Ugushyingirwa

Ugushyingirwa

IMIHANGO Y’ISAKRAMENTU RY’UGUSHYINGIRWA

Isakaramentu ry’Ugushyingirwa rishobora guhimbazwa mu Misa kimwe n’uko ryahimbazwa nta Misa.

A) IGIHE HABAYE MISA

KWAKIRA ABAGENI KU MURYANGO WA KILIZIYA

Ku isaha bumvikanye igeze, Umusaserdoti / Umudiyakoni yambara imyambaro y’umweru akagenda akikijwe n’abahereza agana ku muryango cyangwa kuri Alitari, bitewe n’uko biteganyijwe, agasuhuza abageni n’abaje kwifatanya nabo akabagaragariza ko Kiliziya yifatanyije nabo muri ibyo byishimyo. Hari aho uwo muhango kwakira abageni udakorwa, bagahita batangira Misa.

UMUSASERDOTI IGIHE YAKIRA ABAGENI ARAVUGA ATI:

Bageni bavandimwe, muje mu ngoro Ntagatifu guhana Isakramentu ry’Ugushyingirwa. Kiliziya, umuryango w’Imana ibakiranye Urukundo; yishimiye guhimbaza no gutagatifuza iryo Sezerano mugiye kugirana ryo kuzabana muri Kristu mudahemukirana.
Imana ni Yo soko y’Urukundo. Ni Yo yateye mu mitima yanyu Urukundo, kandi iruha kwiyongera. Ni yo yabahuje ibageza ku byishimo by’uyu munsi.
Muje kuyishimira no kuyemerera imbere y’ikoraniro ry’abakristu ko mushaka kuzabana iteka. Muje kuyisaba guha umugisha uwo mubano wanyu no gusendereza inema yayo mu rugo rushya mugiye gushinga.
Niyo mpamvu rero, twese abateraniye hano tugiye kumva Ijambo ry’Imana, ritwibutsa ko Ugushyingirwa gikristu, ari Isezerano ry’abashakanye rishushanya Isezerano rishya kandi rizahoraho iteka, Kristu agirana na Kiliziya ye.

UMUTAMBAGIRO BAGANA KURI ALITARI

Mu mutambagiro ugana kuri Alitari, abahereza bagenda imbere, bagakurikirwa n’Umusaserdoti, nyuma hakaza abageni bari kumwe n’ababyeyi babo ba Batisimu n’abandi babaherekeje. Mu gihe barimo gutambagira ikoraniro ritangiza indirimbo.

IMIHANGO Y’ISAKRAMENTU Y’UGUSHYINGIRWA

Niba hari imiryango myinshi isezerana, Umusaserdoti abaza buri muryango ukwawo ibibazo bijyanye n’isezerano bagiye kugirana imbere ya Alitari ntagatifu, bakaba ari nabo babyiyemerera babisubiza. Ibindi bijyanye n’uwo muhango, bitarimo ibibazo n’ibisubizo, bikorerwa muri rusange bisozwa n’umugisha.
Nyuma y’inyigisho, bose bahagaze, Umusaserdoti abwira abageni muri aya magambo cyangwa andi asa nayo:

Tumaze kumva icyo Imana itubwira ku byerekeye abashakanye. None rero bageni, mwaje mu Kiliziya kugira ngo Urukundo rwanyu rwemerwe n’Imana imbere y’Umusaserdoti no mu maso y’ikoraniro ry’abakristu. Urwo rukundo mufitanye, Kristu ararusendereza imigisha ye, ararwuzuza kandi arukomereshe Isakramentu mugiye guhana, kugira ngo mwebwe abo yatagatifuje ku bwa Batisimu mushobore kubana iteka mudahemukirana, kandi murangize neza imirimo yose igenewe abashakanye.

Ni yo mpamvu, imbere y’ikoraniro ry’abakristu, nshaka kubabaza ngo mumbwire uko mutekereza mu mutima wanyu ibyerekeye Isezerano mwifuje kugirana.

Umusaserdoti ababaza ibibazo bijyanye n’ubushake, ubudahemuka, kwakira no kurera abana Imana izabaha:

Umusaserdoti: Muje gusezerana ku bwanyu bitarimo agahato gaturuka ku bandi ?
Niba ari umuryango umwe, barasubiza bati: Ni ku bwacu.

Iyo ari imiryango myinshi, Umusaserdoti abaza buri muryango ukwawo nabo bagasubiza: K. … na N. …, ni ku bwanyu ?
Abageni bombi: Ni ku bwacu.
Umusaserdoti: Murashaka gusezerana gikristu. Muzi ko mugomba gukundana no kubahana mu mibereho yanyu yose mudahemukirana ?

Umusaserdoti abaza buri muryango: K. … na N. …, murabizi ?
Abageni bombi: Turabizi.

Ibibazo bikurikiraho bishobora kutitabwaho, cyane cyane igihe abashyingiwe ari abantu bakuze (bari barashyingiwe cyangwa barishyingiye).

Umusaserdoti: Muzi ko abashakanye bagomba kwakirana Urukundo abana bose Imana ibahaye, kandi bakabarera gikristu ?

Umusaserdoti abaza buri muryango: K. … na N. …, murabizi ?
Abageni bombi: Turabizi.
Umusaserdoti: Muzi ko abashakanye bagomba kwihangana, kandi bagaterana inkunga igihe batinze kubyara cyangwa bari mu byago ?

Umusaserdoti abaza buri muryango: K. … na N. …, murabizi ?
Abageni bombi: Turabizi.

AMASEZERANO Y’UGUSHYINGIRWA

 Uburyo bwa mbere

(Ubu nibwo buryo bumenyerewe na benshi aho Uwayoboye Imihango mitagatifu y’Ugushyingirwa asaba umukwe n’umugeni kuvuga amasezerano).

Umusaserdoti: Ubwo mwifuje kugirana isezerano ry’Ugushyingirwa gutagatifu, nimuhane ibiganza, maze imbere y’Imana na Kiliziya, umwe abwire undi isezerano rye.

Abageni bagahana ikiganza cy’iburyo:

Umukwe akavuga ati:
Jyewe K..…... nemeye ko wowe N………… umbera umugore, kandi ngusezeranije ko ntazaguhemukira mu mibereho yacu, ari mu mahoro no mu makuba, waba muzima cyangwa urwaye, ku buryo nzagukunda kandi nzakwubaha iteka ryose kugera ugupfa.

Umugeni akavuga ati:
Jyewe N..…... nemeye ko wowe K…… umbera umugabo, kandi ngusezeranije ko ntazaguhemukira mu mibereho yacu, ari mu mahoro no mu makuba, waba muzima cyangwa urwaye, ku buryo nzagukunda kandi nzakwubaha iteka ryose kugera ugupfa.

Hanyuma Umusaserdoti akakira isezerano bagiranye avuga:

Umusaserdoti: Imana Nyirubuntu budashira, nikomeze isezerano mugiranye mu ruhame rwa Kiliziya; kandi ibasenderezemo umugisha we mutagatifu. None rero, icyo Imana yabumbiye hamwe umuntu ntakagitandukanye. Amen.

Umusaserdoti akabasaba gutuza bakazirikana ku buntu bw’Imana:

Umusaserdoti: Bavandimwe mumaze gusezerana, ubu noneho nimusenge bucece, muzirikane ubuntu Imana ibagiriye.

UMUGISHA W’IMPETA NO KUZAMBIKANA

Umusaserdoti: Nyagasani, izi mpeta ni ikimenyetso cyagenewe kugaragaza ubumwe bukomeye buhuza abagiranye imbere yawe isezerano ry’Ugushyingirwa. Turakwinginze rero, uzihe umugisha wawe kugira ngo abagiye Kuzambara bahore bakora ugushaka kwawe, bagume mu mahoro yawe, maze bazabane iteka bakundana. Ku bwa Yezu Kristu, Umwami wacu.
Bagasubiza: Amen.

Hakurikiraho umuhango wo kwambikana impeta. Impeta yambarwa ku kiganza cy’ibumoso ku rutoki rukurikira urw’agahera.

Umukwe: N…, akira iyi mpeta nkwambitse, ni ikimenyetso cy’Urukundo n’ubudahemuka dusezeranye. Ku izina ry’Imana Data, na Mwana, na Roho Mutagatifu.

Umugeni: K…, akira iyi mpeta nkwambitse, ni ikimenyetso cy’Urukundo n’ubudahemuka dusezeranye. Ku izina ry’Imana Data, na Mwana, na Roho Mutagatifu.

Umusaserdoti ashobora gusoza uyu muhango avuga:
Umusaserdoti: Bavandimwe mumaze gushyingiranwa, mwabaye umwe. None rero, muzakundane nk’uko Kristu yakunze Kiliziya ye.

ISENGESHO RYO GUSABIRA ABASHAKANYE

Abageni bashobora gusoma iri sengesho bose hamwe:

Nyagasani, waduhamagariye gushinga urugo,
Duhe inema yo kurwubakana Urukundo rwawe ;
Tuzakirane umutima mwiza abazatugenderera bose,
Kandi ruzabe uburuhukiro bw’abafite intimba.
Dutoze gufashanya tujye mbere dushyigikiwe nawe;
Dutoze gukora ugushaka kwawe iminsi yose y’ubuzima bwacu;
Dutoze kukugisha inama no kukwisunga mu migambi yacu;
Dutoze kugutura ibyishimo byacu n’amagorwa yacu,
Dutoze gufasha abana uzaduha kukuyoboka.
Maze rero Nyagasani, wowe Rukundo ruzima,
Tugushimiye Urukundo waduhaye,
Kandi tugusabye kurudukomereza. Amen.

(Mu gihe cyo gushimira Imana nibwo abamaze gushyingirwa bashobora gushyira umukono ku masezerano hamwe n’abishingizi babo babiri, hifashishijwe Urwibutso rw’Ugushyingirwa iyo ruhari ).

 Uburyo bwa kabiri
(Umukwe n’umugeni basezerana mu buryo bw’ikiganiro)

Umukwe: N. …, wemeye kumbera umugore? Umugeni: Yee, nemeye kukubera umugore kandi ndakwihaye rwose.

(Umugeni agakomeza abaza umukwe)

Nawe K. …, wemeye kumbera umugabo?
Umukwe: Yee, nemeye kukubera umugabo kandi ndakwihaye rwose.
Bombi: Dusezeranye kugira ngo dukundane ubutazahemukirana mu mibereho yacu yose, ari mu mahoro no mu makuba, twaba bazima cyangwa turwaye, duterana inkunga kandi twubahana kugera ugupfa.

 Uburyo bwa gatatu
(Uburyo bwo kubaza umukwe n’umugeni)

Uwayoboye Imihango mitagatifu y’Ugushyingirwa abaza umukwe:

K., wemeye ko N., uyu akubera umugore, kandi umusezeranyije ko utazamuhemukira mu mibereho yanyu, ari mu mahoro no mu makuba, yaba muzima cyangwa arwaye, ku buryo uzamukunda kandi uzamwubaha iteka ryose kugera ugupfa?
Umukwe: Ndamwemeye kandi ndabimusezeranyije.

Uwayoboye Imihango mitagatifu y’Ugushyingirwa abaza umugeni:

N., wemeye ko K., uyu akubera umugabo, kandi umusezeranyije ko utazamuhemukira mu mibereho yanyu, ari mu mahoro no mu makuba, yaba muzima cyangwa arwaye, ku buryo uzamukunda kandi uzamwubaha iteka ryose kugera ugupfa?
Umugeni: Ndamwemeye kandi ndabimusezeranyije.

UMUGISHA W’IMPETA

Uwayoboye Imihango mitagatifu y’Ugushyingirwa aha umugisha impata mbere y’uko bazambara avuga ati:

Nyagasani turakwinginze, ha umugisha impeta umwe agiye kwambika mugenzi we agira ngo amugaragarize ko azamukunda kandi ko atazamuhemukira. (Bakazambikana)

Nyagasani ha umugisha aba bayoboke bawe, kandi ubatagatifuze mu rukundo rwabo, kugira ngo izi mpeta zizahore zibibutsa gukomeza ubumwe no gukundana iteka. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu.
Bose bagasubiza: Amen.

ISENGESHO RY’ABASHAKANYE

Nyagasani,
Wowe ushoje ibyifuzo byacu,
Uduha Urukundo rwawe ngo rushyigikire urwacu;
Turagushimiye n’umutima wacu wose;
Muri uyu mubano wacu dutangiye,
Ni Wowe twiringiye;
Kandi turagusaba ngo udukomeze,
Duterane inkunga mu rugendo rugana mu bwami bwawe. Amen.

Indirimbo zo gushimira Imana nyuma y’amasezerano y’ugushyingirwa gutagatifu.

  1. Igitabo cy’Umukristu p.492: Muhawe Isakramentu…
  2. X 1: Imana yaduhaye umugisha…
  3. D 2: Ahari Urukundo n’umubano…
  4. Z.95: Dukomereze Nyagasani ibyiza… (Inyikirizo gusa)
Iyo hari abaririmbyi ni bo bishakira indirimbo ibanogeye kandi ijyanye n’uwo muhango mutagatifu.

B) GUHIMBAZA ISAKRAMENTU RY’UGUSHYINGIRWA NTA MISA YATUWE
(reba Cérémonial des Evêques, p.176-179)

Aha turabwirwa muri make uko iryo Sakaramentu rihimbazwa igihe nta Misa yabaye.

- Umwepiskopi yambara nk’igihe ari mu Misa (y’Ugushyingirwa) ariko atari we wayiyoboye. Umupadiri yambara ikanzu (Aube) cyangwa Siripuli (Surplis) inyuma ya Sutani (Soutane), agashyiraho indangabubasha. Naho umudiyakoni we yambara ikanzu n’indangabubasha.

- Abageni binjira mu Kiliziya hamwe n’Umwepiskopi cyangwa undi wayoboye uwo muhango, icyo gihe baba baririmba indirimbo yo kwinjira. -Indirimbo irangiye Umwepiskopi cyangwa undi wayoboye uwo muhango, asuhuza imbaga y’abakristu hanyuma akavuga isengesho ry’intangiriro ryo mu Misa y’Ugushyingirwa. Ubwo hakurikiraho, Liturjiya y’Ijambo ry’Imana nko mu Misa.

- Ibibazo abageni babazwa, ikiganiro no kwakira ndamwemeye, Umugisha no kwambikana Impeta bikorwa nk’uko bisanzwe bikorwa habaye Misa.

- Hakurikiraho amasengesho rusange (iyo ahari), nyuma yayo uyoboye yongeraho isengesho ry’Umwanzuro. Umwepiskopi cyangwa Umupadiri wayoboye uwo muhango arambuye ibiganza, atanga umugisha w’abageni (bénédiction nuptiale) .

- Iyo bataza guhazwa, Umwepiskopi cyangwa undi wayoboye uwo muhango atera isengesho rya « Dawe uri mu Ijuru… » , bose hamwe bakarivuga.

Umudiyakoni ashobora gusaba abamaze gushyingirwa n’imbaga yose guhana amahoro. Ubwo baba baririmba indirimbo yo gushimira Imana.

Igihe bari buhazwe muri uwo muhimbazo, Umudiyakoni azana Sibuwari (Ciboire) irimo Isakaramentu ritagatifu akayishyira kuri Alitari agatera ivi. Noneho Umwepiskopi cyangwa Umupadiri wayoboye uwo muhango agatera isengesho rya « Dawe uri mu Ijuru… », bose hamwe bakarivuga.
Umudiyakoni agasaba abageni n’imbaga yose guhana mahoro ya Kristu nko mu Misa.

Nyuma y’ibyo Umwepiskopi cyangwa Umupadiri wayoboye uwo muhango agatera ivi, agafata Hostya ntagatifu, akayizamura buhoro hejuru ya Sibuwari (Ciboire) areba abagiye guhazwa akavuga ati: “Hahirwa abatumiwe ku meza ya Nyagasani…”. Hagakurikiraho guhazwa nko mu Misa.

Nyuma yo guhaza, babonye ari ngombwa bafata akanya ko gusenga bucece cyangwa bakaririmba Zaburi cyangwa indirimbo yo gushimira Imana. Noneho Umwepiskopi avuga rimwe mu masengesho ateganywa mu gusoza umuhango wo guhazwa.

Mu gusoza, Umwepiskopi atanga umugisha usoza nk’uko biteganywa.
Noneho Umudiyakoni agasezerera imbaga avuga ati: Nimujyane amahoro ya Kristu.
Bose bagasubiza bati: Dushimiye Imana.