Penetensiya

Penetensiya

ISAKRAMENTU RYA PENETENSIYA

Isakaramentu rya Penetensiya rigaragaza imbabazi Yezu agirira abanyabyaha. Iryo Sakaramentu rikomeza izombabazi mu bantu b'ibihe byose. Ni ihuriro ry'Imana y'urukundon'umuntu w'umunyabyaha. Ni Isakaramentu ry'ibyishimon'amizero dukwiye guhabwa twese kuko ntawe ukunda Imanan'abavandimwe be uko yabitegetswe. Yezu yahaye intumwaze ububasha bwo gukiza ibyaha mu izina rye igihe yazibwiraga ati “Nimwakire Roho Mutagatifu. Abo muzakizaibyaha bazabikizwa, abo mutazabikiza bazabigumana.” (Yh 20, 23).

Kubera akamaro gakomeye k'iryo sakaramentu, abakristubakwiye kurihabwa kenshi. Ni itegeko rya Kiliziya kuyihabwa nibura rimwe mu mwaka.

Muri Kiliziya Gatolika hari uburyo butatu bwo guhabwa iryoSakaramentu:

Uburyo bwa mbere: kuyitegura no kuyihabwa buri muntuukwe.

Uburyo bwa kabiri: kuyitegura hamwe n'abandi mumuhimbazo w’isakaramentu rya Penetensiya no guhabwaimbabaz buri muntu ukwe.

Uburyo bwa gatatu: kuyitegura hamwe n'abandi mu muhimbazo w’Isakaramentu rya Penetensiya no kuyihabwa muri rusange.

Hano turibanda ku buryo bwa mbere kuko ari bwo buryo bukunze gukoreshwa muri Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda.

V.: Ku izina ry'Imana Data, na Mwana, na RohoMutagatifu.

R.: Amen.

V.: Imana imurikira mitma yacu,niguhe kumenya ibyaha byawe,no kuzirikana impuhwe zayo.

R.: Amen.

* Ibyagufasha kwisuzuma

Mperuka ryari guhabwa Penetensiya? Nahawe Abusolusiyo? Sinayihawe? Hari icyaha nibagiwe? Hari icyo nahishe? Nagerageje koko kwisubiraho? Natanze icyiru naciwe? Ibyo nategetswe narabikoze? Nko gusubiza iby’abandi? Kwigorora n’abo tuzirana? Nakurikije inama zose nagiriwe cyangwa nararangaye?

Mu mategeko y’Imana: ninibuke ukuntu nsenga. Njya ndangara? Nitekerereza ibindi? Nkinisha abandi mbabuza gusenga? Hari ubwo njya mu by’abapfumu n’iby’abarozi? Imuhira ndasenga? Mu kiliziya nifata nte? Aho njya ngira isoni z’uko ndi umukristu?

Nubaha nte izina ry’Imana? Hari ubwo njya ndisuzugura mu bandi? Nko kurirahira? Nko kugira imyifatire itubahisha Imana, imbere y’abo tudahuje ukwemera? Hari ubwo njya ntanga urugero rubi rugusha abandi, cyane cyane abo nshinzwe?

Misa y’Icyumweru nyitegura nte? Hari ubwo nyisiba nta mpamvu kubera umwete muke? Hari ubwo nabujije abandi kuyumva? Hari ubwo njya nteganya imirimo nkora, cyangwa nkoresha abandi bikatubuza kumva Misa y’icyumweru? Iyo ngize impamvu intera gusiba Misa cyangwa umuhimbazo wo ku Cyumweru nshaka ubundi buryo bwo gusenga Imana no gutagatifuza umunsi wayo?

Ababyeyi banjye tubanye dute? Uwo twashakanye tubanye dute? Nta makosa akomeye cyangwa yoroheje njya mugirira, kandi akaba akomeretsa urukundo rwacu? Abana banjye mbakunda kibyeyi? Mbamariye iki? Mbyara abo nshoboye kurera? Njya nibuka ko nabaragijwe n’Imana? Abo nshinzwe bose, abo nduta bose, abo nkoresha bose, mbaha urugero ki? Nababereye itara cyangwa igitsitariro? Hari icyo mariye umuryango wanjye wa Kiliziya Gatolika, ari mu muryangoremezo, muri santarali, muri Paruwasi? Mbese mfatanya n’abandi mubyo nshoboye?

Hariho abantu nishe mu mutima wanjye? Hari abo tuzirana? Hari abo nifuriza nabi? Hari uwo tugomba kwigorora? Hari uwo nasagariye? Hari ubwo nagiye mu nteko y’abagiranabi, mu magambo cyangwa mu bikorwa? Hari ubwo narangaranye umurwayi agakurizaho gupfa? Mfasha nte abababaye? Marira iki abakene?

Nifashe nte mu byerekeye ubusugi bw’umubiri n’umutima wanjye; mu bitekerezo, mu magambo, mu bikorwa? Ndi njyenyine, ndikumwe n’abandi, njya nibuka ko ndi ingoro y’Imana? Mbese singusha abandi mu bishuko? Mbese hari ubwo mbagira inama nziza?

Ibintu by’abandi mbifata nte? Ndabyiba? Mbipfusha ubusa? Ndabitagaguza? Mbyitaho? Ndabigambanira? Njya ngura ibyibano? Nishyura imyenda ndimo? Mpishira ibisambo? Aho sinikubira ibintu byagombye gufasha benshi? Ntanga cyangwa nakira ruswa? Nkorana umurava imirimo nshinzwe?

Ndabeshya? Mbeshyera abandi? Ndavugaguzwa? Nzigama ibanga? Ndazimura? Nkeka abandi? Ndateranya? Ndahimana? Ndahariranya mu magambo? Nsimbarara kubitekerezo byanjye? Nkunda ukuri, kandi ndakurengera igihe cyose?

Nifashe mu bukristu bwanjye bwa buri munsi? Mpabwa amasakaramentu? Mvuga nte amasengesho? Ngira ubunebwe? Hari ubwo njya ntegeza ukwemera kwanjye ibyakwangiza? Njya nibuka ko umukristu arangwa n’urukundo? Ngaho nirumurikire, nisuzume neza.

* Uko birega:

Dawe unyikirize kuko nacumuye rwose, kuva ubwo mperuka guhabwa Penetensiya hashize...; nahawe abusolusiyo, natanze icyiru, ibyaha byanjye ni ibi..., ari ibyo nibutse, ari ibyo nibagiwe, byose ndabyihamije, ngira ngo Imana inkize; nawe Dawe, umpe imbabazi niba usanze nzikwiye.

* Isengesho ryo kwicuza ibyaha

Nyagasani, ibyaha nakugiriye byose ndabyanze, kuko binteranya nawe, bikadutandukanya kandi ari wowe untunga, ukandengera iteka; kandi ndabyangira ko byicishije Yezu Kristu Umwana wawe ukunda. Dawe ubinkize, sinshaka kubisubira, ndashaka kuba uwawe.

Cyangwa : 

Mana yanjye, ibyaha nakugiriye byose ndabyanze, ari ibibi nakoze, ari n’ibyiza ntakoze. Ndabyicujije kuko naguhemutseho, ari Wowe Bwiza budashira, ukwiye gukundwa kuruta byose. Mfashijwe nawe, niyemeje nkomeje kwihana, kutongera gucumura ukundi, no kwirinda ibintera gukora icyaha. Nyagasani, girira ububabare bwa Yezu Kristu Umukiza wacu, maze umbabarire.

* Imbabazi z’ibyaha n’icyiru:

Umusaseridoti arambuye ibiganza (cyangwa ikiganza cy’iburyo gusa) ku mutwe w’uwicuza, akamuha abusolusiyo avuga ati: 

Imana Data Nyir’impuhwe, ibigirishije urupfu n’izuka by’Umwana wayo, yiyujuje n’isi, yohereza Roho Mutagatifu gukiza ibyaha, nawe nikugirire imbabazi, iguhe n’amahoro, ibikoresheje umurimo mutagatifu wa Kiliziya. Nanjye rero, mu izina ry’Imana + Data, na Mwana, na Roho Mutagatifu, ngukijije ibyaha byawe. 

R.: Amen. 

V.: Jyana amahoro ya Kristu. 

R.: Urayahorane nawe.