Uburyo bwa kabiri

INZIRA Y’UMUSARABA : Uburyo bwa kabiri
Intangiriroa) Yezu avuga uko azababara
Ivanjili yanditswe na Matayo:
Yezu akaba arazamuka yerekeza i Yeruzalemu, ashyira ba Cumi na babiri ukwabo, maze ababwirira mu nzira ati ‘Dore tuzamutse tujya i Yeruzalemu, maze Umwana w’umuntu azagabizwe abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko. Bazamucira urubanza rwo gupfa, bazamugabiza abanyamahanga kugira ngo ashinyagurirwe, akubitwe maze abambwe ku musaraba ; ariko ku munsi wa gatatu azazuke’. (Mt 20, 17-19).
b) Icyo tuzirikana
Tugire mu mutima wacu ibitekerezo bimwe n’ibya Yezu Kristu: “Nubwo we yari afite imimerere ye n’iy’Imana, ntiyagundiriye kureshya na Yo. Ahubwo yihinduye ubusabusa, yigira nk’umugaragu, maze mu migirire ye agaragaza ko ari umuntu. Nuko aho amariye kwishushanya n’abantu, yicisha bugufi kurushaho, yemera kumvira ageza aho gupfa, apfiriye ku musaraba.” (Fil 2, 6-8).
c) Isengesho
Dawe uri mu ijuru…
d) Indirimbo (H 2)
V. : Dutoze gukunda Yezu, twibuke ibyamubabaje, duhimbaze kuba abe.
R. : Mubyeyi ugira ibambe, jya utwibutsa iminsi yose, ibyababaje Yezu.
a) Ibyo Yeremiya yahanuye kuri Yezu.
“Jyewe nari meze nk’umwana w’intama utuje bajyanye mu ibagiro; sinari nzi ko bangiriye imigambi mibi bagira bati ‘Nimucyo dutsinde igiti kigitoshye, tugitsembe mu gihugu cy’abazima; izina rye ryoye kuzongera kuvugwa ukundi” (Yer 11, 19).
b) Indunduro y’ibyahanuwe
Ivanjili yanditswe na Matayo: “Pilato arababwira ati ‘Naho se Yezu bita Kristu, mugenze nte?’ Bose barasubiza bati ‘Nabambwe ku musaraba!’ We, ati ‘Ikibi se yakoze ni ikihe?’ Ariko barushaho gusakuza bati ‘Nabambwe ku musaraba!’ Nuko Pilato abonye ko nta cyo byunguye, ahubwo ko urusaku rurushaho kwiyongera, afata amazi akarabira imbere ya rubanda, avuga ati ‘Ndi umwere w’ayo maraso, muzigorerwe’ … Nuko abarekurira Barabasi; naho Yezu, amaze kumukubitisha ibiboko, aramubegurira ngo abambwe ku musaraba” (Mt 27, 22-26).
c) Isengesho
Dawe uri mu ijuru…
d) Indirimbo (H 2)
V. : Ni ibyaha byacu yazize, ni twe twese yapfiriye, ngo abone kudukiza.
R. : Mubyeyi ugira ibambe, jya utwibutsa iminsi yose, ibyababaje Yezu.
a) Ibyo Izayi yahanuye kuri Yezu.
“Nyamara kandi ni imibabaro yacu yari yikoreye, ni ibyago byacu byari bimuremereye; ariko twe, tukamubonamo uwahawe igihano, nk’uwibasiwe n’Imana ikamucisha bugufi” (Iz 53, 4).
b) Indunduro y’ibyahanuwe
Ivanjili yanditswe na Yohani : “Nuko bafata Yezu, maze agenda yikoreye umusaraba we, yerekeza ahantu hitwa ‘ku k’Igihanga’, mu gihebureyi hakitwa ‘Gologota’” (Yh 19, 17).
c) Isengesho
Isengesho ryo kwizera…
d) Indirimbo (S 6)
V. : Yezu azatunguka afite umusaraba, utinyisha bose, ababi n’abeza.
R. : Umunsi uzatoranya abawe, Mana uzatubabarire.
a) Ivanjili yanditswe na Matayo. Hanyuma baboha ikamba ry’amahwa, barimutamiriza mu mutwe, bamufatisha n’urubingo mu kiganza cy’iburyo. Bagatera ivi imbere ye, bakamushungera bavuga bati ‘Urakarama, Mwami w’abayahudi!’ Nuko bakamuvunderezaho amacandwe, bagafata rwa rubingo bakarumukubita mu mutwe. Bamaze kumukwena… bamujyana kumubamba ku musaraba” (Mt 27, 29-31).
b) Dusabe
Nyagasani Mana yacu, Umwana wawe ajya kwemera kwicisha bugufi, ni bwo yazamuye abantu bari bahabye. Tugusabye guhorana ibyishimo mu mutima, maze kuko waduciye ku ngoyi y’urupfu, tubeho tubereyeho ubuzima bw’iteka. Amen.
c) Isengesho
Isengesho ryo gukunda…
d) Indirimbo (S 6)
V. : Yezu uduhe inema tukuyoboke twese, ku munsi w’imanza tube turi abawe.
R. : Umunsi uzatoranya abawe, Mana uzatubabarire.
a) Ibyo umusaza Simewoni yahanuriye Mariya.
“Nuko Simewoni arabashima, maze abwira Mariya nyina wa Yezu ati ‘Dore uyu nguyu yashyiriweho kubera benshi muri Israheli impamvu yo korama cyangwa yo gukira, azaba n’ikimenyetso bazagiraho impaka. Nawe kandi inkota izakwahuranya umutima. Bityo ibitekerezo biri mu mitima ya benshi bigaragare” (Lk 2,34-35).
b) Indunduro y’ibyahanuwe
Ivanjili yanditswe na Yohani : “Iruhande rw’umusaraba wa Yezu hari hahagaze Nyina, na nyina wabo Mariya muka Kelewofasi, na Mariya Madalena. Yezu abonye Nyina ahagararanye na wa mwigishwa yakundaga, abwira Nyina ati ‘Mubyeyi, dore umwana wawe.’ Abwira na wa mwigishwa ati ‘Dore Nyoko.’” (Yh 19, 25-27).
c) Isengesho
Ndakuramutsa Mariya…
d) Indirimbo (H 2)
V. : Ni nde utagira ishavu,yibutse Nyina wa Yezu, aririra umwana we.
R. : Mubyeyi ugira ibambe, jya utwibutsa iminsi yose, ibyababaje Yezu.
a) Ivanjili yanditswe na Luka.
“Igihe bamushoreye, baza gufatirana uwitwa Simoni w’i Sireni wiviraga mu mirima ye; bamuhekesha umusaraba, agenda inyuma ya Yezu awumutwaje” (Lk 23, 26).
b) Isengesho
Mana yacu, ni wowe washatse ko Umwna wawe aheka umusaraba ngo adduce ku ngoyi y’umwanzi, uraduhe natwe ubutwari bwo guheka imisaraba yacu hamwe na we. Amen.
c) Isengesho
Dawe uri mu ijuru…
d) Indirimbo (G 11)
V. : Gira imbabazi, nturakarire abawe, mu byaha byacu, ni wowe twababaje.
R. : Nyir’imbabazi, tubabarire twese, ibyaha byacu utabiduhora.
a) Ibyo Izayi yahanuye kuri Yezu.
“… nta buranga, nta n’igikundiro byo kurembuza amaso yacu, yewe nta n’igihagararo cyamutera igikundiro. Yari yasuzuguwe kandi yatereranywe n’abantu, umunyamibabaro n’umumenyerane w’ibyago; mbese nk’uwo bagera imbere bakipfuka mu maso, kuko yari asuzuguritse, twese nta wumwitaho” (Iz 53, 2-3).
b) Dusabe
c) Isengesho
Dawe uri mu ijuru…
d) Indirimbo (G 11)
V. : Gira imbababazi, twakugomeye kenshi, impuhwe zawe ni zo, nyinshi cyane.
R. : Nyir’imbabazi, tubabarire twese, ibyaha byacu utabiduhora.
7. YEZU AGWA UBWA KABIRI
a) Turibuka Yezu bamujyana ahantu hitwa “Gologota” (Mk 15, 22) Turibuka n’uko yaguye incuro ya kabiri.
b) Isengesho Yezu ubwe yavuze
“Abba, Dawe! Byose biragushobokera : igizayo iyi nkongoro; nyamara ntibibe uko jye nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka” (Mk 14, 36).
c) Isengesho
Isengesho ryo kwicuza ibyaha…
d) Indirimbo (H 2)
V.: Wababajwe n’uko Yezu, bamuhinduye ruvumwa, atagira umuhoza.
R.: Mubyeyi ugira ibambe, jya utwibutsa iminsi yose, ibyababaje Yezu.
a) Amagambo Yezu yari yarabwiye abigishamategeko n’Abafarizayi:
“Dore rero mboherereje abahanuzi, abanyabuhanga n’abigisha; muzica bamwe mubabambe ku musaraba… Yeruzalemu, Yeruzalemu, wowe wica abahanuzi ugatera amabuye abagutumweho, ni kangahe nashatse kwegeranya abana bawe, nk’uko inkoko ibundikira abana bayo mu mababa, ariko wowe ukanga!...” (Mt 23, 34-39).
b) Ivanjili yanditswe na Luka
“Yezu yari akurikiwe n’imbaga nyamwinshi y’abantu, barimo abagore baborogaga bamuririra. Bigeze aho Yezu arabakebuka maze arababwira ati ‘Bakobwa b’i Yeruzalemu, mwindirira ahubwo nimwiririre mwe n’abana banyu! Dore hagiye kuza igihe bazavuga bati ‘Hahirwa ingumba n’inda zitabyaye n’amabere atonkeje’.” (Lk 23, 27-29).
c) Isengesho
Ndakuramutsa Mariya…
d) Indirimbo (H 2)
V. : Ni ibyaha byacu yazize, ni twe twese yapfiriye, ngo abone kudukiza.
R. : Mubyeyi ugira ibambe, jya utwibutsa iminsi yose, ibyababaje Yezu.
a) Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi.
“Ntiwashimishijwe n’ibitambo bitwikwa bihongerera ibyaha; nuko ndavuga nti ‘Dore ndaje, kuko ari jye uvugwa mu muzingo w’igitabo” (Heb 10, 6-7b).
b) Inama Yezu atugira
“Nimube maso kandi mwambaze, kugira ngo mutaza kugwa mu gishuko : umutima w’umuntu uharanira ibyiza, naho umubiri wo ugira integer nke” (Mt 26, 41).
c) Isengesho
Dawe uri mu ijuru…
d) Indirimbo (G 11)
V. : Gira imbabazi, turinde umwanzi wacu, udutabare twoye kuzatsindwa.
R. : Nyir’imbabazi tubabarire twese, ibyaha byacu utabiduhora.
a) Isengesho ry’umuririmbyi wa Zaburi.
“Mana yanjye, Mana yanjye, icyatumye untererana ni iki? (Mt 27, 46). Nabaye igiterasoni mu bantu, rubanda bakampa akato, abambonye bose bakankwena, bakampema kandi bakazunguza umutwe, bavuga bati ‘Ko yiringira Uhoraho, ngaho namubohore! Ngaho namukize, umva ko amukunda!’ Baranyitegereza, bakanshungera; bigabanyije imyambaro yanjye, igishura cyanjye bakigiriraho ubufindo” (Zab 22 (21), 2a, 7c-9.18b-19).
b) Indunduro y’ibyahanuwe
“Abasirikare bamaze kubamba Yezu, bafata imyenda ye bayicamo imigabane ine, umusirikare wese ajyana umugabane we. Hari n’ikanzu, ariko iyo kanzu ntigire iteranyirizo, kuko yari iboshywe buzima kuva hejuru kugera hasi. Bajya inama bati ‘Ntituyitanyure, ahubwo reka tuyikorereho ubufindo, tumenye uri bube nyirayo” (Yh 19, 23-24a).
c) Akanya gato ko kuzirikana
d) Indirimbo (H 2)
V. : Yabonye Umwana w’Imana rubanda bamwanga bose, bamushinyagurira.
R. : Mubyeyi ugira ibambe, jya utwibutsa iminsi yose, ibyababaje Yezu.
a) Ivanjili yanditswe na Mariko.
“Bamuha divayi ivanze n’indurwe ngo abinywe, ariko ntiyabyakira. Nuko baramubamba…; bamubambye ari ku isaha ya gatatu… Maze bamubambana n’abagome babiri, umwe iburyo undi ibumoso bwe. Abahisi bamutuka…” (Mk 15, 23-29).
b) Tuzirikane aya magambo ya Yezu:
Umunsi umwe Yezu yaravuze ati “Ubu igihe cyo gucira isi urubanza kirageze; ubu umutware w’iyi si agiye gusukwa hanze. Nanjye nimara kwerekezwa hejuru y’isi, nzareshya bose mbiyegereze ” (Yh 12, 31-32).
c) Isengesho
Dawe uri mu ijuru…
d) Indirimbo (H 2)
V. : Bakibamba Yezu Kristu, bamushingamo imigera, Mariya arikanga.
R. : Mubyeyi ugira ibambe, jya utwibutsa iminsi yose, ibyababaje Yezu.
a) Ivanjili yanditswe na Yohani.
“Iruhande rw’umusaraba wa Yezu hari hahagaze Nyina, ahagararanye na wa mwigishwa Yezu yakundaga…” (Yh 19, 25-26).
b) Tuzirikane amagambo Yezu ubwe yavugiye ku musaraba
“Dawe, bababarire kuko batazi icyo bakora” (Lk 23, 34). “Mfite inyota” (Yh 19,28); “Birujujwe” (Yh 19,30). “Dawe, nshyize ubuzima bwanjye mu maboko yawe. Amaze kuvuga atyo araca” (Lk 23, 46).
(Guceceka akanya gato)
“Nta wagira urukundo ruruta urw’uhara amagara ye kubera incuti ze” (Yh 15, 13).
c) Isengesho
Isengesho ryo gukunda…
d) Indirimbo (H 2)
V. : Mubyeyi ufite intimba, unyumvishe uko wabaye igihe Yezu apfuye.
R. : Mubyeyi ugira ibambe, jya utwibutsa iminsi yose, ibyababaje Yezu.
a) Ivanjili yanditswe na Yohani.
“Ubwo hari ku munsi w’Umwiteguro wa Pasika; kugira ngo rero imirambo itaguma ku misaraba kuri sabato, kandi iyo sabato ari umunsi mukuru cyane, Abayahudi binginga Pilato ngo bavune amaguru yabo, maze imirambo yabo bayimanure. Nuko abasirikare baraza… ariko bageze kuri Yezu basanga yapfuye, we ntibirirwa bamuvuna amaguru, ahubwo umwe mu basirikare amutikura icumu mu rubavu, maze ako kanya havamo amaraso n’amazi” (Yh 19, 31-34).
b) Tuzirikane amagambo y’indirimbo y’agahinda
Muryango wanjye nagutwaye iki? Icyo se nakubabajeho ni ikihe? Ngaho nsubiza!
Jyewe nakuvanye mu gihugu cya Misiri, ariko wowe wateguriye Umukiza wawe umusaraba!
Jyewe nagukinguriye inyanja, ariko wowe ukinguza icumu urubavu rwanjye!
Jyewe nakugiye imbere mu nkingi y’agacu kererana, wowe unjyana mu ngoro ya Pilato!
Jyewe nakuhiye amazi y’agakiza, avubutse mu rutare, wowe unyuhira indurwe ya divayi irura!
Jyewe nagushyirishije ejuru ububasha nyamwinshi, wowe umanika ku giti cy’umusaraba.
c) Isengesho
Isengesho ryo kwizera…
d) Indirimbo (H 2)
V. : Yababaye yumva Yezu, amuraga abantu bose, ngo babe ingurane ye.
R. : Mubyeyi ugira ibambe, jya utwibutsa iminsi yose, ibyababaje Yezu.
a) Ivanjili yanditswe na Yohani.
“Nuko benda umurambo wa Yezu bawuhambira mu myenda hamwe n’imibavu, uko Abayahudi bagenzaga bahamba. Nuko kubera umwiteguro wa Pasika y’Abayahudi, aba ari ho bahamba Yezu, kuko iyo mva, yari hafi” (Yh 19, 40.42).
b) Icyo tuzirikana
Yezu yasize avuze ati
“Ndababwira ukuri koko : Imbuto y’ingano iyo itaguye mu gitaka ngo ihugute, ikomeza kuba yonyine; naho iyo ihuguse, year imbuto nyinshi…” (Yh 12, 24-26). “Niba hari ushaka kunkurikira ajye yiyibagirwa ubwe, aheke umusaraba we, maze ankurikire!... Umuntu watunga isi yose, ariko akabura ubugingo bwe, byaba bimumariye iki? Cyangwa se umuntu yagurana iki ubugingo bwe?” (Mt 16, 24-26).
c) Isengesho ryo gusaba gupfa neza
Mana, Nyir’impuhwe wahanze byose, waremeye abantu ibibakiza n’ibizababeshaho iteka; utwiteho twe abagusenga. Nyagasani, twe abo waremye udukomeze maze igihe tuzarembera tuzapfe nta nenge dufie, nuko Abamalayika bazadusohoze kuri Yezu waducunguye. Ibyo turabigusaba ku bwa Yezu Kristu, Umwana wawe n’Umwami wacu. Amen.
d) Indirimbo (H 2)
V. : Washakaga ko azakira, maze kuko wadukunze, wemera ko adupfira.
R. : Mubyeyi ugira ibambe, jya utwibutsa iminsi yose, ibyababaje Yezu.
a) Ivanjili yanditswe na Matayo.
“Ntari hano, yazutse nk’uko yari yabivuze; nimuze mwirebere aho yari arambitse…” (Mt 28, 6-7).
b) Icyo tuzirikana
“Tuzi ko Kristu yazutse mu bapfuye akaba atazongera gupfa ukundi, urupfu rukaba rutakimufiteho ububasha. Kuko igihe apfuye, yapfuye ku cyaha rimwe rizima; naho kuba ariho, abereyeho Imana. Bityo namwe mumenye ko ubwanyu mwapfuye ku cyaha, mukaba mubereyeho Imana muri Kristu Yezu” (Rom 6, 9-11).
c) Isengesho
Mana ushobora byose ugahoraho iteka, wowe washatse guha imbaga ya muntu urugero igomba gukurikiza rw’ubwiyoroshye, maze ugashaka ko Umukiza wacu yenda umubiri ngo azabambwe ku musaraba; gira impuhwe maze uduhe kurebera ku bwiyumbanganye bwe, tuzasangire n’indunduro y’ukuzuka kwe. Ku bwa Yezu Kristu, Umwami wacu. Amen.
d) Indirimbo
R. : Yazutse ari muzima, muramuririra ubusa, yavuze ko muzamusanga mu Galileya.