Noveni Itegura Asomusiyo

Bundled HTML file not referenced by lib/posts/models.dart.

NOVENI ITEGURA UMUNSI MUKURU WA BIKIRA MARIYA WAJYANYWE MU IJURU

Noveni itegura umunsi wa Bikira Mariya wajyanywe mu ijuru ni iki?

Iyi novena ni iminsi icyenda y’isengesho, kwiyiriza no kwibabaza turi kumwe na Bikira Mariya, twerekana urukundo dufitiye Imana n’Umubyeyi. Ku bw’ibyo, Noveni ntigomba kuba ubucuruzi tugirana n’Imana cyangwa n’abo mu Ijuru, ngo “nimvuga amasengesho aya n’aya cyangwa ninkora iki n’iki uzampa iki”.

Muri Noveni dusaba ubuvugizi kugira ngo tubone ingabire n’inema, cyangwa se yewe n’igisubizo cy’ibyo twifuza ariko buri gihe dusaba ko hakorwa ugushaka kw’Imana, atari ukwacu.

Muri iyi Noveni, turiyambaza umubyeyi usabira abasaba bose, utarigeze usubiza inyuma uwamuhungiyeho amusaba ngo amusabire.

Isengesho rya Bikira Mariya wajyanywe mu Ijuru, rivugwa buri munsi wa Noveni

Mubikira mutagatifu, wowe mu Indirimbo Ihebuje utwereka uko urukundo rungana kandi ugatuma dushobora kukwita rwose Buhungiro bw’abanyabyaha, wowe uhoza abababaye, ...
Iyo ndi kure yawe mba ndi njyenyine meze nk’uwatawe, nk’umwana wabuze umubyeyi agatakara mu mayira abiri arira kubera ko yabuze umufata akaboko n’umuyobora. Ni yo mpamvu nje ngusanga Mubyeyi nizeye kuko nzi neza ko muri wowe mbona ubuhungiro, undinda ikibi n’umwanzi, kubera yuko wumva ugutaka k’umwana wawe ugutakira akugezaho ibyishimo, amizero, agahinda n’imibabaro ye nk’uko nyikugezaho muri iyi noveni.
Nzi neza ko utabimpa kubera ko nabikoreye, kuko ntabishobora; ahubwo kubera urukundo unkunda njye umwana wawe w’umunyantege nke kandi w’umunyabyaha. Urukundo rwawe rwuzuye ububyeyi kuko tuzi ko nta na rimwe wigeze wima amatwi uwagutakiye.
Ni yo mpamvu Mubyeyi nkugejejeho isengesho ryanjye. Ni yo mpamvu muri iyi minsi niyemeje gukurikira no kuzirikana agahinda wagize mu kuducungura hamwe n’umwana wawe, umukiza wacu Yezu Kristu, nkurangamiye wowe wajyanywe mu ijuru, nizeye ko indoro yawe izahura n’iyanjye hanyuma ukumva ibyo nkubwira Mubyeyi. Gusa ntihakorwe ugushaka kwanjye, ahubwo ugushaka k’umwana wawe wadukunze akatwitangira ku musaraba.

Hagakurikiraho isengesho n’ukuzirikana kwa buri munsi.

Isengesho risoza Noveni buri munsi

Mubyeyi Bikira Mariya wajyanywe mu ijuru, ni wowe mwiza kurusha ibindi biremwa byose Nyagasani yaremye, ni wowe uturinda kandi ukatubera ingabo idukingira mu rugamba turwana na sekibi; agahinda n’imibabaro yacu iyo tubirebeye mu mibabaro yawe bitworohera kubiheka no kubitwara. Hamwe n’umwana wawe wabambwe ku musaraba waradukijije, wowe wagumye iruhande rw’umusaraba udufasha guhindura imisaraba yacu mu byishimo turangamiye umusaraba waturokoye w’umwana wawe, We watubwiye ko ku musaraba ari ho turokokera agira ati: “ushaka kuba umwigishwa wanjye naheke umusaraba we ankurikire”. Nanjye ndashaka kuba umwigishwa wa Yezu, kuba intungane nka Data. Nzi neza ko umusaraba undemerera, sekibi agashaka ko ungusha hasi, hamwe nawe Mubyeyi ndangamiye umusaraba w’umwana wawe nizeye gutsinda ibishuko by’umushukanyi n’ibimbabaza byose maze nkazinjira kwa Data nkawe. Amen.

Bakaririmba indirimbo ya Bikira Mariya.

Dusabe:
Nyagasani, mu kubabara kwawe Roho y’umubyeyi Bikira Mariya yarababaye nk’uko intungane Simewoni yari yarabihanuye, turagusabye ngo ubwo turangamiye kandi tuzirikana ububabare bw’uwo Mubyeyi tuzashobore kugera kwihirwe ry’íjuru nka we. Wowe ubaho ugateka iteka ryose. Amen.

Umunsi wa mbere (06/08):

Ishapure : amibukiro yo kwishima.
Turazirikana Bikira Mariya wagumanye na Yezu ku musaraba: Yh 19,25-30.
Kuzirikana ijambo ry’Imana.
Dusabe gukomera mu kwemera, mu kwizera no mu rukundo.

Umunsi wa kabiri (07/08):

Ishapure: amibukiro y’ikuzo.
Turazirikana Bikira Mariya abwirwa ko azabyara umwana w’Imana: bizagenda bite ko nta mugabo mfite: Lk 1,26-34.
Kuzirikana ijambo ry’Imana;
Dusabe inema yo gutega amatwi ijambo ry’Imana no kuyituraho igitambo.

Umunsi wa gatatu (08/08):

Ishapure: amibukiro yo kwishima.
Turazirikana Bikira Mariya ugira ati: “Dore ndi umuja wa Nyagasani, ibyo uvuze bingirirweho”: Lk 1,35-38.
Kuzirikana ijambo ry’Imana.
Dusabe inema yo gukurikiza urugero rwa Bikira Mariya no kumwizera mu nzira yacu igana ijuru.

Umunsi wa kane (09/08):

Ishapure: amibukiro y’ishavu.
Turazirikana Bikira Mariya umubyeyi wacu: Intu. 1,12-14.
Kuzirikana ijambo ry’Imana.
Dusabe inema yo kumukunda rwose nk’umubyeyi wacu no kumwumvira.

Umunsi wa gatanu (10/08):

Ishapure: amibukiro y’ikuzo.
Turazirikana igikomere cyo mu rubavu rwa Yezu: Yh 19,31-37.
Kuzirikana ijambo ry’Imana.
Dusabe inema yo kurangamira umutima wa Yezu kugira ngo twumve impuhwe z’Imana.

Umunsi wa gatandatu (11/08):

Ishapure: amibukiro y’urumuri.
Turazirikana uko Yezu Kristu yamanuwe ku musaraba amaze kudupfira: Mk 14,40-47.
Kuzirikana ijambo ry’Imana.
Dusabe inema yo kugira ngo tumurikiwe na Yezu na Bikira Mariya tubashe kwakira imibabaro duhura na yo.

Umunsi wa karindwi (12/08):

Ishapure: amibukiro y’ishavu.
Turazirikana ihambwa rya Nyagasani: Mt 27,62-66.
Kuzirikana ijambo ry’Imana.
Dusabe inema yo guhora twizeye ko ibyo Nyagasani Yezu Kristu yadusezeranyije abyuzuza.

Umunsi wa munani (13/08):

Ishapure: amibukiro yo kwishima.
Turazirikana Bikira Mariya apfa akajyanwa mu ijuru: Mt 12,46-50.
Kuzirikana ijambo ry’Imana.
Dusabe inema yo kumvira Imana no kugendera mu nzira za Yo hano ku Isi.

Umunsi wa cyenda (14/08):

Ishapure: amibukiro y’ikuzo.
Turazirikana Bikira Mariya yimakazwa mu ijuru: Hish. 12,1-18.
Kuzirikana ijambo ry’Imana.
Dusabe inema yo kwigana Umubyeyi Bikira Mariya kugira ngo tuzamusange mu ijuru.