Umuhimbazo wo murugo

Isengesho ryo mu rugo mu bihe tudashobora gusengera hamwe n’abandi mu Kiliziya
Muri iki gihe turimo tudashobora guterana mu Kiliziya ngo duture Igitambo cya Misa kubera indwara ya Koronavirusi, dukeneye kurushaho kunoza isengesho ryo mu rugo. Urugo ni rwo Kiliziya y’ibanze Isengesho rihavugirwa ryubaka umuryango w’abemera.
Hejuru y’amasengesho asanzwe yo mu rugo, turagira ngo hajye hahimbarizwa n’Ijambo ry’Imana, cyane cyane ku cyumweru, ku minsi mikuru, ariko no mu mibyizi aho bishoboka. Bishobora gukorwa kuri ubu buryo:
IMYITEGURO- Umukuru w’umuryango ni we uyobora isengesho cyangwa akagena undi wabikora mu cyimbo cye.
- Ni byiza kugena hakiri kare isaha inogeye urugo isengesho rizajya riberaho.
- Isengesho rigomba kurara ryateguwe kandi ibikenerwa byose byegeranijwe.
- Aho isengesho rizakorerwa hagomba kuba hateguye ku buryo haba habereye Imana, kandi hagafasha abari aho kwinjira mu isengesho.
- Mu gihe bishoboka, aho isengesho ribera hazaba hateguye: itabaza (buji) ; ishusho ya Yezu, cyangwa iya Bikira Mariya, cyangwa se iy’undi mutagatifu.
- Bibiliya;
- Igitabo cy’umukristu, Singizwa, cyangwa se ibindi bitabo by’indirimbo.
- Umuyobozi w’Isengesho ari na we usoma Ivanjli
- Utera indirimbo
- Umusomyi w’Ijambo ry’Imana Iyo isaha yo gutangira isengesho yegereje, abagize umuryango baraterana, maze bakitegura batuje.
UMUHIMBAZO W’IJAMBO RY’IMANA UBWAWO
Indirimbo y’intangiriro :
Iterwa bose bamaze kuhagera.
Iyo ndirimbo igomba kuba ijyanye n’igihe turimo kandi ikaba izwi na benshi mu bari aho.
Umuyobozi :
Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen.
Umuyobozi ashobora guhita abaterera amasengesho ya mu gitondo cyangwa aya nimugoroba akurikije gihe isengesho ryabereye.
Umuyobozi: Agatumirira abari aho gusaba Imana imbabazi. Ashobora kubikora muri aya magambo akurikira cyangwa se andi ameze nka yo: Bavandimwe, Kiliziya yacu ni imbaga y’abanyabyaha bakeneye imbabazi, tuzisabire abagize umuryango wacu bose. Nimucyo twicuze, dusabe imbabazi z’ibyaha byacu:
“Nemereye imbere y’Imana ishobora byose, …”
Umuyobozi: Ubwo amagara yanjye wayakuye mu nzara z’urupfu, amaso yanjye ukayarinda amarira, n’ibirenge byanjye ukabirinda gutsitara, nzakomeza kugutunganira ku isi y’abazima (Zab 116, 8-9).
Umuyobozi : Agatera Igisingizo: Imana nisingizwe mu ijuru (ayitera iyo ari ku cyumweru cyangwa ku munsi mukuru, ariko akaba atari muri Adiventi cyangwa mu Gisibo).
Umuyobozi: Akavuga iri sengesho hamwe n’abandi, ryarangira bakicara. Yezu ugira ubupfura n’imico myiza, dore mpfukamye imbere yawe, ndagusaba nkomeje cyane, mpera umutima kukwemera no kukwizera no kugukunda rwose. Umpe no kuzirana n’ibyaha nakugiriye no gukomeza inama yo kutazabisubira. Iyo ntekereje ibikomere byawe uko ari bitanu, bintera agahinda nkumva ngukunze cyane, nkibuka n’ibyavuzwe na Dawudi umuhanuzi ati “Barebye ibiganza n’ibirenge byanjye baratobora, amagufwa yanjye yose barabara”.
Gusoma no gutega amatwi Ijambo ry’Imana
Amasomo y’uwo munsi tuyasanga muri Bibiliya Ntagatifu ku rupapuro rwa 2193-2216.
Umusomyi wa mbere : Akajya ahitaruye bamubona bose, agasoma isomo rya mbere.
Utera indirimbo: Atera indirimbo yateguwe kandi izwi neza n’abari aho. Ibaye zaburi ihuye n’isomo rimaze gusomwa byaba ari byiza kurushaho.
Umusomyi wa kabiri: Abigenza nk’uwa mbere, agasoma isomo rya kabiri niba riteganijwe kuri uwo munsi.
Utera indirimbo: Atera indirimbo ibanziriza Ivanjili cyangwa agahamagarira abari aho gutuza akanya gato mbere yayo. Icyo gihe yabivuga muri aya magambo cyangwa andi ameze nka yo: Bavandimwe, nimucyo dutuze akanya gato, maze twitegure kwakira Ivanjili Ntagatifu.
Umuyobozi: Agahaguruka, agatangaza neza Ivanjili yaraye ateguye, akayisoma ku buryo bwumvikana adategwa. Icyo gihe abandi na bo baba bahagurutse.
Kuzirikana Ijambo ry’ImanaHanyuma baricara, maze buri wese akavuga ijambo yumvise ryamukoze ku mutima.
Aha abari aho umwanya wo kuzirikana bucece, hanyuma akabatumirira kuvuga buri wese ijambo yumvise, rikamukora ku mutima. Ashobora kubivuga muri aya magambo cyangwa andi ameze nka yo: Tumaze kumva Ijambo ry’Imana no kurizirikana. Ubu noneho buri wese agiye gusangiza abandi ijambo yumvise rigaragaza uburyo Imana imukunda. Ese wumvise iki muri iri Jambo ry’Imana tumaze kumva kikaba cyagushimishije? Cyakubabaje se? Ni ikihe cyakunyuze? Ni irihe Jambo twagenderaho rikadufasha guhindura imyifatire yacu mu muryango?
Hanyuma agaha umwanya buri wese akavuga, kabone n’aho yaba asubiramo ibyo abandi bavuze.
Buri wese avuga ari uko abishatse, ntawe umutunze agatoki.
Indangakwemera n’amasengesho yo gusabira abantu bose
Iyo ari ku cyumweru cyangwa ku munsi mukuru
Umuyobozi: Atera indangakwemera (Credo), iyo ari ku cyumweru cyangwa ku minsi mikuru.
Utera indirimbo: Aravuga ati “Bavandimwe, nimucyo duture Imana amasengesho yacu twizeye ko itwumva kandi ikadusubiza”.
Hanyuma agatera inyikirizo izajya ikurikira buri sengesho umwe muri bo atuye Imana.
Ashobora gutera iyi nyikirizo cyangwa indi abari aho bazi neza:
“Uhoraho utwumve, turi abana bawe.”
Abavuga isengesho ntibagomba kurenga batanu.
Umuyobozi: Bavandimwe, Umusaseridoti Mukuru wacu Yezu Kristu, yadusigiye umurage w’isengesho rinyura Imana. Turivugire hamwe na We, tuti: “Dawe uri mu ijuru…”
Umuyobozi: Nyagasani, turakwinginze, udukize ibyago byose, ibihe turimo ubisakazemo amahoro; impuhwe zawe ziturengere, zidukize icyaha cyose ziturinde n’amakuba yose, mu gihe tugitegereje ya mizero mahire n’ukuza k’umukiza wacuYezu Kristu.
Bose: Kuko ubwami n’ububasha n’ikuzo ari ibyawe Nyagasani iteka ryose.
Umuyobozi: Nimugire iteka amahoro ya Nyagasani.
Bose: Urayahorane nawe.
Umuyobozi: Buri wese muri twe nazirikane bucece, umuntu bafitanye akantu, yaba ari uwo mu muryango wacu, yaba se ari uw’ahandi, maze amwifurize amahoro n’ineza bya Kristu abikuye ku mutima. Tuyifurize kandi n’abandi bose batuye ino si yacu. Ubwo akabaha umwanya wo kuzirikana bucece.
Utera indirimbo: R/ Amahoro, amahoro, amahoro ni meza bavandimwe,…Umuyobozi: Dusabe: Nyagasani Mana yacu, ibyo twumvise n’ibyo twasabye muri uyu muhimbazo nibironkere imbaraga umuryango wacu n’abayoboke bawe bose, maze nitumara kunga ubumwe nawe mu rukundo rudacogora, tuberwe no kugukorera ku buryo bukwiye, Wowe Mana Nyir’ikuzo. Ku bwa Kristu Umwami wacu. Amen.
Gusoza isengeshoUmuyobozi: Bavandimwe, mwebwe abahamagawe n’Imana ngo mube umwe muri Yezu Kristu, nimuhorane ineza y’Imana. Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen.
Umuyobozi: Nimujyane amahoro ya Kristu. Bose: Dushimiye Imana.
Utera indirimbo: Agatera indirimbo isoza.
Myr Antoni KAMBANDA
Arkiyepiskopi wa Kigali, Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo