Ugukomezwa

IMIHANGO Y’ISAKRAMENTU RY’UGUKOMEZWA
• Kwerekana abakomezwa
Abiteguye gukomezwa bahamagarwa mu mazina yabo, (niba ari bake) cyangwa bagasabwa muri rusange kuza imbere y’Umwepiskopi baherekejwe n’ababyeyi babo ba Batisimu.
• Inyigisho mu magambo make
(Homélie ou Allocution)
Umwepiskopi atanga inyigisho ngufi, agahera ku masomo y’uwo munsi maze agasobanurira ikoraniro ryose (abagiye gukomezwa, ababyeyi babo b’umubiri ndetse n’ababyeyi ba batisimu) ibijyanye n’isakramentu ry’Ugukomezwa. Ashobora kubikora muri aya magambo cyangwa andi asa nayo(bishobotse no mu buryo bw’ikiganiro).
Umwepiskopi: Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kitubwira ko, nk’uko Nyagasani Yezu yabisezeranye, ku munsi wa Pentekositi Intumwa zasenderejwe Roho Mutagatifu, zihabwa n’ububasha bwo guha uwo Roho Mutagatifu abemera; bityo zigasoza ibyakozwe mu ibatizwa. Tuhasoma kandi ko igihe Pawulo Mutagatifu yashyiraga ibiganza ku babatijwe, Roho Mutagatifu yabazagamo.
Abepiskopi bazungura Intumwa, na bo bafite ubwo bubasha. Mu Isakramentu ry’Ugukomezwa, ari Abepiskopi ubwabo cyangwa se batumye, baha Roho Mutagatifu abavutse ubwa kabiri ku bwa Batisimu.
Roho Mutagatifu ababatijwe bahabwa muri iryo Sakramentu, ni We usakaza urukundo rw’Imana mu mitima yacu, ni We utubumbira mu kwemera kumwe no mu butorwe bunyuranye twahamagariwe; bityo rero ni We utagatifuza Kiliziya akanayiremera ubumwe.
None rero, Bavandimwe mwiteguye Ugukomezwa, Roho Mutagatifu mugiye guhabwa arababera ingabire ishyira mu mitima yanyu kashe ye ituma murushaho gusa na Kristu no kuba ingingo za Kiliziya ye. Murishushanya na Kristu ubwo yasigwaga na Roho Mutagatifu, muri Batisimu yahawe na Yohani. Nibwo yatumwe kwamamaza Inkuru nziza ngo akwize ku isi yose urumuri n’urukundo by’uwo Roho Mutagatifu.
Mwebwe ababatijwe, Roho Mutagatifu mwahawe muri Batisimu yarabatagatifuje. Mu Isakramentu ry’Ugukomezwa arabatagatifuza binonosoye: mugiye guhabwa imbaraga za Roho wa Kristu, mugiye kurangwa n’ikimenyetso cy’umsaraba we ku gahanga. Kubera ibyo, mugomba kuba abahamya b’Ibabara rye n’Izuka rye mu bo mubana, ku buryo imibereho yanyu izakwiza hose impumuro nziza ya Yezu Kristu, nk’uko Pawulo Mutagatifu abivuga.
Umubiri wa Kristu ari wo Kiliziya uhabwa ingabire zinyuranye, Roho Mutagatifu azigabagabanya abakristu kugira ngo uwo Mubiri wubakwe mu bumwe no mu rukundo.
None rero, Bavandimwe nkunda, nimube ingingo nzima z’iyo Kiliziya, mugororokere Roho Mutagatifu, mwihatire kugirira neza abantu bose, mugenze nka Kristu wazanywe no kugaragira aho kugaragirwa. Ngaho rero, mbere yo guhabwa Roho Mutagatifu, nimwiyibutse Ukwemera kwa Kiliziya mwamamaje, cyangwa ababyeyi banyu bamamaje umunsi mubatizwa.
• Gusubira mu masezerano ya Batisimu
(Renouvellement des promesses baptismales)
Abakomezwa bahagaze bose imbere y’Umwepiskopi akababaza ati:
Umwepiskopi: Mwanze Shitani n’imihango yayo yose, n’ibyo idushukisha byose ?
Abakomezwa: Turabyanze.
Umwepiskopi: Mwemera Imana Data ushobora, Umuremyi w’ijuru n’isi ?
Abakomezwa: Turamwemera.
Umwepiskopi: Mwemera Yezu Kristu, Umwana we w’Ikinege, Uhoraho, wabyawe na Bikira Mariya, akababara agahambwa, akazuka mu bapfuye, none akaba yicaye iburyo bwa Se ?
Abakomezwa: Turamwemera.
Umwepiskopi: Mwemera Roho Mutagatifu mugiye guhabwa uyu munsi mu Isakramentu ry’Ugukomezwa, ku buryo bwihariye nk’uko Intumwa zamuhawe ku munsi wa Pentekositi ?
Abakomezwa: Turamwemera.
Umwepiskopi: Mwemera Kiliziya Gatolika Ntagatifu, Urusange rw’Abatagatifu, Ikizwa ry’Ibyaha, Izuka ry’abapfuye n’Ubuzima buzahoraho iteka ?
Abakomezwa: Turabyemera.
Umwepiskopi agahamya ko ari ko kwemera Kiliziya yose yamamaza avuga ati:
Nguko Ukwemera kwacu !
Nguko Ukwemera kwa Kiliziya yacu, twese twiyemeje kwamamaza muri Kristu Umwami wacu !
Abakristu bagasubiza bose bati: Amen.
Ubu buryo bushobora gusimburwa n’ubundi bwaboneka cyangwa se indirimbo yabugenewe ifasha ikoraniro ry’abakristu gufatanya bagahamya ukwemera kwabo.
• Amagambo ategura itangwa ry’Isakramentu
(Le Sacrement)
Umwepiskopi agahaguruka abumbye ibiganza kandi akikijwe n’abasaserdoti bifatanyije na we muri uwo muhango, akavuga areba ikoraniro.
Umwepiskopi: Bavandimwe nkunda cyane, dushyire hamwe twese, twambaze Imana Data, dusabire aba bayoboke bagiye gukomezwa muri aka kanya. Ku bwa Batisimu, babaye abana yihitiyemo, maze bavuka mu buzima bw’iteka. Tumutakambire, kugira ngo abasenderezemo Roho Mutagatifu ubakomeresha Ingabire ze nyinshi, kandi ku bw’isiga rye Ritagatifu, akabashushanya rwose na Kristu, Umwana w’Imana.
(Abakristu bose basenga bucece akanya gato).
• Kuramburirwaho ibiganza
(Imposition des Mains)
Umwepiskopi n’Abapadiri bari kumwe na we baramburira ibiganza ku bakomezwa.
Umwepiskopi wenyine arangurura ijwi agira ati:
«Mana ishobora byose, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, wabyaye bundi bushya aba bayoboke bawe ku bw’amazi na Roho Mutagatifu, ubakiza icyaha. None rero, wowe Nyagasani, basakazemo UMUHOZA ROHO MUTAGATIFU: ubahe Roho w’Ubuhanga n’uw’Ubwenge; Roho w’Ubujyanama n’uw’Ubutwari; Roho w’Uwubumenyi n’uw’Ubusabane ku Mana; basenderezemo Roho w’Icyubahiro n’uw’Urukundo. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu ».
Abakomezwa: Amen.
• Isigwa ry’Amavuta Matagatifu [S.C]
(Chrismation)
Umwepiskopi afata amavuta, ukomezwa afashwe ku ntugu zombi n’umubyeyi wa Batisimu akegera Umwepiskopi umusiga amavuta akoresheje igikumwe cy’ukuboko kw’iburyo agira ati:
NAKA, AKIRA IKIMENYETSO CYA ROHO MUTAGATIFU UHAWE. (Iyo abakomezwa ari benshi hagomba umuntu usoma amazina ku mafishi ya Batisimu; ari bake, ukomezwa yakwivugira izina cyangwa rikavugwa n’umubyeyi wa Batisimu).
Ukomejwe: Amen.
Umwepiskopi: GIRA AMAHORO. (Umwepiskopi arambitse ikiganza cy’iburyo ku itama ry’ibumoso ry’ukomejwe).
Ukomejwe: URAYAHORANE NAWE.
AMASENGESHO RUSANGE
Umwepiskopi: Nkoramutima tuva inda imwe, nk’uko dufite Ukwemera kumwe, Ukwizera kumwe n’Urukundo rumwe, bikomoka kuri Roho Mutagatifu, isengesho ryacu niribe rimwe, twambaze Imana Data Ushobora byose.
(Umuririmbyi atera inyikirizo, hanyuma ikoraniro rigasubiramo).
- Dusabire aba bayoboke bamaze gukomereshwa ingabire za Roho Mutagatifu,
bashinge imizi mu Kwemera no mu Rukundo rutajegajega,
kugira ngo bazahore bahamya Kristu mu mibereho yabo. Tubisabe Imana. - Dusabire ababyeyi babo b’umubiri n’aba Batisimu,
babaye abishingizi b’Ukwemera kw’abana babo,
kugira ngo mu magambo yabo no mu ngero nziza zabo,
bakomeze kubaganisha kuri Kristu. Tubisabe Imana. - Dusabire Abasaserdoti, Abakateshiste n’abandi bose babafashije kwitegura
kugira ngo Roho w’Imana akomeze abatere imbaraga
zo gusohoza neza ubutumwa bwabo mu byishimo. Tubisabe Imana. - Dusabire Kiliziya y’Imana, hamwe na Papa wacu K….n’Umwepiskopi wacu…
kugira ngo Roho Mutagatifu ayibumbe,
ikure kandi ijye imbere, mu bumwe bw’Ukwemera n’ubw’Urukundo, kugeza igihe Nyagasani azagarukira mu ikuzo. Tubisabe Imana. - Twisabire twese abateraniye hano i…,
uko dusangiye umuremyi umwe, turusheho kubana kivandimwe, tutitaye ku nkomoko, ku bwoko no ku turere,
kandi dushakashakane umutima utaryarya Ingoma y’Imana, yo iduhuriza mu mahoro no mu munezero bikomoka kuri Roho Mutagatifu. Tubisabe Imana.
Umwepiskopi: Nyagasani Mana yacu, wahaye Intumwa zawe Roho Mutagatifu, kandi ushaka ko abakuyobotse bose bamuhabwa babikesheje zo n’abazazizungura. Turakwinginze rero, akira isengesho ryacu. Komeza mu mitima y’abakwemera igikorwa cy’Urukundo watangiye ku munsi wa Pentekositi, maze bamamaze Inkuru nziza nta bwoba. Tubigusabye ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu.
Ikoraniro: Amen.