere. (Yh 15, 9b-11).

Ushatse wasoma muri Mariko 10, 7-9.

Bashobora kuririmba Zaburi cyangwa se indi ndirimbo cyangwa amasengesho yo gusaba.

d) Twambaze Nyagasani Imana, tuvuga isengesho Yezu yatwigishije: Dawe uri mu ijuru. . .

e) Umusaserdoti abaramburiraho ibiganza avuga ati:

"Nyagasani, Mana wahanze byose, turagusenga tugushimira ko waremye umugabo n'umugore ngo babane mu rukundo. Ha umugisha aba K.… na N… wahurije mu Isakaramentu ry'Ugushyingirwa, kugira ngo babe ikimenyetso kizima cy'urukundo rwa Kristu na Kiliziya ye. Barebane ubugwaneza uyu munsi nk'uko wabakomeje mu bumwe, mu byishimo no mu bigeragezo. Bakomereze mu masezerano, ubongerere urukundo rwawe, babane mu mahoro; maze mu guterana inkunga kwabo barangamire ihirwe ry'juru. Ku bwa Yezu Kristu, Umwami wacu. " Amen.

f) Barahoberana, bifurizanya amahoro:

Umugore: "Gira amahoro ya Kristu. "
Umugabo: "Urayahorane nawe. "

g) Itangwa ry'umugisha urambuye:

Umusaserdoti: Imana Data ushobora byose, nabahe ibyishimo bye.
Bose: Amen.

Umusaserdoti: Umwana we w'ikinege nabahore hafi, mu mahoro no mu bigeragezo
Bose: Amen.

Umusaserdoti: Roho Mutagatifu nasendereze amahoro ye mu mitima yanyu.
Bose: Amen.

Umusaserdoti: Namwe mwese muteraniye aha, Ushobora byose nabahe umugisha, + ImanaData, na Mwana na Roho Mutagatifu.
Bose: Amen.


3° UMUGISHA W’URUGO

Bawutanga igihe umusaserdoti abasuye, bagize umunsi mukuru cyangwa se hari indi mpamvu ibahuje bose.

a) Umusaserdoti: Amahoro ya Nyagasani abe muri iyi nzu no ku bayituye bose.
Bose: Uragasingizwa Nyagasani, ubu n'iteka ryose.

b) Ijambo ryavugwa n'umwe mu bari aho (Nyir’urugo cyangwa umwe mu bana be):

Umusaserdoti wacu yadusuye. Ni intumwa ya Kristu muri uru rugo; atuzaniye amahoro n'umugisha bya Kristu. Twumve Ijambo ry’Imana, dusabe imbaraga za Roho Mutagatifu, kugira ngo umungisha w'Imana uze muri uru rugo.

c) Gusoma Ijambo y'Imana

"Nuka rero, umuntu wese wumva ayo magambo maze kuvuga, kandi akayakurikiza, ameze nk'umuntu w'umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare. Imvura yaraguye, imivu iratemba, imiyaga irahuha, bikoranira kuri ya nzu ariko ntiyatemba; kuko yari yubatse ku rutare! Naho uwumva wese aya magambo maze kuvuga, ntayakurikize, ameze nk'umuntu w'umusazi wubatse inzu ye ku musenyi. Imvura yaraguye, imivu iratemba, imiyaga irahuha, bikoranira kuri ya nzu, irahirima; ihinduka ubushingwe !" (Mt 7, 24-27).

Ushatse wasoma : Ef 4, 1-6 ; Kol 3, 12-25 ; Lk 19, 1-10.

(Umusaserdoti ashobora kuvuga ijambo rigufi).

d) Amasengesho yo gusaba:

Mu gihe cya Pasika

- Mu byishimo bya Pasika, dufashijwe na Roho Mutagatifu, dusabe Yezu Kristu wazutse, We Imana Data yagize ishingiro ry'ubumwe bwacu.
Bose: Gumana natwe Nyagasani.

- Nyagasani Yezu Kristu, umaze kuzuka wateye abigishwa bawe ibyishimo, igihe ubabwiye uti "Nimugire amahoro." Uyu muryango na wo wuhe amahoro yawe.
Bose: Gumana natwe Nyagasani.

- Nyagasani Yezu, waciye ku musaraba kugira ngo ugere ku izuka. Igisha uyu muryango kwiyumanganya no gushingira ubumwe ku rukundo rwawe.
Bose: Gumana natwe Nyagasani.

- Igihe wasangiraga n'abigishwa b'i Emawusi, bakumenyeye mu imanyura ry'umugati. Uyu muryango wuhe gukomereza ukwemera ku meza y'Ukaristiya.
Bose: Gumana natwe Nyagasani.

Dusabe: Uragasingizwa Nyagasani Mana. Kera wakijije umuryango wawe ukoresheje amaraso y'intama ya Pasika. Ubu wujuje icyo kimenyetso muri Yezu, Mwana wabambwe, agapfa maze akazuka. Ni we Ntama nyakuri ya Pasika, urinda abayoboke bawe ngo umwanzi atabahungabanya, kandi akabaha ingabire za Roho Mutagatifu. Sesekaza umugisha wawe + kuri uyu muryango n'urugo rwawo, kugira ngo urukundo rwawe rususurutse abarutuye bose. Ku bwa Yezu Kristu, Umwami wacu. Amen.

Mu gihe gisanzwe cy'umwaka

- Dusabe Nyagasani Imana, amanurire umugisha we kuri uyu muryango. Ni We soko y’ubugingo bwanyu; tumusabe ko abukomeza, akabwongera.
Bose: Dutagatifuze Nyagasani.

- Nyagasani Mana, ni Roho wawe utanga ukubaho n'ukujya mbere. Ha uyu muryango gushingira imibereho yawo kuri Yezu Kristu, kandi wiyunge mu izina rye.
Bose: Dutagatifuze Nyagasani.

- Nyagasani Mana, watagatifuje urugo rw’i Nazareti kwa Yozefu na Mariya, ha abari muri iyi nzu ingabire zo gufashanya no kubana mu mahoro.
Bose: Dutagatifuze Nyagasani.

- Nyagasani, washatse ko Kiliziya y'ibanze ivuka iri kumwe na Bikira Mariya, Umubyeyi wawe. Ha abagize iyi Kiliziya-shingiro kwifatanya na Bikira Mariya: bakomere ku Ijambo ryawe, bashishikarire gusenga no kwita ku bandi.
Bose: Dutagatifuze Nyagasani.

- Nk'uko twabyigishijwe n'Umukiza, akanabidutegeka, dutinyuke kuvuga tuti: "DAWE URI MU JURU…. "

Dusabe (Umusaserdoti abaramburiraha ibiganza):

Uragasingizwa Nyagasani, kubera uru rugo n'abarutuye. Bahe ingabire za Roho Mutagatifu; bagire urukundo rushyitse n'umugisha wawe + kandi ababagendereye bose bahabone urukundo n'amahoro bikomoka kuri wowe. Ku bwa Yezu Kristu, Umwami wacu. Amen.

e) Akabatera amazi yumugisha avuga ati "Aya mazi abibutse Batisimu mwahawe muri Kristu Yezu; We wabakijije mu rupfu n'izuka rye. "
Bose: Amen.

f) Gusoza

- Nyagasani Imana, nabuzuze ibyishimo n'ukwizera mu kwemera kwanyu.
Bose: Amen.

- Amahoro ya Kristu nasakare mu mitima yanyu.
Bose: Amen.

- Roho Mutagatifu nabahe ingabire ze uko muzikeneye.
Bose: Amen.

Ushobora byose nabahe umugisha + Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu.
Bose: Amen.


4° UMUGISHA W'UMUGORE UTWITE

a) Indamutso:

Umusaserdoti: Dusingize Nyagasani Yezu, wigize umuntu mu nda ya Bikira Mariya. Singizwa Nyagasani.
Bose: Uragasingizwa Nyagasani.

b) Akajambo ko kwitegura :

Imana ni Yo Mugenga w'ubuzima; izi buri wese muri twe, kandi ikomeza kuyobora ubugingo bwacu. Uwo dutegereje ugiye kuvuka, ni ingabire y’ubuzima Imana iduhaye; Batisimu ikazamuha ubundi bugingo, ari byo uyu mugisha ushushanya. Tumutegereje mu kwizera no mu kwemera, Imana imukunda izamudushyikirize mu mahoro.

c) Gusoma Ijambo ry'Imana:

"Muri iyo minsi, Mariya yarahagurutse agenda yihuta ajya mu misozi miremire mu mugi wa Yuda, agera kwa Zakariya, aramutsa Elizabeti. Nuko Elizabeti yumvise indamutso ya Mariya, umwana atwite yisimbiza mu nda, maze Elizabeti yuzura Roho Mutagatifu. Arangurura ijwi ati ‘Wahebuje abagore bose umugisha, n’Umwana utwite arasingizwa. Mbikesha iki kugira ngo nyina w’Umutegetsi wanjye angenderere? Dore mbaye ncyumva indamutso yawe, umwana yisimbagizanya ibyishimo mu nda yanjye. Urahirwa, wowe wemeye ko ibyo watumweho na Nyagasani bizaba’. " (Luka 1, 39-45).

Ushatse wasoma muri Luka 1, 26-38.

d) Amasengesho yo gusaba

- Umwana w’Imana yigize umuntu mu nda ya Bikira Mariya, asesekaza munsi ingabire n'ubuntu by'Imana. Nimucyo tumukuze kandi tumushimire.
Bose: Uragasingizwa Nyagasani, iteka ryose.

- Washatse kubyarwa n'umugore, kugira ngo utugire abana b'Imana.
Bose: Uragasingizwa Nyagasani, iteka ryose.

- Ku bwa Bikira Mariya, wahebuje abagore bose umugisha, watagatifuje ababyeyi bose.
Bose: Uragasingizwa Nyagasani, iteka ryose.

- Igihe wapfiraga ku musaraba, wahaye Bikira Mariya kuba umubyeyi w’abemera bose.
Bose: Uragasingizwa Nyagasani, iteka ryose.

- Roho wawe nadufashe kuvuga isengesho watwigishije: Dawe uri mu ijuru…

e) Isengesho ry'umugisha (abaramburiyeho ibiganza):

Nyagasani Mana, waremesheje abantu ububasha bwa Roho Mutagatjfu; wemera ko Yezu Kristu abyarwa na Bikira Mariya ngo akize abantu icyaha n'urupfu. Akirana ubuntu amasengesho y'uyu Mubyeyi (y'aba babyeyi), umuragirire (ubaragirire) mu mahoro uwo atwaye mu nda; azabyare mumahoro kandi umwana azabyara azabarirwe mu bayoboke bawe. Ku bwa Yezu Kristu, Umwami wacu. Amen.

f) Bavuga amasengesho nka: Ndakuramutsa Mariya. . . n'andi ya Bikira Mariya (Ishapure, . . ).

g) Umugisha wo gusoza (bapfukamye ngo bakire umugisha):

- Umusaserdoti: Imana, soko y'umugisha nikuragize ubuntu bwayo.
Bose: Amen.

- Umusaserdoti: Imana niguhe ukwemera, igukomezemo ukwizera n'urukundo.
Bose: Amen.

- Umusaserdoti: Umunsi wo kuruhuka, Nyagasani azagufashishe ingabire ze.
Bose: Amen.

- Umusaserdoti: Ushobora byose naguhe umugisha, + Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen.


5° UMUGISHA W’UMUGORE UMAZE KUBYARRA

a) Indamutso

- Umusaserdoti: Izina rya Nyagasani nirisingizwe.
Bose: Ubu n'iteka ryose.

(Ijambo ry'umuyobozi)

b) Gusoma Ijambo ry’Imana:

"Umugore iyo ajya kubyara, arababara, ariko yamara kubyara umwana, ntabe akibuka bwa bubabare, kubera ibyishimo by'uko havutse umuntu ku isi." (Yh 16, 27).

Ushatse wasoma 1 Sam 1, 20. 24-28.

c) Umugisha: Umusaserdoti arambura ibiganza, avuga ati

"Nyagasani Mana, ni Wowe imigisha yose iturukaho, kandi ni Wowe amasengesho yacu yerekezwaho ngo tugusingize. Ha uyumubyeyi umugisha + na we aragushimira umwana umuhaye. Nanezerezwe no kurindwa nawe ubutitsa, ku bwa Yezu Kristu, Umwana wawe n’Umwami wacu. Amen.

d) Gusoza:

- Umusaserdoti: Nyagasani Imana, soko y'ubuzima, nabarinde icyitwa inabi cyose.
Bose: Amen.

- Umusaserdoti: Nabakomereze ukwemera n'ukwizera, abakomeze mu rukundo rwe.
Bose: Amen.

- Umusaserdoti: Narinde uyu mwana, amuhe ubuzima bw’umubiri n'ubw'umutima.
Bose: Amen.

- Umusaserdoti: Ushobora byose nabahe umugisha + Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen.


6° UMUGISHA W'ABANA

a) Indamutso

-Umusaserdoti: Dusingize Imana Data, watugize abana be. Nasingizwe iteka ryose.
Bose: Nasingizwe iteka ryose.

(Ijambo ry’umuyobozi)

b) Gusoma Ijambo ry'Imana

"Nuko bamuzanira abana bato ngo abashyireho ibiganza abasabira, maze abigishwa barabakabukira. Yezu ni ko kubabwira ati 'Nimureke abana bansange, mwibabuza kunyegera, kuko Ingoma y’ijuru ari iy'abameze nka bo. Nuko amaze kubashyiraho ibiganza, ava aho hantu. "(Mt 19, 13-15).

Ushatse wasoma: Imigani 4, 1-7.

Aha ngaha bashobora kuririmba zaburi cyangwa indi ndirimbo ikwiye.

c) Amasengesho yo gusaba

- Umuyobozi: Nyagasani Mana, wakunze abantu ubaha umwana wawe; rinda abo wagize abana bawe ku bwa Batisimu.
Bose: Dawe Nyir'ubutagatifu, rinda abana bawe.

- Umuyobozi: Nyagasani Mana, washyize urukundo rwawe rwose muri Mwana; duhe gusohoza ubutumwa bwawe muri Kiliziya no munsi hose.
Bose: Dawe Nyir’ubutagatifu, rinda abana bawe.

- Umuyobozi: Nyagasani Mana, waragije Umwana wawe Mariya na Yozefu; ha aba bana gukurana ubwitonzi nka We.
Bose: Dawe Nyir'ubutagatifu, rinda abana bawe.

- Umuyobozi: Nyagasani Mana, wowe ugira impuhwe, abana b'intabwa n'imfubyi zitagira kirera, nibakubonemo umubyeyi w'impuhwe babikesheje abagiraneza babakira.
Bose: Dawe Nyirubutagatifu, rinda abana bawe.

d) Umugisha:Ubwo Umusaserdoti cyangwa se umubyeyi, ashyira akamenyetso k'umusaraba ku gahanga ka buri mwana. Hanyuma akavuga ati

"Dawe Nyir'ubutagatifu, soko idakama y'ubugingo, Muremyi w'ibyiza byose, ushimisha ababyeyi igihe ubaha urubyaro. Ha aba bana kubonera umunezero mu babyeyi babo, bakure bagana ihirwe usezeranya abakwemera. Ku bwa Yezu Kristu, Umwana wawe n'Umwami wacu. " Amen.

e) Umwanzuro: Nyagasani Yezu, incuti y'abana, nabahe umugisha, abakomeze mu rukundo rwe, ku izinary’Imana + Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen.


7° UMUGISHA W’ABARWAYI

1. Abakuru

a) Indamutso

- Umuyobozi: Nyagasani Yezu nabane namwe.
Bose: Nawe kandi muhorane.

(Ijambo ry'umuyobozi)

b) Gusoma Ijambo ry’Imana

"Bamaze kwambuka, bagera i Genezareti, maze bashyikira ku nkombe. Bakiva mu bwato, abantu baramumenya, nuko bazenguruka ako karere kose, maze batangira kumuzanira abarwayi mu ngobyi, aho bumvaga yageze hose. N'aho Yezu yinjiraga hose, ari mu nsisiro, mu migi no mu midugudu, bashyiraga abarwayi ku kibuga, maze bakamusaba ngo abareke bakore ku ncunda z'umwambaro we. Nuko abamukozeho bose bagakira. " (Mk 6, 53-56).

Ushatse wasoma no muri 2 Ko 1, 3-7.

Aha ngaha bashobora kuririmba Zaburi bikwiranye.

c) Amasengesho yo gusaba

-Umuyobozi: Nyagasani Yezu, wiyegereje abababaye n'indushyi, urabakiza. Nyagasani utubabarire.
Bose: Nyagasani utubabarire.

- Umuyobozi: Nyagasani Yezu, wabonye inteko z'abantu bababaye maze ubagirira impuhwe. Nyagasani utubabarire.
Bose: Nyagasani utubabarire.

- Umuyobozi: Nyagasani Yezu, wahaye intumwa ububasha bwo kuramburira ibiganza ku barwayi. Nyagasani utubabarire.
Bose: Nyagasani utubabarire.

d) Umuyobozi aramburira ibiganza ku murwayi avuga atya:

Nyagasani Mana, wohereje Umwana wawe munsi arababara nkatwe. Turagusaba ngo urebe umuyoboke wawe urwaye, umukomeze kandi umwongerere ukwizera. Umugisha wawe numutere kwihangana, kandi afashijwe n’ingabire yawe ashobore gukira indwara. Ku bwa Yezu, Kristu, Umwana wawe n'Umwami wacu. Amen.

(Umuyobozi akomeza kurambura ibiganza)

e) Gusoza

- Umuyobozi: Imana Data naguhe umugisha.
Bose: Amen

- Umuyobozi: Imana Mwana nagukize.
Bose: Amen.

- Umuyobozi: Imana Roho Mutagatifu nagukomeze.
Bose: Amen.

- Umuyobozi: Namwe mwese muteraniye aha, Ushoborabyose nabahe umugisha + Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen.

2. Abana

a) Indamutso

- Umuyobozi: Agakiza kacu kari muri Nyagasani.
Bose: Waremye ijuru n'isi.

(Ijambo ry'umuyobozi)

b) Gusoma Ijambo ry Imana

"Nimungane mwese, abarushye n’abaremerewe, jye nzabaruhura. Nimwikorere umutwaro wanjye, kandi mundebereho, kuko ngira umutima ugwa neza kandi nkoroshya; muzamererwa neza mu mitma yanyu." (Mt 11, 28-29).

Ushatse wasoma no muri 2 Kor 1, 3-4.

(Bashobara kuvuga ijambo rigufi ryo gufasha ababyeyi).

c) Umusaserdoti cyangwa umubyeyi, aramburira ikiganza ku mwana avuga atya:

Nyagasani Yezu, ncuti y'abana bose, reba uyu muvandimwe wawe K. . . wazahajwe n'indwara umugirire impuhwe umukize, maze agumane nawe ubu n'iteka ryose. Amen.

d) Gusoza

- Umuyobozi: Ushobora byose nabahe umugisha + Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen.


8° UMUGISHA W'INZU

a) Indamutso

- Umuyobozi: Mu izina rya Nyagasani, uru rugo nirugire amahoro n'abarutuye bose.
Bose: Amen.

b) Ijambo ry'umwiteguro:

Yezu Kristu yashatse gutura muri twe, igihe aje munsi. Tumusabe ngo ahe iyi nzu umugisha; ature muri twe, aduhe urukundo rwe, asangire natwe ibidushimisha n'ibitubabaza. Natwe ariko twemere kuyoborwa na We: iyi nzu ayituzemo amahoro ye, ndetse asakare no ku baturanyi bacu.

c) Gusoma Ijambo ry'Imana

"Nuko ajya mu karere k'iwabo, ahigishiriza abantu mu isengero ryabo, bituma batangara bavuga bati 'Ubu buhanga n'ububasha bwinshi abukomora he? Uriya si umwana wa wa mubaji? Nyina ntiyitwa Mariya? Abavandimwe be si Yakobo, Yozefu, Simoni na Yuda? Bashiki be bose ntiduturanye?" (Mt 13, 54-56a).

d) Amasengesho yo gusaba:

- Umuyobozi: Umwana w’Imana, Nyagasani Umutegetsi w’ijuru n’isi, yigize umuntu atura muri twe, abana natwe, tumushimire kandi tumusabe.
Bose: Gumana natwe Nyagasani.

- Umuyobozi: Nyagasani, watagatifuje inzu watuyemo i Nazareti hamwe na Bikira Mariya na Yozefu, gumana natwe muri iyi nzu yacu.
Bose: Gumana natwe Nyagasani.

- Umuyobozi: Nyagasani, washatse ko inzu yose iba ingoro ntagatifu, ha abatuye iyi nzu kuba ingoro y’Imana muri Roho mutagatifu.
Bose: Gumana natwe Nyagasani.

- Umuyobozi: Nyagasani, ushaka ko abakwizera bashingira inzu yabo ku rutare rutayega; ha abatuye iyi nzu gushingira imibereho yabo ku Ijambo ryawe, no kukuyobokana umutima utunganye.
Bose: Gumana natwe Nyagasani.

- Umuyobozi: Nyagasani, wakiriwe n’inshuti zawe mu nzu zabo; ha abatagira aho baba kubona ababacumbikira.
Bose: Gumana natwe Nyagasani.

e) Isengesho ry'umugisha:

Uragasingizwa Nyagasani, Mana y’ijuru n'isi; wemeye ko Umwana wawe atura muri twe. Umvana impuhwe amasengesho yacu, maze uhe umugisha iyi nzu n’abayituye bose. Ha umugisha imibereho yabo n'imirimo yabo, ubarinde impaka n'ikibi cyose, amahoro n'ibyishimo bya Roho wawe bihorane na bo iminsi yose y’ubuzima bwabo. Ku bwa Yezu Kristu, Umwami wacu. Amen.

f) Gutera amazi y umugishasha

- Iyo bagomba guha amazi umugisha umusaserdoti aravuga ati

"Dawe Mana, Soko y'ubuzima bwose n'ubutungane, wowe wahaye abantu amazi atanga ubugingo n'ubusukure: manurira umugisha wawe + kuri ayamazi, kugira ngo avugurure muri twe ingabire ya Batisimu twahawe, kandi abere iyi nzu ikimenyetso cy'umugisha wawe. Ku bwa YezuKristu, Umwami wacu. Amen."

- Iyo amazi yahawe umugisha mbere, aravuga ati "Aya mazi aratwibutsa Batisimu twahawe muri Yezu Kristu, waducunguje urupfu n'izuka bye."

g) Gusoza

- Umuyobozi: Amahoro ya Kristu nasakare mu mitimayanyu; Ijambo rya Kristu ribaturemo; ibyo mukora n'ibyo muvuga byose bibe mu izina rya Nyagasani. Amen.

- Bakaririmba Z 84 (83).


9° UMUGISHA W'ISUKA (n’ibindi bikoresho by'ubuhinzi)

a) Indamutso

- Umusaserdoti cyangwa undi muyobozi: Nyagasani Yezu Kristu, Umwana w’Imana wemeye kwitwa umwana w’umubaji, nabane namwe.
Bose: Nawe kandi muhorane.

b) Ijambo ry’intangiriro:

Nk'uko mu gitabo cy'Intangiriro babitubwira, Imana yaremye umuntu, imuha isi. Mwene muntu rero yeguriwe isi ngo ayigenge, ayitunganye, ayibyaze ibyo akeneye byose nk'uko Pawulo Mutagatifu intumwa abivuga agira ati "Byose ni ibyanyu, naho mwebwe muri aba Kristu, na we Kristu akaba uw'Imana" (1 Kor 3, 22b-23). Isuka ni kimwe mu bikoresho by'ingenzi umuntu yifashisha, kugira ngo arangize inshingano Imana yamuhaye. Dusabe Nyagasani Imana, ngo adufashe mu mirimo y'ubuhinzi, tubashe kwitunga no kuramurira abashonje.

c) Gusoma Ijambo ry'Imana

"Igihe twari iwanyu, twabahaye umugambi, tuti ‘Niba hari udashaka gukora, ajye areka no kurya!’ None dusigaye twumva ko muri mwe harimo abandaraye, ntibagire icyo bakora, ahubwo bakivanga muri byose. Abameze batyo tubategetse kandi tubasabye ibi ngibi; muri Nyagasani Yezu Kristu: nibajye bakora mu ituze, batungwe n'umugati baruhiye ubwabo. Namwe, bavandimwe, ntimukadohoke mu gukora neza " (2 Tes 3, 10-13).

Ushatse wasoma muri 1 Tes 4, 9, 10b-12; Iz 28, 23-29.

- Bakaririmba Z 65 (64) cyangwa Z 126 (125).

d) Amasengesho yo gusaba:

- Umuyobozi: Mana wahaye muntu ububasha bwo gukorano gutunganya isi, ni nawe wamuhaye ubwenge n'amaboko ngo abikoreshe neza, maze isi irusheho kujya mbere. Singizwa Nyagasani.
Bose: Uragasingizwa Nyagasani, Mana y'ijuru n'isi.

- Umuyobozi: Nyagasani, usaba umuntu waremye ngo akore, maze isi irusheho gutungana. Singizwa Nyagasani.
Bose: Uragasingizwa Nyagasani, Mana y'ijuru n'isi.

- Umuyobozi: Nyagasani Mana, isuka ni ingirakamaro mu mirimo yacu, umusaruro tuyikesha dufashijwe n'ingabire zawe, ni byo biduha imbaraga zo kugukorera no kugusenga. Singizwa Nyagasani.
Bose: Uragasingizwa Nyagasani, Mana y'ijuru n'isi.

e) Isengesho ry'umugisha (batera amazi y’umugisha).

Nyagasani Mana, umanurira umugisha wawe ku bo waremye, kandi wakira amasengesho yabo. Rebana ubugwaneza aba bagaragu bawe, maze uhe umugisha wawe iyi suka (aya masuka), abayikoresha barusheho guteza isi imbere no kubaha izina ryawe. Ku bwa Yezu Kristu, Umwami wacu. Amen.

f) Umusozo Nyagasani Yezu, wakoresheje amaboko yawe kugira ngo ukize abantu; dufashe mu mirimo dukora kandi uduhe umugisha wawe, ku izina y'Imana + Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen.


10° UMUGISHA W’IMBUTO ZIBIBWA

a) Indamutso

- Umuyobozi: Nyagasani Yezu, Umwana w'Imana wemeye kuvuka mu rugo rw'abakozi, nabane namwe.
Bose: Nawe kandi muhorane

b) Ijambo ry'umuyobozi

c) Gusoma Ijambo ry'Imana

"Muzite ku mabwiriza yanjye, kandi mukurikize amategeko yanjye. Nimugenza mutyo, imvura izaya igwira igihe, ubutaka bwanyu burumbuke, kandi n’ibiti byo mu mirima yanyu byere imbuto. Mu gihugu cyanyu, muzajya musarura mutararangiza no guhura ibyeze mu mwaka ushize. Nanone kandi ibiba rizajya risanga mugisarura. Muzajya murya amafunguro yanyu muhage, kandi muture mu gihugu cyanyu umudendezo. Igihugu cyanyu nzagisenderezamo amahoro, ncyirukanemo inyamaswa zigira nabi, bityo mujye musinzira nta nkomyi” (Lev 26, 3-6).

d) Amasengesho yo gusaba:

- Umuyobozi: Nyagasani Mana yacu, waremye umuntu umugenera n'ikizamutunga, singizwa n'ibiremwa byawe.
Bose: Urakarama Nyagasani.

- Umuyobozi: Nyagasani Mana yacu, wowe uduha imbuto zo guhinga ngo tubone ikidutunga, singizwa n'abana bawe.
Bose: Urakarama Nyagasani.

- Umuyobozi: Nyagasani Mana yacu, wowe waduhaye urugero rwo gukora wemera gufasha ababyeyi bawe, singizwa iteka.
Bose: Urakarama Nyagasani.

e) Isengesho ry'umugisha (batera amaziy'umugisha imbuto):

Turakwinginga Nyagasani, turagusaba ngo izi mbuto tugiye kubiba, uzihe umugisha ( +), utume ijuru rituza ngo rizigire neza, amazi ariturukamo azihe kuzera, kandi uzirinde igituma imyaka irumba, zizere neza zitugirire akamaro mu mibereho yacu. Ku bwa Yezu Kristu, Umwami wacu. Amen.

f) Umusozo:

Uhoraho Nyir'ubuzima, we ukomeza gutunga abana be abigirishije uburumbuke bw’imirima duhinga, nabahe umugisha, Imana + Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen.

g) Bagatera indirimbo. . .