Noveni iteguriza Noheli

NOVENI ITEGURA UMUNSI MUKURU WA NOHELI
Kugira ngo dushobore kwitegura kwizihiza neza umunsi mukuru w' “Ivuka rya Nyagasani Yezu” no kwakira iwacu Imana Mwana, dufatanye urugendo duture Nyagasani iyi noveni, tuyigeze no ku bandi bavandimwe.
Umunsi wa mbere (16/12)Umunsi wa kabiri (17/12)
Umunsi wa gatatu (18/12)
Umunsi wa kane (19/12)
Umunsi wa gatanu (20/12)
Umunsi wa gatandatu (21/12)
Umunsi wa karindwi (22/12)
Umunsi wa munani (23/12)
Umunsi wa cyenda (24/12)
UMUNSI WA MBERE
(Kuwa 16 Ukuboza)
Ngwino uvukire mu mutima wanjye, Yezu, Wowe Mwana w'igikundiro.
Ngutuye urukundo rw’Umubyeyi wawe Mutagatifu, ndetse n’umunezero wuzuraga umutima we igihe cyose yavugaga Izina ryawe.
Akira ibyishimo by'Umutima we Muziranenge ubwo wamuhaga ishema ryo kwitwa Umubyeyi w’Imana.
Nawe Mubyeyi, Nyina wa Jambo, nyigisha gukunda iryo Zina ritagatifu rya Yezu nk'uko warikunze ukarivugana urukundo ndetse n’icyubahiro bihebuje.
V : Yezu, Mana Mwana, utubabarire
R : Tubashe guhabwa ibyo wadusezeranyije.
Yezu, Mwana w'Imana Mutagatifu rwose, girira ko wavukiye mu kiraro i Betelehemu, uduhe inema yo gusobanukirwa, gukunda no gukurikiza inyigisho zo kubaho mu kwicisha bugufi, nk’uko wabitwigishije kenshi, ubinyujije mu mibereho yawe mitagatifu. Ngwino uduhuze imitima kandi uyitegurire gusobanukirwa no kwakira ibyishimo n’imigisha ya Noheli, kugira ngo dushobore kugera ikirenge mu cyawe, twigana imigenzo yawe mitagatifu, iy’Umubyeyi wawe Bikira Maria, n’iy’Umurinzi wawe Yozefu Mutagatifu, kugira ngo roho zacu ndetse n’iz’isi yose zirokoke, tubikesha ibyiza bitagereranywa turonkera mu guhara ikuzo ry'Ijuru, mu kwicisha bugufi, no mu rupfu rugayitse wagiriye ku musaraba boshye umugome.
- Yezu Mwana w'Imana, wuzuye ubwiza kandi turamya, ndakwakiriye kandi ndagukunda, nk’Imana yanjye n’Umuremyi wanjye.
- Ndagukunda, Wowe Imana yigize Umuntu kubera njye.
Amen!
Indirimbo
Mucunguzi w'abantu,
Uze kudukiza twese,
Yezu, Mwana w'Imana
Umva abakwifuza.
- Yezu ukiza, ubanguke,
Uze kudukiza twese,
ni Wowe twategereje ;
Hashize iminsi myinshi
tukwifuza uko tungana.
Abantu baragowe,
Uze kubakiza.
UMUNSI WA KABIRI
(Kuwa 17 Ukuboza)
Yezu Mwana w’Imana Mutagatifu rwose, ndagukunda. Mbinyujije ku Mubyeyi wawe Mutagatifu, ngutuye ikuzo ryawe, ndetse n’ibyishimo byuzuye umutima wa Mariya i Betelehemu n’i Nazareti. Ngutuye urukundo rwamuranze, ndetse n’ubuzima bwe bwanogeye Imana. Ubuzima bwanjye bwose, igihe cyose, nifuza guhora ngutekereza, uko mpumetse ndetse n’ibyo nkora byose, nkabikorana urukundo ku bwawe Yezu.
Yezu Mwana w’Imana, mpa Umutima wawe Mutagatifu, kugira ngo ngukunde kandi nkunde Umubyeyi wawe Mutagatifu.
V : Yezu, Mana Mwana, utubabarire
R : Tubashe guhabwa ibyo wadusezeranyije.
Dusabe:
Yezu, Mwana w'Imana Mutagatifu rwose, girira ko wavukiye mu kiraro i Betelehemu, uduhe inema yo gusobanukirwa, gukunda no gukurikiza inyigisho zo kubaho mu kwicisha bugufi, nk’uko wabitwigishije kenshi, ubinyujije mu mibereho yawe mitagatifu.
Ngwino uduhuze imitima kandi uyitegurire gusobanukirwa no kwakira ibyishimo n’imigisha ya Noheli, kugira ngo dushobore kugera ikirenge mu cyawe, twigana imigenzo yawe mitagatifu, iy’Umubyeyi wawe Bikira Maria, n’iy’Umurinzi wawe Yozefu Mutagatifu, kugira ngo roho zacu ndetse n’iz’isi yose zirokoke, tubikesha ibyiza bitagereranywa turonkera mu guhara ikuzo ry'Ijuru, mu kwicisha bugufi, no mu rupfu rugayitse wagiriye ku musaraba boshye umugome.
- Mana yigize Umuntu kubera njye, ndagukunda kurusha byose, n’umutima wanjye wose, kuko ukwiye gukundwa bihebuje.
- Mpa urukundo rwawe, ngirira ubuntu. Mana, nta kindi nifuza, Wowe wenyine urampagije, Yezu wanjye, uri ubuzima bwanjye, uri byose kuri njye.
Amen!
Indirimbo
UMUNSI WA GATATU
(Kuwa 18 Ukuboza)
+ Ku izina ry'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, amen!
Yezu Mwana w’Imana, Jambo wigize Umuntu, dushyire mu gishura cy’Umubyeyi wawe Mutagatifu, aho twizeye kurindwa.
Mwami w’imitima, bukungu bw’Umuryango Mutagatifu, ha amahoro ingo ziri mu bigeragezo, maze uzihindure Nazareti y’urukundo rudashira. Yezu, Mwana w’Imana, wowe rumuri n’ihumure rya roho zose, twiyegereze, utwegurire Urukundo rudashira. Maze kandi no mu mitima yacu, uhasange igihe cyose ubugwaneza n’ibyishimo byari bigutwikiriye mu kiraro i Betelehemu.
V : Yezu, Mana Mwana, utubabarire
R : Tubashe guhabwa ibyo wadusezeranyije.
Dusabe:
Yezu, Mwana w'Imana Mutagatifu rwose, girira ko wavukiye mu kiraro i Betelehemu, uduhe inema yo gusobanukirwa, gukunda no gukurikiza inyigisho zo kubaho mu kwicisha bugufi, nk’uko wabitwigishije kenshi, ubinyujije mu mibereho yawe mitagatifu.
Ngwino uduhuze imitima kandi uyitegurire gusobanukirwa no kwakira ibyishimo n’imigisha ya Noheli, kugira ngo dushobore kugera ikirenge mu cyawe, twigana imigenzo yawe mitagatifu, iy’Umubyeyi wawe Bikira Mariya, n’iy’Umurinzi wawe Yozefu Mutagatifu, kugira ngo roho zacu ndetse n’iz’isi yose zirokoke, tubikesha ibyiza bitagereranywa turonkera mu guhara ikuzo ry'Ijuru, mu kwicisha bugufi, no mu rupfu rugayitse wagiriye ku musaraba boshye umugome.
- Yezu Mwana w’Imana, mpa kugukunda, kandi uhe isi yose kugukunda, kuko ukwiye gukundwa.
- Mana Mwana, Uw'imigenzo myiza, ndifuza kugukunda bihebuje.
Amen!
Indirimbo
Nimutegure amayira ya Nyagasani
Ari bugufi, ari bugufi
Mumutegurire imitima itatse ubutungane
+ Ku izina ry'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, amen.
UMUNSI WA KANE
(Kuwa 19 Ukuboza)
+ Ku izina ry'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, amen.
Yezu Mwana w’Imana, Kristu Mwami w’urukundo, Mana ishobora byose, uw'umutima wuje Impuhwe nk'izo umubyeyi agirira abana be, turakwiyeguriye. Mwami wacu, ngwino abe ari Wowe ugenga roho zacu.
Yezu, Rukundo rudashira, duhe kwakira mu mitima yacu ibishashi by’urukundo rwawe, bigurumanemo, kandi uduhe kukubera abana bumvira n'abagaragu bicisha bugufi, duhore twishimiye kugukorera.
Tukwimitse nk'Umwami w’abami bose, Yezu, kuko uri Umutegetsi w'abategetsi.
Tugutuye ibyaremwe byose, isi dutuye, Kiliziya yawe n’amahanga yose, kandi twizigiye Impuhwe zawe zidashira, turagusaba ngo ukomeze utegeke isi, maze igihe nikigera, uzatujyane mu ijuru, aho tuzishimana nawe ubuziraherezo.
V : Yezu, Mana Mwana, utubabarire
R : Tubashe guhabwa ibyo wadusezeranyije.
Dusabe:
Yezu, Mwana w'Imana Mutagatifu rwose, girira ko wavukiye mu kiraro i Betelehemu, uduhe inema yo gusobanukirwa, gukunda no gukurikiza inyigisho zo kubaho mu kwicisha bugufi, nk’uko wabitwigishije kenshi, ubinyujije mu mibereho yawe mitagatifu.
Ngwino uduhuze imitima kandi uyitegurire gusobanukirwa no kwakira ibyishimo n’imigisha ya Noheli, kugira ngo dushobore kugera ikirenge mu cyawe, twigana imigenzo yawe mitagatifu, iy’Umubyeyi wawe Bikira Maria, n’iy’Umurinzi wawe Yozefu Mutagatifu, kugira ngo roho zacu ndetse n’iz’isi yose zirokoke, tubikesha ibyiza bitagereranywa turonkera mu guhara ikuzo ry'Ijuru, mu kwicisha bugufi, no mu rupfu rugayitse wagiriye ku musaraba boshye umugome.
- Yezu Mwana w’Imana, duhe urukundo, rumwe ukunda Imana Data kuva mu ntangiriro. Nk’uko uri umwe n'Imana Data, nanjye tube umwe tubinyujije mu rukundo nyakuri no mu guhuriza mu bumwe ugushaka kwawe n’ukwanjye.
- Butatu Butagatifu, tugutuye Mariya Utasamanywe icyaha, We Bushyinguro bw'Isezerano ry'Imana; tugutuye kandi ubumanzi bw'Umwana w'Imana wavukiye mu kirugu.
Indirimbo
Nidukanguke tube maso
Dutegure inzira za Nyagasani
Dusukure imitima yacu,
Tube abana b'urumuri
Twakire Yezu Kristu uje mu be.
- Mube maso, Nyagasani atabagungura
Nimusenge mwitegure,
Nimucyere koko ingoma ye.
UMUNSI WA GATANU
(Kuwa 20 Ukuboza)
+ Ku izina ry'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, amen.
Yezu Mwana w’Imana, wowe wabereye Umubyeyi wawe Bikira Mariya n’Umurinzi wawe Yozefu isoko y’ibyishimo, haba mu buto bwawe ndetse no mu buzima bw'i Nazareti, wowe wasendereje Roho Mutagatifu Yohani Batisita, wowe wabereye urumuri aba mbere baje kukuramya mu kirugu ukivuka, ukabera ihumure intungane zo mu ngoro y’Imana, turakwinginze ngo natwe uduhe inema zawe, kandi utwiyegereze duture mu mutima wawe wuzuye urukundo.
Sendereza roho zacu inema yo kwicisha bugufi n’iy’urukundo, nk’uko uhora ubidutoza, kandi duhore tukubera abavandimwe n'intumwa zamamaza urukundo rudashira.
V: Yezu, Mana Mwana, urajye utubabarire
R: Tubone guhabwa ibyo twasezeranyijwe nawe Mukiza wacu,Yezu Kristu watuvukiye i Betelehemu, ukaba Umucunguzi w'isi.
Ndakuramutsa Mariya (1)
Hubahwe Imana Data (1)
Dusabe:
Yezu, Mwana w'Imana Mutagatifu rwose, girira ko wavukiye mu kiraro i Betelehemu, uduhe inema yo gusobanukirwa, gukunda no gukurikiza inyigisho zo kubaho mu kwicisha bugufi, nk’uko wabitwigishije kenshi, ubinyujije mu mibereho yawe mitagatifu.
Ngwino uduhuze imitima kandi uyitegurire gusobanukirwa no kwakira ibyishimo n’imigisha ya Noheli, kugira ngo dushobore kugera ikirenge mu cyawe, twigana imigenzo yawe mitagatifu, iy’Umubyeyi wawe Bikira Maria, n’iy’Umurinzi wawe Yozefu Mutagatifu, kugira ngo roho zacu ndetse n’iz’isi yose zirokoke, tubikesha ibyiza bitagereranywa turonkera mu guhara ikuzo ry'Ijuru, mu kwicisha bugufi, no mu rupfu rugayitse wagiriye ku musaraba boshye umugome.
-Yezu Mwana w Imana, ndagukunda mbinyujije mu mutima utagira inenge w' Umubyeyi Bikira Mariya.
-Yezu Mana Mwana, tugutuye imitima yacu yuzuye urukundo, ibitambo byacu n'amasengesho yacu ya buri munsi.
-Tubiguhayeho ituro tubinyujije mu biganza by'Umubyeyi wawe utagira inenge nk'uko abami batatu bagutuye amaturo.
-Bwiza budashira, ngaha ndaje ngo nakire imisaraba yose uzangenera, ndashaka kugukunda, Yezu wanjye
Indirimbo
Ingoma y'Imana yaje muri mwe
Mwicuze, mwigomwe, mwambaze, mwakire Umukiza
Mwicuze, mwigomwe, mwambaze, mugende mu nzira ze.
+ Ku izina ry'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, amen.
UMUNSI WA GATANDATU
(Kuwa 21 Ukuboza)
+ Ku izina ry'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, amen.
Nyagasani Yezu, Wowe Rumuri rw’isi, ukiyiriho wabereye Imana Data umuhamya uyinogeye! Wowe wahanze ubuzima, Wowe Rumuli rwavuye ku rundi, warabyawe ntiwaremwe.
Turakwinginze ngo utugwirize inema twubahirize amategeko y'Imana kandi twibereho mu buzima buzira inenge nta makemwa, kugeza ubwo uzigaragaza ukaduhishurira Imana Data nk'Umwami w'abami n'Umutegetsi w'abategetsi, utuye mu Rumuli rudahangarwa, rutigeze rubonwa bibaho, Yo Nyirububasha buhanitse kandi butagira iherezo.
V: Yezu, Mana Mwana, utubabarire
R: Tubone guhabwa ibyo twasezeranyijwe nawe Mukiza wacu, Yezu Kristu watuvukiye i Betelehemu, ukaba Umucunguzi w'isi.
Ndakuramutsa Mariya (1)
Hubahwe Imana Data (1)
Dusabe:
Yezu, Mwana w'Imana Mutagatifu rwose, girira ko wavukiye mu kiraro i Betelehemu, uduhe inema yo gusobanukirwa, gukunda no gukurikiza inyigisho zo kubaho mu kwicisha bugufi, nk’uko wabitwigishije kenshi, ubinyujije mu mibereho yawe mitagatifu.
Ngwino uduhuze imitima kandi uyitegurire gusobanukirwa no kwakira ibyishimo n’imigisha ya Noheli, kugira ngo dushobore kugera ikirenge mu cyawe, twigana imigenzo yawe mitagatifu, iy’Umubyeyi wawe Bikira Maria, n’iy’Umurinzi wawe Yozefu Mutagatifu, kugira ngo roho zacu ndetse n’iz’isi yose zirokoke, tubikesha ibyiza bitagereranywa turonkera mu guhara ikuzo ry'Ijuru, mu kwicisha bugufi, no mu rupfu rugayitse wagiriye ku musaraba boshye umugome.
-Yezu Mwana w Imana, ndagukunda mbinyujije mu mutima utagira inenge w' Umubyeyi Bikira Mariya.
- Yezu, Imana Mwana, dukize Herodi n’abandi banzi bashaka kuroha roho zacu.
- Mubyeyi Mariya utasamanywe icyaha, ha roho zacu kwakira Yezu Umwana wawe mutagatifu. Muhe gutura muri twe, hamwe n’Imana Data na Roho Mutagatifu.
- Yezu Mana Mwana, ukundwa kandi ugakunda, igarurire roho yanjye. Nyiguhaye ntizigama, ni Wowe wenyine nkunda kandi nzakunda ubuziraherezo.
Amen!
Indirimbo
Nimwagure ayo marembo
Bategeka b'iyi si
Nimwitegure Umukiza,
Atahe imitima.
+ Ku izina ry'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, amen.
UMUNSI WA KARINDWI
(Kuwa 22 Ukuboza)
➕ Ku izina ry'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, amen.
Yezu wanjye, ngwino uvukire mu mutima wanjye. Yezu Rumuri rw’isi, ndi uwawe wese. Roho yanjye yuzuye urukundo, ikagukurikira guhera i Betelehemu kugeza i Kalvaliyo, ndetse no mu gihe cy’iremwa ry’Ukaristiya, yo gitambo n’ifunguro. Iyo roho yanjye izahora ikuririmbira igira iti: " Singizwa Rukundo rudashira. Nyagasani, ngutuye urukundo ngukunda mbinyujije ku Mubyeyi Bikira Mariya". Mbera ifunguro ry’ubuzima bwanjye bwose ku isi, kandi igihe cyose unture Umwamikazi w’Urumuri.
V: Yezu, Mana Mwana, utubabarire
R: Tubone guhabwa ibyo
twasezeranyijwe nawe Mukiza wacu, Yezu Kristu watuvukiye i Betelehemu, ukaba Umucunguzi w'isi.
Ndakuramutsa Mariya (1)
Hubahwe Imana Data (1)
Dusabe:
Yezu, Mwana w'Imana Mutagatifu rwose, girira ko wavukiye mu kiraro i Betelehemu, uduhe inema yo gusobanukirwa, gukunda no gukurikiza inyigisho zo kubaho mu kwicisha bugufi, nk’uko wabitwigishije kenshi, ubinyujije mu mibereho yawe mitagatifu.
Ngwino uduhuze imitima kandi uyitegurire gusobanukirwa no kwakira ibyishimo n’imigisha ya Noheli, kugira ngo dushobore kugera ikirenge mu cyawe, twigana imigenzo yawe mitagatifu, iy’Umubyeyi wawe Bikira Maria, n’iy’Umurinzi wawe Yozefu Mutagatifu, kugira ngo roho zacu ndetse n’iz’isi yose zirokoke, tubikesha ibyiza bitagereranywa turonkera mu guhara ikuzo ry'Ijuru, mu kwicisha bugufi, no mu rupfu rugayitse wagiriye ku musaraba boshye umugome.
-Yezu Mwana w Imana, ndagukunda nisunze Umutima utagira inenge w' Umubyeyi Bikira Mariya.
- Yezu Mana Mwana, Wowe mizero yanjye, ku bw'ibikorwa byawe by'agatangaza, duhe kukwiringira byuzuye.
- Yezu Mana Mwana, Buhanga buhoraho, duhe guhorana ubumenyi igihe cyose, kandi udutoze kugira urukundo rudashira, nk'urwatumye wicisha bugufi, ukemera kuba umwana w'umuntu.
- Yezu Mana Mwana, Wowe wahisemo kubaho mu bukene bukabije, duhe kwitandukanya n’iby’isi kugira ngo tubone kuronka urukundo rwawe rutagatifu no kuzaba mu bagenerwamurage bawe.
Indirimbo
Nta cyaha Nyagasani atababarira
Nimumuhe ibyanyu byose
Abareme bundi bushya.
➕ Ku izina ry'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, amen.
UMUNSI WA MUNANI
(Kuwa 23 Ukuboza)
➕ Ku izina ry'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, amen.
Yezu Wanjye, ngwino uvukire mu mutima wanjye!
Yezu ugwa neza, Rumuli ruhoraho, Soko y'Urukundo rudacogora, Bushyinguro bw'ubumana, uratwunge nawe mu ihirwe ry'Ijuru.
Gira ubuntu uhurize mu bumwe imitima y'intumwa zawe, nk'uko Umubyeyi wawe adasiba kubisaba. Yezu Mwiza, Bugwaneza buhoraho, kongeza imitima yacu uduhishe mu Mutima wawe Mutagatifu maze utugire abahamya b'urumuri.
V: Yezu, Mana Mwana, utubabarire
R: Tubone guhabwa ibyo twasezeranyijwe nawe Mukiza wacu, Yezu Kristu watuvukiye i Betelehemu, ukaba Umucunguzi w'isi.
Dawe uri mu Ijuru (1)
Ndakuramutsa Mariya (1)
Hubahwe Imana Data (1)
Dusabe:
Yezu, Mwana w'Imana Mutagatifu rwose, girira ko wavukiye mu kiraro i Betelehemu, uduhe inema yo gusobanukirwa, gukunda no gukurikiza inyigisho zo kubaho mu kwicisha bugufi, nk’uko wabitwigishije kenshi, ubinyujije mu mibereho yawe mitagatifu.
Ngwino uduhuze imitima kandi uyitegurire gusobanukirwa no kwakira ibyishimo n’imigisha ya Noheli, kugira ngo dushobore kugera ikirenge mu cyawe, twigana imigenzo yawe mitagatifu, iy’Umubyeyi wawe Bikira Mariya, n’iy’Umurinzi wawe Yozefu Mutagatifu, kugira ngo roho zacu ndetse n’iz’isi yose zirokoke, tubikesha ibyiza bitagereranywa turonkera mu guhara ikuzo ry'Ijuru, mu kwicisha bugufi, no mu rupfu rugayitse wagiriye ku musaraba boshye umugome.
Yezu, Mwana Mana, Wowe mbaraga zacu, ngwino uvune abana bawe, bakomereze mu ngabire zawe.
Yezu, Rumuli rw'isi, ha imitima yose kukumenya no kugukunda. Yezu, Mucyo w'imitima y'abakwemera, murikira abanyabyaha ubahishurire uburyo wabitangiye mu Rukundo ruhanitse ugira ngo batazacibwa.
Yezu, Wowe uboneshereza roho zose, ongera wereke abari mu kaga ko ugikora ibitangaza nk'uko byahozeho.
Indirimbo
Nimutegure amayira ya Nyagasani
Ari bugufi, ari bugufi
Mumutegurire imitima itatse ubutungane.
- Dore umukobwa w'isugi agiye gusama inda
Maze azabyare Umwana w'umuhungu. - Uwahozeho kandi uzahoraho
Uw'intangiriro n’uwiherezo.
UMUNSI WA CYENDA
(Kuwa 24 Ukuboza)
Tugeze ku munsi wa nyuma wa Noveni yo kwitegura Noheli. Mbega urugendo rwiza tumazemo iminsi icyenda ! Mbega kuryoherwa no gutegereza Umucunguzi ugiye kutuvukira ! Turahita kandi dutangira indi noveni yo kwitegura umwaka mushya twisunze Umuryango Mutagatifu w'i Nazareti (Yezu, Mariya na Yozefu).
➕ Ku izina ry'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, amen.
Mana Data, Wowe utwihaye mu mwana muto, fungura imitima yacu, uyisukure, maze tubashe kumwakira, aze ature muri twe.
Turagushimiye Mubyeyi Bikira Mariya, wowe wadufashe ukuboko ukaba utugejeje i Betelehemu, aho twiteguye mu masaha macye, kwakira inkuru y'umukiro no kuramya Imana Mwana.
Mubyeyi Bikira Mariya, dushyikirize Umucunguzi, tumuramye.
Yezu Mwana w'Imana, ngwino uvukire mu mutima wanjye !
Yezu Mwana w'Imana, Rukundo rutumurikiye, fungura imitima, uhoshe inkuba z'imiyaga zayigaruriye, uhoshe n'intambara z'urudaca wongere utwibutse amasezerano twagiranye n'Uhoraho. Tubigusabye ku bw'ububabare bwari buguteganirijwe wagiriye ku musaraba utwitangira. Dutegeke turakumvira.
V: Yezu, Mana Mwana, utubabarire.
R: Tubone guhabwa ibyo twasezeranyijwe nawe Mukiza wacu, Yezu Kristu watuvukiye i Betelehemu, ukaba Umucunguzi w'isi.
Dawe uri mu Ijuru (1)
Ndakuramutsa Mariya (10)
Hubahwe Imana Data (1)
Dusabe:
Yezu, Mwana w'Imana Mutagatifu rwose, girira ko wavukiye mu kiraro i Betelehemu, uduhe inema yo gusobanukirwa, gukunda no gukurikiza inyigisho zo kubaho mu kwicisha bugufi, nk’uko wabitwigishije kenshi, ubinyujije mu mibereho yawe mitagatifu.
Ngwino uduhuze imitima kandi uyitegurire gusobanukirwa no kwakira ibyishimo n’imigisha ya Noheli, kugira ngo dushobore kugera ikirenge mu cyawe, twigana imigenzo yawe mitagatifu, iy’Umubyeyi wawe Bikira Mariya, n’iy’Umurinzi wawe Yozefu Mutagatifu, kugira ngo roho zacu ndetse n’iz’isi yose zirokoke, tubikesha ibyiza bitagereranywa turonkera mu guhara ikuzo ry'Ijuru, mu kwicisha bugufi, no mu rupfu rugayitse wagiriye ku musaraba boshye umugome.
Yezu, Rumuri rw’Imitima, Wowe waremye umucyo, shyira abakozi bafite ububasha buva mu ijuru mu busitani bwawe, ibitangaza bakora bitubere ubuhamya, bidukomereze ukwemera.
Ngwino utubohore, utubere imbaraga n’ibyishimo byacu, twe abana n'intumwa bagaragiye Umubyeyi w’Imana.
Uyobore kandi ukomeze Uhagarariye Kristu ku isi, Papa wacu, muri ibi bihe by'amage.
Amina!
Indirimbo
Ndakuramutsa Mutoni (×2)
Nyagasani ari kumwe nawe
Ari kumwe nawe Mutoni mwiza.
- Malayika Gaburiyeli, yatumwe n'Imana ku mukobwa w'isugi
Witwa Mariya, aramubwira ati: - Mariya yumvise ayo magambo agira ubwoba
Malayika aramubwira ati:
"Wigira ubwoba Mariya, dore ubu ugiye gusama inda,
ukazabyara umuhungu, maze ukazamwita izina rya Yezu". - "Azaba Umuntu ukomeye, kabdi bazamwita mwene Nyirijuru
Nyagasani Imana azamwegurira ingoma ya se Dawudi
Kandi ingoma ye ntizashira."
Miryango y'isi yose, nimugire Noheli nziza
Umuremyi w'isi yose, yatashye iwacu mu bantu.
Traduction libre / Ensemble vers Jésus.