Ugusigwa kw'abarwayi

ISAKRAMENTU RY’UGUSIGWA KW’ABARWAYI
Muri Bibiliya bavuga ugusigwa kw’abarwayi mu ibaruwa yanditswe na Yakobo: 5, 14-15.
Ni Isakaramentu riherekeza umuntu warembye, rikamufasha kwifatanya na Yezu no gutsinda icyaha. Kenshi rijyana n’Isakaramentu rya Penetensiya n’iry’Ukaristiya.
Ibyiza ni uguhamagara Umusaseridoti hakiri kare, umurwayi atararemba cyane.
Umukristu ashobora guhabwa Isakaramentu ry’abarwayi buri gihe arembye.
V.: Uru rugo nirugire amahoro, agire n’abarutuye bose.
R.: Nawe kandi uyahorane.
Cyangwa:
V.: Nimugire inema n’amahoro bituruka ku Mana Data wa twese no kuri Nyagasani Yezu Kristu.R.: Nihasingizwe Imana, Se wa Yezu Kristu Umwami wacu.
* Umusaseridoti atera amazi y’umugisha, avuga aya magambo:
V.: Aya mazi nakubere urwibutso rwa Batisimu wahawe, maze akwibutse Kristu waturokoresheje Ububabare bwe n’Izuka rye.
Dusabe:
Nyagasani Yezu watubwije Intumwa yawe Yakobo Mutagatifu, uti “Mwaba se mwifitemo abarwayi? Nahamagaze abakuru ba Kiliziya bamuvugireho amasengesho bamaze kumusiga amavuta mu izina rya Nyagasani. Isengesho rijyanye n’Ukwemera rizakiza uwo murwayi: Nyagasani azamuzahura, kandi niba yarakoze ibyaha, abibabarirwe” (Yak 5, 14-15).
Turagusabye twiyoroheje, ngo ube hagati yacu twebwe duteranye mu izina ryawe.
Kandi ugiriye impuhwe zawe zahebuje, urinde umuvandimwe wacu K… ufite intege nke (n’abandi bose barwariye hano muri ururugo). Wowe ubaho ugategeka iteka, mu bumwe bwa Roho Mutagatifu mukaba mana iteka ryose.
R.: Amen.
V.: Bavandimwe, twishinje ibyaha byacu, twitegure gukorera hamwe iyi mihango mitagatifu.
V.: Nemereye imbere y’Imana ishobora byose,
R.: n’imbere yanyu bavandimwe, ko nacumuye rwose, mu byo natekereje, mu byo navuze, mu byo nakoze, no mu byo nirengagije gutunganya. Ni koko naracumuye rwose (bikomanga mu gituza). Ni cyo gituma ninginga Mariya Mutagatifu Umubikira iteka, n’Abamalayika bose, n’Abatagatifu bose, namwe bavandimwe, ngo munsabire kuri Nyagasani Imana yacu.
V.: Imana ishobora byose nitubabarire, idukize ibyaha byacu, maze izatugeze mu bugingo bw’iteka.
R.: Amen.
* Gusoma Ijambo ry’Imana
Yezu abaye akinjira muri Kafarinawumu, umutegeka w’abasirikare aramwegera, aramwinginga, avuga ati “Nyagasani umugaragu wanjye aryamye mu nzu iwanjye; ni ikimuga kitinyagambura kandi arababaye cyane.” Yezu aramubwira ati “Ndaje mukize.” Uwo mutegeka aravuga ati “Nyagasani, sinkwiye ko wakwinjira mu nzu yanjye, ariko uvuge ijambo rimwe gusa maze umugaragu wanjye akire. N’ubwo nanjye ndi umuntu utegekwa, mfite abasirikare; nabwira umwenti ‘Genda’, akagenda; undi nti ‘Ngwino’, akaza; n’umugaragu wanjye nti ‘Kora iki’, akagikora”. Yezu abyumvise aratangara maze abwira abamukurikiye ati “Ndababwira ukuri, muri Israheli nta muntu nigeze nsangana ukwemera nk’uku.” Hanyuma Yezu abwira uwo mutegeka w’abasirikare, ati “Genda, uko wemeye abe ariko ugirirwa.” Nuko wa mugaragu akira ako kanya (Mt 8, 5-10. 13).
Iyo bishoboka umurwayi ahabwa Penetensiya.
* Isigwa ry’amavuta
Basiga amavuta ku gahanga no mu biganza by’umurwayi, bavuga bati:
V.: Nyagasani Nyir’ubuntu nagufashishe ingabire ya Roho Mutagatifu abigirishije impuhwe ze n’aya mavuta ngusize.
R.: Amen.
V.: Kugira ngo agukize kandi akunamure umaze no kugirirwa imbabazi z’ibyaha.
R.: Amen.
Dusabe: (Iri sengesho rishobora kuvugwa umurwayi aramburiweho ibiganza n’umusaserdoti)
Nyagasani Mucunguzi wacu,Cyangwa
Ku bw’ingabire ya Roho Mutagatifu,
Kiza imibabaro y’uyu munyantege nke
Maze ibimubabaza bishire,
ibyaha bye ntubimuhore,
ibimurushya ku mutima no ku mubiri ubyirukane.
Mwongerere ubuzima bwuzuye,
Kugira ngo namara koroherwa ku bw’impuhwe zawe,
Ashobore gukora imirimo yari asanganywe.
Wowe ubaho ugategeka iteka ryose.
R.: Amen.
Nyagasani Yezu, wigize umuntu nkatwe kugira ngo urokore abantu kandi ukize abanyantege nke, itegereze umuyoboke wawe K... ukeneye umukiro wa roho n’uw’umubiri. Turakwinginze, uwo tumaze gusiga amavuta matagatifu mu izina ryawe, mukomereshe imbaraga zawe, umutere inkunga, bityo agire ubutwari, kandi atsinde ikibi cyose. Muhe guhora yizeye ko ububabare bwe buzaba isoko y’umukiro wa bose, kuko wamuhaye kugira uruhare ku bubabare bwawe. Wowe ubaho ugategeka iteka ryose.Iyo ari umusaza:
R.: Amen.
Nyagasani Mana yacu, rebana ubwuzu umuyoboke wawe K... ugeze mu zabukuru, yasabye gufashwa n’inema yawe muri iri sigwa ritagatifu kugira ngo agire umukiro wa roho n’uw’umubiri. Turakwinginze, musenderezemo imbaraga za Roho wawe, kugira ngo ahore akomeye mu kwemera, asakazwemo amahoro ashingiye ku kwizera kwe, maze ubwiyumanganye bwebubere bose urugero, kandi ahore abengerana ibyishimo by’urukundo rwawe. Ku bwa Yezu Kristu, Umwami wacu.
R.: Amen.
* Uguhazwa Gutagatifu (iyo bishoboka)
V.: Bavandimwe, nimucyo twese hamwe tuvuge Isengesho Yezu Kristu ubwe yatwigishije, tugira tuti: “Daweuri mu ijuru…”
V.: Hahirwa abatumiwe ku meza ya Nyagasani.
Dore Ntamaw’Imana,
Dore ukizaibyahaby’abantu.
R.: Nyagasani, sinkwiriye ko wakwinjira mu mutima wanjye, ariko uvuge ijambo rimwe gusa, mbone gukira.
V.: Umubiri wa Kristu. (cyangwa: Amaraso ya Kristu).
R.: Amen.
Dusabe:
Nyagasani Dawe Nyir’ubutagatifu,
Mana ishobora byose igahoraho iteka,
Turakwingingana ukwizera, ngo uyu muvandimwe
Uhawe umubiri mutagatifu w’Umwami wacu Yezu Kristu,
Umwana wawe,
Umubere umuti w’iteka ku mubiri no kuri roho.
Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu.
R.: Amen.
* Umugisha
V.: Imana Data niguhe umugisha.
R.: Amen.
V.: Umwana w’Imana nagukize.
R.: Amen.
V.: Roho Mutagatifu nakumurikire.
R.: Amen.
V.: Imana igufashe kuzagera mu buzima bw’ukuri.
R.: Amen.
V.: Namwe mwese muteraniye hano, Ushoborabyose nabahe umugisha, Imana+ Data, na Mwana, na Roho Mutagatifu.
R.: Amen.