Tessera

Tessera
This is the title of the web page

AMASENGESHO YA LEGIO ARI KURI TESSERA

1. Amasengesho y'intangiriro

Ku izina ry'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu / Amina.
Ngwino Roho Mutagatifu.
Usanganye imitima y'abakwemera bagukunde.
Wohereze Roho yawe, byose bibe bishya.
N'isi izabone guhinduka.

DUSABE : Mana, Mubyeyi wacu, intumwa zawe wazihinduye abantu bashya kuri Pentekosti ubikoresheje Roho wawe : utubuganizemo uwo Roho wawe, ubwenge bwacu ubuhe urumuri, ukwemera kwacu ugutere imbaraga, imitima yacu uyihe ubutwari, uduhe ibyishimo byo kwinjiza mu bantu urukundo rwa Kristu nk'uko wabihaye intumwa zawe. Tubigusabye muri Kristu Umwami wacu.
Amina.

Nyagasani bumbura umunwa wanjye+./
Ngusingize
Ngwino umfashe Mana yanjye./
Tebuka untabare Nyagasani.
Hubahwe Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu./
Nk'uko bisanzwe iteka bubahwe n'ubu n'iteka ryose./ Amina

Ishapure

Turakuramutsa Mwamikazi nyir’ibambe:
Turakuramutsa wowe utubeshaho ukadushimisha ugatuma twizera./ Twebwe impabe, bene Eva./ Turagutakira duhagaritse umutima./ Turakuganyira dufite intimba,/ kuko tukiri ahantu h'ibyago./ None rero wowe Muvugizi wacu, utwiteho utugirire ibambe/ kandi nitumara guhabuka / uzadusohoze kuri Yezu Umwana wawe wubahwa./ Bikira Mariya nyir’ibambe utunganya ugatuza./
Mubyeyi Mutagatifu w'Imana urajye udusabira.
Tubone guhabwa ibyo Yezu Kristu yadusezeranije.
DUSABE : Mana waduhaye ubugingo bw'iteka, tuburonkewe n'ukubaho, n'urupfu, n'ukuzuka by'umwana wawe w'ikinege, turagusaba ngo ukuzirikana amibukiro ya Rozari ntagatifu ya Bikira Mariya, bidutere gukurikiza ibyo atwibutsa, no kuzahabwa ibyo adusezeranya. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu.
Amina.
Mutima wa Yezu Mutagatifu rwose./ Utubabarire.
Mutima utasamanywe icyaha wa Bikira Mariya./ Udusabire
Yozefu mutagatifu./ udusabire.
Yohani mutagatifu (intumwa) / Udusabire./
Ludoviko Mariya wa Montfort mutagatifu./ Udusabire
Ku izina ry'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu./ Amina

II. Katena ya Lejiyo Mariae

Uyu ni nde uje ? Asa n'umuseke weya./ Mwiza nk'ukwezi./ Abengerana nk'izuba./ Agakangaranya abanzi nk'ibitero bigabwe neza./

Roho yanjye + nisingize Imana./
Umutima wanjye wahimbajwe n'Imana Umukiza wanjye./
Kuko yibutse umuja we utavugwaga / guhera ubu bose bazanyita umuhire./
Kuko ushobora byose yangiriye ibitangaza:/ izina rye rikaba ritunganye.
Ababarira abamwubaha bose. /
Yerekanye ububasha bwe:/ atatanya abikuza mu byo batekereza./
Abakomeye abakura ku ngoma akuza abatavugwa.
Abakennye yabagwirije ubukire: / abakungu bagenda amara masa./
Akiza umwana we Isiraheli yibutse imbabazi ze.! Uko yari yabisezeranyije abasokuruza./ Aburahamu n'urubyaro rwe iteka./ Hubahwe Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu./
Nk'uko bisanzwe iteka, bubahwe n'ubu n'iteka ryose./ Amina.

Uyu ninde uje ?/ asa n'umuseke weya,/ mwiza nk'ukwezi/ abengerana nk'izuba,/ agakangaranya abanzi nk'ibitero bigabwe neza./
Mariya utasamanywe icyaha./
Urajye udusabira twe abaguhungiraho.

Dusabe : Nyagasani Yezu Kristu, Muvugizi wacu kuri So, washatse ko Bikira Mariya mutagatifu umubyeyi wawe n'uwacu atubera umuvugizi kuri wowe, turasaba ko kubw'impuhwe zawe, uzaza wese kugusaba ku byiza uduha, azajya anezezwa no kubihabwa na Mariya.
Amina

III. Amasengesho y'imperuka

Ku izina ry'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu./ Amina.
Mubyeyi mutagatifu w'Imana turaguhungiraho ngo uturengere: /
ntusubize inyuma amaganya tukuganyira mu bukene bwacu,/ maze amakuba duhorana uyadukize./ Mubikira usanganywe icyubahiro ukwiye gusingizwa./ Amina

Bikira Mariya Utasamanywe icyaha Muhesha w'inema zose (cyangwa igisingizo) / Udusabire
Mikayire na Gaburiheli batagatifu / Mudusabire. Bubasha bwo mw'Ijuru mwese mutumwa na Mariya/ Mudusabire
Yohani Batisita mutagatifu / Udusabire
Petero na Paulo batagatifu / Mudusabire.

DUSABE :
Turagusaba Nyagasani, / twe abalejiyo ba Mariya:/ kukwemera twimazeyo no kumwizera bishyitse, / bizaduha gutsinda isi./ Duhe ukwemera gukomeye/ guhimbajwe n'urukundo./ kuzaduha gukora imirimo yacu yose tubitewe gusa n'uko tugukunda, / kukaduha kuba ari wowe tureba iteka muri bagenzi bacu, / no kubakorera ari wowe tugirira./ Duhe ukwemera kudahungabana,/ gukomeye nk'urutare,/ kuzatuma tugumana ituze,/ ntiducogozwe n'ibyago/ n'imiruho y'uku kubaho./ Duhe ukwemera kw'intwari, kuzatuma dushira amanga, tugatangira imirimo ikomeye yo gukuza Imana,/ no gukiza roho z'abantu,/ kandi tukayirangiza. /Duhe ukwemera kubera Lejiyo yacu nk'inkingi y'umuriro,/ iyobora igitero cyacu kijya imbere,/ igakongeza hose umuriro w'urukundo rw' Imana,/ ikamurikira abakiri mu mwijima batwikiriwe n'urupfu,/ igashyushya ab'akazuyazi,/ ikagarura mu bugingo abazikamye mu rupfu rw'icyaha./ Duhe ukwemera kuyobora urugendo rwacu mu nzira y'amahoro,/ kugira ngo nitumara kurwana n'imiruho y'ubu bugingo,/ nta n'umwe uduhemutsemo,/ umutwe wa Lejiyo yacu/ uzakoranire mu bwami bw'urukundo n'ikuzo ryawe. / Amina.

Roho z'abalejiyo bacu bapfuye, n'iz'abakristu bose bapfuye, Imana izibabarire ziruhukire mu mahoro./ Amina.
Ku izina ry'Imana Data, na Mwana, na Roho Mutagatifu./ Amina