Rozari

Rozari

AMASENGESHO YO KWIYAMBAZA BIKIRA MARIYA

ROZALI NTAGATIFU

Rozari Ntagatifu ibitse ibanga rikomeye ry’Ubuzima bwa Yezu Kristu ku buzima bw’Umukirisitu imuhuza n’Imana.
Kuvuga Rozari bikorwa abantu basenga, bazirikana ubuzima bwa YEZU kuva ataravuka kugeza arangije ubutumwa bwe ku isi agasubira mu Ijuru amaze kuzuka mu bapfuye…

Rozari ntagatifu ni iki ?

Rozari ni isengesho rikorwa hifashishijwe ishapule. Ni Rozari ya Bikira Mariya nk’uko Papa Pawulo wa II abivuga : ni isengesho ryasakaye ku isi buhoro buhoro mu kinyagihumbi cya kabiri, ku bw’imbaraga z’Imana ryakunzwe na benshi mu batagatifu kandi rishyigikirwa n’ubuyobozi bwa Kiliziya. Ni isengesho rifite agaciro gakomeye ryeze, ryera kandi rizakomeza kwera imbuto z’ubutungane igihe cyose abakristu bazashobora kuvumbura ubukungu buhishe mu ishapule. Ibyo bigasobanura : « Kwinjira wese mu iyobera ryo gushengerera Kristu we mahoro yacu ».

Mu by’ ukuri isengesho rya Rozari ni isengesho ryo kurangamira no gushengerera. Bitabaye ibyo ryaba ryambuwe agaciro karyo.
Papa Pawulo wa 6 we agira ati : « Isengesho rya Rozari ritazirikanyweho ngo habeho gushengerera no kurangamira Kristu ryaba rimeze nk’umubiri utagira Roho. No kurivuga wirukanka ugirango urangize umuhango byaba bidatandukanye n’ibyo Yezu avuga agira ati : « Igihe musenga ntimugasukiranye amagambo nk’abapagani batazi Imana, bibwira ko amagambo menshi ariyo atuma bumvwa »(Mt6,7).

Amasezerano cumi n'atanu y'Umwamikazi wa Rozari

Ayo masezerano yahishuriwe Umuhire Alain de la Roche, wabaye intwari mu kwamamaza Rozari mu gihe cye. Bikira Mariya yamubwiye ko asezeranyije abavuga Rozari, byibuze ishapule, ibi bikurikira:

(1) Uzakomera ku kuvuga Rozari azaronka inema zose azasaba.

(2) Bikira Mariya yasezeranyije abavuga Rozari ku buryo bwimazeyo ko azabarinda by'umwihariko kandi akabaha n'ibyiza byinshi.

(3) Rozari izababera ingabo ibakingira umuriro w'iteka, ibatsindire ingeso mbi, ibarinde ibyaha ndetse itsinde ubuyobe.

(4) Rozari izameza muri bo imigenzo myiza kandi izafasha roho kuronka impuhwe z'Imana ; izasenya mu mitima urukundo rw'isi irusimbuze urukundo rw'Imana rutera kurarikira iby'ijuru kandi bizahoraho iteka. Roho nyinshi zizitagatifuza kuri ubwo buryo !

(5) Bikira Mariya yasezeranye ko umwisunga yifashishije Rozari atazazimira.

(6) Uvuga Rozari n'umutima we wose, azirikana amibukiro yayo, ntazapfa urupfu rubi ; niba ari umunyabyaha, azicuza; niba ari intungane azaguma mu nzira nziza; uko bizagenda kose azaronka ubugingo bw'iteka.

(7) Abashishikarira kuvuga Rozari, ntibazapfa Kiliziya itabatabaye (badahawe Ugusigwa kw'abarwayi).

(8) Bikira Mariya yavuze ko yifuza ko abavuga Rozari bose, mu buzima bwabo ndetse no mu gihe cyo gupfa, babona urumuri n'inema zose, ndetse bakanagira uruhare ku byiza abatagatifu baronse.

(9) Bikira Mariya yasezeranyije abayivuga ko azabakura muri Purgatori bidatinze.

(10) Yasezeranyije ko abana bakunda Rozari bazahabwa ikuzo ryihariye mu ijuru.

(11) Icyo umuntu azasaba yifashishije Rozari azagihabwa.

(12) Bikira Mariya yasezeranye ko azaba hafi abamamaza Rozari ye kandi abafashe mu byo bakeneye byose.

(13) Bikira Mariya yaronse ku Mwana we Yezu ko abari mu matsinda ya Rozari, abatagatifu bose bo mu ijuru bazababera abavandimwe muri ubu buzima no mu gihe cyo gupfa.

(14) Bikira Mariya yasezeranye ko abavuga Rozari ari abana be akunda cyane, bakaba n'abavandimwe ba Yezu Kristu.

(15) Gukunda kuvuga Rozari ni ikimenyetso kigaragara ko wagenewe ihirwe.

AMIBUKIRO YA ROZARI NTAGATIFU

A. AMIBUKIRO YO KWISHIMA

Akoreshwa kuwa Mbere no kuwa Gatandatu

Amibukiro yo kwishima atwibutsa ukwigira umuntu kwa Jambo, n’ubuzima bwe kuri iyi si, mu mibereho ye nk’abantu, atagize icyo abitandukanyaho keretse icyaha.

1. Gaburiyeli Mutagatifu abwira Mariya ko azabyara Umwana w’Imana
- Dusabe inema yo koroshya

Malayika aza iwabo, aramubwira ati "Ndakuramutsa Mutoni w'Imana, Nyagasani ari kumwe nawe...Dore ugiye gusama inda, ukazabyara umuhungu, maze ukazamwita izina rya Yezu". Mariya aravuga ati "Ndi umuja wa Nyagasani, byose bimbeho nk'uko ubivuze". Lk 1, 28.31.38.
Mubyeyi, Nyina wa Jambo, duhe kwakirana ukwemera ijambo ry'Imana no guhorana umutima wiyoroshya urumbukaho imbuto izatuma tubarirwa mu bahire.

2. Bikira Mariya ajya gusura Elizabeti Mutagatifu
- Dusabe inema yo gukundana

Elizabeti yuzura Roho Mutagatifu, arangurura ijwi ati "Wahebuje abagore bose umugisha, n’Umwana utwite arasingizwa. Mbikesha iki kugira ngo nyina w’Umutegetsi wanjye angenderere?" Lk 1, 41-43.
Mubyeyi, Nyina wa Jambo, duhe kujya gushyira Kristu abavandimwe bacu turangwa n'urukundo n'ukwemera.

3. Yezu avukira i Betelehemu
- Dusabe inema yo kutita ku by'isi

Mariya abyara umuhungu we w’imfura, amworosa utwenda, amuryamisha mu kavure, kuko nta wundi mwanya ukwiye bari babonye aho bacumbika. Lk 2,7.
Mubyeyi, Nyina wa Jambo, duhe umutima w'abakene, kugira ngo tuwakiriremo Kristu kandi tumukunde n'umutima wacu wose.

4. Yezu aturwa Imana mu Ngoro Ntagatifu
- Dusabe inema yo kumvira abadutegeka.

Umunsi w’isukurwa ryabo wategetswe na Musa uragera, bamujyana i Yeruzalemu kumutura Nyagasani. Lk 2,22.
Mubyeyi, Nyina wa Jambo, turakwinginga natwe uduture tukiri muri iyi si, kugira ngo uzatwinjize mu ngoro y'ikuzo mu ijuru.

5. Bikira Mariya abona Yezu yigishiriza mu Ngoro Ntagatifu
- Dusabe inema yo kutiganyira kwigisha abantu.

Hashize iminsi itatu bamusanga mu Ngoro y'Imana, yicaye hagati y’abigisha, abateze amatwi kandi abasiganuza. Lk 2,46.
Mubyeyi, Nyina wa Jambo, ha abashaka Yezu kumusanga muri Kiliziya Ntagatifu kandi natwe guhorana na We mu ngoro y'umutima wacu.

B. AMIBUKIRO Y’URUMURI

Kuwa Kane no ku minsi mikuru


Amibukiro y'urumuri yerekana ibice by’ingenzi by’ubuzima bwa Yezu mu mibereho ye rusange hamwe n’abantu yaje gucungura.

1. Yezu abatirizwa muri Yorudani
- Dusabe inema yo gukomera ku masezerano ya Batisimu

Yezu amaze kubatizwa, ako kanya ava mu mazi. Ubwo ijuru rirakinguka: abona Roho w’Imana amanuka nk’inuma, amuhagarara hejuru. Ubwo ijwi rituruka mu ijuru rivuga riti «Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira.» Mt 3,16-17.

2. Yezu agaragaza ububasha bwe mu bukwe bw’i Kana
- Dusabe inema yo kubaho mu budahemuka

Divayi imaze gushira, Nyina wa Yezu aramubwira ati "Nta divayi bagifite". Yezu abwira abaherezaga "Nimwuzuze amazi izo ntango". Barazisendereza kugera ku rugara. Arongera arababwira ati "Ngaho noneho nimudahe mushyire umutegeka w'ubukwe". Aha i Kana mu Galileya ni ho Yezu yatangiye ikimenyetso cye cya mbere, maze agaragaza ikuzo rye, abigishwa be baramwemera. Yh 2,1-11.

3. Yezu atangaza Ingoma y'Imana
- Dusabe inema yo kugarukira Imana

Yohani amaze gutangwa, Yezu aza mu Galileya. Yamamaza Inkuru Nziza y’Imana, avuga ati «Igihe kirageze, none Ingoma y’Imana iregereje. Nimwisubireho maze mwemere Inkuru Nziza!» Mk 1, 14-15.

4. Yezu yihindura ukundi
- Dusabe inema yo kumurangamira no kumwumvira

Hashize iminsi itandatu, Yezu ajyana na Petero, na Yakobo, na Yohani umuvandimwe we ukwabo mu mpinga y’umusozi muremure. Nuko yihindurira ukundi mu maso yabo: uruhanga rwe rubengerana nk’izuba, imyambaro ye yererana nk’urumuri. Mt 17,1-2.

5. Yezu arema Ukaristiya
- Dusabe inema yo kumuhabwa neza

Hanyuma afata n’umugati, ashimira Imana, arawumanyura, awubahereza avuga ati «Iki ni umubiri wanjye ubatangiwe; mujye mubikora namwe bibe urwibutso rwanjye.» Barangije kurya, n’inkongoro ayigenzereza atyo, avuga ati «Iyi ni inkongoro y’Isezerano rishya, rishingiye ku maraso yanjye abamenewe. Lk 22,19-20.

C. AMIBUKIRO Y’ISHAVU

Kuwa Kabiri no kuwa Gatanu

Amibukiro y'ishavu atwibutsa ko Yezu wari umuntu akaba n’Imana yababaye, yahuye n’ibizazane nk’ibyacu, arakubitwa, arabambwa kandi apfira ku musaraba.

1. Yezu asambira mu murima w’i Getsemani
- Dusabe inema yo kwanga ibyaha

Nuko arababwira ati «Umutima wanjye urashavuye byo gupfa; nimugume aha, kandi mube maso hamwe nanjye.» Hanyuma yigira imbere gato, agwa yubitse amaso, asenga agira ati «Data, niba bishoboka, iyi nkongoro ice kure yanjye! Nyamara ntibibe uko jye nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka!» Mt 26, 38-39.
Mubyeyi wababaye cyane, duhe ukwicuza gushyitse kw'ibyaha byacu byose no kwakirana urukundo ibyo Imana idushakaho byose.

2. Yezu bamukubita
- Dusabe inema yo kutararikira ingeso mbi

Nuko Pilato abarekurira Barabasi; naho Yezu, amaze kumukubitisha ibiboko, aramubegurira ngo abambwe ku musaraba. Mt 27, 26.
Mubyeyi wababaye cyane, duhe kwiyumanganya mu bitubabaza no kubamba kamere mbi yacu, tubigirira Kristu watwitangiye.

3. Yezu bamutamiriza ikizingo cy’amahwa
- Dusabe inema yo kutinubira ibyago

Nuko abasirikare baramwambura, bamwambika igishura gitukura, hnyuma baboha n'ikamba ry'amahwa, barimutamiriza mu mutwe. Mt 27, 27-28.
Mubyeyi wababaye cyane, duhe ingabire yo gukunda abanzi bacu no gusabira abadutoteza nk'uko Yezu Kristu yabidutegetse.

4. Yezu aheka umusaraba
- Dusabe inema yo kwemera icyo Imana idutegeka

Nuko bafata Yezu, maze agenda yikoreye umusaraba we, yerekeza ahantu hitwa «ku Kibihanga», mu gihebureyi hakitwa «Gologota». Yh 17, 19.
Mubyeyi wababaye cyane, duhe ubutwari bwo gutwara umusaraba wacu wa buri munsi dukurikiye Kristu kugira ngo dushobore guhongerera ibyaha byacu n'ibya bagenzi bacu.

5. Yezu apfira ku musaraba
- Dusabe inema yo gukunda Yezu na Mariya

Nuko Yezu arangurura ijwi ati «Dawe, nshyize ubuzima bwanjye mu maboko yawe.» Amaze kuvuga atyo, araca. Lk 23, 46.
Mubyeyi wababaye cyane, dukoranyirize twese iruhande rw'Umusaraba wa Yezu, kugira ngo tuhasorome imbuto z'umukiro w'iteka Yezu yaturonkeye mu rupfu rwe, kandi twunge ubumwe nyakuri muri Yezu Kristu Umwami wacu.

D. AMIBUKIRO Y’IKUZO

Akoreshwa kuwa Gatatu no ku Cyumweru

Amibukiro y'ikuzo atwereka byimazeyo ko Yezu yatsinze icyaha, icyago n’urupfu maze akazuka ku munsi wa gatatu, nk’uko byari byaranditswe, nuko azamukira mu ijuru yicar a iburyo bw’Imana Data. Ni aha ngaha kandi tuzirikana byuzuye, Bikira Mariya apfa akajyanwa mu ijuru hanyuma akimakazwa, tukaboneraho rero dusaba inema yo gupfa neza, kumwizera no kuzabana na we mu ngoma y’ijuru, aho aganje asangiye ikuzo n’Umwana we.

1. Yezu azuka
- Dusabe inema yo gutunganira Imana

Ariko wa mumalayika araterura, abwira abagore ati «Mwebweho mwitinya! Nzi ko mushaka Yezu wabambwe ku musaraba. Ntari hano, yazutse nk’uko yari yabivuze; nimuze mwirebere aho yari arambitse. Mt 28, 5-6.
Mubyeyi ukwiye kubahwa, duhe kwemera dukomeje Yezu Kristu wazutse no guhorana ukwizera dutegereje amaza ye mu ikuzo.

2. Yezu asubira mu Ijuru
- Dusabe inema yo kwifuza kuzajya mu ijuru.

Hanyuma abajyana ahagana i Betaniya, maze arambura amaboko abaha umugisha. Igihe akibaha umugisha, atandukana na bo ajyanwa mu ijuru. Nuko bagahora mu Ngoro basingiza Imana. Lk 24, 50-53.
Mubyeyi ukwiye kubahwa, duhe guhorana amizero yo kuzasanga Umwami wacu waducunguye kugira ngo atugabire ubugingo bw'iteka.

3. Roho Mutagatifu aza mu mitima y'intumwa
- Dusabe inema yo gukomera ku mu kwemera

Umunsi wa Pentekositi uragera, bose bakaba bakoraniye hamwe. Ako kanya, umuriri umeze nk’inkubi y’umuyaga uva mu ijuru, maze wuzura mu nzu bari barimo. Nuko haboneka indimi zisa n’iz’umuriro, zigabanya zijya kuri buri muntu muri bo. Ubwo bose buzuramo Roho Mutagatifu, batangira kuvuga mu zindi ndimi, uko Roho abahaye kuzivuga. Intu 2, 1-4.
Mubyeyi ukwiye kubahwa, dusabire natwe roho Mutagatifu akongeze imitima yacu urukundo rw'Imana kandi ahe urwo rukundo no gusakara ku bavandimwe bacu bose muri Yezu Kristu.

4. Bikira Mariya apfa akajyanwa mu Ijuru
- Dusabe inema yo gupfa neza

Nuko Mariya na we aravuga ati «Umutima wanjye urasingiza Nyagasani, kandi uhimbajwe n’Imana Umukiza wanjye. Kuko yibutse umuja we utavugwaga; rwose, kuva ubu amasekuruza yose azanyita umuhire. Lk 1, 46-48.
Mubyeyi ukwiye kubahwa, Wowe wajyanwe mu ijuru, utubere inyenyeri ituyobora kuri Kristu kandi ikazatubonesha ikuzo rye.

5. Bikira Mariya yimakazwa
- Dusabe inema yo kumwizera

Ikimenyetso kigaragara mu ijuru: yari umugore wisesuye izuba, ukwezi kuri mu nsi y’ibirenge bye, naho ku mutwe atamirije ikamba ry’inyenyeri cumi n’ebyiri. Hish 12, 1.
Mubyeyi ukwiye gusingizwa, Imana yakwambitse ikamba, ikugira Umwamikazi w'ijuru n'isi. Turagusaba ngo uduhe amahoro nyayo mu kuri no mu butabera kugira ngo duharanire mbere na mbere Ingoma y'Imana n'ubutungane bwayo.