Uburyo bwa mbere

Uburyo bwa mbere
This is the title of the web page

INZIRA Y’UMUSARABA

INTANGIRIRO

Yezu Kristu Mukiza wacu, turagupfukamiye tugira ngo utubabarire, twe n’abacu bapfuye bose. Turakwinginze udutere umwete, tubone kwibuka ibyo waboneye mu nzira y’umusozi wa Kaluvariyo ujya kudupfira. Duhe kwanga ibyaha twakoze byose, tujye twemera ibiturushya hano munsi, tumenye ko inzira y’ububabare, n’urwo wapfuye bizatugeza mu ikuzo ry’izuka ryacu.
Nawe Bikira Mariya Mutagatifu, Mubyeyi wa Yezu, dutakambire, aya masengesho yacu Ubutatu Butagatifu buyashime, buyakireho icyiru cy’ibyaha byacu.
Indirimbo (H2)
V.: Dutoze gukunda Yezu,
twibuke ibyamubabaje,
duhimbaze kuba abe.
R.: Mubyeyi ugira ibambe, jya utwibutsa iminsi yose, ibyababaje Yezu.
V.: Turagusenga Yezu turagushima.
R.: Yuko wakirishije abantu umusaraba wawe mutagatifu.

1. PILATO ACIRA YEZU URUBANZA NGO APFE

Nimwibuke ko Pilato yaciriye Yezu urubanza ngo apfe, bamaze kumukubita no kumutamiriza ikizingo cy’amahwa, Yezu urupfu akarwemera ngo abantu bakire.
Nyagasani, ntugire ngo ni Pilato wenyine, ni ibyaha byanjye byaguciriye urwo rubanza. Ndagusabye ujye ugirira ibyakubabaje icyo gihe, umpe guhora nkwibuka.
Dawe uri mu ijuru…
Ndakuramutsa Mariya…
Hubahwe Imana Data…
V.: Nyagasani utubabarire.
R.: Utubabarire.
V.: Abakristu bapfuye Imana nibababarire baruhukire mu mahoro.
R. : Amen.
Indirimbo (H2)
V. : Igihe Yezu yitanze, adupfira i Kaluvariyo, wari umuri iruhande.
R. : Mubyeyi ugira ibambe, jya utwibutsa iminsi yose, ibyababaje Yezu.
V. : Turagusenga Yezu turagushima.
R. : Yuko wakirishije abantu umusaraba wawe mutagatifu.

2. YEZU BAMUKORERA UMUSARABA

Nimwibuke Yezu ajya ku musozi wa Kaluvariyo, ahetse umusaraba ku rutugu. Icyo gihe yaradutekerezaga, yemerera Se kudupfira ngo adukize.
Nyagasani, amakuba yose nzabona kugeza igihe nzapfira ndayemeye. Ndagusabye girira ibyakubabaje igihe wari uhetse umusaraba, mbone nanjye gukomera.
Dawe uri mu ijuru…
Ndakuramutsa Mariya…
Hubahwe Imana Data…
V.: Nyagasani utubabarire.
R.: Utubabarire.
V.: Abakristu bapfuye Imana nibababarire baruhukire mu mahoro.
R. : Amen.
Indirimbo (H2)
V. : Washakaga ko azakira, maze kuko wadukunze, wemera ko adupfira.
R. : Mubyeyi ugira ibambe, jya utwibutsa iminsi yose, ibyababaje Yezu.
V. : Turagusenga Yezu turagushima.
R. : Yuko wakirishije abantu umusaraba wawe mutagatifu.

3. YEZU AGWA UBWA MBERE

Nimurebe Yezu Kristu agwanye umusaraba ubwa mbere, umubiri we wari inguma nsa, amahwa yamutobaguye, umutwe ududubiza imivu y’amaraso ikamusaba umubiri wose, agwa isari, umusaraba uramunanira ni ko kumugusha.
Nyagasani, si uwo musaraba gusa, ni ibyaha byanjye byakunanije bityo. Girira ibyakubabaje muri iryo gwa rya mbere, umfashe njye ntsinda icyaha gikomeye.
Dawe uri mu ijuru…
Ndakuramutsa Mariya…
Hubahwe Imana Data…
V.: Nyagasani utubabarire.
R.: Utubabarire.
V.: Abakristu bapfuye Imana nibababarire baruhukire mu mahoro.
R. : Amen.
Indirimbo (H2)
V. : Ayo mahwa akarishye, batamirije umwana we, yayumvaga amuriho.
R. : Mubyeyi ugira ibambe, jya utwibutsa iminsi yose, ibyababaje Yezu.
V. : Turagusenga Yezu turagushima.
R. : Yuko wakirishije abantu umusaraba wawe mutagatifu.

4. YEZU AHURA NA NYINA

Nimurebe Yezu na Nyina bahuriye mu nzira, bagakubitana amaso bakagira ishavu ryinshi, batewe n’urukundo bakundanaga.
Nyagasani ndabigusabye, girira iryo shavu wagize uhuye n’Umubyeyi wawe, umpe kujya mwubaha rwose. Nawe Bikira Mariya Mubyeyi wababaye cyane, mpakirwa njye mpora nibuka Yezu wamfiriye.
Dawe uri mu ijuru…
Ndakuramutsa Mariya…
Hubahwe Imana Data…
V.: Nyagasani utubabarire.
R.: Utubabarire.
V.: Abakristu bapfuye Imana nibababarire baruhukire mu mahoro.
R. : Amen.
Indirimbo (H2)
V. : Ni nde utagira ishavu,
yibutse Nyina wa Yezu, aririra umwana we ?
R. : Mubyeyi ugira ibambe, jya utwibutsa iminsi yose, ibyababaje Yezu.
V. : Turagusenga Yezu turagushima.
R. : Yuko wakirishije abantu umusaraba wawe mutagatifu.

5. SIMONI UMUNYASIRENI AFATANYA NA YEZU GUTWARA UMUSARABA

Nimurebe Yezu wananiwe, Abayahudi bagatinya ko umusaraba umugusha mu nzira, ni ko gufata uwo Munyasireni witwa Simoni ngo bawuhekane.
Nyagasani, umusaraba wawe jye sinshaka kuwanga ndawemera, nkawemerana n’urupfu uzangenera rwose, n’ibizambabaza icyo gihe. Warankunze wemera kumpfira, nanjye nemeye urupfu kuko ngukunda, kandi nzi neza ko ruzambera ivuka rishya namamazaga nkibatizwa.
Dawe uri mu ijuru…
Ndakuramutsa Mariya…
Hubahwe Imana Data…
V.: Nyagasani utubabarire.
R.: Utubabarire.
V.: Abakristu bapfuye Imana nibababarire baruhukire mu mahoro.
R. : Amen.
Indirimbo (H2)
V. : Nimbona amakuba munsi, umpe kuyemera rwose, abe icyiru cy’ibyaha.
R. : Mubyeyi ugira ibambe, jya utwibutsa iminsi yose, ibyababaje Yezu.
V. : Turagusenga Yezu turagushima.
R. : Yuko wakirishije abantu umusaraba wawe mutagatifu.

6. UMUGORE AHANAGURA YEZU MU MASO

Nimurebe Veronika uburyo yagenje, abonye ko Yezu ibyuya n’amaraso byamuhindanyije, akamuha igitambaro ngo akihanaguze mu maso; Yezu iyo neza akayimushimira mu gusiga ishusho ye muri icyo gitambaro.
Nyagasani, wowe uhebuza bose ubwiza, none reba ibisebe n’ibyuya ngo birakwanduza. Na roho yanjye igihe mbatizwa yari nziza, ni ibyaha byanjye byayanduje. Ni wowe gusa wayisubiza ubwiza yahoranye, yihindure, ugiriye ibyago byose wabonye Mwimanyi.
Dawe uri mu ijuru…
Ndakuramutsa Mariya…
Hubahwe Imana Data…
V.: Nyagasani utubabarire.
R.: Utubabarire.
V.: Abakristu bapfuye Imana nibababarire baruhukire mu mahoro.
R. : Amen.
Indirimbo (H2)
V. : Wababajwe n’uko Yezu, bamuhinduye ruvumwa, atagira umuhoza.
R. : Mubyeyi ugira ibambe, jya utwibutsa iminsi yose, ibyababaje Yezu.
V. : Turagusenga Yezu turagushima.
R. : Yuko wakirishije abantu umusaraba wawe mutagatifu.

7. YEZU AGWA UBWA KABIRI

Nimurebe Yezu Kristu agwanye umusaraba ubwa kabiri, ibikomere byose biri mu mubiri we bigakanuka amaraso, n’imvune zose zigakashuka ; amahwa yari amuri ku mutwe agakomeza kumuhamangira.
Nyagasani, uko wankijije kenshi ni ko nagumirije kugucumuraho. Na none girira ibyakubabaje uguye ubwa kabiri, unyitungire noye kuzatandukana nawe ukundi, no mubishuko byose nzajye ngutabaza.
Dawe uri mu ijuru…
Ndakuramutsa Mariya…
Hubahwe Imana Data…
V.: Nyagasani utubabarire.
R.: Utubabarire.
V.: Abakristu bapfuye Imana nibababarire baruhukire mu mahoro.
R. : Amen.
Indirimbo (H2)
V. : Ni ibyaha byacu yazize, ni twe twese yapfiriye, ngo abone kudukiza.
R. : Mubyeyi ugira ibambe, jya utwibutsa iminsi yose, ibyababaje Yezu.
V. : Turagusenga Yezu turagushima.
R. : Yuko wakirishije abantu umusaraba wawe mutagatifu.

8. YEZU AHOZA ABAGORE BAMURIRIRA

Nimwibuke ba bagore b’Abayisraheli baririraga yezu, babonye inabi yagiriwe, n’inkora y’amaraso yamurangaga inzira yose. Yezu ni ko kubabwira, ati «Ntimundirire, nimwiririre ari mwe, muririre n’abana banyu. »
Yezu wababaye cyane, mbabajwe n’ibyaha nakugiriye, nari nkwiye guhanwa kubera ko nagushavuje, kandi wowe warankunze rwose. Mbabajwe n’inyiturano nke kuri urwo rukundo wankunze.
Dawe uri mu ijuru…
Ndakuramutsa Mariya…
Hubahwe Imana Data…
V.: Nyagasani utubabarire.
R.: Utubabarire.
V.: Abakristu bapfuye Imana nibababarire baruhukire mu mahoro.
R. : Amen.
Indirimbo (H2)
V. : Wabonye yenda kwitanga, Yezu wari umwana wawe, yari n’Imana yawe.
R. : Mubyeyi ugira ibambe, jya utwibutsa iminsi yose, ibyababaje Yezu.
V. : Turagusenga Yezu turagushima.
R. : Yuko wakirishije abantu umusaraba wawe mutagatifu.

9. YEZU AGWA UBWA GATATU

Nimurebe Yezu Kristu yongeye kugwa ubwa gatatu yananiwe rwose. Nyamara abanzi bakamuhata ngo yihute ariko we atagishobora kugenda.
Nyagasani, kuko bagushushubikanyije bakujyana ku musozi wa Kaluvariyo, ujya kudupfira, ukananirwa bene ako kageni ; ndagusabye nkomeza njye nkubaha ubudatinya amaso y’abantu, n’ingeso zituma nguhemukira mfasha njye nzitsinda.
Dawe uri mu ijuru…
Ndakuramutsa Mariya…
Hubahwe Imana Data…
V.: Nyagasani utubabarire.
R.: Utubabarire.
V.: Abakristu bapfuye Imana nibababarire baruhukire mu mahoro.
R. : Amen.
Indirimbo (H2)
V. : Nawe Yezu Mwami wacu, girira Umubyeyi wawe, wumve abo wapfiriye.
R. : Mubyeyi ugira ibambe, jya utwibutsa iminsi yose, ibyababaje Yezu.
V. : Turagusenga Yezu turagushima.
R. : Yuko wakirishije abantu umusaraba wawe mutagatifu.

10. YEZU BAMWAMBURA

Nimwibuke abishi ba Yezu uburyo bamwambuye imyambaro ye, nta cyo bishisha. Umwenda w’imbere wari uryamye ku bikomere, bawomoraho womokana n’umubiri, amaraso aranega bundi bushya.
Yezu utagira inenge y’icyaha, girira ibyakubabaje icyo gihe, umfashe noye kohoka ku by’isi, ngukunde wenyine kuko ukwiye kubahwa n’abo wakijije.
Dawe uri mu ijuru…
Ndakuramutsa Mariya…
Hubahwe Imana Data…
V.: Nyagasani utubabarire.
R.: Utubabarire.
V.: Abakristu bapfuye Imana nibababarire baruhukire mu mahoro.
R. : Amen.
Indirimbo (H2)
V. : Yabonye Umwana w’Imana, rubanda bamwanga bose, bamushinyagurira.
R. : Mubyeyi ugira ibambe, jya utwibutsa iminsi yose, ibyababaje Yezu.
V. : Turagusenga Yezu turagushima.
R. : Yuko wakirishije abantu umusaraba wawe mutagatifu.

11. YEZU ABAMBWA KU MUSARABA

Nimurebe Yezu Kristu uburyo bamurambitse ku musaraba ak’impabe itagira kivurira, akarambura amaboko, akemerera Se kudupfira ngo adukize. Abishi be bakamubambisha imigera, umusaraba bakawushinga, agapfira mu gihirahiro.
Nyagasani, nubwo wagawe na rubanda rwose jye ndakwemera, ndakubaha, sinshaka kuzongera gutandukana nawe ukundi ; ndagusabye jya umpa gutoza abandi kugukunda.
Dawe uri mu ijuru…
Ndakuramutsa Mariya…
Hubahwe Imana Data…
V.: Nyagasani utubabarire.
R.: Utubabarire.
V.: Abakristu bapfuye Imana nibababarire baruhukire mu mahoro.
R. : Amen.
Indirimbo (H2)
V. : Bakibamba Yezu Kristu, bamushingamo imigera, Mariya arikanga.
R. : Mubyeyi ugira ibambe, jya utwibutsa iminsi yose, ibyababaje Yezu.
V. : Turagusenga Yezu turagushima.
R. : Yuko wakirishije abantu umusaraba wawe mutagatifu.

12. YEZU APFIRA KU MUSARABA

Nimwibuke uko Yezu yahereye ku manywa, akageza ku gicamunsi abambye ku musaraba ; inyota n’ububabare bikamurembya, akaturaga Mariya ho Umubyeyi wacu, abishi be akabasabira ; akiringira Se, akamwiragiza ; umutwe we ukaregukira imbere agapfa.
Yezu wampfiriye, umusaraba wankirishije ndawuramya. Ibyaha byanjye byari byaranciriye urupfu rubi, gupfa kwawe kuntera kukwizera, urampe kugukunda, nzapfe nkikwizera.
Dawe uri mu ijuru…
Ndakuramutsa Mariya…
Hubahwe Imana Data…
V.: Nyagasani utubabarire.
R.: Utubabarire.
V.: Abakristu bapfuye Imana nibababarire baruhukire mu mahoro.
R. : Amen.
Indirimbo (H2)
V. : Mubyeyi ufite intimba, unyumvishe uko wababaye, igihe Yezu apfuye.
R. : Mubyeyi ugira ibambe, jya utwibutsa iminsi yose, ibyababaje Yezu.
V. : Turagusenga Yezu turagushima.
R. : Yuko wakirishije abantu umusaraba wawe mutagatifu.

13. UMURAMBO WA YEZU BAWURURUTSA

Nimwibuke ko igihe Yezu apfuye, Yozefu w’i Arimatiya na Nikodemu bururukije umurambo we, bawushyikiriza mu maboko ya Nyina. Bikira Mariya uko yakawubonye wahindutse urugina rw’amaraso, agaturika akarira, akawakirana icyubahiro. Mubyeyi wababaye rwose, kubera intimba y’uwo mwana wawe, ngira uwawe, ujye umpakirwa kuri We. Mukiza wanjye nawe, kuko wamfiriye, mpa kugukunda wenyine, nta wundi nkubangikanyije na we.
Dawe uri mu ijuru…
Ndakuramutsa Mariya…
Hubahwe Imana Data…
V.: Nyagasani utubabarire.
R.: Utubabarire.
V.: Abakristu bapfuye Imana nibababarire baruhukire mu mahoro.
R. : Amen.
Indirimbo (H2)
V. : Yababaye yumva Yezu, amuraga abantu bose, ngo babe ingurane ye.
R. : Mubyeyi ugira ibambe, jya utwibutsa iminsi yose, ibyababaje Yezu.
V. : Turagusenga Yezu turagushima.
R. : Yuko wakirishije abantu umusaraba wawe mutagatifu.

14. IHAMBWA RYA YEZU

Nimurebe abakunzi ba Yezu bajyanye umurambo we kuwuhamba. Bikira Mariya ajyana na bo, ni na we ndetse wawusasiye muri iyo mva yacukuwe mu rutare. Barangije, imva bayikingisha ibuye rinini, barikubura barataha.
Yezu bashyize muri iyo mva, ndakwemera uri Imana, nkemera kandi ko wizuye uyimazemo gatatu, ndakubaha rwose. Maze kandi kubera ko wizuye, ndagusabye nanjye uranzure igihe kitari iki, mbone kuzabana nawe iteka mu ijuru ngukunda, nkuramya.
Dawe uri mu ijuru…
Ndakuramutsa Mariya…
Hubahwe Imana Data…
V.: Nyagasani utubabarire.
R.: Utubabarire.
V.: Abakristu bapfuye Imana nibababarire baruhukire mu mahoro.
R. : Amen.
Indirimbo (H2)
V. : Twese igihe tuzapfira, uzamuduhakirweho, yoye kuzadutsinda.
R. : Mubyeyi ugira ibambe, jya utwibutsa iminsi yose, ibyababaje Yezu.
V. : Turagusenga Yezu turagushima.
R. : Yuko wakirishije abantu umusaraba wawe mutagatifu.

15. IZUKA RYA YEZU

Ku munsi wa mbere w’imibyizi, mu gitondo cya kare, abagore basubira ku mva bajyanye imibavu bari bateguye, nyamara basanga ibuye ryakinguwe. Ngo binjire ntibasangamo umubiri wa Nyagasani (Lk 24, 1-3). Koko rero, nubwo yabambwe ku musaraba, agapfa agahambwa, yarazutse ni Muzima ku bubasha bw’Imana. Natwe turi abanyantege nke, ariko muri We tuzagira ubugingo, twishimane na We hamwe n’abamalayika n’abatagatifu.
Dusabe : Mana washatse yuko izuka ry’Umwana wawe Yezu Kristu rishimisha abantu, turagusaba, girira Umubyeyi Bikira Mariya, uduhe kunezerwa iteka mu ijuru ; ku bwa Yezu Kristu, Umwami wacu. Amen.
Indirimbo (H2)
R. Yazutse ari Muzima,
muramuririra ubusa,
Yavuze ko muzamusanga mu Galileya.