Ubusaseridoti

IMIHANGO Y’ISAKRAMENTU RY’UBUSASERDOTI
Isakaramentu ry'Ubusaserdoti rigizwe n'inzego eshatu: Ubudiyakoni, Ubupadiri n'Ubwepiskopi. Umukristu urihawe rimugira umusaserdoti wo mu rwego ahawe.
“Abasaserdoti, n’ubwo batari mu rwego rw'Abepiskopi, kandi mu mikoreshereze y'ububasha bagategekwa n'Abepiskopi, nyamara basangiye na bo icyubahiro cy'ubusaserdoti kandi, ku bw'Isakaramentu ry’Ubusaserdoti bahawe, kimwe na Kristu Umusaserdoti mukuru kandi uhoraho, bagenewe kwigisha Inkuru Nziza, kuragira abayoboke b'Imana no gutura igitambo gitagatifu kuri Alitari, abasaserdoti nyakuri b'isezerano Rishya bahamagariwe gukorera umuryango w'Imana.” (Konsili ya Vatikani II - Rumuri rw'Amahanga).
Nk'uko byagendaga mu gihe cy'Intumwa, isakaramentu ry'Ubusaserdoti ritangwa mu nzego zaryo uko ari eshatu, no kuramburira ibiganza k’urihabwa, hamwe n'isengesho umwepiskopi avuga.
* Dore isengesho ryo gutanga Ubupadiri:
Utube hafi, Nyagasani, Dawe Nyir'ubutagatifu,
Mana ishobora byose igahoraho iteka,
Wowe uha umuntu wese agaciro,
ukaba na Rugaba rw'ingabire zose,
Wowe ibintu byose bikesha kubaho,
wowe byose bikesha kurama:
kugira ngo umuryango wawe
ube imbaga nsaserdoti,
ntuhwema kuwutoramo abambari ba Kristu Umwana wawe,
ukoresheje ububasha bwa Roho Mutagatifu,
maze ukabagabamo inzego zinyuranye.
Na mbere mu Isezerano rya Kera,
imirimo washyizeho ukoresheje imihango mitagatifu
yagenuraga ibizaba nyuma,
yakomeje kujya mbere:
bigeza aho ushinga Musa na Aroni umurimo wo kuyobora
umuryango wawe wose no kuwutagatifuza;
unabatoranyiriza abandi bantu
babungirije mu rwego no mu cyubahiro
kugira ngo bababere abafasha
bashyize hamwe na bo muri uwo murimo.
Nuko igihe Abayisraheli babaga mu butayu,
usakaza umwuka wa Musa mu mitima y'abagabo mirongo irindwi
bazwiho ubwitonzi, na we abagira abafasha be yitabaza buri gihe;
bityo arushaho kuyobora neza imbaga yawe.
Byongeye kandi, bene Aroni wabasakajemo ingabire nyinshi
zisesekaye ku zo wari warahaye se ubabyara,
ugira ngo mu rwego rwo guturira mu ngoro yawe ibitambo,
byari incamarenga y'ibyiza bihebuje bizaza nyuma,
haboneke abantu bahagije bo gukora uwo murimo,
bakurikije Itegeko ryerekeye abaherezagitambo.
Ibihe rero wigeneye bimaze gushyika, Dawe Nyir'ubutagatifu,
ni bwo wohereje ku isi Umwana wawe Yezu Kristu,
aza ari Intumwa yawe nkuru n'Umusaserdoti w'ikirenga,
shingiro ry'ukwemera kwacu.
Ubwe yakwituyeho igitambo kitagira inenge ku bubasha
bwa Roho Mutagatifu,
Kandi Intumwa ze, aho amariye kuzitagatifuza by'ukuri,
aziha kugira uruhare ku butumwa bwe
nuko uzibonera n'abasangirangendo bazifasha,
kugira ngo umugambi wawe wo gukiza bene muntu
wamamazwe ubutaretsa kandi wubahirizwe ku isi hose.
N'ubu ngubu rero, Nyagasani, turagusaba tukwinginga:
ngo ugoboke intege nke zacu, maze ku buntu bwawe
utugwirize bene abo bafasha dukeneye
mu gukora umurimo wa gisaseridoti uturuka ku Ntumwa.
Turakwinginga, Dawe ushobora byose,
ngo uhe uyu mugaragu wawe ingabire
yo kujya mu rwego rw'Abapadiri.
Ongera usendereze mu mutima we
Roho umuha ubutungane; niyakire
umurimo w'ubusaserdoti bwo mu rwego
rwa kabiri utangwa nawe, Nyagasani,
kandi mu mibereho ye yose azabe
koko urugero rw'imigenzereze izira amakemwa.
Nabe umufasha udahinyuka w'urwego rw'Abepiskopi,
kugira ngo amagambo akubiye mu Ivanjili
ashobore kwera imbuto mu mitima y'abantu
biturutse ku nyigisho ze no ku buntu bwa Roho Mutagaifu,
kandi amenyekane hose kugeza ku mpera z'isi.
Nabe hamwe natwe, umugabuzi udahemuka w'amabanga yawe,
kugira ngo umuryango wawe uhore wivugurura ku bwa Batisimu abantu bakesha kuvuka bwa kabiri;
utungwe n'Ukaristiya, ifunguro riturutse kuri alitari yawe,
kandi abanyabyaha babone uko bigorora nawe,
n'abarwayi babone ikiborohereza ububabare.
Nyagasani, nahore ashyize hamwe natwe mu gutakambira impuhwe zawe ubudahwema asabira imbaga y'abakristu ashinzwe, ndetse n'isi yose aho iva ikagera.
Nuko amahanga yose namara gukoranyirizwa kuri Kristu, ahinduke umuryango wawe umwe rukumbi, ugenewe Ingoma yawe byimazeyo kandi bidasubirwaho. Ku bwa Yezu Kristu Umwana wawe n'Umwami wacu, Imana mubana mugategekana mu bumwe bwa Roho Mutagatifu, uko ibihe bihora bisimburana iteka.
Bose: Amen.