Kwiyambaza umutima utagira inenge wa Bikira Mariya

Kwiyambaza umutima mutagatifu wa Bikiramariya
Bikiramariya mutagatifu mubyeyi w'Imana, ndiyambaza Umutima mutagatifu wawe utagira inenge, Jyewe wese n'ibyanjye byose uko ibihe bihora bisimburana iteka. Ndi umwana wawe, ndi umutungo wawe, ndi uwawe wese. Ndagusabye ngo unyobore, undinde kandi umpe umugisha wawe. Amina.
IBISINGIZO BY'UMUTIMA UTAGIRA INENGE WA BIKIRA MARIYA
Nyagasani utubabarire
Kristu utubabarire
Nyagasani utubabarire
Kristu utwumve
Kristu utwiteho
Mana Data Nyir'ijuru, utubabarire
Mana Mwana wakijije abantu, utubabarire
Mana Roho Mutagatifu, utubabarire
Butatu Butagatifu uri Imana imwe, utubabarire
Mutima wa Mariya witorewe na Nyagasani, udusabire.
Mutima wa Mariya uzira inenge, udusabire.
Mutima wa Mariya usendereye inema, udusabire.
Mutima wa Mariya Ngoro y'Ubutatu Butagatifu, udusabire.
Mutima wa Mariya ugira impuhwe, udusabire.
Mutima wa Mariya warinzwe icyaha cy'inkomoko, udusabire.
Mutima wa Mariya wuzuye impuhwe za kibyeyi, udusabire.
Mutima wa Mariya wuzuye ubusugi, udusabire.
Mutima wa Mariya wanejereje Imana Data, udusabire.
Mutima wa Mariya Mizero y'abanyabyaha, udusabire.
Mutima wa Mariya Mirukiro y'abanyabyago, udusabire.
Mutima wa Mariya ugira inama nziza, udusabire.
Mutima wa Mariya ugira ibambe, udusabire.
Mutima wa Mariya ugira ubuntu, udusabire.
Mutima wa Mariya uduha gutona ku Mana, udusabire.
Mutima wa Mariya uduhumuriza, udusabire.
Mutima wa Mariya uhora uturengera, udusabire.
Mutima wa Mariya utubwiriza gukunda Nyagasani, udusabire.
Mutima wa Mariya waduhesheje Umukiza, udusabire.
Wowe Imana yatoreye kurera abo yiremeye, udusabire.
Wowe mpuhwe zihoza abarira, udusabire.
Wowe buruhukiro bw'abarushye, udusabire.
Wowe abaramukwa bambaza bakaruhuka neza, udusabire.
Wowe uduha imbaraga zo gutsinda ubunebwe, udusabire.
Wowe watumye Ingoma y'Imana igaruka muri twe, udusabire.
Wowe huriro ry'amasezerano y'Imana Data, udusabire.
Mariya Mubziriza w'abatunganye bose, udusabire.
Mubweyi w'imiryango yose y'abantu, udusabire.
Cyishongoro cy'abamalayuka, udusabire.
Mubyeyi utugabira ibyiza bya Roho, udusabire.
Ruhimbi rw'ibyiza bya Nyagasani, udusabire.
Kitabashwa cyahetse Mwene Data, udusabire.
Bushyinguro bw'Imana Data, udusabire.
Bwururukiro bw'inema zituzamo, udusabire.
Ngabire y'ubudahinyuka bw'Imana, udusabire.
Mugeni wa Roho Mutagatifu, udusabire.
Mubyeyi wa Jambo uhoraho, udusabire.
Nshumbushanyo y'Imana muri twe, udusabire.
Wowe Ribagiza ry'ubwiza, udusabire.
Wowe Mugenga w'inema zose, udusabire.
Mutima wa Mariya warushye uhungisha Umwana wawe Herodi ashaka kumwica, udusabire.
Mutima wa Mariya washigutse umusaraba Umwana wawe yabambweho witikuye mu rwobo, udusabire.
Mutima wa Mariya wahuranyijwe n'inkota y'ububabare wakira umurambo w'Umwana wawe ukawushyira mu mva, udusabire.
Ntama w'Imana ukiza ibyaha by’abantu, udukize Nyagasani.
Ntama w'Imana ukiza ibyaha by’abantu, utwiteho Nyagasani.
Ntama w'Imana ukiza ibyaha by’abantu, utubabarire.
Mubyeyi Mutagatifu w'Imana urajye udusabira,
Tubone guhabwa ibyo Yezu Krist yadusezeranije.
DUSABE:
Mana Nyir'ubuzima, rebana impuhwe Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya,wahuranyijwe n'inkota y'ububabare mu rupfu rw'Umwana we, maze wakire amasengesho duturishije uwo Mutima wuje ituze, impuhwe n'ubutungane. Amina.
Nihasingizwe Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya (X3).