Ishapure y'ububabare burindwi

ISHAPURE Y’UBUBABARE BURINDWI BWA BIKIRA MARIYA
Mana yanjye, ngutuye iyi shapure y’ububabare kubera ikuzo ryawe ritagatifu, ngo nubahe Umubyeyi wawe mutagatifu, mu kuzirikana no gusangira na we ububabare bwe. Ndakwinginze, umpe kwicuza ibyaha nakoze, umfashe kwitonda, no kwicisha bugufi ngomba, ngo nshobore kuronka indulgensiya zose ziyirimo.
- Isengesho ryo Kwicuza ibyaha: Nyagasani, ibyaha nakugiriye byose ndabyanze, kuko binteranya nawe, bikadutandukanya ari Wowe untunga ukandengera iteka, kandi ndabyangira yuko byicishije Yezu Kristu Umwana wawe ukunda, Dawe ubinkize sinshaka kubisubira, ndashaka kuba uwawe, Amina.
- Ndakuramutsa Maria (x3
- Mubyeyi ugira ibambe, ujye utwibutsa iminsi yose ibyababaje Yezu (Aha ushobora kubivuga mu magambo cyangwa mu ndirimbo).
Ububabare bwa mbere:
UMUSAZA SIMEONI AHANURIRA BIKIRA MARIYA IBIZABABAZA UMUTIMA WE (Rk 2,34-35)
Mana ihoraho kandi ishobora byose, wowe Nyir'impuhwe zahebuje, tugutuye igitambo cy'Umwana wawe ukunda byimazeyo, cyumvikanye mu magambo y'umuhanuzi Simeoni, igihe Yozefu na Bikira Mariya bamugutuye mu Hekaru. Ubwe akakwihaho Igitambo ari cyo cyazahuye isi yose. Tukigutuye twifatanyije n’umutima utagira inenge wa Bikira Mariya, wahuranyijwe n’inkota mu rupfu rw’Umwana we, kugira ngo ahongerere ibyaha byacu n’iby’abantu bose. Nawe Bikira Mariya, wamenyeshejwe ibyago uteganyirijwe, ugahora ubizirikana mu buzima bwawe utinuba; twigishe gutinya ikidutandukanya n’Imana, no kwemera ko ibyago ari yo nzira y’ukuri. Ubumbatire imitima yacu igihe turi mu byago, twoye guhugira mu biremwa, twibere mu gituza cyawe, wowe watubereye ikiramiro.
Dawe uri mu Ijuru...
Ndakuramutsa Mariya 7;
Mubyeyi ugira ibambe, ujye Utwibutsa iminsi yose ibyababaje Yezu.
Ububabare bwa kabiri:
YEZU BAMUHUNGISHIRIZA MU MISIRI (Mt 2,13; Mt 2,19-20).
Mana Data Nyirubutagatifu, Wowe wohereje Umumalayika wawe kumenyesha Yozefu na Bikira Mariya ko Herodi ashaka kwica Umwana wawe, tugutuye ububabare bw’Umutima wa Yezu n’intimba y’umuryango mutagatifu wagiriye muri ako gakubuzo uhunga uwo mubisha wari ugambiriye kwica Umwana wawe. Mana yacu, wowe utatereranye uwo muryango wawe, tubiguturiye kugira ngo imiryango yose iyoboke Umwana wawe, kandi ikugire amahungiro. Hindura umuco w’abafite inkota yo kwica ubuzima bw’abandi, imitima y’abantu bose igire urukundo rwa kivandimwe. Bikira Mariya Nyir’impuhwe, wabyutse igicuku cyose ukagenda uhungishije umwana wawe, ntiwibagirwe ko ari twe, twaguteye uwo muruho; twigishe kwicisha bugufi igihe tubyutswemo n’ishema ryo gukandagira abo turusha amaboko, tumenye guhunga intambara zituma tugomera Imana; Umwana w’Imana yibere muri twe. Hosha intambara z’urudaca z’abarwanirira amakuzo, amahoro asendere mu mitima ibe ingoro y’Imana muri iyi si.
Dawe uri mu Ijuru, ...
Ndakuramutsa Mariya (x7),
Mubyeyi ugira ibambe, ...
Ububabare bwa gatatu:
IBYABABAJE UMUTIMA WA MARIYA IGIHE YEZU AZIMIYE
(Lk 2,41-51)
Mana ihoraho, girira intimba Bikira Mariya yagize igihe abuze umwana we; reba uruzerero rwe abaririza mu mihana y’abaturanyi be ntarambirwe kandi ishavu ryamushenguye. Ubabarire ababyeyi bose bashavujwe n’imyifatire mibi y’urubyaro rwabo; ubabarire n’ababyeyi batita ku bana babo. Toza ababyeyi kwita ku bana babo, babatoze kwibanda mu mirimo ihesha izina ryawe ikuzo, nk’uko Yezu Umwana wawe atarambiwe gusigara mu Hekaru asobanura amahame y’ubukuru n’ububyeyi bwawe, wowe Mana yacu. Yezu rugero rw’ubutungane, igisha abantu bose kumvira, nk’uko wumviye Bikira Mariya igihe agusanga mu Hekaru; ukamwumvira mu buzima bwawe bwose, kugeza ku ndunduro y’ubuzima bwawe hano mu nsi.
Dawe uri mu Ijuru, …
Ndakuramutsa Mariya (x7),
Mubyeyi ugira ibambe, …
Ububabare bwa kane:
BIKIRA MARIYA AHURA NA YEZU AHETSE UMUSARABA
Nyagasani nyir’impuhwe, wowe nyirubuntu buhebuje, waduhaye Umwana wawe ngo atubere igitambo kitugarura mu mukiro w’Ingoma yawe twari twaranyagishijwe n’umwanzi. Na we akakumvira kugera ubwo yishyize mu maboko y’abishi be. Girira ziriya mvune aterwa n’umusaraba wamushenguye, yemeye gutsindagiramo ibyaha by’abantu bose ngo abyuhagize amaraso ye; girira ishavu yagiranye n’Umubyeyi igihe bahuriye mu nzira ahetse umusaraba, inkora y’amaraso imuranga mu nzira hose; ubabarire abanyabyaha b’amoko yose, ubahe ukwicuza gushyitse; ubahe kuyoboka Umucunguzi, bamubonemo Impuhwe zawe n’Urukundo udukunda byahebuje, wowe Mana yacu. Nyagasani, abari mu byago bahe kumenya ko umusaraba ari wo mukiro, biyumanganye boye kuguhunga bashakira ubuzima mu manjwe. Yezu na Mariya, nimugirire intimba y’umutima n’umubabaro twabateye, muhe ubwenge bwacu kumenya ko ari mwe gakiza ka bene muntu, bose bamenye Se wabahaye ubuzima, baharanire kuzagera mu mukiro w’Ingoma ye, Yezu yabaronkeye.
Dawe uri mu Ijuru...;
Ndakuramutsa Mariya (x7),
Mubyeyi ugira bambe...,
Ububabare bwa gatanu:
BIKIRA MARIYA AHAGAZE MUNSI Y’UMUSARABA WA YEZU
Nyagasani Yezu, tugutuye ishavu ryashenguye Umubyeyi wawe aho yari ahagaze mu nsi y’umusaraba, amaraso akuvamo amushokeraho, yumva agashinyaguro n’ibitutsi abanzi bawe bagutukaga; areba umanitswe hagati y’isi n’Ijuru ngo ubihuze. Ni bwo wamuduhaye burundu, nk’uko So yavuze mu gihe cy’ubucumuzi abwira ya nzoka ko ayiziranije n’umugore uzayimena umutwe. Nyagasani Yezu, aho ni ho waciye inzigo icyaha cyari cyarashyize hagati y’Imana na muntu. Ni bwo werekanye umugore So yavuze, igihe wabwiraga Bikira Mariya uti "Mugore, dore umwana wawe.", ubwira na Yohani uti "Mwana, dore nyoko".
Duhe kuyoboka Umubyeyi wawe, wowe na So mwaduhayeho inshumbushanyo. Dawe, Data Nyir’impuhwe zahebuje, ha imiryango yose uragiriye mu isi y’ubu kugira ubumwe bw’indatandukana, abantu bose bahuzwe n’urukundo rwa kivandimwe, Umucunguzi n’Umubyeyi we berekaniye mu bubabare bwo gukiza abantu bikozwe n’izo ndacumura. Bikira Mariya, mizero yacu, ramira abanyabyaha bari mu mpande zose z’isi y’ubu, bibuke ko bacunguwe, bagarukire Imana, bicuze babe na bo inkoramutima zawe.
Dawe uri mu Ijuru,…;
Ndakuramutsa Mariya (x7),
Mubyeyi ugira ibambe, …
Ububabare bwa gatandatu:
BIKIRA MARIYA YAKIRA UMURAMBO WA YEZU MUMABOKO YE
Mana yacu, girira ishavu ryashenguye umutima w’Umubyeyi w’Umwana wawe, igihe yakiraga umurambo w’imfura ye imaze guca. Rebana impuhwe zawe zahebuje iryo shavu ry’Umubyeyi n’urupfu rw’Umwana wawe; aho bikomoka ni ku bucumuzi bwacu. Nawe kandi wanyuzwe n’ukumvira k’Umwana wawe; na we yemeye kwitanga ubutibabarira ngo akize bose. Akira amasengesho yacu tuguturiye abanyabyaha; girira ibikomere by’Umwana wawe uko ari bitanu; ugirire n’umutima wa Bikira Mariya washenguwe n’ishavu yakira umurambo w’umwana we; uhindure imitima y’abanyabyaha, urebe mu mpande zose z’isi, no mu moko yose, mu bitsina byombi.
Natwe tugusabye imbabazi z’ibyaha byacu bwite; Mana yacu, gira ubuntu wumve amajwi yacu agutakambira. Bikira Mariya, Mizero y’abanyabyaha, ibuka ibyago by’iyi si wavutsemo, ukayituramo; wihunza umusaya, twumve twe abo wabyaye. Akira roho zacu zahotowe n’ingoyi y’ibyaha; zikure mu maboko ya shitani, no mu mwijima w’icyaha.
Dawe uri mu Ijuru, …;
Ndakuramutsa Mariya (x7),
Mubyeyi ugira ibambe, …
Ububabare bwa karindwi:
BIKIRA MARIYA ASHYIRA UMURAMBO WA YEZU MU MVA
Bikira Mariya amaze gusasira umurambo wa Yezu, aworoshe, we, n’abakunzi ba Yezu, Yozefu na Nikodemu, imva bayikingishije ibuye rinini; Bikira Mariya arikubura arataha, yashenguwe n’inyanja y’ububabare. Mana yacu, Wowe udukunda byahebuje, tugutuye Umubiri w’Umucunguzi wacu wishwe rubi abambwe nk’umugome; ugashyingurwa mu mva amaze kuwuguhaho igitambo n’impongano; ari wo yaduhayeho umurage tuzahora tuguturaho igitambo iteka; akawuduhaho ifunguro ridutungira ubuzima bwa roho. Tuwuguturanye n’ububabare bwashenguye Umubyeyi we mutagatifu, kuko Yezu Umwana we yahetse umusaraba ku rutugu, Umubyeyi we akawuheka ku mutima.
Akirana impuhwe zawe, Mana itanga abo waremye, iyo mibabaro tugusabisha twebwe abanyabyaha, kugira ngo isengesho rya Yezu rigere ku ndunduro y’icyo ryasabye igihe yavugaga ati "Dawe, ndagusaba ngo abo wampaye babe umwe muri jye nk’uko ndi umwe nawe."
Dawe uri mu Ijuru, …
Ndakuramutsa Mariya (x7),
Mubyeyi ugira ibambe, …
Mwamikazi w’abahowe Imana, Roho yawe yashengukiye mu nyanja y’ububabare, Ndakwinginze, kubera amarira wasutse muri icyo gihe cy’amayoberane, Undonkere hamwe n’abanyabyaha bose, ukwicuza gushyitse. Amen.
Mutima wa Mariya wababaye kandi utagira inenge y'icyaha, udusabire (x3).